Ubanza bitazoroha!

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona abasinga bitoramo intumwa, hamwe n’intumwa z’abashambo (NRM&RNC) bazitegurira kuza guhura n’Umwami Kigeli Ndoli ngo yemere bagirane ibiganiro byo gutabarira gakondo yabakiranutsi. Abega barabagigira bamenya yuko bagiye kuza guhura n’Umwami Kigeli Ndoli, bashakisha uko babulizamo ibyo biganiro bajya kubashaka babumvisha yuko badakwiye gushakisha ibiganiro n’Umwami Kigeli Ndoli bababwirako ari nta gihugu afite kandi ko ari nta mbaraga afite zabakura ku ngoma.

Babonye ko batemeye ibyo bababwira, baca ruhinga nyuma barihuta baza gusaba ibiganiro (abega) n’Umwami Kigeli Ndoli, baza bafite amategeko ya shitani basaba ko Umwami Kigeli Ndoli adakwiye kumvikana n’abasinga n’abashambo, bibagirwa yuko Umwami Kigeli Ndoli ar’Umwami wamahoro uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Igice cya (291) cy’Ubuhanuzi

Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli abega ni baza gusaba ibiganiro by’amahoro bazabanze bishyure miriyali (eighty 80 BN) z’amashillingi (80 BN KSH) uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, Yoweri Kaguta Museveni akurikirana cyane imanza zitabera ndetse n’Ubuhanuzi kuko yemera ko uri umucamanza uca imanza zitabera z’Uhoraho Nyiringabo. Namara kubona Ubuhanuzi bwa H.E Raila Odinga busohoye yimye ingoma, azahita ahamagara Kayumba Nyamwasa amubwire ko akwiye gusaba guhura n’Umwami Kigeli Ndoli watoranijwe n’Uwiteka Imana Nyiringabo kuzayobora gakondo yabakiranutsi kugirango abashambo n’abasinga bazabe bari mu butegetsi bwe uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, abega nibamara kumenya ayo makuru, nubundi n’abo nicyo kimenyetso bategereje bazahita batanguranwa gushaka uko ari bo mwavugana bwa mbere ariko bazaza bafite amategeko ya munyangire aho bazagusaba ko udakwiye kugirana ibiganiro n’abasinga n’abashambo kugirango baguhe ubwami bo batarimo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

OCT 2,2023 njyanwa mu iyerekwa mbona abanyamadini «Synagogues Leaders» baterana amagambo nishyaka rili ku butegetsi ry’abega ryitwa RPF, bababwira yuko bari mu mugambi wo gusaba guhura n’Umwami Kigeli Ndoli aho bazajya gusaba gushyikirana batajyanye n’abanyamadini kandi bakoreraga hamwe! Mbona abanyamadini bo muri gakondo yabakiranutsi «Synagogues Leaders» nabo bategura umugambi wo kuza gusaba guhura n’Umwami Kigeli Ndoli.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti, abo banyamadini n’abagome barakwanga kandi barakugambaniye bari bafite ikizere yuko ingoma y’abega kuko bayemera cyane kubijyanye nagafuni, bari bazi neza yuko bazaguca igihanga bakaba babonye ubuhumekero.

None uramenye ntuzahirahire ugirana ibiganiro nabo, cyangwa ngo ushyikirane nabo, cyangwa gusabana nabo kuko ar’inkozi z’ikizibi «evildoers» uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse.

Njyanwa mu iyerekwa mbona umwega kazi yikorera umuzinga w’inzuki urimo ubusa, aragenda awumanika hejuru arangije kuwumanika inzuki zihita ziza ako kanya zinjiramo zitangira imilimo yazo yo gushakisha uko zikora kandi zigatunganya ubuki. Mbona ako kanya ubuki buhise bwuzura muri wa muzinga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli ubuhura s’inzuki, ntiwibwire yuko uko wahakuye ubuhura, ari na ko wahakura ubuki bw’inzuki, kuko zigira amahane zanga umuntu waza kuzambura umusaruro wazo zishakiye atazifashije. Ni uko rero n’abega ntugirengo barasaba ibiganiro gusa, kuko inyuma y’ibiganiro hihishe inkota yumurya! Ukwiye kuba maso cyane kandi ukamenya uko ugenza uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar