KAGAME MU NGAMBA NSHYA ZO KWITABAZA UBUTINGANYI NK’ITURUFU YA MANDA YA lll
Bakunzi kandi basomyi b’ikinyamakuru cyanyu inyangenewss tubifurije amahoro y’Imana no kuramba, nkuko umutwe w’iyi nkuru ubivuga bigaragara ko atari ikintu cyo kwishimira cyangwa cyo kwirata ahubwo ni ishyano ryaguye iwacu I Rwanda ndetse biranashoboka ko ugisoma iyi nkuru waba uhise ushidikanya cyangwa ukabitera utwatsi ariko icyo twagusaba nukuzagenzura ubwawe ukurikije ibimenyetso tugiye kuguha nubwo byari byarahanuwe mubuhanuzi bwa vuba.
Ku isi yose muri rusange hashize igihe kitari gito hari inkubiri hagati yabashyigikiye ubusambanyi bw’abahuje ibitsina n’abatabushyigikiye gusa abashyigikiye ubwo busambanyi buteye butyo usanga aribo bafite imbaraga muri iyi minsi ya none kuko bashyigikiwe n’ibihugu by’ibihangange ku isi nka Amerika n’Ubwongereza mbese ubusambanyi bw’abahuje ibitsina muri ibyo bihugu bufatwa nk’imari kuko ababukora baguwe neza cyane.
Ese ubundi ubusambanyi bwa gitinganyi mu Rwanda burahari koko?
Twifashishije ibimenyetso dufite igisubizo ni yego! Aho wakwibaza uti ese ibimenyetso ki? Ikimenyetso simusiga ni uburyo minisiteri y’ubuzima yashyizeho serivisi yihariye ishinzwe ubuzima bwite bw’abatinganyi ndetse ikanahabwa imbaraga zihariye aho kuri ubu umutinganyi afite uburenganzira bwo gukurikiranwa igihe cyose ashakiye kandi nta kiguzi kuko kugeza ubu kuri buri bitaro by’akarere hari umuganga wihariye ushinzwe kwita ku buzima bw’abatinganyi ndetse no ku bigo nderabuzima iyo serivisi yaratangijwe by’umwihariko ibigo nderabuzima byo mu mujyi wa Kigali nka Kabusunzu, Gitega, Kibagabaga nahandi ukongeraho ibitaro n’ibigo nderabuzima byo muri Butare
Umwe mu ba foromokazi twaganiriye wifuje ko imyirondoro yagirwa ibanga yadutangarije ko iyo serivisi y’abatinganyi imaze gukwirakwizwa mu bitaro ndetse no mu bigo nderabuzima byinshi kandi igikomeje gukwirakwizwa ko ndetse n’ abakozi bakora muri izo serivisi basabwe gukorana umwete no kutinuba babwirwa ko uzagaragaza kwinubira ako kazi azirukanwa cyangwa se akaba yanafungwa bitewe nuko abenshi mu bajyanywe muri izo serivisi bazinubira kubera imyemerere gakondo yabanyarwanda,iby’iyobokamana ndetse no kuba izo ndwara zabo ziba ziteye ishozi hakaniyongeraho amagambo mabi babwirwa nabo batinganyi.
Isange Rwanda ni impuzamashyirahamwe ya gitinganyi mu Rwanda irimo nk’iryitwa HOCA rikorera mu mujyi wa Kigali cyane cyane mu bice bya Nyamirambo, Kicukiro na Gikondo rigizwe nabagabo ndetse n’abagore hamwe n’iryitwa PAA(Pride Ark Association) rikorera hose mu Rwanda, umuyobozi w’iyo mpuzamashyirahamwe yavuze ko bafite gahunda yo kwagura abanyamuryango b’ayo mashyirahamwe bakiyongera gusa ikigaragara nuko umubare ukomeza kwiyongera kubera ko abasore n’inkumi babashukisha amafaranga dore ko harimo n’agatubutse bakinjira muri uwo mwuga batyo kuko ayo mashyirahamwe afite Imiryango nterankunga ibatera ingabo mu bitugu yo mu bihugu byateye imbere ndetse na Guverinoma y’u Rwanda ikaba ibatera inkunga ifatika nko mu buvuzi ndetse no kubaha ibikoresho bibafasha mu gihe baba bendana (lubrifiants), ubu hirya no hino I Kigali mu mahoteli mu tubari uhasanga abasore n’abakobwa bacuruza imibiri yabo mu buryo bwa gitinganyi kuko birimo agatubutse kandi nta mugayo polisi y’u Rwanda ibacungira umutekano ngo hatagira uwibeshya akabahohotera dore ko no ku mihanda baba bahari ari benshi cyane mu masaha y’igicuku ndetse bigaragara ko banafite imibereho myiza nk’amamodoka, gukodesha amazu ahenze kandi incuro nyinshi bagaragara basinze nibindi mu gihe mu bigaragara abenshi nta kazi bagira .
Ikindi kandi kibabaje nuko no mu madini amwe namwe yatangiye kwita kubatinganyi kugirango akomeze kubona inkunga ziva hanze cyane muri Amerika urugero ni nkaho itorero ryitwa EDAR rikorera mu karere ka Rubavu i Gisenyi ryategetswe n’abaterankunga baryo gukora ivugabutumwa ridaheza abatinganyi ndetse nabatinganyi batanga ubuhamya muri iryo torero bituma habaho ubwumvikane buke hagati y’abashumba n’abaterankunga andi nakuru dufite ariko tugitohoza nuko n’andi madini nayo arimo guhihibikana ngo nayo arye kuri izo nkunga za gitinganyi cyane cyane mu madini ya gipantekote dore ko iyo miryango nterankunga iba izwi na guverinoma y’u Rwanda ndetse yaranayihaye uburenganzira
Ikimenyetso simusiga nuko mu myaka itatu ishize inteko ishingamategeko yari iri kwiga ku mushinga w’itegeko rihana abatinganyi nk’ibindi bihugu byo muri Afurika ariko Kagame akabatumaho uwari ministiri w’ubutabera Karugarama akababuza mu gihe abanyarwanda benshi bari babyishimiye kubera umuco nyarwanda.
None se ibi wabihuza ute na FPR cyangwa ubutegetsi bwa Kagame?
Usibye wenda ahari umwana muto cyangwa se umuntu mukuru ariko ufite ubwenge buciriritse cyangwa se na none akaba ari umuntu udakurikirana, nta wutazi uburyo umubano wa Kagame ndetse n’ibihugu by’ibihangange urimo agatotsi cyangwa se ahubwo ibitotsi aha twahita tubibutsa nk’ukuntu abongereza baherutse kwandagaza ubutegetsi bwa Kagame bashyira hanze amabanga ye hanze bifashishije filimi mbarankuru ukongereho ifatwa rya LT Gen Karake ukongeraho uburyo abanyamerika bakubise M23 bakayihanangiriza biturutse k’ubwishongozi bwa Kagame ndetse bakanamwihanangiriza guhindura itegeko nshinga uhita wumva aho bihagaze
Ni muri urwo rwego rero mu gushaka uko yabiyungaho ari kwogeza ubutinganyi cyane yivuye inyuma ngo ibyo bihugu by’ibihangange bimugirire ikigongwe kuko nkuko mubizi Amerika n’Ubwongereza bashyigikiye ubutinganyi ndetse uwariwe wese ubushyigikiye baramutonesha kandi mwibuke ko nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika cyari cyemera gushyigikira ubutinganyi ariko Kagame arashaka kubabimburira
Aha umuntu yasoza yibaza niba bizamuhira mu gihe amafuti ye akomeje kwiyongera nkaho aherutse kugura ibitwaro kirimbuzi mu banzi b’Amerika Bushinwa ndetse n’Uburusiya ari nako abagurisha umutungo kamere uva I Kongo Amerika n’Ubwongereza bikaviramo aho kandi na none ibi bihugu bya gikominisiti nabyo biziririza icyitwa kwendana.
Leave a Reply