Ishyaka FPR Ryemeje ko,Umwakagara abayobora mu butayu bugufiya!

Paul Kagame ageza ijambo ku nama nkuru ya FPR Inkotanyi amaze kwemezwa nk’umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu.Ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda FPR Inkotanyi ryatoye Perezida Paul Kagame ku mukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuba mu ntangiriro z’ukwezi kwa Munani uyu mwaka.Bibaye nyuma y’amajonjora yabaye hirya no hino mu nzego z’ibanze.
      Inzibacyuho

Mu matora yabaye kuri iyu wa Gatandatu mu nama nkuru y’Ishyaka FPR Inkotanyi Perezida Kagame yari wenyine kuri uwo mwanya. Mu barwanashyaka 1930 yatowe n’abarwanashyaka 1929 habonekamo imfabusa imwe.Ibyo kuba nta matora ahari,Umwakagara yabihamije avuga yuko ahawe impano y’imyaka [7] aho nyuma yaho bazashaka uzamusimbura,ariko ikibazo ni uko bundi bazongera bakamusaba kongera gukomeza ibyo yise ubusabe bwabaturage,ubwo azahita abasigira umuhungu we,kugirango akomereze aho yaragejeje ariko ubanza bitazamuhira!!! Aha rero umuntu yakwibaza impamvu bashyizeho amatora kandi yabyise inzibacyuho mu gihe amatora asobanura yuko arabaturage bishakamo umuyobozi uzababera umuyobozi kurwego rw’iguhugu.Reka tubitege amaso turebe amaherezo y’ubuhanuzi na bega uko bizarangira!

Ishyaka rikimara kumwemeza ko azarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu Perezida Kagame yashimiye abarwanashyaka ku cyizere bamugiriye.Mwibuke yuko amatora yabashingamateka atabaye nkuko byari bisanzwe aba mbere ayumukuru w’igihugu.Ubwo ijambo ry’ubuhanuzi ryasohoje umurimo wabwo kubijyanye namatora yabashingamateka ubwo ubuhanuzi busigaranye ideni ryamatora y’umukuru w’igihugu nkuko bwavuze yuko atazaba tubuhanze maso kureba niba buzagera ikirenge mu cyabashinga mateka nkuko byari bisanzwe!

Gusa yumvikanye mu mvugo ishimangira ko nta bushake yabigizemo.

Perezida Kagame yasabye ko mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere baba bategura uzamusimbura.

Yagize ati “ Ubundi nari nkwiye kuba mpagaze hano uyu munsi dushakisha uburyo ubuyobozi bwa RPF cyangwa se cyane cyane umuyobozi utoranywa na RPF mu gihe cy’amatora uzayobora igihugu , njyewe akazi kanjye ari uguhereza undi inkoni nari nitwaje cyangwa se nari mbatwariye. Mu busanzwe nuko byari bikwiye kuba bigenda kuko ni ko mbere byari byagenwe. Ariko mu minsi yashize mwarabihinduye muvuga ko ibizaba uyu munsi bizaba ukundi cyangwa bizaba ibindi. Ntaruhare nabigizemo. Uruhare nabigizemo ni ukubibemerera kubera ko mwabinsabye. Hari n’ubundi byagiye biba ntabwo ari bwo bwa mbere, nta nubwo igitutu cyo kutabyemera cyangwa se cyo kungira inama yo kutabyemera ntabwo cyari gike….”

Perezida Kagame yavuze ko muri iyi myaka irindwi y’inzibacyuho agiye kwiyamamarizamo kongera gutegeka nta kabuza kubera ingufu z’ishyaka rye azatsinda amatora.

Yavuze ko muri icyo gihe cy’imyaka irindwi agomba gukoreshwa ingufu zishoboka zose kugira ngo icyatumye abarwanashyaka ba FPR Inkotanyi bamusaba kongera kwiyamamariza gutegeka kitazongera.

Yabasabye gutekereza kuri ejo hazaza h’u Rwanda mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere batekereza ku ihererekanya.

Yagize ati “simbashyiraho igitutu ariko mugomba kubitekerezaho”

Mu butumwa yageneye urubyiruko rwo mu ishyaka riri ku butegetsi yabibukije ko nabo barimo uwaba Perezida w’u Rwanda.

Yavuze ko baba abavutse mbere gato ya jenoside ndetse na nyuma yaho mu myaka irindwi iri imbere bashobora kuvamo utegeka igihugu.

Gusa yibukije ko gutegeka igihugu bigomba guharanirwa. Yavuze ko u Rwanda rukeneye umuyobozi ubifitiye ubushobozi kandi ubikwiye. Prezida Kagame yasabye urubyiruko ko rukwiye gutangira kwitoza ibikorwa bya politiki aho kubigendera kure bashobora kuzisanga bayobowe na politiki itari nziza.

Ati “ Mutangire hakiri kare”

Si ubwa mbere umukuru w’u Rwanda atangaza amagambo nk’ayo kutazakomeza gutegeka.

Mu bihe bitandukanye yagiye atangaza ko ataziyamamariza gutegeka kuri manda ya gatatu.

Uretse ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije rishobora kuzahangana na FPR Inkotanyi muri aya matora ayandi yo yabaye nk’ayifashe.

Nk’amashyaka agwa muntege ishyaka FPR Inkotanyi riri ku butegetsi yarangije gushyigikira Perezida Kagame mu matora y’umukuru w’igihugu. Ayo ni ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD n’ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL.

Perezida Kagame yageze mu butegetsi kuva mu 1994 kugeza mu 2000 aho yari visi perezida icyarimwe na minisitiri w’ingabo.

Perezida Kagame ategeka u Rwanda kuva mu 2000 kugeza magingo aya.

Mu 2015 ni bwo hadutse inkundura y’ubusabe bw’abanyarwanda basaga miliyoni eshatu basaba guhindura itegeko nshinga ngo rimuheshe uburenganzira bwo kongera kwiyamamariza gutegeka u Rwanda.

Binyuze mu itora rya kamarampaka, habonetse abaritoye ku mpuzandengeo ya 98.3%.

Ibihugu by’amahanga bikomeye birimo Leta Zunze ubumwe za Amerika byamaganye iyi ngingo bivuga ko ari uburyo bwana Kagame yahisemo bwo kugundira ubutegetsi abinyujije mu guhonyora itegeko nshinga.

Save

Save

Save

Save

Translate »
Skip to toolbar