Ubuhanuzi bumaze iminsi (8) gusa!!!
20 Dec. 2023 njyanwa mu iyerekwa kumusozi witiriwe ubwoko bw’Abatutsi, mbona ibintu bitangaje bimaze igihe gitoya. Mbona inyuma yamashuli yubatse kuri uwo musozi, hari igisahane cya CATERPILLAR cyangwa se TINGATINGA ikimodoka gikunze gukoreshwa mugusenya cyangwa kwubaka imihanda cyangwa amazu. Ariko cyo cyari kigari cyane cyasumbuga uburebure bwa TRAIN.
Igice cya (280) cy’Ubuhanuzi
Dec 19, 2023 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, za nkozi z’ikibi za «Roman Catholic Church» zakoze inama ikomeye cyane nyuma yo gutangaza imanza z’Uwiteka Imana Nyiringabo.Banzuye mu nama yabo ko, ngo ubwo waciriyeho iteka urupfu bakaba batashobora kuguca igihanga, kandi ngo koko nibyo barabigerageje birabananira, noneho ngo bagiye kugushyiraho ikirego cy’uko ukorera abatuye isi iterabwoba uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Igice cya (279) cy’Ubuhanuzi
Dec 19, 2023 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane, maze rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli nk’uko Ubuhanuzi bwabivuze amatora ya kamarampaka mu gihugu cy’Ibabyloni yashyizwe mu mwaka utaha mukwezi kwa mata (April,2024) uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Igice cya (278) cy’Ubuhanuzi
Dec 16, 2023 njyanwa mu iyerekwa mbona ukwezi kwamanutse kugera hasi ku butaka bwo mu gihugu cy’Ibabyloni, mbona umwijima wose waruri mu gace Umwami Kigeli Ndoli yaraherereyemo urahunze! Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, igihe kiraje kandi kirasohoye ngo umwijima ugose ibyasezeranijwe ucirweho iteka rya burundu ku buryo utazongera kuboneka ukundi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Igice cya (277) cy’Ubuhanuzi
Dec 14, 2023 njyanwa mu iyerekwa mbona abanyamadini bo mu bwoko bw’Abega balimo gusengera itekinika ry’amatora azaba muri ‹NYAKANGA› muri gakondo yabakiranutsi taliki ya 15, 2024, kandi bazi neza ko,ari nta matora bajya bakora,ahubwo ko habaho ikijya gusa na matora.