Uhereye republika ya l,ll,lll,ninde munyabwenge waba yaragaragayemo murizo leta?

Ubwenge ubumenyi ubuhanga ibyo byose bisobanura iki?Ntabwo bishoboka yuko umuntu yaba umunyabwenge cyangwa umuhanga ashingiye kubumenyi afite yaba yarabubonye binyuze mu ishuli cyangwa binyuze muburere igihe cyose azaba akora ibinyuranye nubushake bw’Uwiteka Imana.

Muri iyisi harabantu benshi bitwa abahanga,n’Abanyabwenge,ariko iyo witegereje imikorere yabo,uyoborwa ubwo bwnge cyangwa ubwo buhanga bazwiho aho buherereye cyangwa impamvu yatumye ibyo yarafite cyangwa yagerageje kugaragariza isi kugirango bimenyekane ko arumunyabwenge wibaza aho byagiye bikakuyobera!

Usanga umuntu arumyobozi runaka mu rwego runaka,reka wenda dufate urugero rutari kure,dufate Uwizeyimana Evode wamenyekanye cyane kubera imvugo ikarishye ndetse umuntu yakwita ko,yari ivanze nagasuzuguro kenshi ariko bikaba bitaragaragaraga ko atukannye kuko yabivugaga abinyujije mu mategeko bityo ntibibashe kugaragara yuko amagambo akoresha atari amagambo adakwiriye!

Nyuma yo kunenga cyane leta y’umwakagara yitaga leta yamabandi,final byarangiye yemeye kuyikorera nawe ahinduka IBANDI muri ya mabandi menshi yitaga ko,aramabandi yabohoje igihugu.Abacurabwenge bw’umwakagara bamaze kumusesengura,basanze ko,ashobora kuzabateza ikibazo nibaramuka bamurekeye hanze azakomeza kubateza amahanga ndetse ajijure rubanda nyamwinshi rutari ruzi iyo biva niyo bijya!

Inenga rya Evode ntabwo ryari rishingiye kurukundo akunze igihugu cyangwa abanyarwanda,ahubwo ryari rishingiye kunda nini yabaye akarande mu banyarwanda bize bitwa abanyabwenge nabahanga bari bategerejweho umusaruro mubanyarwanda bategereje kuyoborwa nizo ntiti.

Niyompamvu igihe cyose abitwa abanyabwenge twavuga nka Dr.Murigande Charles,Pro.Nshuti Manaseh,nabandi umuntu atarondora usanga barahindutse abagaragu binda aho kugirango bakoreshe bwa bwenge bwabo bari bategerejweho muri mu muryango nyarwanda.

Niyompamvu bavuga ngo:NTAWUVUGANA INTORYI MUKANWA!Nyuma yo gusoma iri sesengura wahita ubona yuko,ufite impamvu ikomeye yo kwizera Uwiteka Imana akaba ariwe wiringira kugirango Uwiteka namara kubona ko twamwiringiye ibyiringiro byacu bitagihagaze kubahutu cyangwa abatutsi cyangwa abatwa,ntagushidikanya yuko Uwiteka Imana atazabura kuturwanirira akadukiza akaga kari imbere y’umuryango nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar