Ingorane z’abaturage mu kwitabaza inkiko mu Rwanda!!?

Mu Rwanda ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango utanga ubufasha mu mategeko – Legal Aid Forum – bumaze kugaragaza ko benshi mu baturage batakitabaza inkiko kubera uburyo bushya bwo gutanga ibirego bwashyizweho.

Kugira ngo utange ikirego ubu ugomba gukoresha ikoranabuhanga rya Internet kandi ritaboneka hose naho riri kurikoresha bikaba atari ubumenyi bwa bose.

Ubushakashatsi bwabonye kandi igice kinini cy’abaturage batazi uburenganzira bwabo ku buryo hari ubwo barenganywa mu nkiko cyangwa mu gipolisi kubera kutamenya uburenganzira bwabo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke mu mategeko bwerekanye ko uburyo bushya bwo gutanga ibirego bushobora kuba bwarakumiriye bamwe nyamara bari bakeneye kugana inkiko .

Ikibazo cy’ingutu ni uko iri koranabuhanga ritaboneka hose kandi naho riri abakeneye gutanga ibirego bakaba atari ko bose barifiteho ubumenyi buhagije.

Ku badafite ubumenyi biyambaza abanyamategeko bunganira abantu mu nkiko. Gusa aha naho si ko byakorohera buri wese kuko urugero ruto rw’ikiguzi cyishyurwa uyu munyamategeko ari ibihumbi 500 by’u Rwanda ashobora kwiyongera.

Ikindi cyagaragajwe n’ubu bushakashatsi ni ubumenyi bukabije kuba bukeya abaturage bafite ku bijyanye n’uburenganzira bwabo.

Ngo hari abafungwa bakamara iminsi bataburanye bakabyakira gutyo kubera kutamenya amategeko.

Ubu bushakshatsi bwasanze hakiri byinshi bikenewe mu rwego rwo gutanga ubutabera bwuzuye ku buturage.

Bamwe mu bashubije bagaragaje ko byabafashe igihe gisaga umwaka bategereje ko urubanza rwabo rurangizwa kandi cyari ikirego mbonezamubano.

Ngo hari n’imanza zicibwa zikarangizwa ku rwego rwa nyuma ariko ntihabe irangizarubanza ku muntu watsinze.

Aha abakoze ubushakashatsi bakavuga ko hakwiye kongerwa abahesha b’inkiko kandi bashobora kuba bafasha umuturage batamusabye ikiguzi mu gihe agaragaje ko nta mikoro afite.

Save

Translate »
Skip to toolbar