Impamba y’ubuzima!!!

June 2,2022 mwana wanjye nyuma y’amezi tuganiriye kumigani n’insigamigani, nabaye muri rwinshi y’isi bituma tutongera kubona akanya ngo tumene ho abili.Burya ujyumenyako, akimuhana kaza imvura ihise! Ariko kandi ukwiye kuzirikanako, agatinze kazaza n’amenyo yaruguru.

Umugabo wibuze arapfa, kandi agerwa kuri nyina gusa, ese waba usobanukirwa iyi migani!? Umwami Wabakiranutsi Yesu Kristo hari aho yagize ati, ufite azongererwa, naho udafite, azamburwa nutwo yari yifitiye. Ese iyo amenyo yaruguru atari yamera, icyo gihe  ategerejwe, nyirayo aba abayeho ate??? Nawe unyumvire ab’isi uko batoroshye, ng’ubuze uko agira agwa neza. Ubundi se kugubwa neza bituruka mugushaka cyangwa mukudashaka? Ubwo se aba aguwe neza, cyangwa aratuza!? Hagati yo gutuza cyangwa kwemera akaje, no kugubwa neza nirihe jambo rikwiye!??
Mu gihe ugishakisha iryo jambo reka mbe ntekereza ngo, inzira ntibwira umugenzi. None se iramutse imuburiye maze ntakore ibyo asabwa gukora, icyo icyaha kijya kuri nde? Ijambo ry’Uhoraho rivugako kumvira biruta ibitambo, uwanze kumvira akabanza kumvishwa kugirango ahinduke uwumvira, mbega ntibyaba ari akaga gakomeye cyane!? Abemeza ko igihe cyatakaye kitagaruka Ndemeranywa nabo, ariko ingaruka zicyo gihe cyarangiye uzazikizwa nande!? Ese aho Ushobora kugira ubutwari nk’ubwo warusanganywe!? All things is under of God’s control will never be out of control.
Igihe gishobora kurangira, ariko amateka yicyo gihe, ntabwo ajya arangira, kuko ibyiza nibibi byabaye muri icyo gihe ntabwo bijya birangira kuko bishyirwa mu gitabo cyo kwibuka. Kugira ineza nibyiza kuko ntijya isaza cyangwa ngo yangirike. Ihoraho ibihe byose, nubwo umutima washaka kubyirengagiza, ariko ibyanditswe mu mateka y’umutima ntibijya bisibangana. Ubwenge bushobora kwibeshya, ariko umutima ntabwo ujya wibeshya. Ahubwo urenzaho ariko kwa kuli gukomeza kuba mu mateka yawo. Ukora neza ukayisanga imbere, umwana w’umusore wankijije umwanzi ari hafi kunshyikiliza inzara z’ibiganz bye, mu mwaka wa 2014. Nyuma y’imyaka (8) hari ku wa (5) mvuye kumulimo namunyuzeho ahantu yibera kumuhanda yarabaye mayibobo. Arambona arankurikirana ngeze imbere ndahagarara hari umupolisi warulimo kurenganya umugabo warufite ikinyabiziga, wa musore araza aransuhuza arambaza ati si wowe runaka, ndikanga! Ndamubaza nti urinde?
Ati ndi runaka wagukiijije umwanzi agiye ku guhitana. Turahoberana cyane ajya kunyereka aho arara kumuhanda. Ndashima Imana Nyiringabo yuko imyenda ya bantu bangiriye neza nubwo bamwe batakiriho, ariko ibyo nari kubitura nabihaye abana babo bitanyuze! Uyu mwana w’umusore witwa David niwe warusigaye mu bantu bose bakijije ubugingo bwanjye! Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo angirire neza mwiture ko yakijije ubugingo bwanjye. Ineza ntibora, kandi ntisaza ahubwo ihoraho iteka ryose amen. Uwiteka wamuzanye tugahura, buriya afite umugambi mwiza kubugingo.
Mwana wanjye uramenye ntuzabuze umutima wa we kugira neza igihe bizaba bikenewe, kandi ugirirwa neza nuwayimugiriye, aba agira Imana. Benshi babeshya imitima yabo barenzaho uruho rw’amazi nyamara amateka ntashobora gusibangana mu mitima yabayigiriwe naho bashaka kuyasibanganya ngo adakomeza kubacira imanza. Amavuta y’umugabo namuraye kumubiri, kandi burya aho gupfa uyumunsi wapfa ejo. Uzangaye gutinda, ariko ntuzangaya guhera. Kuko agatinze kazaza ni amenyo yaruguru. Ikizere kitaraza amasinde, gituma umwero utuba!!! Naho ikiraza amasinde umwero uratubuka. Nyamara guteza ubwega utari umwega, ni cyaha guhanwa namategeko. Gusebera mu banyabyaha uri umukiranutsi, butera ishema kuko ubabera umucyo, naho abanyabyaha bo bibereye mu mwijima, ujya gusa n’umucyo kandi ar’umwijima.
Matayo 6:19_23, ese guhindura umucyo kuba umwijima, ntibyaba ari ukwirimbura? Ariko uhindura umwijima kuba umucyo ntabwo ashobora guhanwa namategeko. Gutinda kw’isezerano niko gukiranuka kw’Ihoraho iteka ryose! Kuba insuzugurwa mu maso y’isi, niko guhabwa ubugingo buhoraho iyo ugendera mukwera kwayo. Niba abakire kuzinjira mu ijuru bingana n’Imfizi y’Ingamiya ya nyuzwa murushinge, abakire birirwa bashakisha umuryango w’ijuru, biruhiriziki?
Niba Imana ari urukundo, kandi buri we se akaba asabwa gukundana, nyamara ntibishyirwe mu bikorwa, mbese haba urundi rubanza ukeneye gucirwa wowe ubwawe ntiwarwicira utiriwe uruhanya. Ariko usanga abantu bizezwa ijuru ridahari badafiteho umugabane, ugereranije n’amategeko agenga ijuru n’isi. Ugasanga biha amahoro adahari yo mu mutima. Umuntu yababwiza ukuli, ngo arabaca intege. Nubundi uba usanzwe warazicitse!!! Ni uko nyine bavuga ibigoramye imihoro ikarakara!!!
Hari ikindi cyintu nabonye mw’isi gitangaje cyane. Uziko abantu bose batuye kw’isi, ari nta n’umwe ukunda ko bamubeshya!? Igitangaje rero, abameze gutyo benshi usanga bo ari ababeshyi cyane, ariko bo bagashaka ko bajya babwirwa ukuri.
Ese ntimuziko icyo umuntu abibye, ari na cyo asarura? What you reap, is what you haversity. Kuki wakwafuzako wagirirwa neza, mu gihe wowe ineza utayikozwa? Think twice!? Ng’abo bitwa abantu.Imvugo y’ubuhanuzi inyuranye n’imvugo y’abantu.Imvugo yo mu gihe kigufiya, gisa nikigiye gushyirwaho (igihe) iherezo, kugirango isezerano risohoze, usanga nta bwinyagamburiro mu gihe uba uri hagati yamayira abili. Aho udashobora kumenya inzira nyakuri wanyuramo ngo ugere aho usabwa kugera. Ntushobora kuhagera ubuhanuzi nyirizina, butakujyanyeyo.
Iyo bigenze gutyo, uhagarara kumaguru yombi, ugategereza igihe (time) cyagenwe n’Ubuhanuzi. Kuko ari nta nzira y’ubuhanuzi ihaboneka yaba iyicyubahiro, cyangwa iyigisuzuguriro, ntushobora kuzihabona. igihe cyategetswe kitari cyasohoza umulimo wacyo. Ariko ubuzima butalimo ubuhanuzi, ubasha kwicira inzira, iyo habuze inzira z’Uhoraho, haboneka iza sekibi ubwo uzikeneye niwe ukora amahitamo.
Burya koko Imana Nyiringabo ntikora nk’abantu. Inkozi z’ibibi zirirwa zidegembya, ziroga, zishimuta, zica ibihanga by’abantu binzira karengane.Wakwibaza amaherezo yabyo, ntubone igisubizo. Nibyo zaciriweho iteka, ariko se, nyuma yo gucirwaho iteka, niki gikurikiraho? Zarushijeho gukaza umurego cyane wo guhitana abantu b’Imana. Ese byaba ari uko zamenye ko zaciriweho iteka? None se mbere y’aho ntizari zisanzwe zikorana umurava!!? Gutuza kw’Ihoraho, bisobanura akaga, amakuba, ibyago, bikomeye cyane kubakiranirwa. Nibwirako ahari wenda, ari uko buri wese afite iherezo rye, kandi urubanza rukaba rumutegereje kugirango gukiranuka kugaragare.Mwana wanjye, nyamwanga kumva, ntiyanze no kuvugwa.
Nawe se, imyaka (27) abega barigaruriye igihugu cy’Assiria, bakananirwa kugaruza intara zahoze ari izagakondo yabakiranutsi, ahubwo bagashimishwa no gusahura bishyirira mu mifuka no mu bifu byabo!? None amahanga abashinze Inzaraa, barazibandwa baziganishahe!? Cyakora nta wamenya wasanga hari icyo bizeye kidasanzwe kuko guhangana n’ibihugu (5) byose ubanza bitazoroha.
Gusa Birumvikana ko ubuhanuzi bwagombaga gusohoza umulimo wabwo nk’uko byahanuwe. Nibyo uburo bwinshi ntibugira umusululu. Ariko kandi, kurata inkovu zimiringa zitajyanye n’igihe, bisa nikizere kiraza amasinde. Umwami Ahab n’Umwami Josephat bateye Lamott Gready, abahanuzi ba baar, bari babeshwe n’umwuka w’Uwiteka Imana Nyiringabo ko bazitsinda urugamba. Naho Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yashakaga guhorera Naboth w’Iyezeleri wishwe n’Umwami Ahab. Akamwambura uruzabibu rwe (vineyard).
Wasanga Uwiteka agiye guhorera abanyarwanda igihe bamaze ku ngoyi badahumeka. (Let us wait time will tell you).
Mwana wanjye burya umuntu ababara kuko aba afite ibice (2); igice cy’umunezero, ni gice cy’ umubabaro. Ariko iyo umuntu wese yahindutse umubabaro bya bice byombi, nta mwanya biba bigifite mu muntu. Bishobora kugorana igihe cy’umuzero kuzabona inzira mu muntu kugirango yongere kwibonamo ububiko bw’icumbi ry’umunezero. Agahinda gashira akandi kezi ibagara, mu gihe isi n’abayituye balimo kwitegura intambara ikomeye cyane ya lll y’isi yose, ba mpatse ibihugu bari mu mugambi wo kongera gusubiramo inkiko z’ibihugu. Inama zilimo gukorwa mu ibanga, kuko hagiye gukoreshwa imbaraga zikirenga zitari bwigere…

Translate »
Skip to toolbar