Umwaka mwiza wa 2016 kubakiranutsi mwese,aho mwatataniye kumpera z’isi uzababere uwo gusubira muri gakondo yabakiranutsi.

Maze gusoma ibyanditswe byera,nibajije ibi bibazo bikurikira,nawe ndibwira yuko ushobora kubyibaza niba ufite akanya ko gutekereza wafata ako kanya maze ugatekereza ahari wamfasha kubona igisubizo.

Umugaragu w’Imana moses ukiranuka mu nzu ya data,ya yoboye ubwoko bw’Uwiteka,igihe cye cyo gucyurwa kigeze asimburwa n’intwari Joshua,warangije urugamba afatanije na n’Intwarane Caleb,waje gukomeza intambara yo kubohoza gakondo yabwiwe n’umugaragu w’Uwiteka Moses ubwo bari IRDIBAL y”IBALNEA.

Aba bayobozi bose nta numwe wigeze asimburwa numufasha we,nk’uko bimeze none mu itorero rya Kristo.Reka tuvuge wenda yuko uyu mulimo wabo warufatanye na politike hanyuma bamaze guhabwa gakondo yabo baratuza baratunganirwa.

Ariko reka twihute tugere kuntego,nakomeje gusoma ngera no mu isezerano rishya naho mbona intumwa z’Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo nazo ntabwo zigeze zisimbura abatware babo ngo nibura tubone icyitegererezo cyaho abagore bayobora amatorero cyangwa amadini umunsi wa none aho byaturutse.

Ninde muntu wangirira neza akamfasha akansobanurira aho ubuyobozi bwa bashiki bacu bwaba bwaraturutse?Ngo nibura neguteraganwa numuraba wo kwibeshya ku byanditsw byera nibura mbashe kubona umucyo nanjye nzamukana namwe mu ijuru ryo kwizera?Yemwe bene data bagabo nabagore dusamgiye kwizera ndabingize mumfashe mungirire neza ahari aho nanjye Uwiteka yazanyibuka nkabitura!

Nukuri ndashima Uwiteka wankijije akamara inyota mu byo kwizera,ariko inyota yo kumenya ubuyobozi bwa bashiki bacu mu nzu ya data aho bwaturutse iyo yo ndacyayifite uwambera umuvandimwe yamfasha nkarusheho kumenya maze nanjye ngakira ubujiji bunyugarije nkabasha kuba abanyabwenge nkamwe mwese.Gusa ndibuka yuko umugaragu w’Uwiteka Paul wahoze yitwa Saul ukomoka mu muryango wa Banjamin yigeze kuvuga yuko nabo bamerewe kugendana nabafasha babo nk’uko kuri ba Capher ari we Peter bisobanura urutare ariko kumpamvu z’umuhamagaro bakaba batabikora ataruko batabyifuza ahubwo aruko bahamagawe imihamagaro itandukanye iyo uyu munsi wa none bakoresha iryo jambo kugirango babashe kwikingira ikibaba mughisha imihamagaro idasobanutse cyangwa itanemewe nukuri ku ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Mbese ibyo mvuga byaba bifite ishingiro?Cyangwa nasaze nk’uko benshi babitekereza?Reka da!Naho naba ndumusazi,naba nduwakiristo kuko ariwe wampamagaye kenshi akantunganya akampindura kuba igikoresho cye gikwiriye nyamara ubwo yampamagaraga ntabwo narinkwiriye usibye ko naje kuba ukwiriye nyuma yo kwinjira mu muhamagaro maze ngahinduka icyaremwe gishya akanshoboza gukora umurimo wigiciro ntarigushobora kubw’Akamere ya muntu.

Nubwo benshi batifuzaga yuko nahindukamo igikoresho cy’uhoraho gikwiriye,ariko ibyo Uwiteka ntabwo yabigendeyeho kuko ajya kundema yandemye abizi neza yuko nzakoreshwa umurimo wo kwizerwa kandi ukomeye cyane.Niyompamvu yemeye ko nyura mubikomeye cyane kugirango ubwo nzakora umurimo ukomeye kugirango nzabashe guhangana nibikomeye byo mu minsi y’imperuka tugezemo mu minsi ya none aho benshi bahindutse bakaba ibikomerezwa bitakomejwe na Kristo ahubwo bakomejwe na kamere zabo bashaka kwigira abakomeye mu buzima bwa none.

Erega ukoreye Umwami burya uba wakomeye!Impamvu bikomeje nuko batahamagawe n’Umwami wa bami,kuko iyo wamaze kugera mu bwami biba byarangiye uba wabaye igikomerezwa none se wakwifuza kuba ukomeye uri mu bwami?Cyakora abatarabugeramo nibo bahora bifuza kuba abakomeye aho ndavuga abari hanze y’ubwami ariko ababurimo nta nubwo bibuka yuko bakomeye kuko iyo ariyo kamere y’ubwami.

Nuko rero niba mwifuza kuba abakomeye ntabwo murakomera,ariko niba utabyifuza,suko udakomeye ahubwo nuko abari mu bwami banyurwa nuko bari kandi bakumva bibahagije kuko badashobora kwifuza gukomera kuko kamere y’ubwami nugukomera naho ababa mu gisa n’ubwami kuko umwanzi ahora ashushanya igisa n’ubwami kugirango abahumishe amaso abereke yuko nabo bafite ubwami.

Gusa nubwo ibyo bimeze gutyo,ubwami bwabo nta bwo buhoraho,kuko buhoramo intambara z’urudaca,ngaho bashyizeho za manda kugirango babashe gusaranganya ubwami bwa satani kuko ubwami buhimbano buri gihe ntibugira ibikwiriye ndetse batanahagije.Niyompamvu ahora yiyoberanya arwanya ijambo ry’Imana ngaho abagabo barendana nabagabo bagenzi babo,abagore nabo nuko noneho nabagabo ngo bagiye kuzajya batwita nk’uko abagore batwita ariko muri ibyo byose umwanzi abikora kugirango agamburuze ijambo ry’Imana no gushaka kwerekana yuko Imana idashoboye niyompamvu Umwami wo muri gakondo yemera cyane ikoranabuhanga aho yagaragaje yuko Uwiteka Imana yabakiranutsi adashobora byose.

Ibyo byatumye yirukana Uwiteka muri gakondo ye,kugirango ace intege abakiranutsi kandi abereke yuko Uwiteka arumunyantegenke.Ariko bitarambiranye mu minsi micye itarimynshi cyane iyo umuntu yabarira ku ntoki bizagaragara yuko Uwiteka atarumunyantengenke kuko agiye kunyura mugihugu gakondo yabakiranutsi agasuhuza abakiranutsi bose akababwira ijambo rya nyuma mbere yuko yisubirira mu bwami bwe bwe mu ijuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar