Umwami-kazi Kanjogera yarazutse,abantu babimenya agiye kuva kungoma.

Ndasaba ngo ururwandiko murutangaze kugirango abanyarwanda cyane abanyarwandakazi bamenye “first lady” wabo neza bamenye ko mu mateka yacu tutarabona umutegarugori nyawe utuhagarira ngo twumve dufite ishema ahubwo turagijwe imbere n’umugome n’umunyangeso mbi witwa ngo n’umubyeyi. Ubutaha uzategeka urwanda, tuzashishoze neza!.

President Paul Kagame akunze gukoresha ibinyoma iyo yashatse kwangiza izina ry’umuntu yaharabitse cyane ashaka gutesha uwo muntu agaciro kugirango abanyarwanda bamugendere kure. Urugero ni ukuntu yaharabitse Kayumba Nyamwasa kuburyo buri wese wahuraga na Kayumba, yirukaga kure ye ngo batamubona amwegereye bakazabizira. Ibi rero bikanyibutsa ukuntu yirirwa yigisha abanyarwanda “kwihesha agaciro”. Nyamara akibagirwa ko ako gaciro yakabanje ku kigisha umugore we Jeannette Nyiramongi utakazi nabucye!

Jeannette yihaye kwijandika mubikorwa byo gufasha umugabo we kwigizayo abo batashaka abahamagaza mu biro no murugo rwe, kugirango abateshe agaciro ababeshyera ko “bamuvuga”. Mu bantu yahamagaye akabatoteza harimo ababyeyi yakabaye yita mama, abandi akaba ari ba ministiri b’abagore, abagore ba basirikare bakomeye yewe n’abagabo bakuru bategeka za telecommunication companies. Iyo batashye, asigara yemye aseka ko yabumvishije uwo ari we….!.

Ari Nairobi ategereje abakiliya.

mara

Abazi Jeanette Nyiramongi kagame kandi bakuranye nawe bagiye bavuga ko imyitwarire ye na amatwara ye ko ayaterwa n’ukuntu yakuze. Akunze kuvuga uburere, ariko mungiro no mubikorwa bye bigaragara ko nabwo atabwigeze, kandi bigaragara ko ari umubyeyi gito, ku buryo bisagaye bigaragarira bose.

Abiganye na Jeannette mu mashuli Iburundi bavuga ko yatsinzwe muri kaminuza mu mwaka wambere kubera imyifatire ye mibi cyane yoguhora muri za boite (disco) ku buryo umugabo wese wishoboye washakaga umukobwa asohokana yabaga azi aho amukura.

Hashize igihe gito Ise Umubyara ariwe Leonard Murefu nawe warutunzwe no kuneka abanyarwanda b’impunzi Iburundi yirukanywe na Prezida Bagaza amujyana mu rwanda. Prezida Habyalimana yabagiriye neza arabakira, n’abasilikare bakomeye bagirana umubano ukomeye na Jeannette Nyiramongi. Aha, niho akazina ka “murutubarwe” bakamubatije kubera kugira ubuntu. Uko kujarajara mu bagabo byaje gutera ikibazo gikomeye umucuruzi witwa Husi Kajuga, mukuru wa Robert Kajuga. Uwo Husi ngo yaba yarishwe n’abasilikale ba FPR bikaba byarateye abantu urujijo uwaba yarabitegetse.?!

Hari aba Koloneli bakomeye batavaga mukabari ko kwa Murefu ariko ngo hari n’abandi bari bashinzwe iperereza baregaga Jeanette ko afata akamogi. Ibi hamwe nuko yasenyaga urugo rwa Husi byaje kubera ikibazo gikomeye kuri Husi ahitamwo guhungishiriza Jeanette i Nairobi. Kugeza ubu abo basilikali bari inshuti za Jeanette nta numwe ushobora gukandagira mu rwanda kubera gutinya ko barara bishwe kugira ngo iyo nkuru itazigera yumvikana. Iyo ataba Husi, Jeanette yenda nawe aba yarisanze mu mashyamba ya kongo nabo ba Ex-FAR!.

Ubwo rero ageze i nairobi byaje kuba agahebuzo kuburyo abamuzi bavuga ko yahise abangikanya uwo Husi wamurihiraga amashuli n’abandi bagabo. Husi amaze kurambirwa dore ko yari anafite umugore w’umuzungu, ibya Jeanette abishingukamwo.

Ubwo agafaranga katangiye kubura nibwo yatangiye kwicuruza ku bagabo bishoboye, ariko agasogongenzaho n’ubundi busore bw’ubunyarwanda nk’aba Bosco Butera, John Kayihura n’abazungu ba mukera rugendo. Yaje gufashwa na Emmaculee Mirenge wamurangiye Kagame nawe wari warabenzwe n’abakobwa bo muri Uganda kubera ubugome n’ubuswa mugutereta kandi azwi kw’izina rya Pilato. Nyakwigendera Fred Rwigema yaje kubimenya noneho agira Kagame inama yo kudashaka umukobwa uturuka mu muryango wahemukiye impunzi kandi wifata nabi. Kagame yarabyanze kuko n’ubundi ntamukobwa wajyaga kumukunda muri kiriya gihe kubera umutima mubi. Aho niho urwango rw’umuryango wa nyakwigendera Fred Rwigema ukomoka.!!!! N’ubu, Jeannette ntazapfa ababariye umupfakazi wa Rwigyema kuba yari amwiciye ubukwe.

Kubera ibyo bikorwa by’urukozasoni, Jeanette Nyiramongi ahora afite ipfunwe ku bantu bamuzi kandi n’abagore benshi bagiye bazira ubumenyi bwayo mateka. Ingero ni Yvette Ruboneka waje kurongorwa na Butera Bosco kandi Jeanette yaramwifuzaga. Iryo pfunwe ryateye ikibazo kuburyo uwo mugore n’umugabo byabananiye kuba mu rwanda.

Umubyeyi witwa Emerita Kajangwe yari inshuti magara ya Jeannette akamucumbikira kandi akamugira inama ya kibyeyi yo kwicisha bugufi atamutinye, byamuviriyemo kumubuza amahoro kuburyo yamumeneshesheje ikitaraganya mw’ishuri rya Green Hills Academy dore ko nawe yarumwe mubaritangiye na Rosette Kayumba bombi bafata iyubuhungiro ntawe ushobora gukandagirza ikirenge i Rwanda. Rosette Kayumba we baje kumwaka imigabane y’arafite muri iryo shuri ubu we n’umugabo we bitwa ibigarasha n’abadafite “agaciro”. Abandi bavugwa bazize Jeanette Kagame twavuga nka Annonciata Kalemera, (yamubujije akazi mu gihugu) Aloisea Inyumba(waje kwibeshyera agasaba imbabazi zibyaha atakoze akemera nokubeshyera abandi, avuye ikuzimu nyuma yo gutotezwa na Jeannette abifashijwemo na jack nziza hamwe na Ambassador Gasana dore ko babimuhembeye). Abandi niba Christine Umutoni, Edith Gasana, Isabelle Kalisa, Davina Mirenge, Rosette Rugamba, Leah Karegeya, Rose Museminali, Consolata Rusagara, Thereza Karuretwa, Suzana Nyamvumba, Esperance Kabarebe, Emmacule Mugabo, Rose Kabuye, Mme Rujugiro, Saraphina Bizimungu, Consolata Miko nabandi benshi ahoza ku’nkeke abahamagara ubutitsa! ngo nibasabe imbabazi zibyo batanazi!

Aba bantu bose niko ari babi? Jeanette akaba yitwara neza?

Ababyeyi n’abasheshe akanguhe, uyu muco wa munyangire n’uwikinyabupfura gike kagame n’umugore we basiba bawuragiza abanyarwanda ugomba gucika vuba kandi uyu mugore akareka guhagarira abanyarwanda-kazi cyangwa abana ba banyarwanda kubera atabifitiye moral authority uretse “agaciro”……….

Umusomyi w’inyangenews utuye mu Rwanda.

Umubyeyi.

 inyangenewseditor@gmail.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar