Niba utar’ibata y’Idini,niki gitumye ukwizera kwawe gushingira ku Idini?

Bene data bakundwa dufatanije umurimo wokwizera iyaduhamagaye ,n’umwana we,akaba n’Umwami wacu Yesu Kristo.Ndifuza yuko mu menya ibi bikurikira:Mbese mwizeye Uwiteka Imana mwabonye? Cyangwa mwizeye Uwiteka Imana mwumvise?Nimba mwaramubonye?Mwabonye hehe? Ese haba ari mu butayu?Cyangwa mwabonye mu idini!?

Ndagirango ibi mubitekerezeho uko,Uwiteka Imana twiringiye kandi twizeye ntabwo twamwizeye kuko twamubonye ahubwo nuko twumvise ijambo rye,bityo tugahitamo kumwizera!Icyo gusa nicyo cyatugize abo turibo kugirango tubashe kwitwa abana b’Uwiteka ishumba byose!

Mbese niki twizeye?Ntabwo tujya kwizera twizeye idini ryatubwiye ubutumwa bwiza,usibyeko icyo gihe twabufataga nk’ubutumwa bwiza kuko twari tutaramenya icyatsi nururo,ariko se tumaze gukura mu byo kwizera,twasanze ibyo batubwirije ari byo bizera aha ndavuga amadini twakuriyemo.

Ndakeka ko,kandi ntatekereza yuko kandi ntashidikanya yuko twizeye ijambo ry’Uwiteka Imana ryavugiwe mukanwa kabo uko bari kose icyangombwa nuko batubwirije tukizera kandi tukaka tutarizeye amagambo yarututse mukanwa kabo ahubwo twizeye ijambo ry’UWiteka biyitiriraga ko barihaweho nkumurage wagakondo yabakiranutsi nubwo nyuma tumaze gukomera mu byo kwizera twasanze haraho batagenje neza bituma tuva muri bo kugirango tubashe kwiyubaka mu buryo bwo kubana n’Uwiteka Imana kuko haraho baturoseraga.

None se nimba aruku byagenze,ni kuki twizera idini ryabo nkaho ariryo ryatubyaje ubutumwa bwiza? Twabwiwe ubutumwa bwiza kuko ariwo murimo bemeye gukora kandi bakauhemberwa badategereje ingororano zizaturuka kwa data mu ijuru.Kuko iyo bazakuba bategereje ingororano,baba baragenje nk’uko ijambo rya data rivuga ntabwo bari kurihinduramo ubwami bwabo nakarima kabo!

Ariko kuko bamaze guhabwa ingarorano bakoreye niyompamvu ijambo batubwirije tudashobora kurifata nkaho ari iryabo,ahubwo turifata nkaho ar’Uwiteka Imana watugarije abanyuzemo kuko mu gihe byari bikomeye Balaamu agiye kuvuma ubwoko bw’Uwiteka Imana yabakiranutsi ubwo yaramaze guhabwa ibiguzi n’Umwami Balaki ntabwo Uwiteka yatinye gukoresha Ifarasi kuvuga kugirango Ballamu abashe kumenya gukiranirwa kwe.

Nimba yaravugishije Ifarasi nibigaragara yuko nawe ashobora ku kuvugisha mu gihe icyari cyo cyose kugirango arengere ubwoko bwe,suko rero wakiranukaga ahubwo nuko ntakundi byari kugenda kuko Uwiteka atajya atsindwa ndetse ntabwo ajya ananirwa ahubwo byose abikorera kugirango atugirire neza.

None nimba abatubwirije birata ko batubwirije niki gituma birata nkaho batari babikwiriye?Nimba byari mu mugambi w’Uwiteka Imana ntabwo bari bakwiye kubyirata ahubwo bari bakwiye gutinya iyo yo mu ijuru yabatoranije mu Magana menshi yabatuye isi kandi batanakiranuka bivuze yuko yabatoranije mubanya bayaha urumva rero nimba ar’ubuntu bagiriwe ntabwo bagakwiye kwirata kuko n’ubuntu bw’Uwiteka bwonyine bwakozze umurimo.

Nuko rero mukwiye guhagarara ku ijambo mutitaye kuwaba yarababwirije ijambo ry’Imana kuko ijambo yababwirije ntabwo ryari irye,ahubwo yafashe mu mugabane wa data akora ibyo yasabwaga gukora ndetse harimo nababikoze batarahamagawe ahugwo babikoze bishakira icyubahiro kugirango bubake amazina yabo muri iyisi hamwe nubwami bwabo ariko birengagije yuko ubwami bwose buri munsi y’ijuru bwose buri munsi y’ubwami bw’Uwiteka Imana hamwe na Kristo umukiranutsi we watubambiwe akaduhesha agaciro ko kwitwa abana b’UWiteka Imana ishobora byose kandi tutabikwiriye.

Nuko rero nimba wemeranya nanjye yuko ari ko bimeze,niki gituma wemera kwitwa ingaruzwa muheto ry’Idini nkaho idini ryakumeneye amaraso?Mbese ntimuzi yuko ko Abafarisayo ar’umwuka atari idini!?

Kugeza magingo aya,umurimo wa data ukomeje kwangizwa nabanyamadini ntimugirengo harumupagani numwe ushobora kwangiza ibyo atemera,ariko ababyemera abo nibo babayangiza nyamara se ntibaba biyitirira ko arabakozi bisumba byose!Kubera gukunda icyubahiro nk’absi byatumye bica Umwami wabakiranutsi kugeza naho umupagani abarusha gukiranuka aha ndavuga Pilato wahise avuga ngo amaraso yuyu mukiranutsi ntazankurikirane nyamara bo bahise bavuga ngo azatubarweho twebwe nabana bacu.

Tekereza uwitwaga umukozi w’Imana niwe uvuga ngo ayo maraso azatubarweho twebwe nabana bacu,ubwo se murumva ibyo bintu bidakomeye ariko utaruzi Imana ati,aya maraso ntazambarweho jyewe n’umuryango wanjye,ubwose hagati yabo bombi ninde mukiranutsi?Ese ibi bintu ujya ubitekerezaho ?Cyangwa nta mwanya ufite wo gutekereza ku byijuru!

Impamvu yirihishukirwa nifuzaga yuko umenya yuko udakwiye gufungwa nidini ngo nuko warikuriyemo kuko ritazakujyana mu ijuru ahubwo aya mashyirahamwe yose dukora azasigara hano ku isi nyamara mu ijuru tuzakurikirwa nimirimo mbese ibyo ntabwo mwabisomye ngo nimubareke baze baruhuke imirimo nimihate byabo byo mu isi,kuko imirimo izageragezwa inyujijwe mu muriro bityo nigaragara yuko itazahinyuka uzaba unesheje urugamba warwanaga mu isi yabazima.

Va ku idini dore ijambo ry’Imana rikuri imbere kandi noneho ntabwo mukiri abana kuburyo musomerwa ibyo kwizera ahubwo mwagize amahirwe muhabwa byose niyompamvu mutazabona icyo kwireguza mu gihe cy’urubanza ariko nimukomeza ijambo ry’Uiwteka Imana muzahabwa umugabane wo gukiranuka.

Nimuve mu madini kuko amadini na leta bijya bigira icyo bipfana mubanze mushake ubwiza bw’Uwiteka Imana idapfa kugirango namwe muzahabwe ubugingo buhoraho kandi mube ab’Imana idapfa ahubwo izahoraho iteka ryose,ariko nimwanga kumva iyo ivuga mushingiye kunyungu zanyu,ntakabuza yuko mutazabura gucirwaho iteka kuko mukimara gusoma ibi ngibi nanditse umutima wawe urahita ugucira urubanza ku byo uzi neza utagenza neza.

Nuko rero muhagarare ku ijambo kuko niryo bugingo bwacu kuko ijambo niryo ritubeshejeho,kandi niryo bugingo.Nimba se ufite ijambo ry’Uwiteka mubiganza byawe,niki gituma ubuyoboka imihango nkaho mukiri abisi,ngo ntugakoreho,ntugasongereho,ntugafateho,kandi ibyo byose iyo biriwe biba biheze.

Nuko rero nimba mwarapfanye na Kristo ku migezereze ya mbere y’ibyisi ,niki gituma mummera nkaho mukiri abisi?Nibyo ibyo byose nigicucu kibizaba kuko ibitera gukiranirwa sibyinjira mu muntu ahubwo nibimusohokamo.Nuko rero ubwo aruko bimeze mukwiye kwifata nkaho mutarabisi,ariko nimba mukomeje kwigira uko mutari cyangwa uko mutahamagawe,birakwiye yuko mu menya yuko inkota y’Uwiteka itazabura kubarimbura kuko umujinya wayo ucumbeka umwotsi  mu mazuru ikaka umuriro mukanwa kayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar