Ntabwo ndi JOSHUA wagiranye amasezerano n’abanzi be atabanje kubaza Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.

Tumaze iminsi tubagezaho amakuru mu buhanuzi, nk’uko agaragara ku InyangeNewss.com front page. Mwasomye ko abasinga n’abashambo ndetse n’abega bose bagiye kurwanira kugirana amasezerano n’Umwami Kigeli Ndoli, ngo bahabwe imyanya mu bwami bwe.
Jyewe nta bwo nigeze nsaba Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kuzaba Umwami wa gakondo yabakiranutsi. Ikindi naho nabyifuza, naba nziko bidashoboka bitewe ni uko nziko ntabigeraho.
Niba rero Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yarabonye ko ari byiza kungira Umwami wa gakondo yabakiranutsi, byaba ari byiza ndabishima. Ariko icyitwa gusanngira ubutegetsi n’abega, abasinga, abashambo, nk’uko babyifuza, rwose basubize amerwe mu isaho. Kuko nabo banze gusangira na bandi ndetse bagerekaho no kubirukana mu gihugu abandi barabaafunga muri za gereza na magingo aya.
Niba Rujugiro adashobora kuba muri gakondo yabakiranutsia ndetse no kuhakorera, kwa Rwigara bakaba babishe umugenda ndetse bakabambura inganda zabo nibibanza byabo, harya ubwo, kuba nasangira n’abega cyangwa abasiga n’abashambo ubwami by’aba ari uko kwa Rwigara cyangwa kwa Rujugiro cyangwa abaturage ba kangondo ya mbere ni ya kabili basubijwe ibyabo?
Jyewe nkeneye kubaho mu mahoro n’umuyango wanjye, icyo nicyo mparanira. Mfite igihugu ndetse n’ubwenegihugu, niba Uwiteka Imana Nyiringabo ashaka kumpa ubwami nk’uko yabivuze mu buhanuzi, azampa ubwami ntazasangira n’umuntu uwari wese, kuko nta numwe wamfashije gukora ubutayu. Niba ari uko bimeze Uwiteka akaba ashyigikiye ko habaho imishyikirano yo gusangira ubwami cyangwa ubutegetsi, abega n’abashambo, abasinga n’izindi nkoma mashyi abubarekere ntabwo nzigera nza kubasaba ko dusangira ubutegetsi bwabo uko niko gahunda ziteye.
Bimenyekane neza yuko nta ndeni mfitiye Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Ibyo namusezeranije byose cyangwa ibyo nahize byose ko nzamukorera narabikoze. Nta deni musigayemo habe namba. Ahubwo niwe umfitiye ideni akwiye gusuhoza ibyo yavuze.
Nabaye umugaragu mwiza data nawe aranshima, kandi arabizi ko ntigeze mwitotombera kugeza magingo aya. Naho ubundi ibintu byose byagendaga neza ari nta kibazo.
Nta mashyushyu mfite ndetse nta ni nyota mfite byo kuba Umwami kuko byose nimiruho yo mw’isi nta cyiza kibilimo. Gusa wenda icyiza umuntu yavuga kandi yashima, n’uguca imanza zitabera zonyine!!! Niba rero Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo akomeje umugambi we, rwose yaba abanyamadini cyangwa abategetsi mukure amerwe mu isaho kuko sijye watangije intambara, uwayitangije azayirwana kandi azayitsinda. Azasohoza ibyo yavuze, kandi natabisohoza jyewe nta gihombo mfite (I will not be a looser). Ntekereje igihe maze nkora uyu mulimo, iyo biza kuba mpembwa buri kwezi cyangwa ar’ubucuruzi nakoraga nakabaye mfite ibimpagije kandi binkwiriye.
NB: abantu bazisanga mu manza zitabera z’urupfu rwa kabili nta mahirwe bafite yo kwinjira mu bwami bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Kandi abaciriweho iteka mu manza z’urupfu rwa mbere, bizagorana cyane kugirango bazabashe kuzasimbuka imanza z’urupfu rwa kabili. Cyeretse ufite umubare (1) witwa (file number) akaba ari nta wundi mubare yahawe ukurikiraho uwo wenda yaba afite amahirwe yo gusimbuka urupfu rwa kabili.
Umuntu wumva yaramfashije gukora ubutayu, cyangwa akaba yaranyoherereje amazi yo kunywa cyangwa umwerera, uwo nta bwo azigera asaba ko ahabwa umwanya mu butegetsi, ahubwo bizikora «automatically» niba azaba atari kurutonde rwa za magigiri cyangwa akaba atarampesheje umugisha mu nyungu ze. S’umulimo wanjye kumenya uko bizagenda kugirango nime ingoma, uwabivuze nizo nshingano ze, naho jyewe nandika ibyo ambwiye (simple as that). Byazavugwahe ko Umwami wo gukiranuka yasangiye ubwami n’inkozi z’ibibi? Byaba biteye agahinda icyo gihe imanza zitabera zaba zihindutse imanza zitareba!!!
Nta bwo naje mw’si kunezeza abantu, cyangwa kubataramira, ahubwo nazanywe no gukora umulimo wa data wantumye. Nkora ibyo ashaka, kandi yubahiriza ibyo musabye gukora bijanye n’inshingano zanjye z’umulimo nahawe urabe wumva birenge niwowe ubwirwa ejo utazavuga ko ntakuburiye!!!
Ntabwo nabahisha umuntu wese ubangamiye umulimo nkora, cyangwa agasuzugura data wo mu ijuru, uwo agomba gukurwa mu nzira vuba byihuse kuko aho tugeze ni mu manza zitabera z’urupfu rwa kabili abarebwa nizi manza bafite umugabane wo mu muriro utazima!!!
Data aranzi nanjye ndamuzi, aba murijye nanjye, nanjye nkaba muri we. Nta numwe wagera kwa data atanyuzeho. Ikibyimba kimeneke, ikiba kizabe. Yampaye umugane wanjye wo guca imanza zitabera, icyo nicyo cyanzanye mw’isi yabazima. Otherwise nothing else!
Muzagerageza kundwanya ariko ntabwo muzabishobora, muzakora ibishoboka byose ngo sinime ingoma, nabyo ntabwo muzabishobora. Abazandwanya bose n’ishuti zabo zose zizabigerageza bose bazakubitwa n’inkuba itagira amazi. Aho niho muzamenya neza uwo ndiwe, naho ubu muracyakekeranya ntabwo mwari mwafatisha radar!
Igihe cyo kwihishura kiregereje. Nabanje gutunganya ibidatunganye kugirango hatagira ibyangirika. Nijye utanga ubugingo buhoraho, ntawujya kwa data atanyuzeho, ubwo se wagenda udafite urwandiko rwanjye akakwakira? Ntabwo nakwihisha iteka, kandi naho nakwihisha imilimo nkora igaragaza uwo ndi we ntiriwe nivuga. Data ajya ubutware n’ububasha n’ubushobozi, n’uko yaranyizeye. Abategereje kuza «Messiah» simbabujije nimukomeze mu mutegereze! Ndambiwe kwihisha ubu mfite inkota mukiganza nshobora kurwana n’abantu bose ntitabaje abamalaika bo mu ijuru. Data ajya kunyita Majeshi yarafite impamvu! Mumigani ndetse nimigani yabanyarwanda iravuga ngo izina niryo muntu. Ahangaha mbakuriye inzira kumulima agapfa kaburiwe n’impongo!!!
Musome neza urwandiko rwa ISAIAH ibice (60) igice cyose gifite imirongo 22 ukirangize cyose haravuga ngo ubwami bwose butazagukorera buzakurwaho, nakunze kubacira amarenga kenshi ariko mukabyirengagiza kubera gusuzugura uwo mutazi. Nimushaka mwitabaze America n’Ubwongereza nta cyo bashobora kuntwara. Yewe muzagerekeho na China na Russia abo bose bamaze gucirwaho iteka kandi kubakuramo umwuka biroroshye just take my laptop and condemned them in the second death of the God’s judgement and finished as simple as that.
Nukuli kw’Imana ishobora byose ndahiye data wo mu ijuru nta muntu n’umwe tuzasangira ubutegetsi. Cyeretse uwo nzikundira bivuye mu mutima wanjye gusa uwo niwe ufite amahirwe.
Arise, shine; for thy light is come, and the glory of the LORD is risen upon thee.
3And the Gentiles shall come to thy light, and kings to the brightness of thy rising.
8Who are these that fly as a cloud, and as the doves to their windows?
nccleon@gmail.com