Itorero ADEPR rirashinja umwuka w’Imana ko uhanura ibinyoma”bunze mukirenge cy’umwakagara birukanye umwuka w’Imana mu itorero nyuma yo kwirukanwa mu Rwagasabo.”
Ko ndeba se batinya umwakagara,Anti-Kristu nyirizina naramuka yiyiziye,hazacura iki?
Uko iminsi igenda yegereza urya munsi wahabuwe nabahanuzi,ninako umwanzi agenda akaza ingamba z’uburyo yakaza umurego agafata ingamba zo kurwanya abanyempano bakomeje gukora umurimo w’Imana bahanurira igihugu ibyago,akaga,n’amakuba bigiye kugwira igihugu.
Igendere ntitwakwangaga!!!
Aho kugirango leta y’umwakagara ifatanye na leta mugushakira umuti wibibazo,ahubwo itorero risigaye rigendera kumurongo wa leta ndetse aho bagiye hose babaha abanyamakuru bakorera leta bakagendana nabo mu rwego rwogukontrola ibikorwa by’abanyamadini.Aho niho ubuhanuzi bwavubaha ahangaha bwatunze agatoki idini rya ADEPR bivugwa kuba irya ll kuri kiliziya gatolika mukugira abakiristu benshi.
Ariko se nibarwanya abahanuzi bakababuza guhanura,ibihanurwa bizahagarara ngo ni uko abahanuzi batawe muri yombi?Hanyuma se,inyangeNews nayo bazayibuza guhanura?Niyompamvu Uwiteka yarabizi maze agategurira abakiranutsi aho bazajya bakura isoko y’ugingo kugirango bazarusheho kumenya ingenga bihe y’umwuka
Cyakora ingoma ziragwira iyi yo yaje irimbura abanyagihugu,basigaje gutegeko amafunguro azajya afungura kumanywa na ninjoro kubakibasha kuyabona naho ubundi Uwiteka nagire atabare itorero rye nahubundi karabaye pe! Mba ndoga kiristu wangabiye.
ADEPR irasaba abayoboke bayokugendera kure abahanuzi b’ibinyoma
Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR burasaba abayoboke kumenya abahanuzi b’ibinyoma no kubagendera kure kugira ngo batabatesha umurongo w’ubukiristu bihaye.
Ibi byagarutsweho n’umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw’igihugu mu mpera z’iki cyumweru kuri stade ya Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba bizihizaga isabukuru y’imyaka 75 iri torero rimaze rigeze mu Rwanda.
Sibomana Jean yagize ati, “abantu nk’ abo baza batwisesekamo bafite ubuhanuzi bw’ibinyoma mubahungire kure.”
Yakomeje akangurira abakirisitu ko uwabona umuhanuzi yayobye yamushishikariza kugaruka mu murongo mwiza w’Itorero.
Bamwe mu bakirisitu b’iri torero bavuga ko ubuhanuzi bw’ibinyoma bubaho ariko bazi gushishoza bakabutandukanya n’ukuri.
Mukantabana Mariyana usengera i Gihundwe yagize ati, “ubuhanuzi ndabwemera kuko bwavanye abantu mu byaha, ariko abahanuzi b’ibinyoma bariho bitewe n’indamu baba bishakira.”
Kayiranga André yavuze ko abantu baba bakwiye gushishoza no gusenga Imana kugira ngo bavumbure ko ubuhanuzi ari ukuri cyangwa ibinyoma.
Icyo aba bakiristo bose bahurizaho ni ukwishimira ibyo bamaze kugeraho ndetse bakanasengera itorero ryabo mu gihe kizaza.
Umunyamabanga w’Intara y’Uburengerazuba Jabo Paul, yashimiye Itorero ADEPR ko rikorana n’ubuyobozi neza ndetse rigakora ibikorwa byiza nko gufasha abatishoboye n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Itorero rya Pentekote mu Rwanda “ADEPR”ryatangiriye i Gihundwe mu 1940, ryitwa MLS (Mission Libre Suédoise), ritangirira mu cyahoze ari ururembo rwa Cyangugu;ubu ni mu itorero rya ADEPR akarere ka Rusizi, ururembo rw’Iburengerazuba.
Icyo gihe ryatangijwe n’abamisiyoneri 3 bari baravuye mu gihugu cya Suwede (Suède) kuri ubu rifite abakiristo barenga miliyoni ebyiri.
















Leave a Reply