Amadini yiyitirira “Abarokore”bahuye na PaPa Francis bumvikana ko bagiye gukorera hamwe ngo bahidure ijambo ry’Imana Bibiliya!!!

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya ku murwa mukuru wa Nairobi,amakuru agera ku inyangeNews aravuga yuko umusumba wa kiliziya gatolika PaPa Francis wakoreye urugendo muri icyo gihugu kuri uyu munsi wa gatatu taliki ya 26th Nov,2015 ngo Francis yahuye nabayobozi bandi madini (Pastors) ngo bahuye baganira kubijyanye nimikorere uburyo bakorera hamwe Ibyahishuwe 13:1-18

Ndetse ngo yaboneyeho umwanya wo kubibutsa yuko ngo Bibiliya bizera ngo yanditswe nabi abayanditse ngo bagiye bashyiramo amagambo yitera bwoba aho bavuga yuko ngo harabantu bazajya mu muriro utazima abandi bakazajya mu ijuru PaPa Francis we avuga yuko ngo arugukura abantu umutima akaba yasabye yuko bibiliya yasubirwamo ku bwubufatanye bagiye kugirana hagati yayo madini yiyitiriraga kutavuga rumwe na kiliziya gatolika none bikaba bigaragara yuko ayo madini ngo yaba agiye gukorera hamwe na kiliziya gatolika.

Amakuru akomeza avuga yuko ngo,byagaragaye yuko ayo madini yajyaga yitirira ko arabapantekote none bikaba bivugwa yuko ngo cyari ikinyoma ngo bari bihishe mu bapantekote ngo naho ubundi bari basanzwe bakorera kiliziya gatolika mu buryo bwibanga.Byibukwe yuko no mu Rwanda Intumwa ya Satani Gitwaza nawe yigeze guhamagarwa na PaPa Paul ll witabye Imana mu myaka ishize ariko Gitwaza akaba ataravuze icyo baba baravuganye.

Harahagazwe rero ibyahanuwe birasohoye aho abashumba bagiye kugurisha umukumbi w’Imana kubera intonorano.None bemeye gushyira hamwe na Francis kubera ko bahawe intonorano ndetse banemerewe guterwa inkunga kumishinga yose abaPastor bari basanzwe bafite harimo gufasha ibigo by’amashuri kubiteza imbere muburyo bw’ikoranabuhanga.Kurangiza zimwe munyubako zitararangira kubera kubura aamikoro.

Bamwe mu ba Pastor bahawe ijambo  bavuze yuko noneho kiliziya yisubiyeho ngo nayo imaze kubona yuko ngo nabo arabakozi b’Imana mu gihe mu myaka yashize batabemeraga ko ngo bakorera Imana yo mu ijuru.Ibanga ryashizwe ahagaragara nabasesenguzi batangarije inyangeNews yuko nta gitangaza kilimo kuko ngo abaPastor bitabiriye iyo nama ngo nibabandi basanzwe baregwa ibikorwa byo kwangiza ishusho y’umurimo w’Imana bityo bakaba bakekwa ho kuba nubundi ngo baba bari basanzwe bakorana na kiliziya gatolika mu buryo bw’ibanga.

Ariko kwihindurwa rya bibiliya bamwe muri abo ntabwo babivugaho rumwe baracyafite gushidikanya mu mitima yabo,ndetse ngo baba bafite ikibazo uburyo bazasobanurira abakiristu babo bayoboye cyane yuko abenshi bagendera kubuhanuzi bwa bibiliya nyamara abantu bakomeje kwibaza cyane kunga ubumwe kwa PaPa francis hamwe na ba Pastori icyo byaba bihatse!

Biravugwa yuko agiye mu gihugu cya Uganda kugirango ajye gutanga agatubutse mu ba Pastori bafite inkovu zibyaha mu mitima yabo.Ubu rero nukuba maso cyane ibintu byarushijeho gukomera mwibuke ubuhanuzi bwo mu gice cya 1-3 aho havugwa yuko PaPa azakurikirwa nabantu benshi kuburyo umuntu azaba agaragara nk’akatsi kamwe!Abashaka Uwiteka mukomere kurugamba amazi yamaze kurenga inkombe gusa ibyiringiro dufite nuko Uwiteka Imana yacu ari maso naho ubundi no mu ntore nta numwe wazarokoka.

Nuko rero urabe wumva birenge niwowe ubwirwa niba utabaye maso rurakoganye ubwo aheze hashobora kutaba mu ijuru kuko hazajyayo abakiranutsi.Mwibuke ubuhanuzi bwo muri icyo gice navuze haruguru havugaga ko abantu bose bazakurikira PaPa usibye umuhanuzi Majeshi Leon,ndetse no mu minsi yashize hasohotse ubundi buhanuzi buvuga yuko kiliziya gatolika ishaka guha umuhanuzi intonorano nuko niba udafite amatwi ntubuze amaso!!!Uwiteka abane na mwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar