Uwiteka Imana yavuguruje isesengura ry’abanyabwenge.

Amakuru amaze iminsi atangazwa nibinyamakuru hafi ku isi yose,byavugaga ku mvura igiye kugwa yitwa EL-Nino yavugishije amangambure amaleta ndetse nibitangaza makuru ntibyatinye gutangaza yuko ku wa 07 Ukwakira iyo mvura ariho izagwa.

Twandika iyi nkuru byari saa 4:48 kugez’ubu iyo mvura ntabwo iragwa cyeretse nimba iribugwe ku wa 08 ukwakira 2015,ariko ibyari byatangajwe ko igwa ku wa 07/10/15 byabaye amahinyu kuko dusigaje amasaha (8);umunsi ukaba urangiye.

Ibi tuvuga turashingira yuko uyu munsi mu murwa mukuru wa Nairobi igitangaza makuru cya mashusho CITIZEN TV bazindutse kare mu gitondo batangaza yuko iyo mvura igiye kugwa.Nibyo haramutse hasa nahagiye kugwa imvura ariko icyo sicyo kibazo,ikibazo ni uko batanze italiki numunsi iyo mvura izagwaho.

Ibyo birimo kuvugwa hitezwe nibibuye (2);bimanitse mukirere bivugwa yuko byaba bigiye kugwa mu Nyanja itukura aho bizatwara umwanya wose amazi yacaragamo bikazatuma amazi azava munyanja akazasandara ku isi y’ubutaka aho biteganijwe yuko ayo mazi azasenya ibikorwa byabatuye isi nka mazu abantu babamo agera kuri miliyoni (150) baturiye inyanje.

Mwibuke yuko mu buhanuzi havuga ko,Uwiteka azasenya amazu yubatswe kubera ubukonje,ndetse nayubakiwe ubushyuhe ndetse nayubakishije amahembe y’inzovu Amos 3:15.

Ntabwo rero byagenze nk’uko byari byitezwe kuko imvura itaguye usibyeko wenda ishobora kuzagwa mu minsi iri mbere kuko ubuhanuzi bwa vuba bugaragaza yuko agace kitwa MACHAKOSI aho niho ubwoko bw’Abakamba bazwiho kuroga cyane ngo niho imvura iteye ubwoba izagwa.

Mu Rwanda naho bacitse ururondogoro ndetse vubaha bagabanyije nibiciro by’ingengabihe by’ubukungu bitewe niyo nkuru yincamugongo yiyo mvura yitwa El-Nino itegerejwe nkicyago gikomeye kigiye kumanukira abatuye isi nibiyirimo igice kimwe mubatuye isi ariko bivugwa yuko kitari gitoya.

Ibi byari bikwiye gutanga isomo kubakomeje gukora ibyaha nubugome bukabije mu isi yabazima kuko nyirayo ashobora kuyihindura uko abyifuza bigatuma ibyo abantu barwaniraga byose biburizwamo.

Cyakora kumwakagara we yakwifuza ko abantu barimbuka aho kugirango yamburwe ubutegetsi bityo ntihazagire undi wazayobora inyuma ye,kubera yuko atifuriza abanyarwanda amahiro y’uburyo bwose mu gihe bitakunda yuko yakomeza kubayobora.

Nimuri urwo rwego ashaka kugundira ubutegetsi akazakurwaho n’intambara nk’kuko yakuyeho Habyarimana ndetse ninayo mpamvu yagiye yica ingabo zikomeye zabimburiraga abandi kugirango batazamukura kubutegetsi vuba na bwangu.

Ikinyamakuru inyangeNews kiraburira abanyarwanda nabandi bumva uru rurimi kureka gukomeza gukiranirwa kugirango ibyo byago byahanuwe nibura bizabashe kubasiga amahoro kuko abakiranutsi bo,ntakabuza batazabura kurindwa ariko ibitugu byabanyabyaha ntibizabura guhanwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar