Ibitangaza Uwiteka yakoze kumugabane w’Uburayi mu gihugu cy’UBUBILIGI.

Hashize amazi agera kuri (3); tumenyanye na bene data batuye kumugabane w’Uburayi,amazina yabo ntabwo batanze uburenganzira bwo kuyashyira ahagaragara gusa twifuje kubasogongeza ku byo yabakoreye kugirango mugire kwizera kudasanzwe.

Twahuye kuri Nyakanga 2015 nibwo natangiye kubasengera uhereye icyo gihe twarwanye intambara  zabarozi bari barabahumanije izo nkozi zibibi zituye mu Rwanda amarozi zayakuye mu gihugu cya Uganda.

Mbere yuko dusenga abo badayimoni bahise bamenya yuko bagiye kwirukanwa mu bugingo bwabo bene data maze umunsi ukurikiyeho mbona e-mail iturutse mu gihugu cy’UBUBILIGI maze turamenyana mbaha amabwiriza ayo uwiteka yategetse nzajya nkoresha mugusengera abantu bifuza gusengerwa baba barahumanijwe

Igitangaza cya mbere nuko umugabo yahise aba ikiremba kubera bari baramuzinze kandi bifuzaga yuko yabyara abana bagizwe n’imyuka mibi yabadayimoni kugirango abana babo bazakorere satani ubuzima bwabo bwose.Ndetse bari barabatwaye umugisha wabo wose nta kintu bashobora kuzageraho

Ubwo bitewe nuko umugabo atumvaga gahunda zo gusengerwa ,akimara kubura ubugabo,byabaye ngombwa ko aca bugufi agasengerwa maze aca bugufi rwose kuburyo bukomeye ndetse suguca bugufi gusa ahaubwo yatanze namande kuko atitwaye neza mbere yuko abura ubugabo bwe!

Akimara guca bugufi no gusaba imbabazi maze dusenga Imana yo mu ijuru,nyuma y’iminsi micye cyane Uwiteka amusubiza ubugabo n’intanga zindi yamuremeye kubera iza mbere abadayimoni bari bazimvamo.Bakimara kubona yuko agiye gukira kandi akaba ariwe wagizwe igitambo cy’umugisha wabo,bahise bakoresha umuntu wahamagaye umugabo kuri telephone ye,uwamuhagaye yari umupfumu amubeshya yuko ngo Imana yamumutumyeho nyamara nta cyintu kingenzi bamubwiye uwo mupfumu ahamagawe avuga ko ngo agiye muri perizidance

IgiheriHakurikiyeho connection yari yarashyizwe mu mubiri iyo connection yarikozwe mugakoko gakoze nk’ikirondwe TICKY ndetse hakabanindi connection y’ibuye ari naryo mureba haruguru ubwo ukuguru kwari kwashyizwemo iyo connection kwahise kubyimba maze havamo icyo kirondwe TICKY

Hahise hacikamo umwobo maze hatangira kubyimba dukomeza gusenga Uwiteka Imana maze nyuma y’iminsi micye ikibyimba kiraturika havamo iri buye mureba ikibazo wakwibaza ni gute iryo buye  STONE ryinjiye mu mubiri we?

Mbere yuko biba,batangiye kurota inzozi zijyanye n’umwuka w’urupfu,maze turasenga twirukana uwo mudayimoni w’urupfu,nibwo ibyo bitangaza bikomeye byahise bikurikiraho bivuga ngo,iyo baza kujya kwa muganga yari gukorerwa operation byumvikane neza yuko yariguhita yitaba Imana

Ngayo nguko uko niko uwiteka akora kandi  nibyo yasezeranije abamukunda nawe numwizera urabona ibiruta ibyo kuko uko niko yavuze mu gice cya (15) na (16) cy’ubuhanuzi ko agiye gukora ibitangaza maze abantu bayo bagatanga ubuhamya mu isi yose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar