Intambara ya lll y’Isi yose ishobora gutangizwa na USA n’Ubushinwa!

Amakuru yaraye atangajwe na Radio y’Abashinwa ivuga mururimi rw’Igiswahili yaraye itangaje kuri uyu mugoroba wa 29 ukwakira 15 yuko igihugu cy’Ubushinwa cyiteguye kuburyo buhagije mu guhangana n’intambara izari zo zose cyane izirimo gutegurwa na leta zunze ubumwe z’america.

Ministiri w’intebe yatangaje ko,igihugu cy’Ubushinwa gifite imbaraga zihagije nibikoresho bihagije byo kuba barwana n’America niba bataretse kugerageza ibitwaro byabo bya kirimbuzi ku izinga rya bo rihana imbibe n’igihugu cy’Ubuyapani bahora bapfa iryo zinga riri mu Nyanja ihana imbibe n’Ubuyapani.

Yakomeje agira ati,twebwe igihugu cy’Ubushinwa twiteguye umwanya uwari wo wose guhangana numwanzi wese washaka kuba yatera igihugu cyacu cy’Ubushinwa ibi yabivuze mu makuru ya ni njoro ya saa 11:00 kumasaha y’Africa.

Tuributsa yuko ubu igihugu cy’Ubushinwa kiza kwisonga mu bijyanye n’Ubukungu aho umwaka ushize cyinjije Tiliyari imwe nibice 6 by’amadollar naho America ikaba yarinjije Tiliyari imwe nibice 4 by’idollar kugeza ubu Ubushinwa bukaba bukomeye mu byubukungu kandi bakaba banakomeje gutera imbere cyane.

Ministiri w’intebe yatangaje yuko ubukungu bw’Ubushinwa mu myaka (5) iri mbere buzaba bumaze kuzamuka kuburyo budasanzwe cyane kuburyo bateganya yuko miliyoni zisaga (70) zabakene zizafashwa zigakurwa mubukene zikubakirwa amazu meza ajyanye n’igihe.

Birahwihwiswa yuko hashobora gutangizwa intambara ya lll y’Isi yose kubera ihangana ry’ibihugu bikomeye byo kumugabane w’Asia bikomeje guca amazi leta zunze ubumwe z’America dore Ubushinwa n’Uburusiya bikomeje gutera imbere mu byubukungu ndetse bidasize inyuma n’igisirikare

Ibi bikaba bimaze gufata indi ntera aho bimwe mu bihugu by’Africa bimaze kubona yuko byakwegamira ibihugu by’Abakomnesty ariko nabwo bashaka kwegamira ibyo bihugu ariko Africa nta nyungu yazabibonamo cyane usibye kuba babafasha kugundira ubutegetsi gusa kuko ibyo bihugu nabyo bitarangwa na demukarasi bikaba bikoresha igitugu cyane kurusha demukarasi.

Ndetse niyo bahawe isoko muri Africa bishyura macye cyane kubakozi babanyafurika kandi ntabwo bajya bifuza gutanga ubumenyi bwabo ndetse ntabwo bubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Nubwo bwose badashyigikira ibijyanye nibyubutinganyi ariko kubijyanye n’ishoramari nubuhahirane usanga nta cyo bamarira umugabanwe w’Africa cyane kuburyo uyu mugabane watera imbere ukikura mu bukene bukomeje kuzonga abawutuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar