Monthly Archives: June 2023

Igice cya (227) cy’Ubuhanuzi

Mar 22,2023 njyanwa mu iyerekwa mbona igiti kirekire cyane kigera kw’ijuru kitagira amashami,cyari kiyafite cyera,ariko aza kugenda akoko yose ashiraho bitewe n’uko izuba ryaje kwaka cyane ryerekeza umucyo waryo kugishyitsi cyacyo maze gikamukamo amazi gitangira kwuma bituma amashami yacyo atangira kugenda Yuma gahoro gahoro kugeza ubwo cyaje gusigara cyo nyine gikomeza kuzamuka kubera gukaza umutsi ndetse na mababi yacyo asa naho yahumanijwe nayo azaho intoboro imvura yagwa amazi akajya anyura muri za ntoboro akagwa hasi bituma amababi Yuma cyane ariko akomeza kuguma kuri cya giti uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Igice cya (226) cy’Ubuhanuzi

Mar 7,2023 njyanwa mu iyerekwa mbona umugabo wari kumwe na bagenzi be,bengaga (umutsama) bayimanika kurusenge kugirango ibanze ishye neza babone kuyikuraho bayinywe. Imaze gushya barayitarura,baranywa!!!

Igice cya (225) cy’Ubuhanuzi

Feb 18,2023 njyanwa mu iyerekwa mbona ndimo kubara ibiceri ‹poverty spirit› ndabwirwa ngo za magigiri zamenye yuko wazitahuye ntabwo bazongera kohereza amashillingi bari biyemeje kohereza ngo barebe ko bakomeza ku kugigira,none bakurikije ibiganiro mwagiranye wabaciriye amarenga yuko ari bamagigiri bazanywe no gushaka uko baca igihanga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Igice cya (224) cy’Ubuhanuzi

Feb 7,2023 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,rirambwira riti,Umwami Kigeli Ndoli abantu benshi cyane balimo kuvugishwa amagambo menshi cyane,kubera ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Abantu bakomeje kwibaza iby’ubutabera uvuga,kandi ukora niba ar’ubw’ukuli nk’uko bibiliya yari yarabihanuye uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Igice cya (223) cy’Ubuhanuzi

Jan 29,2023 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane,maze rirambwira riti,Umwani Kigeli Ndoli ukwiye guca iteka ko buri muntu wese akwiye gusenga Uhoraho Uwiteka Imana yo mu ijuru «YAWEEEE» ko ari yo Imana yonyine ikwiye gusengwa,utazabikora wese azaba asuzuguye Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,azaba aciriweho iteka mu isi yabazima uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Translate »
Skip to toolbar