FPR,FDLR,RNC barahigana bukware!

Nyuma y’iminsi micye ikinyamakuru kigiranye ikiganiro na Bwenge na Buhanga hamwe na Bamenya,na none kuri uyu wa kabiri ikinyamakuru inyangeNews cyongeye kurarika abo bagabo babahanga mu gusesengura politike y’Africa cyane iyo mu karere kibiyaga bigari uRwagasabo ruherereyemo.

FDLR

Inyange itangiye ibaza Buhanga uburyo abona aho politike yo mukarere aho igeze,namaherezo ya politike yabatavuga rumwe na leta y’I Kigali.

BUHANGA:Murakoze kumpa umwanya w’ijambo kugirango ngire icyo mvuga kuri politike nyaRwanda n’akarere kose muri rusange.Ubu politike yo mukarere yamaze gufata indi ntera ikomeye aho umwakagara yamaze kubona amaherezo ye,nubwo arimo agerageza gushakisha uburyo bwose bushoboka akoresheje amafaranga kwica,nibindi bijyanye nabyo.

Ikigaragara ni uko intambara yamaze kunuka kuko bigaragara yuko yamaze kugera mu marembo ya gakondo njya numva Bamenya ariko abyita reka nanjye nkoreshe iyo mvugo ndibwira yuko nta cyaha naba nkoze,biragaragara yuko hagiye kuba intambara itarigeze kubaho ndetse byanashoboka yuko intambara ya lll y’Isi yose ishobora gutangirira mukarere kibiyaga bigari.

Inyange:Ubona hakorwa iki kugirango iyi ntambara ibe yahagarara?

RNC

BUHANGA:Yewe biragoye gutanga igisubizo ariko kuko umbajije umuntu ntiyabura icyo yavuga,icyakorwa ni cyagombaga gukorwa mbere yuko ibintu bigera aho bigeze,kandi ikigaragara ni uko bidashoboka yuko har’icyakorwa ngo bibe byasubira inyuma kuko burya mbere yuko habaho intambara y’amasasu habanza kubaho intambara yamagambo iyo isa naho imaze kurangira hakaba hasigaye iyamasasu ubu rero icyananiranye mu isiza,sinibwira yuko kizaboneka mu isakara.

Inyange:Reka duhe ijambo Bwenge nawe agire icyo abivugaho!

BWENGE:Ndunga muryo yaravuze icyagombaga gukorwa ngo hatazabaho intambara,ntabwo cyakozwe,ubu rero biragoye kugirango habe har’icyakorwa ngo ibintu aho bigeze bisubire inyuma keretse abayobozi ba gakondo bemeye gutsindwa bakayoboka ukuri bakareka ikinyoma cyamaze kwigaragariza isi yose naho ubundi aho ibintu bigeze ubugubu biragoye kuko intambara yahagarara.

Inyange:Icyo cyagombaga gukorwa murimo kuvuga munyura kuruhande ni kihe?

BWENGE:Hagombaga kubaho kubahiriza itegeko nshinga kabone niyo umwakagara yari gushyiraho undi umuntu umusimbura wenda reka tuvuge yuko niyabishaka yari kwimika umugore we Nyiramongo Jeannette Kagame byari kugaragara yuko nibura agerageje kubahiriza itegekonshinga kuburyo abarwanya ubutegetsi byari kubagira kuba babona impamvu yo gutangiza intambara kuko umwakagara yari kubeshya yuko urubuga rwa politike rufunguye kandi ko ntawe yigeze aheza.

Ariko ubungubu byahumiye kumirari kuko noneho yari yimitse aba Umwami w’Abega bab’Akagara bitangaje kuba intekonshinga amategeko yaramuhaye gutegeka imyaka (17) aho azava kubutegetsi afite imyaka (77) ahangaha akaba yaramaze guteganya yuko umuhungu we IVAN Cyomoro azaba afite imyaka y’ubukure (43);bivuga ngo ubwo azaba afite ipeti rya General kuko uRwanda ntibirabaho ko rwabayeho rudategekwa n’umusirikare uretse wenda igihe cy’ingoma y’ubwami naho ubundi ubanza ariko bizakomeza kuzageza Umwami Yesu agarutse akawamugani wa Bamenya

Kuko na nubu iyo witegereje oposiyo nyarwanda,usanga ibura ipfa kugira akabaraga ari oposiyo ifite umutwe wa gisirikare kuko abanyapolitike bo murwagasabo barikunda cyane uwabashije kugerageza ni Bernad Ntaganda wenyine naho abandi bose nibanyamujya iyo bigiye politike bayihinduye ubucuruzi cyangwa za boutique  wamugani wa munyamategeko IVODE kuko byarangiye nawe yiboneye Boutique ye none ubu induru yararangiye.

Inyange:Reka tubaze na Bamenye nawe icyo abivugaho

BAMENYA:Nta gikomeye mvuga cyane itandukanye nabagaenzi banjye,jyewe ndibanda kubyo Uwiteka yavuze,ubu abanyarwanda bari mu bibazo bikomeye cyane,ubu abatavuga rumwe n’umwakagara batangiye gukora nk’uko umwakagara akora,ubu ntabwo bikiri ibanga yuko RNC ibonye umwanya za magigiri z’umwakagara nayo ihita izica igihanga.Kuko umwakagara nawe iyo aciye urwaho umuntu wa RNC bahita bamuca igihanga ahangaha urabona yuko arabatutsi ku batutsi nta bwo FDLR nayo iratangira gukora nk’uko bakora usibye ko mu minsi ya shize nabo bicaga umuntu wese bakeka ko yaba ar’umututsi ndetse n’umuhutu bamenye yuko akorera FPR nawe bakamugenza uko.

Ubu rero byamaze kugaragara yuko intambara iri mu irango rya gakondo yabakiranutsi,ubu ngubu RNC yiteguye kurwana iyo ntambara kandi byubukwe yuko RNC yahozeho ariko abantu ntibigeze bayimenya.

Inyange:Sobanurira abatwumva uburyo RNC yahizeho ariko abanyarwanda ntibiyimenye!Yabaga murwagasabo?

BAMENYA: RNC yahozeho muri FPR abashynze FPR ubu ninabo bashinze RNC,urumva byaba ubugome bwose umwakagara yakoreye abanyarwanda babukoranye na bashinze RNC,yariho mubitekerezo ariko yari itarajya ahagaragara ntabwo rero yagiye ahagaragara kuva aho abayobozi bayo bahungiye igihugu.

Tekereza uburyo FPR irimo ihiga abatavuga rumwe nayo ikaruhuka ibishe,tekereza uburyo RNC nayo yatangiye kwirwanaho nyuma yahoo hiciwe umuyobozi wayo nyakwigendera Col.Karegeya Patrick wishwe kuwa 1st Mutarama 2014 twibutse yuko usomye ubuhanuzi igice cya 1-3 ubasha kuhasanga ubutumwa bwa nyakwigendera bwahanuwe ku wa 06th ukuboza 2013 ariko abantu ba RNC barabihinyura nyamara iminsi itageze kuri (30) byahise busohora.

Tekereza rero na FDLR nayo amakuru aravuga yuko itangiye guhiga abavuga rumwe nayo,ubwo se mu byukuri urabona naho rimwe muri ayo mashyaka cyangwa iyo mitwe ya politike yafata ubutegetsi,bazategekana nande urabona abanyarwanda batazaba bashize?Ngayo nguko ibyo muri gakondo yabakiranutsi nuko bigiye kugenda.

Inyange News twongeye kubashimira yuko mwitabiriye ubutumire bwacu kugirango dushobora gufasha abanyarwanda basigaye muri gakondo nabari hanze yarwo kugirango bamenye uko ibintu byifashe ujya muri iyo mitwe ya politike amenye ibyo yinjiyemo birumvikana yuko yaba FDLR cyangwa RNC na FPR bose ko bagiye kwicana muburyo butaragara nyamara ntakizahishwa kuko byose bizajya ahagaragara gusa twakwanzura tuvuka yuko aka wamugani igihugu kigiye gutegekwa nabataramennye amaraso kuko aba bantu bazarangiza intambara hasigaye ingerere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar