Ibisobanuro bishya by’inzozi mu buhanuzi
Abantu benshi batwandikiye basaba yuko twabagarurira inzozi zanditse mururimi bumva kuko urwamahanga batarusobanukiwe kandi inyandiko isobanura iby’inzozi twashyize kuri egretnews.com bakaba batarayibonye bitewe ni uko dukomeza gushyiraho amakuru buri munsi.Niyompamvu ibi bisobanuro by’inzozi tubyimuriye ku inyangeNewss.com kuko ho nta makuru menshi dushyiraho bishobora kubafasha kubona iyi nyandiko ikubiyemo ibi bisobanuro by’inzozi utiriwe ujya gushaka uwagusobanurira. Tuzakomeza gutunganya ibisonuro by’inzozi kuko ni byinshi kandi umwanya utubanye mucyeya ubwo muratwihaganira ariko muri iyi weekend tuzaba twagerageje kureba yuko twabitunganya neza.
- Igiti: Bisobanura ubutegetsi
- Inzu: Bisobanura igihugu cyangwa isezerano
- Gufunga urugi rw’inzu: Bisobanura yuko wasenze amasengesho yawe yakoze umulimo, waba ukinguye bigasobanura ko amasengesho yawe adafite imbaraga zo guhangana ni bikurwanya
- Ingiga y’igiti: Amasengesho
- Imyase 3 y’igiti: Amasengesho y’iminsi (3) 36 hrs.
- Hejuru y’igiti: Mu kirere (ahantu hibanga)
- Inkoni mu ntoki: Ubutware mu isi ya bazima
- Inkwi: Amasengesho
- Kugenda mu ishyamba: Bisobanura ubuhunzi
- Umulima: Umurimo wa data
- Amasaka kugeswa agashirwa mu bubiko: Umugeni bisobanura ko abantu bagiye gupfa mu kivunge cya abantu benshi ari byo abanyamasengesho bita isarurwa
- Imbuto: Zose zisobanura umugisha uturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo
- Urutoki: (bananas nor matoke) bisobanura umurimo w’Imana
- Imyaka iteye mu mulima ibishyimbo, ingano: Bisobanura umugisha ulimo gutunganywa
- Ibyatsi: imirimo y’imburamumaro
- Itabi: risobanura amagambo yoroheje (abantu bicaye hasi barimo ku kuvuga)
- Igikoma: nacyo gisobanura amarozi
- Ibyobo: imitego (holes) bisobanura abantu bamaze gukora ubugambanyi bakaba baguteze umutego uribugwemo
- Kuva mu cyobo kinini: bisobanura kuva mukaga gakomeye
- Injangwe: bisobanura umujinya w’abarozi, umujinya wuzuye inzika idashira, kuroga no kugira nabi Umwuka w’umwijima
- Imbeba: umwuka w’ubukene
- Inka : ni abadayimoni bateza intambara zihuse
- Inkoko: ni abadayimoni boroheje bo guterekerera abazimu cyangwa gutanga urugimbu ukoresheje amaraso y’inkoko
- Intama, Intare: bisobanura Kristo. Mbere yuko apfa yitwaga umwana w’intama, amaze kuzuka ibintu yarahindutse yitwa intare yo mu muryango wa David
- Imbwa: ubusambanyi
- Kasuku: umudayimoni ushinzwe gutoteza abakiranutsi bafite umuhamagaro n’impano yo gukora ibitangaza mu isi y’abazima
- Ingurube: umwuka w’ubusambo (greediness)
- Ifarasi: isobanura Malaika
- Ihene: isobanura umwuka w’ikinyoma
- Imbogo: ni umudayimoni ukaze ushinzwe guteza intambara zikomeye cyane
- Isamaki: umugisha urambye
- Inzoka: isobanura umwuka w’uburyarya, ubugome, uburiganya, ubwicanyi
- Umuswa cyangwa umugina wuzuye Imiswa: ingabo z’Uhoraho
- Inyoni aho ziva zikagera: zisobanura imbaraga z’abazimu n’abadayimoni utabariyemo inuma
- Igyi ry’inkoko: baba barakuroze baka kuzingazinga kugirango ntuzigere ubona inzira wanyuramo
- Amagyi y’inkoko akoreshwa mu kuzinga umuntu runaka: kugirango ntazagere kucyo wagombaga kugeraho kugirango ubashe kubohoka ni uko iryo Igyi rimeneka mu buryo bw’umwuka!
- Inzovu: umudayimoni ukomeye cyangwa ubuza abantu kwakira umugisha uturutse mu ijuru
- Inyama y’inkoko n’ihene: ikinyoma gishingiye mu guterekera
- Inyama mbisi: bisobanura abantu bari mu mugambi w’u bugambanyi
- Inyama zitetse: umugambi w’u bugambanyi uriho uratunganywa neza
- Inyama zokeje: bisobanura ko umugambi w’ubugambanyi wa maze gutegurwa ukaba ugiye gushyirwa mu bikorwa
- Inyama zitetse: bisobanura ubugambanyi budakabije cyane ariko bwamaze gutegurwa
- Kurota uroba amafi: bisobanura umugisha
- Kurota perezida/Umwami runaka bisobanura ko Imana iba yakugendereye kuko nta wundi uba hejuru ya perezidacyangwa Umwami
- Kurota wogoshwa umusatsi: bivuze kwamburwa ubwenge
- Kurota werekwa ufite imisatsi myinshi kandi miremire: bisobanura ko ufite ubwenge bwinshi
- Kurota wiyuhagira ariko ntumese imyenda wambaye: bisobanura kwihagararaho wanze kwihana
- Kurota ujya kuvoma amazi: bisobanura kugira inyota yo gushaka kwihana
- Kurota wubaka inzu yawe: gushyiraho imiryango, amadirishya, bivuze yuko amasezerano yawe ari kugenda akwegera!
- Kurota ubona inzu yarigeze hejuru igasubira hasi kuri foundation: Bisobanura ko amasezerano yawe aba asubiye inyuma bitewe n’i cyaha wakoze, cyangwa bitewe n’abarozi
- Kurota wimuka uva mu nzu ujya mu yindi nzu: bisobanura ko ugiye gukurwa mu gihugu ugiye kujyanwa mukindi gihugu.
- Kurota ubona uhabwa imfunguzo: bisobanura guhabwa ubushobozi
- Kurota uzamuka umusozi: bisobanura guhura nibibazo biruhije
- Kurota umanuka umusozi: ibibazo igihe cyabyo cyo kurangira kiba kigeze
- Kurota uhagaze ku munara hejuru: bisobanura gushirwa hejuru, iyo uguye bisobanura gucishwa bugufi
- Kurota woga mu mazi: bisobanura kuba ugiye kugira ibibazo bikomeye
- Kurota ugendera hejuru ya mazi: bisobanura kugendera hejuru y’ibibazo
- Kurota ugendera mu mazi agera mu mavi: mu rukenyerero, kwivuruguta mu mazi y’ibyondo bisobanurako ugiye guhura n’ikibazo kitazagira icyo kigutwara
- Kurota woga mu mazi mabi ariko atakugera mu rukenyerero: bisobanura ko ibibazo ugiye kugira nta cyo bizagutwara
- Kurota ugendera mu bwato mu Nyanja: bisobanura ko ugiye guhura n’ibibazo ariko uzahabwa (protection) ukazabona igisubizo gitunguranye mbese utazi cyangwa utabona aho ibisubizo biturutse
- Kurota unyagirwa n’imvura: bisobanura ko ugiye gutungurwa nibibazo, kuko imvura igwa itunguranye
- Kurota igishanga cy’amazi: bisobanura akaga gakomeye, ibyago na makuba
- Kurota inyanja: bisobanura ibibera ku isi
- Kurota wituma muri toilet bikanga: bisobanura ko (no deliverance) ukiboshye utarabohorwa
- Kurota wihagarika bikanga: bisobanura ko kubohoka amarozi yorohereje na byo bidashoboka, Kurota ujyakwituma ibikomeye: cyangwa ibyoroheje” short call vs long call” bisobanura kubohoka uruzingo rw’amarozi.
- Kurota wambara amababa ukaguruka ugahungishwa: bisobanura kwambikwa amababa mu buryo bw’umwukauba uhawe amahirwe cyangwa se (favor) aturutse k’Uwiteka Imana
- Kurota abapfuye: bisobanura inzika
- Kurota abantu bo mu muryango, mu nshuti zawe za hafi: POSITIVELY or NEGATIVELY →→Umwuka w’inzika n’inzigo
- Kurota abantu uzi cyangwa umuntu uzi, ariko ukamurota muri negative: burya aba yarakugiriye nabi, cyane iyo ugiye kugira ibibazo buri gihe,urebye neza , uzasanga hari umuntu uba wabonye mu nzozi wenda mwiganye cyangwamwakoranye,burya hari icyo aba yaragukozeho ku bugingo bwawe
- Kurota ubona utunganya isambu: y’iwanyu cyangwa y’ahandi hantu, ibyo bisobanura ko uba umaze kugirirwa ikizere n’Imana ikaguha ikibaya cyo kwerekerwamo
- Kurota usambana bikananirana: nturangize bisobanura ko gahunda urimo zitazagutunganira.
- Kurota utwaye imodoka: bisobanura ubuyobozibutangwa n’Imana
- Kurota wambuka ikiraro: bisobanurako ikibazo (ibyago, akaga, amakuba biva ku mwuka mubi) kije imbere yawe uba ugitsinze
- Kurota wambuka umupaka: bisobanura yuko ufite urugendo
- Kurota wiga amashuri abanza: (primary school) bisobanura ikibazo cyangwa ikigeragezo kizamara igihe kinini.
- Kurota wiga amashuri yisumbuye: (secondary school) ni ikibazo kirushijeho gukomera kizamara igihe kirekire
- Kurota wiga kaminuza: ni ikibazo gikomeye cyane kandi kizamara igihe kirekire
- Kurota wigisha (uri umwalimu): gufasha abantu mu buryo bw’umwuka ubigisha ibyo batazi
- Kurota ukina umupira: bisobanura amacenga n’abadayimoni cyangwa na abandi bantu muhanganye
- Umukasi: bisobanura ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo
- Urutare: Bisobanura Kristo
- phone: Communication n’ijuru
- Itara ryaka: umuco w’Uhoraho
- kurota ufashe inkota ifite ubugi impande 2: ubuhanuzi
- Inyenyeri: Umuhanuzi
- Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro: Ubuhanuzi
- Diamond: Ubuhanuzi hamwe ni manza zitabera
- Inzabibu: Umulimo w’Imana ujyanye n’Ubuhanuzi
- Umudari wa diamond: impano yo guca imanza zitabera
- Umudari w’izahabu: impano y’Ubuhanuzi
- Gufata inkota: intwaro y’Ubuhanuzi
- Isaha (clock): igihe cyategetswe n’Uwiteka
- Umuzungu: umuntu udafite uburiganya muri we
- Inkweto: ubutumwa (Message)
- Laptop: ubwenge bwiza bwo mu ijuru
- Kwambara ikabutura: ni ugukorwa nisoni bigereranije bidakanganye
- Kwambara ikariso yonyine: ugenda mu muhanda bikojeje isoni, ariko kuba nta cyo wambaye barushijeho cyane
- Kwambara ipantaro hejuru: nta shati wambaye bisobanura gukorwa nisoni bidakanganye
- Kwambara ubusa: bisobanura gukorwa nisoni
- Kwambara neza: bisobanura ibikorwa byiza imbere y’Imana
- Imyenda yo Kwambara: umurimo w’Imana
- Kumesa imyenda: bisobanura kwihana kwezwa cyangwa kwiyeza
- Umwana w’umuhungu: asobanura umwuka w’Imana cyangwa impano
- Umwana w’umukobwa: cyangwa umugore bigasobanura itorero rya Kristo
- Umugore umwe: asobanura itorero, iyo bari kumwe n’abagabo nta kibazo kiba kirimo
- Umugore urenze umwe: mu nzozi cyangwa mu iyerekwa bisobanura abarozi cyangwa inkozi zibibi
- Umukecuru: bisobanura idini
- Gucika ibirenge: kutagira ubutumwa
- Gukurwa amenyo impingikirane: uba ukuwemo umwuka ushinzwe kugenzura ubuzima bwawe
- Gukuka amenyo: mu nzozi bisobanura ko nta bushobozi ufite bwo kurya ibyo kurya by’umwuka.
- Kuba igikuri mu by’umwuka: kuba warariganijwe n’abadayimoni ku buryo utamenye umugambi w’Uwiteka ku buzima bwawe
- Ikamyo ya rukururana: ubutegetsi bukomeye cywangwa idini rikomeye (umulimo udasanzwe)
- Igare: ubuyobozi bwo hasi buciriritse
- Igisilikare: imirimo y’uburetwa y’abadayimoni
- Abasirikare, aba police: kubohwa na barozi bakoresheje abadayimoni cyangwa kuba udafite ubuabsha bwo kwicyemurila ibibazo runaka
- Umuhanda wa kaburimbo: bisobanura gukiranuka cyangwa inzira y’ukuri
- Indege kumanuka igwa hasi: bisobanura ububyutse cyangwa urupfu
- Indege mu kirere nka helicopter: umwuka w’urupfu
- Kwinjira mu ndege: gukurwa mu mubiri; cyangwa urupfu!!!
- Umuyaga: intwaro y’Uwiteka yo kwica; guca ibihanga (urupfu, igihano, ibyago) abakandamiza ubwoko bw’Uwiteka
- Igiceri: gisobanura ubukene
- Inoti : umugisha mwinshi uvuye mu ijuru
- Amabyi/amazirantoki: umwuka wo kuzingazingwa/guhumanywa,
- Kuruka: kubohoka
- Kugenda mu butayu bugufi: bisobanura nyine ubutayu bukomeye
- Ubutayu burebure: ubuhunzi
- Ubutayu butagaruka: bwa nyuma; budafite ubwinjiriro n’ubusohokero
- Ubutayu: ahantu cyangwa ibihe byo kwiheba
- Kuva mu butayu: gutangira igihe cy’umugisha uturutse mu ijuru
- Inzoga :ni ubusinzi ubwari bwo bwose.
- Umusatsi: bisobanura ubwenge
- Urukwavu bisobanura ubwenge
- Kwerekwa wambaye slipa (Kamambili): bisobanura nta butumwa buhari
nccleon@gmail.com














