Umuhanano wa nyuma kuri Madam Adeline Rwigara

 

OCT 16,2023 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,Umwami Kigeli Ndoli,uburire Madam Adeline Rwigara umubwire uti,uku niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuga,ukunda kujya mu bahanuzi kubaza kandi ibyo bakubwira ntaho bihuriye n’ukuli kwanjye.

NB: Ukwiye kureka kubaza abahanuzi kuko nabahaye Umuhanuzi akaba n’umucamanza uca imanza zitabera,ni wongera kujya mu bahanuzi,yaba wowe cyangwa uwo mugore uguhanurira mwembi nzabajyana mu butayu mujye kwigishwa uko bumvira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abitegetse!

Abahanuzi n’abahanuzi kazi,bose baciriweho iteka,kubaza abahanuzi muri iki gihe,bisa no gukama inka yapfushije iyayo,cyangwa gukama amarindira uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Dore intambara zose wahuye nazo si wowe wazirwanye,ahubwo Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ni we wazirwanye.Ndetse ni zindi zigutegereje si wowe uzazirwana,ahubwo Uwiteka Imana Nyiringabo ni we uzazirwana. Niba udakoze ibyo usabwa gutunganya ngo usohoze umugambi w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,witegurire guhangana n’Uwiteka Imana Nyiringabo kuko intambara ye na we muzayirwanira mu butayu bugufiya uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa mbona hamanuka umwuka w’ubuhanuzi urakariye cyane abahanurira Madam Adeline Rwigara,ndabwirwa ngo,Umwami Kigeli Ndoli uburire abo bahanuzi n’abahanuzi kazi,uti,akaga,ibyago,amakuba,birabanukiye kuko mukora ibinyuranye n’itegeko ry’Uhoraho Nyiringabo.Muvuga ko Uwiteka yavuze kandi atavuze,mwishakira amaramuko,ngaho rero nimwitegurire kwinjira mu butayu vuba cyane kugirango mujye kwigishwa uko bubaha Uwiteka bakanamukorera uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,dore hari abahanuzi balimo kubwira Madam Adeline Rwigara yuko adakwiye gushyingira Umwami Kigeli Ndoli abakobwa be bombi.Cyane cyane aho balimo kumubwira ko akwiye gushyingira SHIMA DIANE RWIGARA,naho Uwamahoro Anne Rwigara bavuga ngo bazasenga Imana ikababwira uwo bazabana nawe,uwo mugambi n’umugambi wa badayimoni aho mugiye gushyira ANNE Rwigara mu butayu bwo kumpera uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,ngaho nimubigerageze kubitegura no kubishyira mu bikorwa murebe ikizababaho kuko mwashatse kwitambika imbere y’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.

Nerekwa Madam Adeline Rwigara hamwe n’abahanuzi n’abahanuzi kazi bicaye mu butayu kumugina barabaye imbohe.Mbona Anne Rwigara aturuka mu burengero zuba bw’ubutayu afite imbunda ilimo amasasu menshi cyane za magazine nyinshi alimo gushakisha umubyeyi we aho yajyanywe mu butayu bugufiya kubera ko yashatse kubangamira ijambo ry’Ubuhanuzi n’umugambi w’Uwiteka Imana Nyiringabo.Abo ko adashobora kubona mama we,aza kureba Umwami Kigeli Ndoli wari wajyanywe mu butayu kujya gutegereza igisonga cya NYAMPINGA,agira amahirwe turahura mujyana kumwereka aho mama we afungiye mu butayu bugufiya hamwe n’umugore wajyaga amahunurira,mbohora mama we,wa mugore (Church) ndamwirukana ahungira kumpera z’ubutayu aba ariho ajya gufungirwa kugirango abashe kumva no kumvira ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abitegetse!

NB: Nudasohoka ngo uve muri urwo rusengero usengeramo,nta kabuza mwese muramanurwa mujyanwe mu butayu bugufiya aho muzajya kwigishwa uko bumvira Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Ngirango ikizakurikiraho murakizi n’ugahabwa file number mugacirwaho iteka rya burundu kuko mwanze kumvira Uwiteka Imana Nyiringabo yo mu ijuru muvuga ko mukorera kandi mwumvira.

Uyu muhanano ubaye uwanyuma nta yindi nteguza muzahabwa niba mudashobora kumvira umuhanano w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko abitegetse.

Jyewe mvuga,kandi nkora ibyo ntegetswe na nyiribwite,nizere ko ntawuzanyitwaraho umwikomo ko namuciriyeho iteka.Mbaye mbabuliye hakiri kare.Ndetse niba bishoboka nurwo rusengero murufunge no gusenga mu bihagarike kuko byaciriweho iteka.Kunyuranya nibi mvuze,bizaba ari urugomo mu nkorera kandi mukarukorera Uwiteka Imana Nyiringabo.

Simbazi namwe ntimunzi,nta cyo dupfa,ahubwo amategeko y’umulimo nkora niyo antegeka gukora ibyo nkwiliye gukora mu gihe gisa nk’iki.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar