Umwakagara ahanganye n’isengesho ry’Umwami w’uRwanda Mutara Rudahigwa lll.

Nk’uko twabagejejeho amakuru yaturutse muri gakondo yabakiranutsi,umwakagara ageze ku cyo yashakaga igihe cyose umutima we wagambiliye gusibanganya icyubahiro cy’Uwiteka Imana muri gakondo y’abakiranutsi.Ijambo ryahoraga rimurya umutima ngo nuko mu itegekonshinga ry’Urwanda hagiye hagaragaramo ijambo ryitwa “Imana Ishobora byose”.Ingoma y’umwakagara yemera ko,Imana idashobora byose!

None ashizwe aruko aririmbuye burundu,ariko nyamara ubuhanuzi bwejo hashize niyompamvu bwagaragaje yuko ubwoko bw’Imana buhawe igihugu gishya,ubuyobozi bushya,n’ubuzima bushya n’umugisha mushya ndetse Uwiteka agerekaho kuvuma umwakagara nyuma yo kubona imigambi ye yo gusuzuguza Uwiteka Imana.

Uyu mushinga umwakagara akaba awufatanije na Dr.Tito Rutaremara warwanije ijambo Imana kuva kera leta ya fpr ikijya kubutgetsi kuva muri 1995 mu nteko nshinga mategeko aho yavugaga ko abantu badakwiye kuzajya barahira izina ry’Imana mu gihe bagiye kurahirira umwanya w’Ubuyobozi bahawe na leta ya FPR.

Byageze aho bemeranya ko bazajya bavuga ngo:Imana izabimfashemo!None nibyo byogusaba gufashwa n’Imana nabyo babikuyeho,ngo kugirango bajye gusaba imfanya mu Bakomnisty kuko bo ntabwo bemera Imana ko ibaho aho turavuga Ubushinwa,Uburusiya nibindi bihugu byemera ko nta Mana ibaho.

Nyamara abakurikiranye ubutumwa bwatanzwe muri iyi minsi,ngirango mwabonye yuko umuhanuzi yavumye leta y’umwakagara kugirango Uwiteka abone impamvu yo kumukura kubutegetsi ndetse no kugirango abasengeraga umwakagara bamenye uwari we ndetse ayo masengesho yabo bayareke kuko Imana imaze kubereka umwakagara uwari we.

Aha rero urabona yuko Umwakagara atesheje agaciro isengesho ry’Umwami Mutara lll Charles Pierre Rudahigwa aho yahaye igihugu cye Uwiteka Imana hamwe n’umuryango we,none umwakagara igihugu akigaruye mu maboko ya Satani kugirango ubuhanuzi bwose bwuzure.

Tuboneyeho kubwira abo bashing mategeko bemeye kwihakana Imana ko nabo izabihakana mu gihe bizaba bikomeye nyamara bariya umunani bemeye guhamiriza Imana yabo,Uwiteka nawe azabahamiriza mu gihe bizaba bikomeye imbere yabahamya benshi n’imbere yamahanga yose yo mu isi.

Ariko burya haramagambo Imana yitaho cyane kurusha ayandi n’ijambo ry’Umwami usaba Uwiteka Imana gukiza igihugu cyangwa ku gihana bitewe nuko abantu banamutse bakava imbere y’Uwiteka Imana,Ijambo ry’Umuhanuzi w’Uwiteka icyo yasaba cyose kinyuze mu manza zitabera imbere ya maso ye Uwiteka Imana aracyubahiriza ngabo abantu (2);Imana yumvira kurusha abandi bose kuko imitima y’Abami iba mu kiganza cy’Uwiteka Imana,naho Umuhanuzi we,aba ameze nk’Imana kuko niwe kanwa k’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Tutabatindiye reka tubashyirireho isengesho ry’Umwami Mutara Rudahigwa maze mwisomere mwumve uko yasenze Uwiteka Imana,buriya ikigiye gukurikiraho nuko umwakagara azajya kuri Christ Loi cyangwa Kristu Mwami maze agasenya igishushanyo gihari agakuraho niryo zina nguwo Anti-Kristo mujya mwumva abavugaga yuko ngo umwakagara arumukozi w’Imana noneho mubonye igisubizo bitabanje kubagira ubwo se kandi muzongera kuri FB kwandika muhangana muvuga yuko arumukozi w’Imana buriaya ntabahaye igisubizo?

Ishengesho rya Rudahigwa ,yasenze agira ati:

” Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi.

Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.

Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.

Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe. Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.

Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.

Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuv’ind’imwe nanjye ubwanjye.

Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ngoma yawe.

Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye byose.

Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.

Barememo imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda.ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na kiliziya yawe.

Abatware ubahe kubategekena ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe.

Ubatsindire kuryryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.

Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwanga-umugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo.

Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurengenya umuntu numwe mu Rwanda rwawe.

Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranije n’ingoma yawe.intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abajanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera.

N’amahanga yose uko anagana tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikira Mariya baragahorana ibumbye byose, ubu n’iteka ryose.

Amina “

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar