BURYA NGO UHIRIYE MU NZU NTAHO ADAPFUNDA IBIPFUNSI KAGAME ATANGIYE KWIKUNDISHA KU BURUSIYA?
”Uhiriye mu nzu ntaho adapfunda cyangwa adakubita ibipfunsi “ uyu mugani ubusanzwe bawuca iyo bashaka kuvuga ko ugize ibyago wese ko ntako atagira yitabara ngo yirengere kabone naho uburyo yakoresha yitabara bwaba bugaragara ko ntacyo bwamumarira ariko nibura agapfa kugerageza aka wa munyamerika wagize uti “never fail to try” ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ngo ntugatsindwe utagerageje.
Ubu rero ayo mahame yo kugeregeza cyangwa se principes mundimi zamahanga nirwo rwego Kagame agezeho ubu aho arimo yagura umubano n’ibihugu by’ibikominisiti nk’Ubushinwa n’Ubuhinde,Uburusiya nibindi kuko bene ibyo bihugu ari abanzi bakomeye ba Leta zunze Ubumwe z’Amerika,Ubwongereza n’ubufaransa yibwira ahari ko byazamurengera mu bihe by’amahina kuko bigaragarira buri wese utari injiji ko ubutegetsi bwa Kagame na FPR ye buri ku ndunduro y’irindimuka
Ubusanzwe iyo uvuze abanzi b’Amerika ahanini hahita humvikana Uburusiya cyane cyane bikaba ari nayo mpamvu yaba yihishe inyuma y’umubano Kagame ari gutsura hagati y’u Rwanda n’Uburusiya kuko mu cyumweru gishize Kagame yohereje intumwa zirangajwe imbere na Mushukiwabo I Moscow mu Burusiya mu rwego rwo kwagura umubano dore ko ubu u Rwanda rusigaye rugura intwaro za gisirikare mu Burusiya ndetse no mu Bushinwa aho aherutse kugura igisasu cya kirimbuzi cyo mu bwoko bwa TL 50 kitigeze kigera ahandi muri Afurika mu gihe mu myaka mike ishize iryo soko ryari iry’Ubwongereza n’Amerika none ubu Ubushinwa n’Uburusiya nibyo byafashe iryo soko kandi hari n’umwenda munini leta y’u Rwanda ifitiye Amerika n’Ubwongereza.
Gusa icyo Kagame azi neza nuko umubano we n’Abongereza cyangwa Abanyamerika warangiye kera ubu hasigaye kumugandagura nkuko bagize Muammar Gadhafi aho yishwe nabi anasambanyijwe mu kibuno nukuntu Afrika yose yatinyaga izina Gadhafi ariko yicwa urukozasoni ngo abe akabarore ku isi y’abazima none Kagame we arimo arata umwanya n’ubutunzi bwa bene kanyarwanda ngo arirengera nyamara mu matewka y’isi bizakugora kubona Abashinwa,Abarusiya, Abahinde hari uwo bafashije mu ntambara ubuse Gadhafi ntiyari inkoramutima zabo? Bamumariye iki? Nakomeze rwose nashaka ajye no muri Koreya ya ruguru kwa Kim Yong Un niwe mwanzi ukomeye w’Amerika gusa wiringira ijosi rikakubyarira umwingo niko umwana w’umunyarwanda yavuze.
Leave a Reply