Ubutayu bw’Umuhanuzi burarangiye burundu.

Mar 2, 2017 jyawa mu iyerekwa  mu butayu bugufiya mbona Mugenzi na Mukristo Kazi bansanga mu butayu bugufiya bashaka kugirango mbahe ubusobanuro bw’urugendo rwo mu butayu bugufiya nagenze mu gihe cyingana n’imyaka [8] ari nako mpanganye ni nkozi z’ibibi zashakaga guca igihanga cy’Umuhanuzi kandi bidashoboka.

Ubwo twari duahagaze ku gasozi kazabara amateka yurugendo rw’Umuhanuzi mu butayu bugufiya nubure bure.Ako gasozi gateganye nubutayu bugufiya bwerekera kuri ya Nyanja yo mu burasirazuba bw’Africa mu majyaruguru yahoo.Ubwo mfata Mugenzi na Mukristo Kazi,ntangira kubasobanurira ubusobanuro bw’ubutayu.

Ntangira mbere umusozi wari hakurya gato mu majy’Epfo yiyo Nyanja yo mu majyaruguru y’Africa,mbasobanurira yuko uwo musozi warucumbitseho inkozi z’ibibi zo mu benegitori binkozi z’ibibi.

Umusozi wo haruguru gato muburengera zuba bw’ubutayu bufatanye niyo Nyanja nawo warutuyeho abajiji bene wabo na TITO Rutaremara.Ahagana IKUSI yubwo butayu,hari rya shuli ryubatse kumusozi wabutseho iryo shuli ryabatutsi bajyanyweho kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.

Ngaruka kubereka ubutayu burebure buri munsi ya gakondo ya bakiranutsi,ubusanzwe ubwo butayu bufite ibiti birebire byamashwa nibigunda nibashanga ndetse na mazi agenda reka mu nzira nyabagendwa abantu banyuragamo berekeza IZION,wabuzamuka cyane ukagera kuri ya Nyanja tavuze mbere aho inkozi z’ibibi zaragiraga inka zabo (abadayimoni).

Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,waba wasobanukiwe ibyiryo yerekwa?Ndasubiza nti Oya Nyagasani nabwirwa niki ubusobanuro bwurugendo rw’Umugenzi na Mukristo Kazi!Mwana tega amatwi ngusobanurire uko bimeze nubusobanuro bwabyo.

Mwana w’umuntu igihe cy’ubutayu cyawe umaze mu butayu imyaka [8]; kigeze ku iherezo,warwanye intambara nziza yo kwizera,wizeye kandi wiringira Umwami wawe ndetse wirinda kurya intonorano z’Umwakagara na JEZEBEL wihanganiye ibyakugerageje byose,ariko wabaye inyangamugayo wanga intonorano z aba NIKOLAITI bashakaga gufunga umunwa w’ijambo ry’ubutumwa bwza bw’ijambo ry’ubuhanuzi Ibyahishuwe 2:6-14 wanze imirimo y aba NIKOLAITI n’INTONORANO za balamu.

Nuko rero mwana w’umuntu,tegura inyandiko yubusobanuro bwose bw’ubutayu wagenze mu myaka [8]; umaze mu butayu kugirango hatazagira uzaza kugusaba ubusobanuro bwurugendo rwo mu butayu wagenze imyaka [8]; kugirango utazigera utanga ubusobanuro bwo mu butayu uko byagenze ahubwo buri wese azabashe kwisomera kand nyine iyo nyandiko ntizabura kubaciraho iteka kuko uwananiwe ubutayu ntazabura gucirwa urubanza kuko atazabona icyo yitwaza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko rero mwana w’umuntu ugire umwete ukomeye cyane kurangiza ibyo utararangiza kugirango wa munsi Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yakubwiye uteganijwe vuba cyane uzasange witeguye kandi byose biri kumurongo kugirango hatazagira ikigutega kikakubera imbogamizi murugendo ruli imbere yawe uko niko Uhoraho Uwiteka nyiringabo abivuga.

Save

Save

Translate »
Skip to toolbar