Umwicanyi Ambroise Ruboneza, umuhanga mugukubita ifuni azize abaturage bahunze igihugu kubera ubuhanuzi bw’intambara akaba yarananiwe kubahumuriza!!!

Amakuru aturuka mu Rwagasabo agera ku kinyamakuru inyange News aravuga ko uwaruhagarariye akarere ka Gatsibo mu ntara y’uburasira zuba Ruboneza Ambroise, aravuga yuko uwo Maire yabaye uwanyuma mu mihigo ya karere ka Gatsibo muri ya mihigo bajya bahigira imbere y’umutegetsi mukuru ari we umwakagara.Kubera kunanirwa gukorera abaturage byatumye bamweguza.

Tukiri kubijyanye niyegura rye,abamaze kweguzwa n’ubutegetsi bwa FPR, burimo kweguza abayobozi kubera inkubiri yamatora ya kamarampaka arimo gutegurwa umwaka utaha wwa 2016, biravugwa yuko abarimo kweguzwa batizewe n’ubutegetsi bwa gatsiko, bityo iyo myanya bakaba barimo kuyishyiramo abahoze arabasirikare cyane cyane abagiye bakora mu nzego nkuru z’ubutasi NSS.

DanNgiyo inkubiri yatumye Ambroise Ruboneza wabaya umuhanga mukuboneza ifuni,waje gutakarizwa ikizere.Babonye ko yabaye umuhanga mu ishyamba ubwo bamuhaga ikiraka yafatanije na Col.Dann Munyuza bari bashinzwe guca ibihanga by’abana bab’abanyarwanda cyane cyane abana bab’Abatutsi baturukaga mu bihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa.Burundi,Rwanda maze bagirango azaba umuhanga mukuyobora abanyarwanda.

Abo nibo bababereye ibitambo kugirango uyu munsi babe bafite ubutegetsi.Dore ko abo banyakwigendera bari barize bafite amashuli afatika bari bararangije za kaminuza bityo abasirikare baturutse  baturutse mu gihugu cya Uganda   batinyaga ko abo bafite amashuli ya kaminuza bashobora kuzafatana ubutegetsi.

Ibyo byatumye Ambroise aba icyamare mugukubita udufuni amakuru avuga ko yarumuhanga cyane ngo yayikubitaga rimwe risa nta kwibeshya ngo abe ya kubita inshuro ya kabiri.Ariko burya uri hejuru bavuga ko umutegerereza hasi.

Byatumye abana bab’Abatutsi bakomoka muri Franco phone batangiye guhisha ko bize nyuma yo kumenya amakuru yuko harimo kwicwa abize bafite amashuli.Muri ubu bwicanyi havugwamo n’uwahoze ayobora umujyi wa Kigali Col.Roza Kabuye ubu wamaze kuba ibikatsi muri FPR.Ndetse n’umugabo we,ubu yasabiwe gukatirwa igihano cy’imyaka (15) yigifungo.

Aha ntitwakwibagirwa na Col.Tom Byabagamba wirirwaga adukubita inkoni mu matwi wagirango umwakagara baravukana cyangwa ni papa we.None birangiye ashyirwa mu nzu y’imbohe burya ukuri isi koko ntakurura niko abakura mbere bavuze.

Amakuru akomeza avuga ko Ambroise yakubise abana benshi udufuni batagira umubare,ariko burya agatinze kazaza n’amenyo yaruguru.Byanze bikunze igihe kizagera haboneke ubutabera nyuma yuko ubutegetsi bw’umwakagara buzababuvuyeho byange bikunde ubutabera buzaboneka.

Ikindi kivugwa nuko ngo yakoze muri anti-smagoring aho yarashinzwe gufasha ibikomerezwa bya FPR guhitisha ibicuruzwa byabo.No gufata umuntu wese uzanye ibicuruzwa kabone naho yabisorera bamwishyuzaga ibyamirenge kubera yuko batamuzi muri Chama(RPF)amakuru avuga ko yahombeje abanyarwanda benshi cyane cyane abo mu bwoko bw’Abahutu batotezwaga na FPR.

RubonezaIkindi aregwa cyatumye asabwa kwegura kumpamvu ze bwite,ngo nuko mukarere ke yayoboraga hahunze abanyarwanda benshi bamaze guhungira Uganda kubera ubuhanuzi bukomeye bumaze gukwira igihugu cyose yuko hagiye kuba intambara itazahagarikwa namahanga.Ibyo rero kuba yarananiwe kuvuguruza ibyo bihuha (Niko byitwa) nabyo ngo byabaye impamvu yo kumweguza.

Amakuru avuga yuko yuko bari baramuhimbye akazina kitwa gafuni AMBROISE ako nako bamuhimbye kubera ubuhanga yerekanye mugukubita agafuni abana babanyarwanda bari baragiye kwitabaro bazi yuko bagiye guharanira itahuka ry’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa uheze mubuhungiro imyaka irenga 55 mu gihugu cy’America.Nubwo yegujwe ntazabura guhabwa undi mwanya ngo kubera yuko akomoka mu Bakagara akaba rero aruwo munda y’ingoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar