Inzika yubuhanuzi igice cya (17);cy’ubuanuzi kuri (29);bagiye gutabwa muri yombi!


Inzika y’umwakagara ikomeje kukameza,amahanga amumereye nabi,abazungu nabahanga cyane,bamaze kubona yuko,bamwe muri (40);bashyizwe kurutonde rwabacamanza,ko bitaby’Imana abandi batakiri mubutegetsi,bahisemo gukuramo abagera kuri (11); hasigara ibyihebe bigera kuri (29); abo bakaba bakomeje gushakishwa nurukiko rwa SPAIN.

Ibi bikaba birimubuhanuzi igice cya (17);kitaramara ukwezi havuga k’umwuka w’Inzika y’Inzigo uburyo wongeye guhaguruka none igihugu cya Spain cyahise gishyira ahagaragara izindi mpapuro zita muri yombi abagera kuri (29);

Urukiko rwa Spain rushingiye ku itegeko rishya ryemejwe muri Espaniya mu mwaka ushize ku mategeko mpuzamahanga, urukiko rw’ikirenga rw’icyo gihugu rwemeje icyemezo cy’urukiko rukuru cyo gukura ibirego byo mu ntambara ku basirikare bakuru 40 b’u Rwanda.

Jordi Palou, uburanira imiryango y’abahohotewe, yabwiye BBC Gahuzamiryango ko rushingiye kuri iryo tegeko rishya “ryemejwe mu mwaka ushize”, urukiko rw’ikirenga rwemeje ko Espaniya idafite ububasha bwo kurega abasirikare b’u Rwanda baregwa ibyaba by’ubwicanyi bakoze mu Rwanda no muri Congo nyuma ya jenoside yo muri 94.

Yavuze icyo cyemezo kidafitanye isano na gato no kubura ibimenyetso kuri urwo rubanza rwagajejwe mu rukiko muri 2008.

Yakomeje asobanura ko abasirikare 11, barimo Jenerali Jacques Nziza, ubu batagikurikiranywa na Esipaniya, ariko abandi 29 baregwa ibyaha by’iterabwoba” terrorisme” barimo jenerali James Kabarebe, baracyashakishwa n’icyo gihugu.

Yavuze ko bishoboka ko abo basirikare 29 “bashobora gufatwa hakoreshejwe inzandiko zo gufata z’ibihugu by’burayi kubera ko baregwa iterabwoba.”Urubanza rurabategereje kugeza igihe bazagezwa imbere n’ubucamanza.”

Jodi Palou yatanze amazina y’abasirikare 11 batagikurikiranywa ko ari: Jacques Nziza, Sam Kanyemera, Twagira Dodo, Karara Bisingo, Alphonce Kaje, Frank Bakunzi, Dan Gapyisi, John Butera, Kapiteni Matayo, Petero Kalimba na John Bagabo.

Gahuzamiryango yagerageje kuvugana n’abategetsi b’u Rwanda ntibyashoboka ariko amakuru yanditswe ku rubuga Igihe.com aravuga ko giverinoma y’u Rwanda” yatangaje ko yakiriye neza umwanzuro w’urukiko rw’ikirenga muri Esipanye.”

Izo manza zagejejwe mu rukiko muri Espaniya n’umucamanza Andreu Merelles muri 2008

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar