Filme Mbarankuru yambuwe abayiteguye ndetse yitirirwa abatarayiteguye!CPT.KIGAME afatanije nabayobozi bakuru bingabo bariganije uyu mushinga wateguwe na EDDY Nkuyebwatsi Christian afatanije na John uba muri Canada,naho Eddy ajyanwa muri 1930 aho yamaze imyaka (5)

 

Bakoze ibishoboka byose ngo bariganye iyi filme babuze uko babigenza batangira guhiga umugabo witwa John waturutse Uganda akaba ari we wabaye Director hamwe na Eddy Christian ubu warangije imyaka (5) 1930 akaba avuka I Rwanda akaba yarafunzwe ubwo yashakaga visa agiye guhunga igihugu ngo ajye mu Budage (Germany) ahunganye iyi Filme Orginal yayo kuko niwe waruyifite.

John we yahise ahungira Uganda aho akomoka kuko yari yaramaze kwiyandikisha ko ar’Umunyamurenge akaba yarabairirwaga muri izo mpunzi kandi Atari we ubwo igihe cyarageze kuko umugowe we wahoraga ahamagaza umugabo we,ngayo ng’uko uko bene wanyu bakora bahora biyitirira ubutwari batagizemo uruhare ahubwo bagategereza rurese bagahita bahitana abatangiye umushinga maze bakiyamamaza bityo bikitwa ko ari bo bakoze ibikomeye.

KIGAME

Jean Claude Habiyakare(iburyo), Kigame Petero(hagati), na Twizeyimana, barimo gufatanya gutunganya ‘Rwanda True Strory’

RTD.CPT.Kigame akoreshejwe na Gen.James Kabarebe babashije kwambura abo ba civilian bagize iki gitekerezo,aho kubashyigikira ahubwo bahise babona ko uyu mushinga wakomeza ibyivugo bwabo by’ubugwari,maze bahitamo gushushubikanya abo baturage twavuze haruguru babambura uwo mushinga none nyuma y’imyaka (6) nibwo bagiye kuwushyira ahagaragara kandi ataribo bawutangiye.

Incamake ya Filimi mbarankuru ‘Rwanda True Story’ yageze hanze – YIREBE HANO

Rwanda True Storry

Itsinda ry’abanyarwanda rimaze iminsi riri gukora film mbarankuru ya Rwanda True Story, kuri ubu ryamaze gushyira hanze incamake(Trailler) y’imbanzirizamushinga ya film yabo, igamije kugaragariza isi amateka nyayo y’u Rwanda, mu rwego rwo kunyomoza iyitwa Rwanda Untold Story yakozwe n’umunyamakuru wa BBC mu 2014.

Ubwo ikipe iri gukora iyi film yatugezagaho iyi Trailler y’iminota 12 n’amasegonda 21, badutangarije ko bagiye gutangiye kuzenguruka uturere twose tugize igihugu bayimurikira abaturage, aho biteze kuzungukiramo inama ndetse n’andi makuru mashya kandi mpamo ku Rwanda ku buryo hari ibindi bishobora kuziyongera muri uyu mushinga wa film.

Rwanda True Strory

Iyi ni gahunda y’uburyo iyi film izerekanwa mu turere kuva kuya 05 Mutarama kugeza kuri 25, umwaka wa 2016

Ubu tugiye kuzenguruka uturere twose tw’igihugu tugaragariza abaturage iyi trailer, ikigamijwe ni uguhura n’abaturage bakaduha amakuru ku mateka y’igihugu. Harimo ibindi bishobora kuziyongera mu mushinga wa film bitewe n’amakuru azagenda aturuka hirya no hino mu turere mu baturage bazaba barebye incamake y’iyi mbanzirizamushinga ya Rwanda True Strory. – Jean Claude Habiyakare umuyobozi w’iyi film(director) ndetse akaba ari nawe uyandika(script writer)

Nk’uko bakomeje babidutangariza biteganijwe ko nyuma yo kuzenguruka igihugu berekana iyi ncamake mu nzu mberabyombi z’uturere, bazahita basubukura ibikorwa bya nyuma kuri iyi film bateganya ko mu mpera za Werurwe 2015 yaba yarangiye, maze bakayishyira ku mugaragaro.

Reba hano incamake ya Rwanda True Story

Twizeyimana Benoit, umwe mu bari gukora kuri iyi film yagize ati “ Tariki ya 27 Ugushyingo 2015 twerekanye film yose, abantu barayikunda ndetse bifuza ko yaza vuba, gusa twahisemo kubanza kuzenuruka igihugu tumurika incamake yayo. Twifuza ko mu mpera za Werurwe twaba tuyishyize ahagaragara, tuzayimurika muri Kigali Serena hotel na stade Amahoro.”

Kigame Peter

 

 

 

 

 

 

KIGAME Petero wakoreshejwe mukuriganya uyu mushinga wa ba civilians none ubu ukaba witirirwa umushinga w’ingabo za RDF nyamara ntaho bihuriye nukuri kubivugwa kuri filme mbarankuru imaze igihe kinini yarariganijwe babanje gutegereza ko babatsemba bamara kubamaraho bakabona gushyira ahagaragara uyu mushinga nubu twandika iyi nkuru twababwira yuko bataribubure uwo bahitana bavuga ari bo baduhaye aya makuru ariko mu byukuri twari tuyasanganywe!

EDDY Christian wagambaniwe na RTD.CPT.KIGAME wahoze mu ngabo za APR/RDF akaba yarafunzwe kubera iyi filme ubwo yashakaga guhungira mu gihugu cy’UBUDAGE agafatwa agiye gufata VISA yafashwe ku wa 11 werurwe 2010 ntiyigeze amenya yuko KIGAME yari yaramushyizeho ingenza ndetse akanamwumviriza kuri telephone bakoresheje iminara ya MTN RWANDA yashidutse yisanze muri 1930.

mbere yuko afungwa umuhanuzi Majeshi Leon ari nawe wanditse iyi nkuru,yamuhanuriye ko bagiye kumushyira mu nzu y’imbohe ariko aranga ntiyimvira umwuka w’Imana ngo arashaka guhangana nabadahangana batwambuye gakondo hanyuma wowe urashaka guhangana kubera filme umwana umuhana avayo ntumuhana ajyayo niko abakurambere bavuze!

EDDY Christian wafunzwe imyaka (5) azira ko yanze ko Rwandan True Story abakuru bingabo za RDF.

Eddy

Yaba EDDY Christian cyangwa John bombi barabakiristo banjye gusa twahuye muriyo minsi bamaze kwamburwa na KIGAME wiyitirira filme kandi atazi uko bayitangiye,ikibazo aho cyavukiye ni uko bagiye gusaba uburenganzira bwo gukora Filme mbarankuru muri MINADEF hanyuma barabuhabwa ndetse Gen.James Kabarebe abemerera ko azabaha ubufasha naho bwari uburyo bwo kubaneka ngo bamenye aho uwo mushinga uko uzagenda utera mbere nibwo babashingaga gukorana na CPT.KIGAME maze bamaze kubona ko arumushinga mwiza bahitamo kubarindagiza barabirukana maze basigarana uwo mushinga niba se ari uku bimeze mu Rwanda ninde muntu wakora umushinga ufite ejo hazaza ngo umare kabiri?Icyo nicyo gihugu giteye imbere bahora bavuga!Kuba bataramwishe namahirwe ariko nubu wakumva ngo azize abagizi ba nabi bataramenyekana CID ikaba igiye gukora iperereza.Abavuka murwagasabo ntabwo basobanukiwe neza bene wacu uko bakora nimikorere yabo bakwereka inyinya mukanywa bakakwereka urwobo bagucukuriye ibyawe bikaba birangiriye aho.Guhhunga subugwari ahubwo nubutwari kuko biguha andi mahirwe yo kwitegura gupanga ubuzima no gutekereza ejo hazaza hawe nubwo ubu guhunga ari ukurindwa n’Uwiteka kuko umwakagara iyo azi ko ufite amabanga ashirwa akwambuye ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar