Igiti bita MUGUMO gikuyeho ubutegetsi bwa UHURU Kenyatta!?

Amakuru aturutse muri Kenya ku murwa mukuru wa Nairobi,aravuga yuko abasaza bakuru bahagarariye ubwoko bw’Abakikuyu hamwe nabasaza bahagarariye ubwoko bw’Abameru babarizwa hamwe mu bwoko bw’Abakikuyu ngo bamaze kwemeza yuko bagiye gukora amasengesho yo gusengera iki giti mu bona cyitwa MUGUMO.

Biravugwa yuko iki giti cyari gifite amashami hirya no hino mu gihugu ahitwa Nyeri,Central,Kiambu,ko ngo icyo giti aho cyari kiri hose mu gihugu ibyo biti byagwiriye icyarimwe umunsi umwe!

None abasaza bamaze kwemeza yuko ubutegetsi bwa Uhuru bwamaze kurangira ngo none barashaka gukora amasengesho bagahagarika iyo ntambara igiye ikuba mu gihugu bishoboka yuko ishobora kuba uyu mwaka!?

Idini ryabakrinto Bababagabo Bambara ibitambaro mu mutwe yaba abagore cyangwa abagabo ndetse iryo dini rikaba rifitanye isano nidini ry’Abayisalamu ngo baba bakorana kuburyo bwa hafi.

Abemera icyo giti cya MUGUMO ngo barimo kweyegeranya ngo bajye gukora amasengesho basengera icyo giti kimaze imyaka 100,ariko ntabwo abaturage babivugaho rumwe kuko bamwe bavuga yuko ngo icyo giti cyari kimaze gusaza ngirango murabona yuko nimizi yacyo yashaje kandi yaboze!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar