Kwitondera amategeko no kuba maso,bizana umugisha w’Uwiteka

Bene data bakundwa,ubushize twagarukiye mu bice [10] mu gitabo cyo gutegeka kwa kabili (Deuteronomy) reka duhere ku gice cya [11] twumve icyo Uwiteka avuga.Igice cya [11] haravuga ngo,ugomba gukunda Uwiteka Umwami wawe.Kandi buri gihe,ukamwubaha ugakomeza amategeko ye,amabwiriza,amahame,na mategeko y’umwihariko byose ukabyubahiriza.

Kugirango abana bawe bazabashe kurreba uburyo Uwiteka akwitayeho.Kumurongo wa [8] havuga uburyo abazamvira Uhoraho,bazahabwa umugisha uturuka k’Uwiteka Imana ya bakiranutsi (mu Ijuru)

Mwitondere amategeko y’Uhoraho abahaye uyu munsi kugirango muzabashe kwinjira mu masezerano yabasezeranije uhereye igihe cya basogokuruza banyu ubwo bari mu butayu bwi Cannan akabasezeranya kuzabaha gakondo itari iyabo.

Umurongo wa [16] hakavuga ngo,ariko mwitonde kandi mube maso kugirango imitima yanyu izahindukira iburyo cyangwa ibumoso ikava k’Uwiteka ikibeshya ikajya gukorera ibigirwamana.

Ndibaza ko waba ubonye akanya ko kwigenzura ngo urebe niba utaratannye ukajya ibumoso cyangwa iburyo ukava k’Uwiteka ukaba usigaye ukorera izindi mana za baar kandi bitari bikwiriye!Wowe niba waratannye ukava k’Uwiteka aragusaba ko wagaruka uyu munsi kugirango akugirire ibambe kuko nubwo yatangiye imanza zabakiranutsi,warukwiye kugaruka atarahaguruka ku ntebe yitwa Ubuntu (Grace) humara arakugirira ibambe ntucirwe intege nibyo umaze iminsi ukora bidashimisha Uhoraho,ahubwo garuka bigishoboka ko abonwa maze urebe ngo arakugirira neza niba wemera kumwubaha no kumwumvira.

Igice cya [12] hakavuga uburyo bwiza bwo kuramya Uwiteka Imana bukwiriye,havuga ko,nuramuka wumviye kandi ukubaha amategeko ye,amahame na mabwiriza ko atazabura ku kugirira neza nk’uko yabivugiye mukanwa k’umugaragu we Moses ukiranuka murugo rwa data kandi agakiranuka muri byose!

Umurongo wa [4] hakavuga ngo,ntimugasenge nk’uko abapagani basenga,ibigirwamana,ahubwo mukwiye gushaka mu maso h’Uhoraho ahantu hagenewe kumusenga no kumuramya (kudasubiramo amagambo) kuko abasha kumva iyo tumusabye ndetse na mbere yo kuvuga aba yamaze kumenya icyo umutima wawe wifuza.

Igice cya [13] havuga uburyo tudakwiye gusenga ibishushanyo,ndetse tudakwiye no kubikorera kuko bitumva kandi bikaba bitanavuga,ndetse ntimukajye gutega amatwi aho ababisenga babyunamira kugirango bitazakurura imitima yanyu maze namwe mukazisanga murimo kubikorera.

Igice cya [14] havuga ko,tudakwiye kuvanga ibyejejwe nibitegejejwe mu gihe cy’iminsi mikuru cyangwa kwicebagura cyangwa kwiyogoshesha kubwicapfuye,cyangwa uwapfuye kuko twebwe twatoranijwe n’Uhoraho kuzamukorera (Israel) kandi ko bazajya barya inyamaswa yuza,cyangwa isatuye inzara.

Igice cya [15] havuga ko,ubwoko bwa Israel buri muntu akwiye kuzajya ababarira mwene wabo umubereyemo umwenda cyangwa ideni,kumwaka wa [7];kugirango amubohoreho uwo mwenda.Imana irakiranuka kandi izi neza yuko umwenda Atari mwiza kuko utuma umuntu adashobora kwitwa inyangamugayo kubera ikibazo cy’umwenda.Kandi se koko umuntu umara imyaka [7];atariyishyura biba bigaragara yuko yabuze ubushobozi.Ahangaha urabona yuko Imana yinjira mu buzima bwawe maze igashaka ko ubuhoka ugakurwa mu burretwa bwa madeni na madayimoni.

Nimba hariho mwene so,muri Kristo Yesu,cyangwa uwo muvukana,niba ushaka ibabazi z’Imana ko zikugaragaraho,muhamagare umubwire ko umuhariye ideni yaragufitiye urebe yuko,nawe Uwiteka atagukorera igitangaza ibyari byarananiranye bigashoboka.Uhoraho ntashobora ku kubabarira kandi nawe waranze kubabarira cyangwa gusaba imbabazi.

Niba ur’Umuhutu ukaba waramaze abantu b’Imana,shaka uburyo bwose usaba imbabazi maze ukomeze urugendo rugana mu Ijuru,nimba ur’Umututsi ukaba waramazeho abahutu witwaje yuko bishe abatutsi imbere y’Uhoraho ufite urubanza ukwiye gusaba imbabazi kuko bidashoboka ko wasaba Imana imbabazi kandi abo wahemukiye barahongaho bakureba sinzi nurwo rusengero ujyamo icyo uba ugiye gukora!

Gusengera hejuru ya maraso bitera umuvumo kuzageza ku gisekuruza cya [4]; (Forth Generation) niba rero wumva ayo maraso uzayareka kuzageza icyo gihe cyose abagukomokaho bose bikoreye umuvumo nakubwira iki?

Igice cya [16] havuga kwizihiza iminsi mikuru yimigati idasembuye kandi bikazajya bikorwa buri mwaka uko utashye,ibyo bikazajya bikorwa mu buryo bwo kubaha Imana ikiranuka no kuyishimira yuko yabakuye mu gihugu cya EGYPT,ubusanzwe Passover niyo yitwa PASIKA,ariko inkozi z’ibibi zayise Easter nyamara iryo jambo Easter n’izina ry’ikirwimana cyo mu gihugu cyahoze cyitwa Cannan ari cyo cyaje guhinduka Israel ya none y’uyu munsi. Ubwo rero abizihiza EASTER mumenye ko muba mwizihiza izina ry’ikirwimana cy’iCannan ariko abizihiza izina PASSOVER baba bakoze ubushake bw’Imana ikiranuka muri byose.

Iki gice kumurongo wa [18] tuhasanga amategeko y’uburyo bwo kuzayobora igihugu hifashijwe ubutabera bwisanzuye,Imana irwanya akarengane ku muntu uwari we wese,uko yaba asa kose ntabwo akwiye kurenganywa ngo ni uko asa gutya,cyangwa yavutse gutya,uko yaba asa kose uwamuremye ninawe wakuremye kandi mwese yabaremye afite impamvu ze bwite.

Save

Translate »
Skip to toolbar