Igice cy’i (113) cy’ubuhanuzi

May 26, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha yicaye hejuru y’ikiyaga cyangwa inyanja iri mu butayu bugufiya ,maze akajya agendera hejuru yamazi yicyo kiyaga cyangwa inyanja. Kuko ayo mazi yari magari cyane kuko yari yuzuye ubutayu bwose ndetse akanaburenga agafata iyindi ntera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.

 

 

Igice cy’i (112) cy’ubuhanuzi

 

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore abega bagerageje gushakisha uko bakugeraho cyangwa uko bakongera kuguteza ibibazo,ariko babuze inzira banyuramo kuko Uwiteka Imana Nyiringabo ukorera yababereye imbogamizi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona perezida wa Leta zunze ubumwe z’America yohereza ikigendajuru gitoya muri gakondo ya bakiranutsi ngo kijye kwegeranya amakuru yose ajyanye n’intambara Umwakagara amaze igihe yigamba ko abamurwanya bazahura nikibatsi cy’umuriro kikabotsa.

Mbona ko ikigendajuru kigeze hejuru mukirere cya gakondo ya bakiranutsi nyamara Umwakagara ntiyigeze amenya ko barimo kumugigira bashaka kumenya imbaraga yirata aho zishingiye. Kuko bakekaga ko yaba yaraguze intwaro kirimbuzi ashobora kuzakoresha mu ntambara igiye kumukura kubutegetsi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana  Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ko icyo kigendajuru kigenda gifotora intwaro zose Umwakagara afite,naho ziherereye,kandi ko cyahitaga cyohereza amafoto kimaze gufotora muriWHITE HOUSEkugirango bazajye kumukura kubutegetsi bazi imbaraga ze uko zingana naho zishingiye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Leta zunze ubumwe z’America bamaze gusoma ijambo ry’Ubuhanuzi igice cy’i (112) cy’ubuhanuzi,kugirango bamenye icyo Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga kubagiye gusimbura Umwakagara ku ngoma uko niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore hagiye kubaho inama y’itangazamakuru yabanyamakuru bahunze gakondo ya bakiranutsi batavuga rumwe n’ingoma y’abega.

Kandi iyo nama izatumizwa na Leta zunze ubumwe z’America,kugirango basabe abanyamakuru gukorera hamwe no gushaka kumva ibitekerezo byabo kubijyanye n’impinduramatwara yo gukuraho ubutegetsi bw’abega n’Umwakagara niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira ibyo muri gakondo ya bakiranutsi,riti,abanyamakuru mufite uruhare runini cyane rwo kumenya no kubika amateka y’igihugu,kandi munafite uruhare runini rwo kuyobya amateka y’ukuri mukayahindura ikinyoma kubera inyungu za politike niko Uwiteka avuga.

Dore abo mukora umwuga umwe babangamiwe nuko muzahurira muriyo nama,kandi bakaba badashaka ko ukuri kujya ahabona. Kubera kubogamira uruhande rumwe rw’ikinyoma,ariko ikinyoma cyabo kizahura n’umwijima kuko nacyo ubwacyo ar’umwijima.kandi uwo mwijima ntabwo uzavamo umucyo,ahubwo uzahahurira n’u mucyo w’ukuri uzashyira ahabona ukuri kose kubyakorewe mu mwijima niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko ingoma ya abega igiye kwitwaza ikibazo cya Uganda bahanganye, maze bagakata imishahara ya bakozi ba Leta bavuga ko, ngo hagiye gurwa intwaro z’intambara ngo babashe guhangana na Uganda murwego rw’umutekano w’igihugu. Ngo kuko Uganda yaba igiye gutera uRwanda uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko abakozi ba Embassy z’Umwakagara basigaye boza amamodoka ya Embassy bagahabwa ibihembo ibyo abajyaga bazoza bahabwaga,ngo kuko isanduka ya Leta haba ari nta kantu kagisigayemo niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi yatwaraga ikinyabiziga (imoodoka) maze arayiparika arigendera.Haza abantu bashakaga gutwara icyo kinyabiziga,bagerageza kugisunika ngo bagitware ariko biranga birabananira.

Haza umuzungu (Malaika) arababwira ati,dore Umuhanuzi araje icyo kinyabiziga mwashakaga gutwara cyabananiye kandi ntabwo twabasha kugikura aho kiri,nimukihorere dutegereze Umuhanuzi kuko ari nguriya arimo kumanuka umusozi agaruka aza hano niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umugore umwe usengera muri ADEPR,we n’umugabo we,babuze urubyaro,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu uriya mugabo yahoze ari ingabo y’Abega,kandi we numugore we babuze urubyaro,ngaho tegeka ubaheshe umugisha ubahanureho umugisha w’urubyaro babone umwana umwaka utaha nk’ikigihe niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Nuko ndahanura nti,yemwe bene data mu Mwami wacu Yesu Kristo Umwami wabakiranutsi,uku niko Umuhanuzi abivuze,umwaka utaha nk’ikigihe,muzaba mukikiye umwana kubibero byanyu nyuma y’igihe kirekire mudafite urubyaro uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

May 28, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona za magigiri zimerewe nabi cyane zirimo guhigwa bukware kubera guhiga Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha kandi ari cyaha yabakoreye.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu kuva watanga report muri Leta yo mu gihugu cy’Ibabylon batangiye gukurikirana ikibazo cyawe kandi bari kubona amakuru menshi ajyanye nibyo wababwiye mu minsi irimbere uzaba utagihura nizo nkora maraso niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa inkota zacuzwe ukwezi kose n’abega ko zose ziciriweho iteka, kubera kumena amaraso atariho urubanza.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu abega ubona uyumunsi ntuzongera kubabona ukundi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyarwanda biyita bakongomani bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bita ikinyamurenge,abaririmbyi babo baririmbira muri karali ARALME, bashakisha amafaranga hasi no hejuru bahura nikibazo cy’ubukene bukabije cyane kandi budasanzwe kuko bananiwe gushaka mu maso h’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ngo abatabare abakureho uwo mwuka w’ubukene ubazengurutse niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyamurenge bahura nikibazo gikomeye cyane mbona ko  bajyanwa mu butayu kujya kwigishwa mubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,abo batutsi bihinduye abanyamurenge dore bakerensheje ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,hamwe n’ubuhanuzi, bibwira ko ari abanyabwenge,ariko gukiranirwa kwabo niko kubajyanye kumusozi aho bubakiwe amashuli yo kwigisha ubwoko bw’abatutsi uko bubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Ngo bamenye yuko Uwiteka Nyiringabo ariwe utegeka isi nijuru kandi agenzura buri kimwe cyose mw’isi yabazima niko Uwiteka abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ucireho iteka umuntu wese wagiriwe neza,yarangiza akirengagiza uwamugiriye neza kandi yarakwiye gutanga ishimwe kuri uwo muntu, ndetse no k’Uwiteka Imana Nyiringabo.Bahabwa Nº 0417/0005/0019 niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa murusengero rwa “ZION TEMPLE” muri gakondo ya bakiranutsi ruyoborwa na ya ntumwa ya satani Dr.Paul Gitwaza,mbonayo ko inkozi z’ibibi zose ariho zisigaye zisengera maze ndabwirwa ngo ijwi ry’Urangurura mu butayu izo nkozi z’ikibi zose zihasengera uzicireho iteka.Bahabwa Nº 0418/0005/0019 niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho kandi cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu dore abantu bahasengera ntabwo bashobora kuzabona umugisha kuko bagoswe n’inkozi z’ibibi bamaze gutwara imigisha yabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona Nzika na Nzigo bajyanwa mu butayu bugufiya ubutagaruka kuko bari bahunze intambara ikomeye cyane igiye kuba muri icyo gihugu.

Ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu hehe no kongera guhura na Nzika na Nzigo by’abega kuko Uwiteka abaciriyeho iteka rya burundu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.Bahabwa Nº 0419/0005/0019 niko Uwiteka abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abanyamurenge bashyirwamo abanyamurenge b’Abega bashinzwe guteranya no gutanya abanyamurenge kugirango badashyira hamwe bakazarwanya Leta ya abega.

Mbona ko babaciyemo ibice (abanyamurenge) maze bwa bumwe bwabo burayoyoka ntibaba bagikorera hamwe mu bumwe no mu bwumvikane maze abanyamurenge bayoberwa uko begenze ahubwo batangira gusubiranamo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ubukene bwinshi cyane bukabije muri za magigiri z’Umwakagara ko ari kantu bakigira,bakaba batagikora umurimo wabo neza bashinzwe wo kugigira abatavuga rumwe nabo.Maze ndabwirwa ngo ijwi ry’Urangurura mu butayu akazi kazamagigiri gasa naho karangiye kuko ari nta cyo Umwakagara akibitseho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona bank yimukira mu nzu yanjye ntuyemo mu gihugu cy’ibabyloni nkabona abantu baza kubikuza batonze umurongo kumuryango w’igipangu iwanjye numva ndatangaye cyane umugani w’umuririmbyi ngo iby’Imana ikora biradutangaza cyane nta nuwabimenya uko biri niko Uwiteka avuga.

May 30, 2019 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona haje umugore umwe w’umuherwe aza kunguraho ikibanza (plot) giherereye kumuhanda nyabagendwa.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho kandi cyane ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore gakondo ya bakiranutsi nayishyize mubiganza byawe kugirango ubwo izaba imaze ku kwegurirwa nawe uzibuke uwo mugore wanjye (itorero) maze uzamuhe gakondo ye amaze kuguha impiya z’ibiguzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa mpabwa akazi ko gufata za magigiri hamwe na radio yabo yajyaga ibagezaho amakuru bari mu buhungiro kugirango basigare mu mwijima bose ndabafata ndabahumbahumba mbamaraho uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ndwana na za magigiri turarwana ndabanesha barahunga bose abandi barapfa bararimbuka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abaturage baturiye inkiko z’ibihugu byombi hagati y’Ubuperesi na gakondo ya bakiranutsi,mbona ko bafite amashillingi kuruhande rw’abaturiye gakondo ya bakiranutsi abapfira ubusa kubera intambara igiye kwaduka hagati y’ibihugu byombi.

Mbona kandi n’abafite amafaranga kuruhande rw’Ubuperesi nabo abapfira ubusa, kubera intambara ikomeye itewe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango umwana w’Umusita n’abagara aburizemo imigambi yabo uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ko umwakagara yaguze imbunda ikomeye cyane yo mubwoko bwa “MISILLE” izajya ifata ibisasu kugirango bitagwa kubutaka bwa gakondo ya bakiranutsi.Mbona ko iyo mbunda ibura umurimo wo gukora kuko umwakagara bahise bamuca igihanga maze ingabo za abega zagombaga gukoresha iyo misile ibura abayikoresha barasatirwa cyane aho guhangana nabo,ahubwo bakizwa namaguru barahunga binjizwa mu butayu uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona icyegera cy’Umukuru w’Ibabyloni William Ruto ahiga Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha ngo amucishe igihanga.Ariko biranga asanga arinzwe nijambo ry’ubuhanuzi ry’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.

Nongera kwerekwa kandi ko hagiye kubaho inama y’itangaza makuru yabanyamakuru nyarwanda batavuga rumwe na Leta ya abega,kandi iyo nama ikazabera muri Leta zunze ubumwe z’America kugirango bahurize hamwe abanyamakuru nibiterekerezo byabo basenyere umugozi umwe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi munsi ya gakondo ya bakiranutsi mukibaye cyo kwerekerwamo,mfata (INKANGA,n’INKOKO) bisobanura gufata abazimu njya kubaca imitwe kugirango batazongera guhiga Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa Umwakagara afata abana b’ingimbi kungufu za gisirikare maze abinjiza mu ngabo kandi bibujijwe namategeko.Abajyana kurwana intambara yibwira yuko ubwinshi buzamufasha guhangana nabanzi,nyamara yibagirwa ko ubwinshi bw’uburo butagira umusururu niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona abantu bakina urusimbi (CASINO GAME) maze ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu ucireho iteka abantu bose bakina urusimbi (CASINO GAME) kuko ari ikizira k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Bahabwa Nº 0420/0005/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko abanyamasengesho bo muri gakondo ya bakiranutsi bavangiwe n’Abagara,ahi hinjijwe abantu bandi biyita abasenzi kandi ari za magigiri bashinzwe kuvangira abasenga no kubakwirakwizamo imyuka yabalangi nabacwezi kugirango baburizemo imigambi y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Ariko bibagirwa ko Uwiteka atajya aburizwamo imigambi ye.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu ucireho iteka izo nkozi z’ibibi.Zihabwa Nº 0421/0005/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umugisha mwinshi cyane Uwiteka yamaze gutegeka ngo wohererezwe Umuhanuzi kugirango arangize imirimo y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,uko niko Uwiteka abitegetse.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho kandi cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ucireho iteka umucuruzi witwa Amos Kamugisha kubera gukiranirwa kwe kandi ubutunzi bwe bukaba butaraturutse munzira z’ukuri.Ahabwa Nº 0422/0005/0019 uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,kandi ucireho iteka n’ubutunzi bwe,kugirango butazakomeza kugwira mu muryango we.Ahabwa Nº 0423/0005/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane maze riramabwira riti,ntiwibagirwe gucireho iteka abatutsi baturutse mugihugu cy’UBUPERESI,yaba abanyapolitike cyangwa abacuruzi kuko ubutunzi bwabo bwakomotse mu maraso.Bahabwa Nº 0424/0005/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,kandi ntiwibagirwe guciraho iteka ubutunzi bwabo kugirango ibisekuruza byabo bitazagumana ubwo butunzi bwo mu maraso bahabwa Nº 0425/0005/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi muri Rwanda Revenue Authourity RRA,nerekwa uburiganya bakoreye umuryango wa nyakwigendera Rwigara Assinapol wakoreshejwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo gucyura ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Uko bariganije ubutunzi bwe.Ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ucireho iteka Rwanda Revenue Authority RRA kubera uburiganya bwabo bakoreye uwo muryango.Bahabwa Nº 0426/0005/0019 uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ucireho iteka na bantu babigizemo uruhare abakozi ba RRA.Bahabwa Nº 0427/0005/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu ucireho iteka HABIMANA VEDASTE umuhesha w’inkiko wafashe icyemezo cyo guteza icyamunara uruganda rwa PTC rw’umuryango wa Rwigara Assinapol wahitanywe n’Abega.Ahabwa Nº 0428/0005/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane rirambwira riti,ntiwibagirwe na police y’umwakagara hamwe nabapolice bose bagize uruhare yaba murupfu rwa Rwagara Assinapol,cyangwa gusahura imitungo ye.Bahabwa Nº 0429/0005/0019 uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

Naho aba police bakoze bakanacura umugambi w’ikinyoma cyo gusahura imutungo ya Rwagara Assianpol bahabwa Nº 0430/0005/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumpangaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ucireho iteka imyuka mibi yose ikoreshwa mu butegetse bwo mu gihugu cy’UBUPERESI bitwa abacwezi na balangi Nº 0431/0005/0019  uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira ibitaboneshwa amaso y’umubiri bikorerwa ahihishe.Ndabwirwa ngo,umwana w’UMUSITA asangiye imyuka mibi n’Umwakagara,kuko muri gakondo ya bakiranutsi naho bakoresha imbaraga z’Abacwezi n’Abalangi bakomora mu gihugu cy’UBUPERESI nabo  bakoresha imyuka mibi yo mu bwoko bw’Abacwezi n’Abalangi.Bahabwa Nº 0432/0005/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

Nerekwa ntwika ibitambaro ariko bakagenda bishya nabi bitarangira,mbona kandi umuryango w’inzu yicyuma nakinze wikingura usunikwa nimyuka mibi,maze menya yuko imbaraga z’amasengeshi zabaye nkeya ako kanya mpita ntangira amasengesho yo kwiyiriza no gusenga Uwiteka Imana Uhoraho Nyiringabo uko niko Uwiteka abitegetse.

Nerekwa abagore benshi na bana babo bamanurwa mu butayu bugufiya,mbona abashambo bo bahabwa icyicaro gihoraho mu butayu bugufiya.

Mbona kandi aza magigiri nazo zimanurwa mu butayu bwo mu gihugu cy’Ibabyloni ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore za magigiri zimaze igihe zikubuza amahwemo ziguhiga ngiye kuzishyira mukaga gakomeye cyane aho zigiye guhigwa bukware kurusha uko baguhiga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko abegakazi bari ku nknegero z’ubutayu aho batwite inda nkuru bakuriwe bari hafi kwibarukira mu butayu kandi bakaba badafite ababyaza,nababitaho kuko igihe cyabo cyo kumanurwa mu butayu bugufiya kigeze kandi gisohoye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho kandi cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu dore abega bakoze uburiganya babwire urwego rwiyitirira ko rushinzwe ubutabera ngo baguhamagare bakubwire ko bashaka kuguha protection nyamara biraba ari ikinyoma nuburiganya.Ubwo nkimara kwrekwa ibyo,bahise bamahagaza tel nº+254713973211 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.Bongera guhamagaza tel nº +254-750-298-444 uko niko Uwiteka Nyiringabo akuburiye kandi ni uko abivuga.

June 2, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona umugisha ulimo gutunganywa neza ngo woherezwe Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uri mu butayu bugufiya mu gihugu cy’Ibabylon uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu bugufiya,dore inyandiko y’ubuhanuzi wanditse mu gice cy’i (113) cy’ubuhanuzi ijambo ryitwa korali hindura wandike Alarm iyo ni korale nakubwiraga igiye guhura nikibazo gikomeye cyane kuko umurimo wanjye bamaze kuwuhindura igicuruzwa cyunguka kandi ubwabo batuguka mu buryo bw’umwuka ahubwo bagenda barushaho guhomba no gusuzuguza izina ryanjye niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 3, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona ibikorwa bya za magigiri zirwanya ingoma ya abega,zigambirira kandi zinategura umugambi wo gushakisha uburyo bwose zata muri yombi Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uri mu butayu bwo mu gihugu cy’Ibabylon uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 4, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona njya gukora ikizamini kidasanzwe mbona abanyeshuli bigaga kuri iryo shuli ikizamini bakoraga bamanukaga mu iriba ry’amazi (ikuzimu) bakanyura muri ayo mazi,bagatungukira mu irindi iriba ry’isooko ya mazi byari byegeranye bakaba batsinze icyo kizamini.

Jyewe bangezeho mpakanira umwalimu mu bwira ko ntiteguye gukora ikizamini ko ntigeze niga bihagije ndagihunga,ariko mbona na Nzika ya Nzigo afite ibisubizo byicyo kizamini (exam) sinzi aho yari yabikuye nawe mbona yanze kugikora asa nawe agihunze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,mugaragu w’Uhoraho Isumba byose,dore ikinyamakuru inyangeNewss.com ejo kizaba kidakora neza kuko inkozi z’ikibi zamaze kwitambikamo.Ariko uhumure kuko iki kibazo kitazagukomerera Uwiteka nawe yamaze gutanga igisubizo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

June 5,2019 Njyanwa mu mbona umudayimoni warushinzwe gutoteza Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha acirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Ahabawa numero yubutabera kugirango arimbuke burundu ntazongere kubaho ukundi.Ahabwa Nº 0433/0006/0019 uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi kandi cyane maze ndabwirwa ngo,ijwi ry’Urangurura mu butayu humura gakondo yawe wahaweho n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo Uwiteka yamaze kuyitunganya neza ntugire ikibazo umudayimoni wari yitambitsemo yamaze gucirwaho iteka uko niko Uwiteka abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko Umuhanuzi agiye guhura nikibazo gikomeye kizaba kimeze nk’izamini (exam) ya byitwaramo neza akagitsinda,maze abanzi b’Uwiteka Imana Nyiringabo ibyago bamwifurizaga bakaba aribo bigarukira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 6, 2019 njyanwa mu iyerekwa nerekwa uburiganya bugiye gukorerwa Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uri mu butayu mu gihugu cy’Ibabylon.

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore umutwe wa politike RNC,bagiye gukora uburiganya bukomeye cyane,ariko bazabukora mu izina rya za magigiri z’abega,kandi bo ari abashambo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona Nzika ya Nzigo yabashambo yakera cyane imaze iminsi,mbona tuzamukana tujyana ku ishuli kwiga ariko yangendaga inyuma jyewe ndi imbere (kuyobora) inzika yabakurwanya.

Turagenda tugeze ku ishuli jyewe nyura kumuryango nkomeza inyuma yishuri,njya kureba uko hameze.Maze ndakomeza ndagenda ngeze imbere gatoya mpasanga umugore ushinzwe kurinda abanyeshuri ngo badatoroka banyuze mu madirishya.

Anyereka akayira nyuramo mba ari ko nyuramo ngeze imbere gatoya nsanga inka (abadayimoni) zapfuye zibura abazirya maze abaturage bahitamo kuzihamba kuko zari zatangiye kubora no kunuka.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,abadayimoni ba RNC bamaze gucirwaho iteka rya burundu ukwiye kubaha file number.Bahabwa Nº 0434/0006/0019 kuko bamaze kurimburwa niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu haguruka ufunge umuryango w’inzu yawe.Ndahaguruka ndagenda nkinga umuryango w’inyuma kuko yarifite imiryango (2);maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu ukwiye gukora amasengesho ugafunga imiryango yose y’inyuma (back doors) abashambo barimo bashakisha kunyuramo RNC uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 7, 2017 njyanwa mu iyerekwa maze mbona RNC bamfatishije abashinzwe ubugenza cyaha Babura icyo bandega maze babaza RNC icyaha bakwiye kunshyiraho barabwira bati,nimumushyireho icyaha cyo gufata kungufu (rape) kuko atagira umugore aba wenyine bizoroha cyane ko byumvikana murukiko kandi umukobwa tuzamuha akantu kugirango azahagarare murukiko yemeze iby’uko yamufashe kungufu kuko tuzamuha umwirondoro we wose uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwana w’umwega RENE MASASU uyoboye idini rya EVANGELICAL RESTORATION CHURCH ERC,amanurwa mu butayu bugufiya cyane,ariko kandi bwari bufite ibiti birebire (ubuhunzi) nerekwa ko bagiye kwiga kaminuza yo gukora doctorate cyangwa phd.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,idini rya Exalter’s Church International hamwe nirya ERC ryo muri gakondo ya bakiranutsi,bagiye gukora phd.Kuko barangije masters icyiciro cya [3] cya kaminuza uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane ndabwirwa ngo,ihunga rya abega (Leta ya FPR) rizajyanirana nihunga ry’abanyamadini bahisemo gukorera abega na fpr,aho gukorera Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona gakondo ya bakiranutsi hamwe n’igihugu cy’Ubuperesi ko bigiye gusenyuka nabi cyane bidasubirwaho.Ariko mbona ku ikubitiro igihugu cy’Ubuperesi gisenyuka cyane kiraswa n’umwana w’umwega (Umwakagara) hafi no ku nkiko z’igihugu baraharasa cyane harasenyuka hahinduka ubshingwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi abagore benshi,na abagabo benshi ko bagiye kuba abapfakazi,ndetse mbona abana benshi ko bagiye kuba imfubyi zitagira kirere kubera intambara yo gukuraho Umwakagara kuko izaba  iteye ubwoba uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu ukwiye guciraho iteka umwuka w’indagu za Magayane kugirango uwo mwuka ukurwe muri gakondo ya bakiranutsi.Uhabwa Nº 0435/0006/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho rirambwira riti,na ya nkozi y’ikibi yitwa NYIRABIYORO ikorera mu mwakagara,nayo ukwiye kuyiciraho iteka kugirango irimburwe burundu.Uhabwa 0436/0006/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko RNC igeze igihe cyo gutera Umwakagara ngo bamukure ku ngoma,ariko mbona ko bahuye nikibazo cy’itangazamakuru rya “INYANGENEWS MEDIA AGENCY” riyoborwa n’Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha maze bahita bategura umugambi wo gufatisha no gufungusha Umuhanuzi mbere yuko batera gakondo ya bakiranutsi kugirango atazongera kwandika amakuru no kuvugira kuri radio egretNews radio abwira ubwoko bw’Uhoraho uko ibintu bimeze.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu udaterwa ubwoba nizo ntakebwa zitakebwe kuko Uwiteka Imana Nyiringabo ari kuruhande rwawe kandi arinze ubugingo bwawe kuruta uko arinze ikintu cyose cyo mu isi yabazima nuko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 8, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ibibi zo mu bwoko bw’abakiranirwa,hamwe na bana babo ndetse nabuzukuruza babo kugera kubuvivi bose bamburwa umugisha watwaye ubwoko bw’abakiranutsi (ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo).

Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,hanura usubize umugisha ubwoko bw’Uhoraho bwambuwe umugisha bugahabwa umuvumo mukimbo cy’umugisha.

Jyewe Ainesha Umuhanuzi w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,nsubije umugisha ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo (abakiranutsi) umugisha bambuwe n’inkozi z’ibibi zikawutwara zikoresheje uburiganya bw’imbaraga z’umwijima barangiza bakajya babeshya yuko ngo Uhoraho ariwe wabahaye umugisha uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,SUSANA THOMAS yatwaye umugisha wawe kandi atunze inzoka biyitiriye amazina yawe (LEON) kuko ako kbati kiyo nzoka kari kanditseho inyuguti ya L,bisobanura Leon w’Umuhanuzi.None ongera ucireho iteka iyo nkozi y’ikibi yumucyecuru ndetse nuwo mudayimoni umucireho iteka rya burundu.Bahabwa  0437/0006/0019 uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ibinyamakuru mpuzamahanga byinshi cyane byandika mururimi rw’Icyongereza byandika bivuga kuri gakondo ya bakiranutsi,ko yatewe nabatavuga rumwe na Leta ya abega bari kubutegetsi.Mbona isi yose ikurikiranira hafi cyane iby’iyo ntambara yariturutse Uganda na South Africa nkuko byavuzwe mu buhanuzi.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho kandi cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Umwakagara yamaze gufata icyemezo cyo kumvikana nabanyapolitike bari imbere mu gihugu,kugirango aburizemo umugambi wa RNC wo gutera igihugu.None Rwara Rwumugara Rubundiye Mu ishyamba hamwe na nyirarume (UMUSITA) bafashe icyemezo cyo kuburizamo iyo mishyikirano kuko bazi yuko nyuma yimishyikirano hazabaho amatora kandi ko badashobora gutsinda amatora ngo bagere kubutegetsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ingabo z’Umwakagara zoherejwe DRC kurwana ko zimaze kurambirwa intambara,kandi zikaba zirwanira ubusa.Mbona ko icyabajyanye badateze kugikora ahubwo bazarwana byurwiyerurutso kandi benshi muribo bakazashyirira kurugamba niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umudayimoni wo mu bwoko bwa RUSAKE,umuzimu w’umuterekererano (urugimbu) mbona ko haje ukuboko gufashe INKOTA guca agatwe kayo icirwaho iteka uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 9, 2019 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane.Maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ibintu byakomeye cyane kuko abagambanira umwana w’umuntu,barimbanije mu migambi yabo yo kugira nabi nyamara bibagiwe yuko bamaze gucirwaho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Dore inkozi z’ibibi zigiye kohereza umugisha w’imvange, kugirango bawufatireho,ariko barimo gushinga umuhunda ku kirenge. Kuko bidashoboka yuko Umuhanuzi yatabwa muri yombi ari mu butayu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nuko rero ugire ubwenge cyane, kandi umenye uko ziriya mvange z’umugisha uzazakira batagufashe, kugirango ukugirire umumaro mu gihe gisa nk’iki,kuko byanditse ngo «abubaha Uwiteka Imana Nyiringabo,azabaha umugisha uhishwe ahantu hihishe h’umwijima uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.ISSAIAH 45:3» uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,dore bagiye kuguhiga cyane kurusha ibindi bihe byose byabayeho.Kandi batinya itangazamakuru ryawe wagabiwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Ariko barashinga umuhunda ku kirenge kuko bidashoboka ko,ibyo bifuza byashyirwa mu bikorwa.Bahabwa 0438/0006/0019 uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore bagiye kohereza intonorano ngo bazigutegereho,kuko bamaze kugambana na bashinzwe umutekano bo mu gihugu cy’Ibabylon,kandi burya ubushize igikorwa bagukoreye cyokuza iwawe kwiba impapuro wagiye wakiriraho umugisha bashakaga kumenya neza aho ujya wakirira amashillingi kugirango bazahagutegere mu gihe gisa nk’iki,bitwaje kohereza umugisha maze wagenda ugiye kuwakira bagahita bagushimuta bakabyitirira Leta y’Umwakagara.

Kandi icyo gikorwa umwana w’UMUSITA niwe ukiri inyuma,kugirango bazahite babyitirira Umwakagara, kuko yababajwe cyane nuko wavuye mu gihugu cye ataguciye igihanga cyangwa ngo akoherereze Umwakagara aguce igihanga, kuko Uwiteka yabitambitse imbere akaburizamo imigambi yabo bari bateguye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.Ariko kandi na za magigiri z’Umwakagara nazo ziri muri uwo mugambi kandi cyane!Mbese uwatanga undi kuguca igihanga,cyangwa kugushyirisha mu nzu y’imbohe,yahita abyitirira undi kuko bose bakwanga bakaba ari numwe ugucira akari urutega uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Dore bakoze deployment kuri za bank zose ziri hagati rwagati mu murwa w’Ibabyloni,hamwe no kuri za exchange money Forex Bureau zikorera hagati CITY CENTRE mu murwa w’ISHUSHAN (Nairobi) uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Kandi uwo mugisha ni uwanyuma nta wundi bazohereza kuko babikoze bibwira yuko biza kubahira.Dore bari kugitutu gikomeye cyane cyo gutanguranwa intebe yabukunzi badateze kuzapfa bagezeho,niyompamvu bagiye gukoresha uburiganya bwose bubaho yaba intambara cyangwa amahoro,kugirango barebe ko bagera kubutegetsi.Ariko bararuhira ubusa kuko bamaze gucirwaho iteka niko Uwiteka avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane,maze ndabwirwa ngo,bazatangira kuguhiga uhereye taliki ya 11 june,2019 kuzageza taliki ya 15 june ,2019 nibabona ko bakubuze,CID y’Ibabylon izahita ikuramo akabo karenge uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nuko rero uremenye ube maso cyane kuko abashambo b’inkozi z’ibibi bameze nabi cyane kuko bamaze kugambirira kuguca igihanga. Ariko bararuhira ubusa ntabwo bazabigeraho kuko ubuhanuzi ari nta cyo bwabivuzeho uko niko Uwiteka abivuga.

Dore umugambanyi yababwiye za hotel ukunda kuba ariho ujya gukorera akazi kawe ko kwandika,izo hotek nazo ntuzazigeremo kuzageza igihe Uwiteka azakubwirira ko batakirangwa mu murwa ukabona kuhasubira niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa umwana w’UMUSITA ajya kuraguza abaza abacwezi n’Abalangi (evil doors spirits) ko ngo bagiye gutera Umwakagara,bazamutsinda?Mbona umugore w’umurozikazi inkozi y’ikibi,ababwira ko ngo gutsinda bagatsinze,ariko ngo hari inzitizi y’umuntu witwa Umuhanuzi,uwo niwe ubabujije gufata ubutegetsi!

Mbona umwana w’UMUSITA azabiranijwe nuburakari,maze ategeka inzego zose z’ubutasi gukora ibishoboka byose zigaca igihanga Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha,wabacitse ubwo yari abari mu maboko 2011-2012 niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 10, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona abagore benshi bateranye,inkozi z’ibibi,baragurira Umwakagara hamwe na Rwara Rwumugara ngo babafashe umwe atsinde undi ntazamukure kubutegetsi.Ariko izo nkozi z’ibibi zibabwira yuko ubutegetsi atari cyo kibazo,ahubwo ko,ikibazo,ari ubuhanuzi bw’Umuhanuzi,kandi bose bwamaze kubaciraho iteka rya burundu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inka (abadayimoni) zihunga cyane zirukanka ariko ubutayu zinanirwa kuburangiza.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,abadayimoni bari bateganijwe kuzaguta muri yombi,bose bajyanywe mu butayu bugufiya batsinzwe batari bakora icyo basabwaga gukora niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,mbona bamwe mubasore n’inkumi bo mu bwoko bwa abatutsi bahungishwa intambara nimiryango yigenga idaharanira inyungu.

Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore intambara iraje kandi irabaye yo gukuraho Umwakagara.Abantu benshi barapfuye kandi benshi bararimbutse kuko banze kwihana no kumvira umwuka w’ubuhanuzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa bintu bibabaje cyane kandi biteye ubwoba kubazabireba bakazarokoka intambara,mbona abega batema imitwe ya bantu ikagwa mu muhanda maze bakayifata bagahita bayijugunya muri toilet ibihimba bigasigara aho.

Ijambo ry’Uhoraho Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore abega bagiye gukora amahano atabaho,aho bamaze kuzabiranywa n’uburakari bagiye gutema abantu izuba riva babace ibihanga isi yose irebera ngo kuko babambuye ubutegetsi uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona abantu bahungishwa intambara,muri abo bahungaga harimo abanyaBabyloni Kenyan’s,maze arambwira ngo,numvise bavuga ko ngo uri Umuhanuzi,but in Kenya there’s another  a great prophet than you thus is how the Lord God in heaven says.Iwacu muri Kenya hari undi muhanuzi w’umunyaKenya ujya yandika mu kinyarwanda ukuruta uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona inyama zokeje (ubugambanyi bwamaze gutunganywa) mbona zishyirwa ku isahani ngo Umuhanuzi azifungure,ariko yanga kuzirya.

Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore abagambanyi inyama bokeje bagiye kuzirira kuko uwo bari bazokereje yanze kuzirya uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 11, 2019 njyanwa mu iyerekwa mbona njya mu nama y’ubugambanyi ya za magigiri,ngezemo numva bavuga ngo; bagiye gushaka undi muntu tutaziranye babe ariwe bakoresha kohereza intonorano z’umugisha w’imvange,maze babone uko bagwa gitumo Umuhanuzi bamuce igihanga.

Uwari ayoboye inama arababwira ati,naho twakoresha umuntu wacu basanzwe baziranye, kugirano bigaragarare ko,asa naho yatuvuyemo akaba ashyigikiye ubuhanuzi ahanura cyane kugirango azamugirire ikizere maze tuzabone uko tuzamugeraho.Maze tumwoherereze umugisha agende ajya kuwakira kuko azaba azi neza ko ari za magigiri z’abagara n’ubundi zisanzwe ziwumwoherereza zigambiriye kumufata.

Nitumara kumufata tuzahita twandika yuko yafashwe na za magigiri z’Umwakagara zishaka kumwica zimuziza itangazamakuru rye ryigenga yikoreraga.Kandi icyo gihe tuzamwandikaho neza kugirango tuyobye uburari abantu ntibazamenye ko ari twebwe twabikoze uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Nitumara kohereza umugisha abantu bacu bari hariya,bazahita bakorana na police yo mu gihugu cy’Ibabylon bahite bamushakira ibyaha bamushyiraho mu gihe tuzabona kumwica bidashoboka.Bashaka umukobwa wo mu bwoko bwa abakikuyu azamubeshyere ko yamufashe kungufu cyane ko ari nta n’umugore agira, Leta izahita ibyemera vuba cyane ari ntagushidikanya. Icyo cyaha kizamuhezamo maze tubone uko twikorera akazi kacu tutagifite abaturosera, maze turebe ubwo bwami ahora avuga uko buzadufatana ingoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

June 12,2019 njyanwa mu iyerekwa mbona mpabwa isufuriya yuzuye umushongi w’ubuki,ubwo buki nabuhawe nabagabo [2] bo mu bwoko bwa za magigiri z’abega.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,yaba RNC,cyangwa Umwakagara na FPR ye,bose baraguhigira hasi no hejuru ngo bahige ubugingo bwawe.Kuko imandwa zamaze kubahakanira yuko ari nta cyo zabasha gukora igihe cyose Umuhanuzi azaba akiriho,kuko ari we wahawe gucira imanza abari mu isi yabazima uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa ukwezi guhunga muri gakondo ya bakiranutsi kwihuta cyane ku buryo bwihuse kukimara kumenya yuko Umwakagara acibwa igihanga.Mbona gusubiye mu burengero bw’isi aho izuba rirengera kandi kwihuse kuburyo butangaje cyane kuruta ibindi bihe byose byabayeho maze gakondo ya bakiranutsi ihinduka ubwirakabiri numwijima ukabije uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ukwezi kumaze guhunga mbona abadayimoni bakomeye cyane nabo bacirwaho iteka,bajyanwa mu butayu,abandi bararimbuka bajyanwa ikuzimu uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.Bahabwa Nº 0439/0006/0019 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse.

June 14, 2019 njyanwa mu iyerekwa muri gakondo ya bakiranutsi mbona police umwe ahamagarwa na telephone iturutse ibukuru,ahabwa amabwiriza ko abwira aba police bose bagafunga inzira zose zigize umurwa wa gakondo ya bakiranutsi.Ako kanya mbona inzira zirafunzwe hose mu gihugu,abagendaga bose aho bari bageze bahise bahagarara ntibaba bagiukomeje urugendo ibintu byose birasogera ariko abantu bayoborwa ibibaye yaba police yahawe ayo mabwiriza ntabwo bamenye   yifungwa ry’imihanda no guhagarika ubuzima.

Ubwo abantu batangira kujujura ko Umwakagara yaba yaciwe igihanga,akaba ariyo mpamvu ubuzima bwahise buhagarara uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mukanya ko guhumbya ingabo za abega (R/G) bisanze mu butayu bugufiya bakurikiraNyiramongi Jezebel muri rya zinga ry’inyanja bajya kwiberayo hamwe na nyirabuka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa hakurya y’ubutayu bugufiya kurufunzo rw’inyanja iri haruguru yubutayu bugufiya buherereye muri Africa yuburasoazuba.Mbona abega hamwe na za magigiri na Nyirimongi Jezebel bajya gutura muri iryo zinga ry’inyanja.Mbona ko hagati yiryo zinga (INSLAND) hasigaramo akayira kamanuka kajya mu butayu bugufiya.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore Umwakagara arapfuye vuba cyane byihuse bamuciye igihanga,ibyo yakoreye abandi,nawe nibyo akorewe nkuko ijambo ry’Imana (bibiliya) ribivuga ko uzicisha inkota nawe ariryo azazira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Mbona ko bubatse umunara monument or status y’imva y’Umwakagara bazajya bamwibukiraho igihe cyose bazaba bari muri iryo zinga ryiyo Nyanja.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ko abantu bajyaga bahanura ibinyoma (ubuhanuzi buyobya) bajyanywe mu kiyaga kugamo.Kubera kubeshya kugirango babone amaronko.Mbona abagabo, abagore, nabakobwa bose bajyanwa koga muri icyo kiyaga uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,dore impunzi zo mukarere kibiyaga bigari,bari mukaga gakomeye cyane kubera gucyerensa ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Bemeye kuba ibigoryi nibirumbo,ngo kugirango bakore ibyo umwanzi ashaka kugirango bajyanwe America n’IBURAYI.

Bayobotse imibonano mpuzabitsina y’Isodoma n’Igomorah kugirango babone intonorano,none bibateje akaga gakomeye cyane aho bagiye kwirukanwa mu gihugu cy’Ibabyloni niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,ijwi ry’Urangurura mu butayu,ukore amasengesho kuko ibintu byarushijeho gukomera kugirango Uwiteka Imana Nyiringabo agucire inzira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Njyanwa mu iyerekwa mbona ubwami bw’uRwanda bukorera mu buhungiro butangira ubukangurambaga.Ariko mbona ko batabaye maso  kuko hagati muribo harimo abagambanyi [2] b’abega,kandi ikimenyetso cy’abo bamagigiri amashuli yabo agerwa kumashyi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.Kandi bombi ni abagabo niko Uwiteka avuga.

June 16, 2019 Uwiteka Nyiringabo,inzira zawe ziragoye cyane kuzimenya,kandi ubwenge bwawe n’ubumenyi byawe,birahebuje,kuko ari muntu numwe wabasha kubimenya,kuko ibyo tumenya,ni ibyo uba wagambiriye yuko tumenya,kandi nabyo,hari igihe ubihindura bikaza mu zindi nzira ubwenge bwa muntu butamenyereye,bigatuma habaho gushidikanya gukomeye mu bwenge  bwa muntu,cyangwa mu mutima wa muntu.

Kugendana nawe ntibyoroshye! Ni uguhara amagara,hari igihe ugaragara nka uri kure,kandi nyamara icyo gihe,uba uri hafi,ikindi gihe,ukagaragara ko uri hafi,nyamara wubereye kure y’umwana w’umuntu.Ibyawe biyobera abahanga,ndetse abanyabwenge bakabijyaho impaka nyinshi cyane!

Ninde ubasha kumenya ibyawe utabimusobanuriye?Abibwira yuko babizi,kandi babyize mu buryo buhambaye,abo nibo baswa bakomeye kuko babyigishijwe na abana b’abantu.Mbese umuntu yabasha kwigisha undi kandi atarigishijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo?

Abagaragara nk’abahanga imbere ya bantu,abo nibo bapfapfa bakomeye mu ijambo ryawe,bakoze uburiganya,bibwira ko bariganya abantu bagenzi babo,none birangiye bamaze kubona ko biriganije!Kandi kubera icyubahiro cyabo,bananiwe kwihana ngo bemere gukiraniwa kwabo,ahubwo bahitamo icyubahiro kizabarimbura.

Nanditse iby’ijambo ryawe,ibitabo birenga (110) nyamara ibyawe bikomeje kumbera amayobera!Hari aho imvugo yawe uyihindura,kandi ivuga ibisa nibyo umuntu asanzwe yarigishijwe nawe.Nyamara iyo ubihinduye kubitahura ngo umuntu amenye icyo wavugaga,bisaba imbaraga z’Uhoraho n’ubuntu bye.

Gukiranirwa kubaye kwinshi mu isi yabazima,imbabazi z’Uhoraho nazo zirasa nizirimo gucyendera,abakiranutsi baranyinyiriwe.Inkozi z’ibibi zisa naho zirimo guhirwa nyamara zerekera ku irimbukiro.Abanditsi bahora bahora bibuka ibyabatubanjirije bavuze,ndetse bakabigarukaho mu nyandiko zabo,ariko kirazira kumva bibuka amateka yawe nijambo ryawe kuko bisa naho bibaciraho iteka,bagahitamo amagambo ya bantu bibwira ko abasubizamo imbaraga ndetse bakayagenderaho ariko nta mu maro bibasha kubagirira na hato.

Benshi bahisemo kwisangira sekibi,kuko abaha ibyihuse,naho ibyawe biribwa nabarambije,abarambiwe bagiye!Ibintu birakomeye cyane,ubwami bwawe barabwigaruriye buhinduka ubwabo!Bivugira ibinezeza abantu,kandi nyamara ineza yashize muribo no kugira imbabazi n’impuhwe ntazikirangwa hagati muri bo.Nyamara iyo bumvise ko akaga kaje bashaka za mbabazi bibujijje ko zibageraho kandi barirengagije kuzigirira abandi.

Ariko se niki gituma inkozi z’ibibi zigubwa neza?Kuki ushyigikira ibikorwa byabo?Niki gituma wirengaguza ubwoko bwawe nk’aho batakebwe?Uzageza ryali kwirengagiza kurira kw’abarengana?Imbabazi zawe ziri hehe?Niki gituma kuvuga kwawe bitwara igihe kinini,ariko gukora kwawe bigafata igihe gitoya?

