Gakondo yabakiranutsi inkozi zibibi zongeye kuyinjiramo!

12 OCT, 2015 njyanwa mu iyerekwa mbona mpagaze muri round about nayoboraga amamodoka inzira zzinyuramo “LINE…… and OPTIONS”kugirango zidakora impanuka.Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umurimo w’Uwiteka wanjiwemo ninkozi zikibi,none dore Uwiteka yagushyiriyeho kugirango uyobora ubwoko bw’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Uriya muhanda wa kaburimbo wabonye,bisobanura inzira yo gukiranuka,naho uriya muhanda wigitaka wari munsi y’umuhanda wakaburimbo usobanura gukiranirwa,nuko rero ugire umwete wo kwandika amagambo uhabwa n’Uwiteka Imana yabakiranutsi kugirango bamenye imigambi y’Uwiteka kubugingo bwabo uko niko Uwiteka avuga.

Dore abiyita abakozi b’Uwiteka birirwa bahigana mu bwami bwabo bishingiye babeshya ngo bakorera Uwiteka Imana naho barikorera ntabwo ar’Uwiteka bakorera ahubwo bakorera inda zabo nyamara ntibazabura guhanwa.

Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi arimo kongera kwisuganya kugirango yongere akugigire dore arimo kweyegeranya gahoro gahoro none umenye uko ugenza kandi umenye ubwenge kuko umwanzi agusatiriye nyamara izo ntasi zishatse zamenya ubwenge kuko Uwiteka agiye kubakoza isoni vuba bishoboka.

mwana w’umuntu,dore gakondo yabakiranutsi,bamaze kuyinjiramo barashaka barashaka kuyihindura iyabo ngo bayigarurire ariko ntabwo bari bubishobore kuko Uwiteka Imana idashobora kubibemerera kuko arumunyembaraga wa Yokobo uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abagizi ba nabi bo mu gihugu cy’IBABYLON ku murwa mukuru w’ISHUSHAN ,dore bagiye  mu muhanda wa Kaburimbo bategamo imitego bateze umusaza w’ukambwe w’umunyapolitike bashyiramo imitego myinshi kugirango naza imushibukane.Uwo muhanda wa kaburimbo bategeye muri round about,maze bakimara gutega iyo mitego yabo nerekwa haza umunyapolitike witwa Raila Odiga anyuze muri ya mitego bamuteze maze ntiyamushibukana.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,nk’uko nabikubwiye umwaka ushize mukwezi kwa 10/2014 dore bongeye gucura imigambi yo gushaka kwica uwo munyapolitike Raila Odinga ariko ntabwo bazatunganirwa mu migambi yabo uko niko Uwiteka avuga.

Nerekwa idini rimwe rikomeye cyane ryo mu gihugu cy’IBABYLON ku murwa mukuru w’ISHUSHAN, mbona bafata agatabo ko kwandikamo SHORT HAND,bagacamo ibice bice byinshi maze agace kamwe bakazajya bakagurisha amashillingi 200 kuri buri mu Kristu,maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu witegereze neza imikorere yabo bantu ibyo bakora.

Nuko nditegereza cyane kandi neza cyane,maze ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umurimo inzu ya data yahindutse iguririro ryabambuzi nabicanyi namasega nibisambo,none hanura wandike uvuge uti,yewe Babylon we ubonye ishyano kuko umujinya w’Uwiteka akumanukiye kuko ahabo ntihazongera kwibukwa ukundi hazasigara aramatongo uko niko Uwiteka avuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar