Mukarwego Consolee intasi y’umwakagara kumugabane w’Uburayi mu gihugu cy’UBUFARANSA

Hari ku wa 09 ukwakira 2015 ubwo umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru InyangeNewss.com Majeshi Leon akaba n’umuhanuzi w’Uwiteka Imana yabakiranutsi yakiriye ubutumwa bugufi binyuze kurubuga nkoranya mbuga rwa facebook.com

Ubutumwa bugufiya yakiriye bwari ubwu’iyita JOE KIM kuri facebook nyuma waje guhindukamo ConsoleeMukarwego,yabajije umuhanuzi Majeshi Leon nimba ari Majeshi koko w’umuhanuzi cyangwa nimba aruwundi wiyita iryo zina cyangwa bakaba bitiranwa ubwo namushubije ko ari jyewe maze nawe ansobanurira ko yitwa Consolee Mukarwego akaba aba kumugabane w’UBURAYI mu gihugu cy’UBUFARANSA.

Ubwo maze kumwemerera ko ari jye,yansabye whatup yanjye ngo tuganire mubwire yuko ntakoresha whatup kubera impamvu z’umutekano.Ubwo nahise muha skype yanjye dutangira kuganira kuko twaherukanaga muri 2001 murusengero rw’umudamu witwa Liliyoza ubu ufite urusengero kwa Rubangura mu murwa rwagati muri gakondo yabakiranutsi.

Ubwo nyine nk’abantu bataherukanaga twahise duhurira kuri skype maze dutangira kuganira ibijyanye namakuru y’urugendo rugana mu ijuru twabanjirirje kuganira kuri Liliyoza wavugaga yuko ngo kubatizwa ataringombwa icyo gihe yari yadukanye bibiliya ye,ndetse akanavuga ko we ari Moses ko ariwe wavuganye n’Imana ko izamuha itorero naho abandi bose bagomba kwemera kuyoborwa n’umugore mu gihe bibiliya twemera itemera yuko umudamu yaba umushumba w’Itorero usibyeko abadamu bemerewe kuba abahanuzi-kazi.

Uru rwego rwo kuba umuhanuzi kazi rukaba rusumba kuba umushumba usomye mu Effeso 4:11 ushobora kuhabona igisubizo.Nuko ubwo nyine twahise twinjira mukuganira amakuru y’ubuhanuzi bw’urwagasabo dore ko yarabifitiye inyota cyane kurusha ibindi byose yifuza kumenya uko umwakagara azavaho nuzamusimbura uwariwe hagati ya General na nyir’uRwanda!

Nuko tuganira kuri skype numvaga uko mvuga nawe niko yandikaga,mbanza kugirango wenda arimo kwanidka ibintu runaka atari yarangije kwandika ndamubaza nti ese ugira akazi?Ati reka Imana yambujije gukora dore nashatse gukora ubucuruzi bw’ibitenge mbikura Uganda mbizana hano mu Bufaransa  Imana yari impitanye!Ariko we ntabwo yamenye impamvu nari mubajije gutyo.

Ubwo skype iranga ivaho kuko nari namuhaye e-mail  yanjye yahise yo hereza e-mail ati mpa telephone yawe tuvugane,ubwo nahise muha Numero za telephone narinsanzwe nkoresha izo ba magigiri bari bazi bose ndazimuha kuko nari maze igihe ntazikoresha kugirango ndebe icyo ashaka kugeraho maze ambwira ko afite ibitabo (7) by’ubuhanuzi akaba ashaka ko twatunganya ubwo buhanuzi bugashyirwa ku kinyamakuru bugatangazwa.

Ubwo nawe urabyumva kubwira umuhanuzi ko ufite ubuhanuzi bwabakristu urumva ko yorosoraga uwabyuka,nibwo atangiye kumbwira iby’Imana yavuganye nawe mu buhanuzi mbese wagirango yari yakoze Copy and Paste y’ubuhanuzi uwiteka yampaye nuko atangira ambwira buryo ki nawe ahigwa na za magigiri ngo kubera ko yahanuye yuko Gen.Nyamwasa Kayumba azarwana agafata igihugu ngo akaba ariyo mpamvu ahigwa na za maneko kugez’ubwo Imana yahise imubwira yuko ahigwa na za magigiri maze agahita ahindura numero za telephone zose abantu bari bazi.Ariko biratangaje kuba ibyo yarabirenzeho akajya I Kigali muri 2013 kandi ahigwa ndetse ari kurutonde rwabashakishwa na KIGALI?

Kugeza aho jyewe nta cyintu nari nakamenye kuko numvaga yuko ibyo ambwira ari ukuri,murabizi neza yuko namenyereye nabi iyo uwiteka atambwiye ikintu runaka kuri jye biragora cyane ngo mbe nakwihishurira ibitamenyekana,burya iyo utar’umuriganya biragora kugirango ube wakeka ko uwo muri kuganira ko arumuriganya.

Ubwo ku wa 10/10/15 na none yambonye kuri skype arampamagara mbona umudamu aranyihase cyane ndavuga nti,ahari ubwo aribwo akibona ubuhanuzi ku inyangeNewss.com nti wenda buriya ashyuhijwe nubuhanuzi.Ubwo na none dukomeza kuganira iby’ubuhanuzi no kuvaho kumwakagara nawe ambwira yuko yabihanuye ndetse akaba yaranahamagaye Gen.Nyamwasa Kayumba akaba yaramuhaye ubuhanuzi bwe ariko akavuga yuko ngo Nyamwasa agomba kumvikana na Nyir’Urwanda  KIGELI V Ndahindurwa kugirango bazabashe kuyobora igihugu.

Ndamubaza nti mbese ibyo wumva byashoboka? Ati cyane,ndamusubiza nti noneho ubwo ari wowe Imana yabibwiye kuko Imana itabwira byose umuhanuzi umwe,ubwo noneho gerageza ukore icyo kiraka cyo kubahuza uzaba ugize neza,usibye ko guhuza Kayumba n’Umwami Kigeli ni nko guhuza Umuriro utazima n’ijuru kuko bidashoboka!

Ambaza impamvu musubiza yuko Gen.Nyamwasa ko we arumunyepolitike,naho Umwami w’uRwanda we akaba atar’umunyepolitike kandi akaba ari INSTITUTION  (2) zitandukanye zidafite naho zihuriye,nubwo nyuma yaje kubyumva ariko ubwo yari yabanje kumpa amakuru buryo ki Maj.Robert wa RNC yagiye kubonana n’Umwami Nyir’uRwanda maze bakagirana amasezerano ko bagiye gukorana ko RNC izarwana bamara gufata igihugu bagahamgara Umwami akaza kw’ima ingoma.

Ubwo ibyo byose twaganiraga niko yabyandikaga yarafite apetit iteye ubwoba cyane kuko numvaga afite amashyushyu adasanzwe  nuko nibwo rero yameneye ibanga uburyo avugana na Gen.Nyamwasa n’uburyo muri 2013 yagiye I kigali rwihishwa akakirwa n’Intasi y’umucika cumu mugenzi we wamwakiriye dore ko uwo maneko ngo nawe adacana uwaka na leta y’umwakagara ariko urumunyabwenge wa kwibaza uburyo badacana uwaka hanyuma akayikorera bikakuyobora.

Uburyo Imana ariyo yarimutumye mu Rwanda ngo yaragiye kujya mu nzu y’umwakagara aho yubatse ahahoze gare maze abwirwa kuzamura ibiganza agasenga ayisenya nuko ngo amaze gukora icyo gikorwa yinjira mu moodoka ya maneko maze asubira muri family arangije gukora iby’Uwiteka Imana yamubwiye asubira mu gihugu cy’UBUFARANSA.

Avuga ko we n’umutware we batagisengera mu madini ngo kuko amadini yahumanye ngo Uwiteka Imana yamubwiye ko bazakorera Uwiteka Imana nyuma yo kuvaho k’umwakagara naho ubu ngubu bakaba basabwa gukomeza kuba imbere y’Uwiteka Imana kuzageza igihe izababwirira ko igihe kigeze bagatangira kuyikorera.

Ku wa 11 ukwakira 2015 noneho ntabwo yashizwe kungigira yarampagaye ansaba ko twavuganira kuri skype ndamwemerera ubwo ariko ku munsi wa kabiri Uwiteka Imana anyereka ko  Mukarwego console ko afashe umwana w’uruhinja mu ntoki ze mu myenda ishaje yuzuyemo umwanda nivumbi,ako kanya nahise mwoherereza ubwo butumwa usibye ko atamenye icyo busobanuye, nuko mvuganye nawe mubaza icyo bivuga ambwira ko imyenda bisobanura imirimo nibyo koko yashubije neza ariko se kwamburwa umwana ugasigara amara masa urumva bisobanutse araceceka nanjye ndamwihorera iyo topic tuyivaho twiganirira ibindi ariko nyine mba namaze kumumenya ubwo yahise ararika umutware we ansaba ko nawe twavugana ngo arashaka kunsuhuza ndamwemerera nawe turaganira twamaze nkamasaha (2)’ubwo bamaze kuntata neza babonye amakuru yose bifuzaga y’ubuhanuzi bisa nkaho bari bakiri abashyitsi kuri net kuko ibyo nababwiraga byose biri kurubuga rw’inyangeNewss.com ntabanga ryari ririmo.

Kuba mvugana na Nyir’uRwanda ibyo sibanga yewe no muri gereza Uganda nabemereye ko Umwami tuvugana ibyo ntabwo byaca inka amabere.Nuko baraneka bihagije ariko ubwo nanjye niko nabanekaga nuko jyewe ntandikaga kurupapuro ariko nandikaga mu mutwe byose ibyo twaganiriye.

Reka nirambike gato,maze Uwiteka anjyana mu iyerekwa ryose uburyo bahawe misiyo yo kungigira ubwo bari banyemereye n’mafaranga ko kumwisho w’ukwezi   End Month bazohereza agatubutse.Nuko maze Uwiteka anyereka ibyabo byose nabagejejeho mubuhanuzi bwo kurupapuro rwa  nyuma igice cya (17);cy’ubuhanuzi.

Uwiteka ansobanurira  uburyo birirwa bandika amahanuzi yabandi bahanuzi maze barangiza bakayiyitirira, kandi nyine bakayatangamo raporo I Kigali bene data bakundwa nababwiye yuko nta muntu numwe nzagirira ibanga igihe cyose inkozi zikibi zikomeje kwiyitirira umurimo w’Imana ndetse zishaka no kumena amaraso yabatariho urubanza ibi bizasobanuka nudutaha tugeze muri gakondo nibaguma no mumahanga tuzabasangayo hakoreshejwe inyandiko z’ubutabera

Ndetse ngirango muzabona naho nanditse ko abo aribo Uwiteka yavuze ko tugiye gukorana umurimo w’Imana urumva Uwiteka atavuze wabwirwa niki imigambi y’umwana w’umuntu?Bamaze kundoda banyemeje ko rwose tugiye gukorana umurimo w’Imana maze Uwiteka nawe ahera ko ampishurira ibyabo ahereye aho  barangirije ambwira ibyabo byose uhereye ubwo Madamu Consolee yatangiye kumbona kuri skype agahita ayivaho.

Abonye ko nashyize ahagaragara ubuhanuzi bumuvugaho nubwo ntavuze amazina ye,yatangiye gukeka ko ngiye kumushyira ahagaragara maze atangira kunshimagiza no kungira umuntu wigitangaza udasanzwe ariko nanjye kuko nari namaze kumumenya ndamwihorera sinsubize ubutumwa bwe.

Nuko mbanza kumuha umwitangirizwa ngo ndebe uko afata ubuhanuzi bumuvugaho ngo ndebe reaction ye uko abyifatamo kugeza magingo aya nandika iyi nkuru bisa nkaho connection yacu twembi isa niyamaze guhagarara burya maneko iyo amaze ku kuneka amagambo aramushirana agasigara nta cyo yifuza kuvugana  nawe,mbese bisa n’umugabo wabonye icyo yashakaga biba birangiye

Bantu ba RNC mwirinde cyane jyewe umurimo wanjye nitangaza makuru ndimbwira ko LEAH KAREGEYA waruharaye cyane kuvugana na Consolee Mukarwego akwiye kugabanya umurego dore wanamuraritse kujya kubwiriza kuri Radio itahuka akanga mbese kuki yanze ahunga iki? Nimba atar’intasi y’uRwanda?

Ndabizi ko munyanga ngo kuko ntemera RNC ariko nubwo mubitekereza gutyo sinabifuriza ko umwanzi yababamo ngo abe yabagirira nabi ndebera icyo dupfa nuko murwanya ubuhanuzi ndetse mukarwanya ijambo ry’Uwiteka Imana yavuze mukihimbira ibyanyu nk’uko Consolee nawe yihimbiye ibye ngayo ng’uko uko niko mwajwemo mutabizi nimba mbeshya mukore iperereza ryanyu muzambwira

Email zanjye murazizi ndumva ntakibazo ariko kandi niba koko mugenda mwiyitirira Umwami w’uRwanda mureke iyo ngeso sinziza ariko kandi nimba Mukarwego consolee yarababeshyeye mushobora kubivuguruza mukoresheje e-mail y’ikinyamakuru inyangenews.com sinarangiza ntavuze uburyo twaneguye Mudamu ESTHER MARIE MREBWAYIRE bavuga ko aherutse kuvugira kuri Radio itahuka ngo akaba yaravuze nk’umusazi nk’umuntu utarize uko niko umugabo wa Consolee yabwiye inyangeNews.com ngo ntabwo bari bazi yuko akorera Kigali mu gihe shebuja wabo arumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar