Imbabazi s’ubutabera,kandi s’impoza marira,mugihe abega bo bahawe ama euro bakishyirira mu gifu!!!

Rwanda: Perezida Emmanuel Macron yasabye imbabazi abarokotse Jenoside
Asa n’uvuga mu izina ry’Abafaransa, Perezida Emmanuel yasabye imbabazi abakiriho barokotse jenoside mu Rwanda, yemera ko igihugu cye cyayigizemo uruhare rwa politiki.
Ni ikintu cyari kitezwe, kitavuzwe n’abandi bategetsi b’Ubufaransa bamubanjirije mu myaka 27 ishize nyuma ya jenoside yo mu 1994.
Raporo yakoreshejwe na leta y’Ubufaransa yatangajwe muri uku kwezi yavuze ko hari uruhare Ubufaransa bwagize mu byabaye mu Rwanda, ariko ko abayikoze nta bufatanyacyaha bw’Ubufaransa babonye mu mugambi wa jenoside.
Amaze kuzenguruka mu rwibutso rwa jenoside rwa Kigali, Emmanuel Macron yavuze ko “jenoside iva kure, itegurwa byitondewe, hagamijwe gukuraho ubuzima bw’undi”.
Ati: “Jenoside ntihanagurika. Ntigira iherezo. Nta kubaho nyuma ya jenoside, habaho kubana nayo, uko bishoboka.”
Bwana Macron yavuze ko Ubufaransa bufite amateka n’uruhare rwa politike mu Rwanda.
Bityo ko bufite n’inshingano yo “kwemera akababaro bwateye Abanyarwanda butuma bifata igihe kinini cyane nta bushakashatsi ku gushaka ukuri bukorwa.”
Yavuze ko nyuma y’imyaka 27 uyu munsi aje “kwemera uruhare rwacu”, no kwemera gufungura ubushyinguranyandiko bwose ku mateka y’ibyabaye.
Ati: “Kwemera uruhare rwacu…bidushyiraho ideni ku bishwe nyuma y’igihe kinini cyo guceceka. Ku bariho bo dushobora, nibabyemera, kubahoza agahinda.
“Muri iyo nzira, abaciye muri iryo joro wenda bashobora kubabarira, bakaduha impano yo kutubabarira”.
Uruzinduko rwa Macron mu Rwanda ruboneka nk’urwo mu rwego rwa politiki, mu gihe hakiri ibibazo by’ubucamanza bitararangira hagati y’ibihugu byombi.