Abakiranutsi isi nta bwo ibashaka,kandi nawe ukagerekaho kubihorera,uzageza he kurebera inkozi z’ibibi zinezeza mu migisha ya bakiranutsi?Ubwo niba abafite ho Uwiteka umugabane wabo,bameze gutyo,noneho abibwira ko bawufite kandi ari ntawo,ubwo ibyabo bizagenda gute?

Urukundo rwashize mu bantu,ndetse ntabwo bagitinya kuvuga gukiranirwa kwabo,bisa naho byahindutse ikivugo,abakiranirwa wagirango nta bwenge bagira.Kuko uko ari ko bagaragara imbere yabatuye isi.Ubwicanyi bwahawe intebe,abashinzwe kuburwanya,nibo babukora.

Ubusambanyi bwahindutse indirimbo iririmbwa igihe byose, abatinganyi batera ibitero, lessibians bakicyiriza.Leta nazo zikabaha umugisha zibashyiriraho abategeko abarinda kugirango batazahanwa nitegeko.Maze ibyitwa umugisha bakamanuka nkimvura hagati muri bo.

Ariko se, ko nshimye abakiranutsi bazajya mu ijuru,umugabo wabo hano bakiri mu isi,nuwuhe?Wavuze ko bakubirwa inshuro 100 bakiri mu isi,ariko se ko tutababona bakubirwa mu isi,mbese baba babaho?Inkozo z’ibibi nizo zitunze,ziguye neza,nemeranywa nawe ko,uwo ari wo mugabane wabo bakiri mu isi yabazima?

Abiyitirira kuba ubwoko bwawe,abo nibo bahindukira bakarwanya ijambo ryawe,bari barigaruriye bakarigira ubwiru bwabo nkaho ari umugabane bagabanye mu ijuru.Nyamara ukuri ku ijambo ryawe ntaho kwigeze kujya kuko guca muziko ntigushye.

Cyera ijambo ryawe ryahoze ari iryawe,none ubu ryabaye iry’abana b’abantu.Imvugo yawe barayishumuse,basigaye bayiyitirira.Ariko se niki gitumye bahagarika imitima,niba koko ubuhanuzi wahaye umugaragu wawe butaraturutse k’Uhoraho,noneh niki gitumye bagira imidugararo?

Uwiteka Nyiringabo umugaragu wawe ndarushye kandi cyane,kuko ubutayu mbutinzemo cyane,nyamara abega na abashambo bahisemo gukiranirwa,barahiga ubugingo bwanjye!Ndahamya yuko buhishanywe na Kristo mu Mana,ariko se amaherezo yibi bintu,nayahe?Umugaragu wawe niko mbaza!

Kuki dusa nabaciriweho iteka,kandi ari twe ducira imanza abakiranirwa?None se niba abakiranirwa ubaha kuramba,ubwo noneho abakiranutsi bazabaho igihe binganiki?Ndabizi neza yuko abana b’abantu ntashimwe bagira,kuko na nyuma yo kubagirira neza,nubundi bazakomeza gukiranirwa.Kuko nyuma yimyaka (25) ubahaye igihugu,birirwa bamena amaraso,nyamara abarwanyaga imenwa ry’amaraso,uyumunsu bararuciye bararumira bigira ba ntibindeba,kuko bo bumva ko ahari bitazabageraho.

Basingiza inkozi z’ibibi ndetse bakazivuga imyato hagati yiteraniro,kandi bitirirwa izina ryawe,ubwo se gukiranuka kwabo kuri hehe?Niba ari wowe utaga kubaho,kandi ukarinda ubugingo bwa benshi,niki gituma abitirirwa izina ryawe bagayisha izina ryawe??!

Isi ya none umukiranutsi ari guhigwa nk’Intare ihiga Imparage cyangwa impongo,kandi igitangaje nta bwo ahigwa n’umwanzi,ahubwo arahigwa nuwitwa mwene se ngo muri Kristo daa!!!

Ariko kandi jyewe hariho ibyanyobeye, ese waba wishimira gukorwa nisoni kw’abakwizera? Gusuzugurwa imbere y’intakebwa byaba ari byo bikunezeza? Cyangwa nibwo buryo bwiza wahise bwo kuzajya wihisha icyubahiro? Ibyawe bigoye ubwenge bwa muntu.Iyo bicuramye kuri wowe biba bihagaze,byaba bihagaze ku bantu bikaba bicuramye!Urumya ko ibyawe kubigendanamo nawe biragoye keretse uwabihishukiwe uwo niwe bitagusha ariko benshi barashize kandi baraguye ndetse bazarimbuka.

Ngushimira ko ukomeza isezerano,nanjye sinzaritatira kuko ibyo twasezeranya ntazabura kubyubahiriza.Na none ngushimira yuko ibyo wavuze utazabura kubisohoza kuko utanga ubutabera bukwiriye.Ariko nubwo bimeze gutyo,Uwiteka Nyiringabo,hari icyo nasabaga,hagati yisezerano,no gusohoza kwaryo,aho niki wahateganirije?Mbese haba ubutayu gusa?

None niba ku nkengero z’ubutayu, hatandukanye n’ubutayu (jungles and wildness) niki gituma ubuzima bwaho usanga busa naho bufitanye isano? Ubundi umuntu iyo avuye mu Nyanja,agera kumusenyi (sea shore) none se inyanja ni nkengero zayo ndavuga kumusenyi,byaba bitandukaniyehe n’ubutayu ni nkengero zabwo?

Ikindi nabazaga,gukorwa nisoni igihe kirekire,cyangwa kuba mu butayu igihe kitabarika,byaba ar’igiciro cy’ubwiza bwo gusohoza mu isezerano?Cyangwa nigihe uba warahaye umuntu kugirango atazava mu isezerano,bityo ukamuhitiramo kwibera mu butayu ategereje kugira neza kwawe?

Ubundi se gukira nyuma ugakena byo bimaziki?Hanyuma gukene nyuma ugakira byo byaba bifite bifite umumaro?Cyangwa nibihe bisimbura ibindi tukiri muri iyisi ya Rurema?Ubanza ibi nabyo byaba bifite umumaro mucye kuko bidahanagura igisebo umuntu yigeza,cyangwa ngo bikureho inkovu zicyaha!!!

Ahaaa kurimbuka nibisanzwe kubarimbuka,ariko kubakizwa ubugingo buhoraho n’impano yisezerano ituruka muruva rw’amaraso y’Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar