Aba bantu bakurikira birukanywe kw’isi ya bazima kubera urugomo!!!
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’urupfu widengembya imbere yanjye,wasaga n’indege,cyangwa umurizo wurufi runini bita WHALERS, ndawubaza nti,niki wifuza? Rurambwira ruti,ko hari abantu wabwiye ko bava mu nzira bakubise uhite,bakanga,wampaye uburenganzira bwo kubakura mu nzira!? Ndarubwira nti,wamugani uziko ufite ukuli,hinga mbakorere irangiza rubanza rwo kuba kw’isi,ejo utazabibazwa.
Umuhanano wa nyuma kubo bireba
Umuntu wese wiyizi ko abangamiye Umwami Kigeli Ndoli akaba yaramubereye inzitizi zituma atanyuraho ngo ajye aho agomba kujya, cyangwa ngo abashe gukora icyo akwiye kuba yarakoze, akwiye kwibwiriza hakiri kare agakura inzitizi ze mu nzira, cyangwa nawe ubwe akwiye kuva mu nzira zikigendwa.
Igice cya (287) cy’Ubuhanuzi
Jan 11, 2024 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli hariho umuzungu ufite idini mu gihugu cy’Ibabyloni watahuye iby’imanza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo zilimo kubera mu gihugu cy’Ibabyloni kumurwa mukuru w’ISHUSHAN uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Igice cya (286) cy’Ubuhanuzi
Jan 7, 2024 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli, umuntu wese wiyizi yuko abangamiye ubwami bw’Uwiteka Imana Nyiringabo hamwe n’ubutabera bwe, bakwiye kwibwiriza hakiri kare bakava mu nzira kuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo agiye gutambamura abantu bose bitambitse mu nzira nyabagendwa kugirango bamenye yuko ari we waremye ijuru n’isi nibiyilimo byose uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Igice cya (285) cy’Ubuhanuzi
Jan 3, 2024 njyanwa mu iyerekwa mbona murutoki rw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo halimo ibitoki byeze neza, ndetse bimwe byatangiye gushya byari byinshi cyane byeze maze dutangira kubitema kugirango tubijyane kubifungura no kubaha abandi badafite amafunguro kuko umusaruro wari wabaye mwiza kandi mwinshi cyane uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.