Igice cya (30) cy’ubuhanuzi

April 16, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona umugabo witwa rupfu ni umugabo mure mure cyane afite nka metero[3] mbona bamwohereje kuri jye ngo aze ance igihanga,amaze kugera aho mperereye ahura n’umuhanuzi mukuru w’ibyasezeranijwe ari kumwe n’umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe araza amaze kugera kumarembo baramutangira bamubaza ikimugenza maze avuga ko ngo yaraje gusura Umuhanuzi Majeshi Leon.

 

Umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe amubaza niba iki ari cyo gihe cyo kuza kumusura,Rupfu asubiza ko ngo bamushyizeho agahato kugirango aze kureba aho umuhanuzi atuye maze asubireyo gutanga amakuru kugirango bamutegurire undi munsi nyirizina azaziraho,ngo ariko kubwe ngo yabonaga igihe kitaragera cyo kumusura.

Nuko mbona bamusubijeyo ariko babanza kumubaza uwari umutumye maze asubizako ngo yatumwe na Nyiramongi hamwe n’umwakagara ngo kandi bamwijeje ibihembo bikomeye cyane mu gihe azaba aramutse akoze umurimo we neza.Nuko ahita abwira Umuhanuzi mukuru n’Umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe ko agiye kubabwira yuko bidashoboka ko Umuhanuzi Majeshi Leon yamugeraho ngo kuko agifte igihe cyo kuba mu isi yabazima!

Nuko mbona aragiye yerekeza Iburasirazuba aho yaraturutse agenda ababaye cyane kuko adafite igisubizo cyo guha abamutumye,noneho numva arimo kwivugana ngo nakazi kabo kuko nibandakaza ndahita nabo mbohereza iwabo twase aho abandi bategerereje ubutabera bw’Uhoraho.

Ubundi se bo atarabaswa cyangwa kwigira injiji, babonaga ko Umuhanuzi apfa gupfa gusa!? kandi ukuboko k’Uhoraho kukimuriho?Uwo ni rupfu wagendaga yivugisha mu nzira wenyine yibaza yarangiza akiha igisubizo uko niko Uhoraho akora.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umugabo witwa rupfu yohererejwe iwawe maze atangirwa na bakuru b’ibyasezeranijwe kugirango atagera iwawe none uhumure kuko Uhoraho ari kumwe nawe kandi alinze ubugingo bwawe kuruta ibindi byose byo mu isi kuko amaso ye ntawundi areba usibye umuhanuzi w’Uwiteka ukorera amahanga yose uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore minisitiri w’ingabo z’uRwanda Gen.James Kabarebe niwe wacyuye ingabo z’abahutu akoresheje amafaranga menshi afite agenda abaha nyamara dore ibyahanuwe n’abahanuzi bigeze kumarembo mu irango rya gakondo yabakiranutsi bityo rero Kabarebe azica abayobozi bose ba FDLR batashye igihugu kugirango hatazagira umuyobozi numwe w’ingabo zo mu bwoko bw’Abahutu uhonoka uko niko Uhoraho avuga.

Ingabo za RDF

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kumbwira riti,mwanaw’umuntu,dore sibyo gusa ubonye ahubwo hagiye kubaho akaga gakomeye hagati yabasirikare ba RDF cyane abakijijwe kuko bamaze kugurishwa ngo kuko arabarokore ngo bahora basengera igihugu nabi kandi ngo bemera ubuhanuzi wa hanuye  none burira bene so ubabwire uti,dore hagiye kuza umuyaga wo kwirukanwa mu gisirikare cya RDF dore umusirikare mukuru muri bo ufite ipeti rikomeye afite CPT.None bagiye kubirukana babashinja ubugwari ariko n’uburyo Uwiteka wenyine yakoresheje kugirango abakure mugisirikare cya bicanyi kugirango ubwo ruzaba rwambikanye Uhoraho azabone uko arokora ingabo ze kuko izo ngabo arizo zizakora umurimo w’Umwami kuko ntamaraso zizaba zifite mukiganza uko niko Uhoraho akora.

Iyindi mpamvu yatumye hafatwa icyemezo cyo kubirukana ngo ni uko bajya berekwa kandi ngo bakagenda bakwirakwiza iyerekwa cyangwa ibyo ubutegetsi bwita ibihuha by’Ubuhnauzi akaba ariyo mpamvu bafashe icyemezo cyihuse cyo kubirukana mugisirikare cya RDF uko niko Uhoraho avuga.

April 17, 2016  Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wagize neza kumvira ijambo ry’Uhoraho dore ubwenge bw’abaguhiga bugeze kwishyerezo kuko Uhoraho nawe aguhaye ubundi bwenge bwogukora umulimo w’Uhoraho maze izo ntambara zigire igihe zishyirweho iherezo uko niko Uhoraho avuga.

Dore ibyo Uhoraho yavugiye mu kanwa kabahanuzi, byose birasohoye nuko rero uhereye none ube uretse gushyiraho ijambo ry’Uwiteka Imana yaguhaye kugirango ubanze wongere ubwenge bwawe bwo gukora umulimo w’Uhoraho kugirango ubashe kubona umutekano uhagije kuko byose biri muri gahunda z’Uhoraho kugirango akwereke yuko Uwiteka ariwe munyembaraga kandi ushoboye byose uko niko Uhoraho avuga.

Nongera kujyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo ulimo kwegeranya ibisasiro byose bishoboka kuko warumaze gukorwa nisoni kuko ibyo wibwiraga byose wamaze gusanga ntamumaro.Ubwo nkiri aho ngaho mbona umwuka w’uruzingo wahagaritse umugisha uwo mwuka ukaba ukomoka kuri Ernest twabanye IGISENYI kubera kugira ishyari nuko Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu dore Uhoraho yongeye gukuraho imbaraga z’umwijima zajyaga zikubuza amahwemo none ubaye imbohore burundu.

Nkiri aho mu iyerekwa mbona abayobozi ba madini [2] baza gusaba umugisha kumuhanuzi Majeshi Leon,ariko abo bayobozi bombi bakaba batumvikana kandi buri umwe akaba yifuza kumva icyo mugenzi we Uwiteka yamuvuzeho maze mbona muri bo bafitanye ishyari n’Inzigo ikomeye cyane kandi bavuga ko bakorera Uhoraho.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti,mbese birashoboka yuko umuntu yakorera Uwiteka Imana nta rukundo agirira mugenzi we? Maze nanjye ndasubiza nti oya!Ndabwirwa ngo nuko rero dore Uhoraho azohereza abantu bakuzeho gushaka umugisha w’Uhoraho ariko uramenye dore bazaza ari mbwa za masega aryana kandi bazaza bigize abantu beza nyamara ar’Ibirura nuko rero uramenye ujye ubika amabanga y’Uhoraho umuntu ujye umubwira ibye ntibikagere hanze kuko umwanzi aba ashaka kumenya amakuru y’abantu kugirango abone uko abangiza kuko iyo atazi icyo Uhoraho yabavuzeho bijya bimugore cyane kugirango yangize ubugingo bwabo uko niko Uhoraho abitegetse!

Liliyoza Thai

 

 

 

 

Njyanwa mu iyerekwa kandi mbona umugore witwa Pastor.LILIYOZA Thai uhagararaye idini rya OMEGA,mbona alimo gucangisha cyangwa gusaba intwererano zo kubaka urusengero rwe rwitwa “OMEGA” nuko mbona abanyamuryango be bitanga mbona batanze amabati ashaje kugirango basakare urusengero rwe,maze mbona undi yitanze mudasobwa [LapTop] yakoreshaga.

Mbona haje undi mugabo winyuriragaho nawe azana ibyogesho bya masahane byitwa “sponge”nawe aba ari byo atanga kandi nerekwa mbona LILIYOZA, yifuza umuntu wajya amufasha gusobanura icyongereza cyane kubavugabutumwa baza kuvuga ubutumwa murusengero rwe,nuko mbona ntawe abonye abo yabonaga bose babaga ar’ barucapacapa batazi neza ururimi rw’Icyongereza maze ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,dore nubwo LILIYOZI yubatse urusengero nyamara urwo rusengero ntabwo ar’urwe ahubwo rwali urwa Pastor.Ngarambe Albert none dore Ngarambe ari muri gereza arafunzwe iyo niyompamvu izatuma Pastor.LILIYOZA atabona umugisha kuko yariganije nawe azariganywa uko niko Uhoraho avuga.

world

 

 

 

 

Mwana w’umuntu ongera uburire abari mu isi maze ubabwire uti,uzariganya nawe azariganywa,uzatwaraho undi umunyago,nawe azatwarwaho umunyago kuko iryo ar’ijambo ry’Uhoraho kuko Uhoraho amaze imyaka (3) aca imanza mu itorero rya Kristo uyu ukaba ar’umwaka wa (4) dore amadossier yose yitwa ngo nayabakiranutsi ar’imbere y’Uhoraho none burira abantu biyeze kandi bitunganye kubari bataragerwaho dossier zabo zitaragera imbere y’Uwiteka Imana yabakiranutsi ahali wenda bazagirirwa Ubuntu uko niko umwuka wera aburira abakiranutsi.

 

April 18,2016 Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore har’inama irimo gutegurwa ya barepubulike b’Abanyabinyoma,bashaka kugira inama Nyir’uRwanda ngo ashyire bamwe mu bahoze ar’abasirikare b’inkotanyi mu nama ngishwa nama y’ubwami (Abiru) bazajya bajya inama n’Umwami w’uRwanda,hanyuma Umwami naramuka yemeye icyo gitekerezo akabagira abajyanama bazabamo igihe gito hanyuma bahite bikuramo babone impamvu yo gusebya ubwami bw’uRwanda maze bavuge yuko basanze ubwami bw’uRwanda budafite gahunda nziza ibereye abanyarwanda.

Dore bazahimba himba ibinyoma kugirango bagabanye ikizere muri rubanda rw’Umwami bafitiye ubwami bw’uRwanda ko buzabacungura mu kaga gakomeye balimo.Burira Nyir’uRwanda yilinde inama zimwe zidakijijwe cyangwa zitameshe ntakazijyemo kuko abanzi b’ubwami bw’uRwanda balimo gucukura nka ya nyamaswa yitwa INYAGA icukurira hasi cyane igashirwa ari uko igeze kucyo yashakaga!?

Ntabwo ijya yita ku gihe bizayitwara icukura,ahubwo ireba inyungu izagira imaze kugera aho yashakaga kugera kandi urumva iyo iciye munsi ikuzimu,kurimbura iturutse hasi aho iba yamaze kurya imizi yose ya yicagaguye igiti cyabuzwa niki kugwa?Cyangwa kuma?[Ubutegetsi…..?]

Nuko rero nakugize amaso y’ubwami bw’uRwanda, kugirango uburokore mu gihe gisa nk’iki!!!Ngaho byandike mu kinyabupfura ariko imvugo yeruye uzayihe Nyir’uRwanda kuko uramutse ushyize ku karubanda imvugo isobanutse byateza intambara mu bwami bw’uRwanda ariko nubyandika muri rwa rurimi nakwigishije, uwo bireba abasha kubyumva agasobanukirwa neza ibyo Uhoraho yavuze.

Kandi ntibimuteze intambara kuko Umwami wanyu namuhaye ubwenge bwo kugenzura no kuyungurura kuko abasha gutandukanya amata na mazi kabone naho babivanga,abasha kumenya yuko aya mata ari meza naho ariya akaba yagizwe umujago uko niko Uhoraho avuze!!!

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntuzongere gukoresha amazina yawe kumbuga nkoranyambaga facebook,kuko bamaze gufunga acounty yawe, kugirango ubwo uzaba ugerageza guhindura za password,bazabashe kubona no kumenya neza aho uherereye dore bayifunze bakoresheje ubutegetsi kandi uburire abajyaga bakwandikira bakoresheje iyo facebook ntibazongere murwego rwo kulinda umutekano wabo maze uwuzajya agira icyo abaza ajye akwandikira kuri e-mail zawe maze umuhe igisubizo.

 

 

 

 

NB:Mwana w’umuntu,dore uwiyita Bondy TEGANYA akwandikira akoresheje ayo mazina yigize ko ngo ar’umuntu w’Imana umusore ukijijwe akaba ashaka ko ngo umusengera kubijyanye no kubona umukobwa wo gushaka,ntabwo ari ko bimeze ahubwo n’Intasi yigize umukiranutsi kandi ar’inkozi yikibi burya akwandikira ashaka ko,numusubiza bahita bakoresha ikoranabuhanga maze bakamenya aho uherereye kuko kuva wakwimuka ukava aho bari bagiye kugucira igihanga bahise Babura icyerekezo cyawe barumirwa niyompamvu bahora bakoresha uriya munyamahanga kazi nk’uko umuhanuzi usheshe akanguhe yaguhanuriye burya rero ngo irya mukuru riratinda ariko ntirihela!!!Uko niko Uhoraho avuga.

 April 19, 2016 Njyanwa mu iyerekwa maze mbona ibitaboneshwa amaso y’abana b’abantu bikorerwa mu ibanga, maze Uhoraho agashima kubishyira ahagaragara kugirango intore z’Uhoraho zibashe kumenya yuko Uhoraho agira neza kubamwiringira kandi ko adashimishwa ni uko ikiremwa muntu kiba mu mwijima wo kutamenya ibikorerwa mu isi ya bazima.

Nuko nongera kugirirwa Ubuntu bwo guhishukirwa ba Rwasili biyitirira ijambo ry’Uwiteka bakorera mu murwa mukuru wa Kampala aho mbaherukira,mbona uwitwa JEFF ukorera muri JRS akaba ashinzwe kugigira impunzi z’abanyarwanda bahungira muri Uganda no kumenya amadossier yabo kugirango bajye bayaburizamo babime ubuhungiro.

Munyaneza

 

 

 

 

Nongera kubona uwahoze ar’inshuti y’umuhanuzi Majeshi Leon,witwa Munyaneza Emmanuel wasengeraga muri ADEPR ubu yahindutse indiri ya satani nabadayimoni.Mbona aba bombi bahamagazwa ninama nkuru ya FPR,ndetse ninama nkuru ya NSS kugirango baze batange za rapolo zibyo bamaze kugeraho batange igishushanyo mbonera cy’uburyo intasi z’umwakagara zashobora kugenza abo zihiga ngo zibace ibihanga.

Nuko mbona mpura nabo mbabaza uko gahunda za FPR zifashe maze JEFF ukora muri JRS akaba yaranakoze mukarere ka KICUKIRO ashinzwe imibereho myiza yabaturage maze arasubiza arambwira ati,muntu w’Imana nta cyintu kibi nko gukrorera system mbi,kuko ijya irangira nabi maze igasiga mukangaratete abayikoreye bagasigara mu bibazo badashobora kwikuramo.

Mbona munyeneza Emmanuel we aracecetse cyane kubera isoni zibyo yankoreye maze mbona basa nabashaka kuburizamo icyerekezo cyaho bashaka kwekera,nanjye ndikomereza ariko amaso yanjye akomeza kureba inyuma kuko Uhorahoo yashimye kumpa amaso nk’aye kuburyo mbasha kureba imbere ni nyuma icyarimwe.

Aba bombi bagize urwego rw’aba candles ariko bakaba bashinzwe gukora umurimo w’ubutasi wabagomba kwicwa,JEFF afite degree [2] naho Munyaneza akaba afite degree 1 ½,ni ukuvuga afite degree yo muri sociology na Advanced diploma mu kuvura indwara zo mu mutwe yahoze akora INDERA nyuma aza kubvamo ayoboka ubucuruzi bw’ikoranabuhanga twakwita Designing za Logo,kwandika ibitabo nibindi etc.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maz rirambwira riti,mwana w’umuntu,bariya bagabo ubonye bahamagajwe ninama nkuru ya FPR,bagiye guhabwa andi mabwiriza kuko byamaze kugaragara yuko ingoma y’igitugu iyobowe na sekibi akoresheje umwakagara igiye guhirima.

Nuko nkiri aho mbona nabasirikare bavanzemo naba INTERSEC hamwe na GARSEC mbona nabo bahamagajwe mu nama y’umutekano yabereye mu butayu buri munsi ya rya shuli ryo kwigisha abatutsi kubaha Uhoraho nokubamenyesha yuko Uhoraho ariwe Mana kandi ko ashobora byose.

Mbona abo bahoze araasirikare bagiye mu nama bakurura amaguru,batseta ibirenge.Bamaze kugenda mbona ibindi bintu bitangaje cyane mu gihe batararangiza inama mbona abadayimoni babyibushye cyane bameze nk’inka z’inzungu bashorewe n’umuhnauzi mukuru w’ibyasezeranijwe mbona banyuze mu nzira irimo amazi mabi y’ibyondo kandi ntamvura yari yaguye mur’iyo nzira nabonaga harimo namabuye y’ibitare bikomeye adafashe hasi akazi kayo kwari ugutuma izo nka zidabatasha gukandigira hasi kugirango zicwe nayo mazi,nerekwa mbona umuhanuzi mukuru agerageza gutabara abo badayimoni ariko birananirana zose uko zakabaye zigwa muri cya kidendezi cy’amazi ari mu muhanda.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti mwana w’umuntu,dore ubutegetsi bw’Umwakagara mu minsi ya vuba bugiye kwinjira mubutayu bukomeye kandi za nzira zose zo mubutayu zerekeza I Cannan zose zimaze gufungwa kuburyo kugirango bazabone inzira zibakura mu gihugu cy’Ubutayu buri munsi ya rya shuli ribigisha kubaha Uhoraho bizaba ah’umugabo usibye undi!

 

 

Nongera kubona ilindi yerekwa rya nteye ubwoba,nabonye ingabo zishinzwe kulinda umwakagara,umukuru wa gakondo yabakiranutsi R/G yahoze yitwa PPU presidential Protect Unity mbona mu buryo butunguranye hamanutse imvura yitwa ikimanuka mbona irabanyagiye!!!

Bari mu gihugu cy’butayu nta mutaka numwe bari bitwaje kuko izuba ryavaga kuburyo gutahura yuko imvura igiye kugwa byari amayobera.Mbona iraguye bose uko bakabaye baranyagirwa baratota cyane.

Iyo mvura kandi yanyagiye abayobozi bose b’igihugu uhereye kuri Gitifu ukageza kuri Governor w’intara,mbona bose batunguwe no kunyagira niyomvura y’umuhindo yitwa ikimanuka yamanutse itunguranye.

Nuko Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cya repubulika ya lll ishingiye ku kinyoma irahumuje kandi ihumeje nabi kuko igiye gukama amata yitwa amasitu uko niko Uhoraho avuga.

Nerekwa za mbaraga z’abadayimoni zajyaga zishyira hejuru leta ya gatsiko kabatutsi ba FPR,zirangira mbona nabo badayimoni bafunze uturago barekeza iyo mubutayu bari gendera maze bagend abavuga ngo;dukuremo akarenge kacu kuko igihe cy’Uhoraho cyidusohoyeho kuko abakiranutsi bagiye kwinjira mu masezerano uko niko Uhoraho avuga.

 

Nongera kugirirwa ubuntu na data wo mu ijuru,nerekwa idini rya ZION uburyo abayobozi baryo bajya kubatiza abanyamuryango babo,bakabanza kubaterekerera kugirango babatware imigisha yabo!?Mbona babajyana mu gisima bacukuye kimeze nk’inyanja aho amazi ateranira hamwe akamera nk’inyanja nyamara atar’inyanja.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore dossier y’abayobozi ba ZION igeze mu maso y’Uhoraho none Uhoraho agiye guteza ibyago bikomeye cyane kugirango abashe guha ubwoko bwe bwayobeye muri ZION Temple akaba agiye kubuha ubutabera kuko babwambuye umugisha kubera gukunda inyigisho zibinyoma uko niko UHoraho avuze.

flood

 

 

 

 

 

Nuko nerekwa abasore nabanyampinga nabagore bose baratwawe imigisha yabo maze ishyirwa kubayobozi ba ZION Temple maze abakiristu babo basigara amara masa mbona abagore batangira kuzajya banywa inzonga rwihishwa kubera ibibazo byaburiwe ibisubizo bagera mu idini rya ZION bakabwirwa yuko bagiye kubona imigisha umwaka ugashira undi ugataha bityo bityo maze abasire nabo batangira kuzajya banywera akabamfasha[Urumogi] maze bagera mu idini rya ZION Temple+Gitwaza Muhirwa Paul bakabyina bigatinda maze abantu gakeka ko ar’umunezero uturutse ku Mana naho banejejwe n’urumogi bafashe mbere yuko baza mu idini rya sekibi riyobowe n’intumwa ya satani Paul Gitwaza mfgMuhirwa.

James

 

 

 

 

Nongera kwerekwa nyina Gen.James Kabarebe mbona ahamagaza umuhungu we James K.Amusaba gufata imwe mitungo ye,maze mbona ashaka kuzenguruka isi yose ngo avuga ubutumwa bw’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Nuko mbona habayeho intonganya nyinshi zo kutumvikana n’Umuhungu we kubera amusabye amafaranga yo gukroera Imana maze nyina aramubwira ngo nakwishyuriye amashuli iyo ntakwigisha ntabwo uba ugeze aho ugeze none uranyima amafaranga nakoreye mbere yuko uyakorera ngo nkorere Imana yanjye Uwiteka Imana y’uRwanda.

Nuko mbona mvuye mu iyerekwa ntamenye amaherezo yuko bigenze niba Gen.James Kabarebe yemeye gutanga akayabo kazamiliyoni ngo umubyeyi we akorere Uhoraho cyangwa niba yabyanze burundu!?

April 20, 2016 ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Gen.Jack Nziza yaguteje insore nsore  ze zihindura abakiristu ngo barebe ko wabandikira ukabasubiza maze bakisunga ikoranabuhanga bakamenya aho uherereye ariko ubwo icyo kibazo wagikemuye ntugatinye kubasubiza kuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana yawe niko Uhoraho avuga.

Dore ugiye kwakira za e-mail nyinshi cyane umuhanuzi usheshe akanguhe yabiguhanuriye nyamara zizaba ar’iza ba magigiri zizaba zishaka kumenya icyerekezo cyawe,ntuzitinye kuko wamaze guhindura imikorere wifashije ikoranabuhanga.Dore ntakabuza imigambi yabo izahinduka imfabusa!

 Ibi byose bibaye nyuma yuko Uhoraho akongereye ubwenge bujyanye nimikorere yikoranabuhanga, none bya bayoboye basanze nawe kw’ikoranabuhanga utoroshye none dore nta yindi nzira basigaranye usibye ku kwandikira kuri email gusa.

Jack

 

 

 

 

 

Dore Gen.Jackson Nkurunziza (Nziza Jack) arigunze cyane kubera yuko Jezebel Nyiramongi yamuhaye inshingano zo kuguca igihanga, none karamunaniye ubu rero yabuze amahwemo nyuma yuko wa munyamahanga kazi mwakoranaga umulimo akugurishije maze ukamucika mbere yuko ashyira mu bikorwa ibyo bari bamusabye.

Ku buryo butunguranye ubu noneho babuze icyerekezo cyawe none Nziza ari mu mazi abira kuko ibyo yari yizeye yuko azanezeza Jezebeli Nyiramongi ubanza byanze none amaze gutakaza agaciro imbere ye, kuko yari yarabaye igitangaza ariko ubu karamunaniye kuko yashatse guhangana nubwoko butajya bwicwa kandi butajya bukangwa cyangwa ngo buvumike!Niko Uhoraho avuga.

Nziza yabonye aca ibihanga by’abapagani agirango niko azajya abigenza buri gihe ku bantu bose yibwiraga yuko nta bakiranutsi baba kuri iy’isi kandi ko abantu bose bajya bapfa gupfa gusa, nk’uko abyifuza!Yabonye aca igihanga cya Col.Karegeya Patrick maze wowe ho abonako nta nisegonda byafata kuguca igihanga none imyaka [7] irirenze ataragera kumugambi we mubisha.

Ikindi kandi wiyame agasuzuguro kabadayimoni bagutegekesha itama rimwe, bibwira yuko wagwira inda, nyamara ibi byose nubuhanuzi nakubwiye ko,nzerekana gukiranuka kwanjye cyane imbere yawe kugirango umenye yuko nd’Uhoraho Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho avuga.

Ahagana mu masaha ya nimunsi ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wa mudayimoni witwa NGENZA, uraneshejwe kuko umulimo wahawe utabashije kuwusohoza nk’uko bikwiriye, kuko wakubitiwe ahareba inzega,nuko mbona uwo mudayimoni ucaracara ndawufata nkushyira munsi y’ikirenge maze ndawuhunyora.

maze ijambo rirambwira riti mwana w’umuntu uranesheje intambara z’basore ba Gen.Nziza wari yaguteze akanyobwa ubanza yakugereranije ninkware uko niko Uhoraho avuga.

Abo bose ujye ubika details zabo igihe kizagera babazwe ibyo baguhigraga ninayo mpamvu ikomeye cyane nyamukuru ihora baguhiga kuko ufite za dossier zabo kuko batekereza yuko mu minsi iri mbere ubwo ibyahanuwe nabahanuzi bizaba bisohoye,izo details zabo zizaba ibimenyetso simusiga byo kubashinja ubugambanyi bagukoreye mu gihe cya mahoro n’umutekano kandi nta cyo bakwishyuzaga!

Erega mwana w’umuntu nta mahoro yabanyabayaha kuko bahora bishinja mu mitima yabo ibyo bakoze bijyanye no gukiranirwa kandi akaba nta muntu wenda kuzabibakiza mu gihe ubutegetse bwabo bizeye kurusha Uwiteka Imana yo mu ijuru buzaba bukuweho n’Uhoraho,utekereza ko bazabyifatamo gute kandi uwo bari bizeye mu gihe azaba atakiri kubutegetsi?Izo nizo ngaruka zo gukorera satani ni nkozi zibibi zidashobora ku kulindira umutekano w’ejo hazaza bigatuma bangiza ubuzima bwabo bakabafungira amayira banyuzemo bityo bakaba basigaje kurimbuka no gukorwa nisoni gusa gusa!!!

April 22,2016 Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wakoze ikizamini [1] uragitsinda,ariko ibindi bitatu bigiye gusohoka ngo bishyirwe ahagaragara maze ababigenewe babikore ujyende urebe ko bagishyize kuri listi,nusanga utariho umenye ko nta kizamini usigaranye.

Nuko ndahaguruka ndagenda ngeze mu nzira mpura na wa mwuka w’Inzika y’Inzigo uturutse ku ishuli kureba ko bawushize kurutonde rwabazakora ikizamini maze nkubaza nimba nanjye banshyize kurutonde ambwira ko atambonye kurutonde!Nuko ndakomeza ngeze hafi cyane y’ishuli mbwirwa ko ntari kurutonde rwabazakora ikizamini numva nejejwe nubuntu bw’Uhoraho kuba ankijije urutonde rwabagomba gukora ikizamini cyari cyintegereje uko niko Uwiteka avuga.

April 22, 2016 njyanwa mu iyerekwa maze mbona ndimo kubyina igisirimba turirimba indirimbo ivuga ngo ngo,KU NGOMA ARI KU NGOMA,KU NGOMA YARANESHEJE,URUPFU! YARUMIZE BUNGURI UMWAMI YESU ARI KU NGOMA×2

Nuko maze kuririmba icyo gihimbano cy’umwuka inzu ihita imbana ntoya ntangira kubyina jyenyine mbyinira Umwami wanjye numva ndanezerewe maze nibagirwa yuko ndiwabandi kandi ndimo guhigwa n’Umwami Ahabu wigishije Abisrael gukiranirwa ndetse akababuza gukorera Uhoraho ahubwo abigisha gukorera Baar.

Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,gabanya ijwi kuko igihe kigiye kugera maze mugahabwa gakondo yabairanutsi ubwo muzakorera Imana muwidegembya kandi muguwe neza aho niho muzatambira Uhoraho ibitambo by’amashimwe uko niko Uhoraho avuga.

Ijmabo ry’uhoraho rirongera rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyamurenge banze kwitamdukanya na bene wabo b’Abarozi ngo nta bwo bashaka kwikoza isoni maze bigatuma amasengesho yabo aba imvange none babwire uti,ubwo mwanze kwitamdukanya n’Abarozi dore mucirweeho iteka kuko mwanze gukura ikibi kiri muri mwe ngo ntimushaka ko ibyanyu bijya ahagaragara bikamenyekana ariko noneho dore nd’Uwiteka w’ibifite imibiri byose ibyanyu ngiye kubishyira ku karuband akuko mwanze kumvira ijambo ryanjye kandi nzabateza indranyi mbahora gukiranirwa kwanyu no kwanga gukura ikizira muri mwe kugirango muzamenye yuko nd’Uhoraho ufuha ngafuhira ishimwe ryanjye uko niko Uhoraho avuga.

Maze nerekwa insengero zose basengeramo zisenyuka kubera yuko banze kumvira ijambo ry’Uhoraho mbona ibyo bagerageza byose gukora bashaka kumenyekana bihinduka umwavu mbona umugisha Uhoraho yari yabageneye ubakuweho utwarwa ahandi hantu har’ abantu bakorera Uwiteka mu mwuka no mukuri maze abanyamurenge basigara amara masa!

Maze ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,maze umbwirire abanyarwanda b’Abatutsi biyita abanyamurenge uti,dore Uhoraho abambuye umugisha kuko mwanze gukura ikizira hagati muri mwe munezezwa no guhishira bebe wanyu ariko mugasuzugura ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Kubera iyo mpamvu muravumwa wa muvumo w’intumvira Uhoraho kugirango muzamenye yuko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi kandi nanga gukiranirwa ndetse nkanga imvange kuko nd’Uhoraho kandi nahozeho kandi nzahoraho iteka niteka uko niko Uhoraho avuga.

Maze guhanura nibwo nongeye kwibuka cya gihimbano cy’umwuka ku ngoma ari ku ngoma kandi yaranesheje maze nibuka umudamu twaririmbanaga muri korali tukiri abasore witwa FURAHA,numva nongeye kumukumbura maze mbabazwa nukuntu umwakagara yatubujije gutambira Imana yacu akatwirukana muri gakondo yabakiranutga ukuoboko ukatugirira neza none natwe uyu munsi turishimye uhabwe icyubahiro nishimwe ariko wibuke ko dsi.

Maze nsaba Uhoraho Imana niba bishoboka umwakagara umukureho mur’uyu mwaka kugirango ubwoko bwawe tujye muri gakondo yabakiranutsi tujye kugutambira kugirango tugukorere kandi tugutambire maze tukubyinire dushima ibyo wadukoreye nuburyo waturindiye mu mahanga ubwo umwakagara yagambiriraga kuturimbura  maze ugakinukeneye gutaha tukajya kugutambira kuko ahangaha mu mahanga twirirwa twicaye kunyanja tubabaye dutekereza gakondo yacu nuburyo twamanitse inanga ni ishako zose kuko tudashobora kuririmbira mu gihugu cy’amahanga cy’IBABYLON.

Cheeter

 

 

 

 

April 22, 2016 Ijambo ry’Uhoraho “The Rhema word”ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwakagara yapfuye byarangiye,kuko Inyamaswa y’impu [2] “The skin like Cheeter and Leopard” imaze gufata icyemezo cyo gukuraho umwakagara ku ngoma.Dore iyo nyamaswa ifite impu [2] zijya gusa ariko kuzitandukanya bikaba bigoye

Leopard

 

 

 

 

Uruhande rumwe isa n’Urusamagwe! (Cheeter)Urundi ruhande igasa n’INGWE! (Leopard) ifite ubwotonzi budasanzwe kandi buteye ubwoba cyane bufite icyo buhishe udahishuriwe n’Uhoraho ntushobora gupfa kubisobanukirwa kuko bihishwe abahanga nabanyabwenge biyisi.Iryo yerekwa ryaje nibereye kuri mudasobwa yanjye ndimo noyandikira ijambo ry’Uhoraho nk’uko bisanzwe ari wo mulimo wanjye.

Maze ndabwirwa ngo,mwana “SON OF MAN”w’umuntu,dore hamaze gufatwa ibyemezo bikomeye cyane kandi bidasubirwaho cyangwa ngo bivuguruzwe kuko ijambo ry’uhoraho ari ryo ryabitegetse none igihe cy’Umwakagara kirarangiye nk’uko Uhoraho yavugiye mukanwa kabahanuzi ndetse nabahanuzi kazi

Hanura maze uburire abanyabwenge nabahanga biyisi nabafite ijambo ry’Uwiteka nkitabaza ryabo ubabwire uti,yemwe bwoko bw’Uhoraho ko mubuze ubwenge kandi mwiyita abahanga nabanyabwenge ko imvura iraguye kandi ibicu birakubye kuko hagiye kugwa imvura yitwa ikimanuka nk’uko umugaragu w’Uhoraho Majeshi Leon yabihanuye mur’iki cyumweru.

Mbese ninde  wabahumye amaso yanyu akaba atakibasha kureba no kumenya kuko umunyabwenge abasha kumenya yuko imvura iguye cyangwa hagiye kuva izuba ryinshi ritari iryakayagirizo kuko akayagirizo gasura kugwa kwimvura.None niki kibahugije kandi kibarangaje?Uko niko Uhoraho abaza!

Flood

 

 

 

 

 

Nuko rero dore mwaraburiwe mwanga kumvira mukomeza kubigira ibikino nko mu gihe cya NOAH none dore umwanzi wabakiranutsi aciriweho iteka kuko ibyahanuwe bigeze mu irango rya marembo ya gakondo yabakiranutsi.Dore ntakabuza abahanga bo muri gakondo bajyanye kurisha mu butayu bugifiya kandi bagiye kongera kwigishwa kumusozi w’Uwiteka uburyo bwo kubaha Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uhoraho avuga.

Ubwo umulimo nakoraga wo kwandika ijambo ry’Uhoraho mpita ndawuhagarika nkomeza kumva cyane icyo umwuka aburira abakiranutsi.Mbona ya nyamaswa yo mu majyaruguru ihagaze yemye imeze nk’umuntu mbona ihagaritse amaguru yayo uko ari [2] mbona itegetse izindi nyamasw azinkazi cyane zisa ningwe izindi zisa nibisamagwe izindi zisa n’Intare kujya gutera umwakagara no kumukura ku ngoma!!

Mbona iyo nyamaswa ivugwa mu ijambo ry’Uwiteka mbona kubera umujinya yarifitiye umwakagara ihise yikuraho ubwoya bwayo isigarana igihara njongo gusa gusa!?Nuko numva ijwi ry’urangurura mu kirere ambwira ngo mwana w’umuntu mugaragu w’uwiteka dore Uhoraho yaguhagurukije mu gihe nk’iki kugirango uburire intore z’Uhoraho zimenye kandi zisobanukirwe aho ibihe bigeze kugirango zitazagira icyo zitwaza zivuga yuko ngo Uhoraho yazitereranye.

None hagarara kumusozi hejuru maze uvuze ikondera cyane kugirango abasinziriye bakanguke kuko dore ibitotsi byabaye byinshi cyane umwanzi yamaze guteza ibitotsi mu ntore z’Uhoraho kugirango zisinzire kandi zirindangire maze imvura igiye kugwa ibashe kuzinyagira!None burira bose abafite amaso n’impumyi maze ubabwire imilimo y’UWITEKA agiye gukorera muri gakondo yabakiranutsi.

Nukuri nukuri,dore amahanga yose agiye kumenya yuko Uhoraho ariwe Imana kandi ko ariwe ushyira hejuru kandi agacisha bugufi uwo yashyize hejuru akazamura uwo yacishije bugufi kugirango bimenyekane yuko Uhoraho ari we Mana itegeka ijuru n’isi kandi ko ari we mugenaga wa byose niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kuvugana nanjye maze rirambwira riti,iyo nyamaswa ntabwo iri yonyine ahubwo irikumwe ningwe iherereye haruguru y’uburasira zuba bwisi ikaba nayo ifite inyota nyinshi yo kumena amaraso kuko imaze igihe www.inyangenewss.com kinini ntamuhigo ibona kuko imaze igihe kitari gito ihiga ariko ntigire amahirwe yo kuronka.

Lion

 

 

 

 

None yamenye amakuru yuko mwene wabo yagiriwe amahirwe yo kubona umuhigo,none yatumiwe kujya muri uwo muhigo none ndabona igenda inezerewe cyane!None fata kagakoresho ujy’ukoresha maze wandikire Malaika w’Ismuruna maze umubwire uti,uwapfuye akazuka niwe uvuga aya magambo ati,nzi imilimo yawe,nzi gutotezwa kwawe,ndetse nubukene bwawe!

Nyamara urumutunzi nubwo bagutuka ibitutsi bikomeye kandi biteye ubwoba bamwe bavuga ko urumuYUDA abandi bakavuga ko utari we,nyamara nubwo bavuga ibyo biyita ko ari bo bakuru bisanagogi ahubwo babaye indiri ya satani nabadayimoni uko niko uwapfuye akazuka wahoze ar’umwagazi w’intama hanyuma yo kuzuka agahinduka INTARE YO MU MURYANGO WA YUDA AVUGA!!!

an Angel

 

 

 

 

 

Maze numva Malaika abwirwa ngo,manuka ugende ujye gushyira icyasha muruhanga rw’Intore z’Uhoraho kugirango ubwo Malaika uzaturuka muburasira zuba azaba amanutse agiye guhana inkozi zibibi azasange nibura ku nkomanizo z’imiryango harasizwe amaraso y’ikimeyetso kibuza Malaika guhana iyo miryango.

Nuko numva Malaika yikiriza kandi amanukana imbaraga n’umwete udasanzwe amanuka agiye gushyira ikmeyetso muruhanga rwabakiranutsi babuze uko binyagambura kandi abwirwa yuko ngo ibyo akwiye kubikora mbere yuko iminota [6] ishira kuko nimara kurangira nta kindi kizaba gisigaye mu mbabazi z’Uhoraho zizaba zirangiye maze ibyahanuwe bizahita bisohora.

 

Nuko maze kwandika ibyo nabwiwe nya NYIRUBWITE UHORAHO AKABA UWAMBERE NUW’IHEREZO numva ngize ubwoba bwinshi cyane kurusha ubwo nagize bagiye kunca igihanga.Icya nteye ubwoba natekereje bene data bafite kwizera bakagira nikimenyetso cy’Umwami wabakiranutsi muruhaga rwabo uburyo bagiye kunyagirwa nimvura yitwa ikimanuka numva biranyobeye.Ariko nibutse yuko baburiwe kenshi bakanga kwiringira iyo yabahamagaye numva umubabaro uragabanutse kuko ntampamvu yo kubabarira uwanze kwiringira ijambo ry’Uhoraho kuko aba yamaze guhinduka nyakwigendera.

Ariko kandi watekereza ibibondo bitazi icyatsi nururo nabyo bigahinduka amayobera aho rero niho ubonera yuko Uhoraho atajya agira amaranga mutima kuko byose byakomotse ku cyaha cyitwa kutumvira kuko abo banze kumvira ninabo bibarutse ibibondo bizarwanya ijambo ry’Uhoraho.

Nuko rero mwana w’umuntu ntampamvu yo kubabara no gushavura kuko uwiyishe ntaririrwa kandi abantu baremwe n’Uhoraho none bageze aho bavuga ko nta Mana iriho nuko.

Relo reka Uhoraho yigaragarize abatuye isi bamenye yuko ariwe Imana kandi aca imanza zitabera kandi ari we uvuga bikaba yategeka bigakomera dore igihe cy’uburganya kirarangiye kuri gakondo yabakiranutsi ahubwo hagiye kubaho ibhe byiza kubakunze kuza ku mwana w’umuntu,ndetse bakemera nijambo rye yavugiye mukanwa kabahanuzi kuko abaryirngiye batazabura gutabarwa n’Uhoraho kugirango ibyiringiro byabo bdahinduka imfabusa maze umwanzi akazabishima hejuru uko niko Uhoraho abivuze.

Buffalo

 

 

 

April 23,2016 njyanwa mu gihugu cyo mu butayu nerekwa ubutayu burebure cyane kandi bugufiya cyane.Muri ubwo butayu harimo inyamaswa z’inkazi cyane zitwa IMBOGO [abadayimoni binkazi] nuko nerekwa nizindi nyamaswa ntabashije kumenya ubwoko bwazo ku buryo nabasha kuzisobanurira abantu ku buryo bworoshye!

Nerekwa indi nyamaswa y’inkazi kandi y’inyembaraga itwa Intare umutware wishyamba maze mbona iyo ntare [Kristo Intare yo mu muryango wa [YUDA]mbona yadukiriye za nyamaswa z’inkazi cyane cyane izitwa imbogo!Maze mbona zose ya ntare irazifata irazica zose zirarangira ntihaba hakiboneka nimwe muri ubwo butayu!

Maze ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,iriya ntare ubonye ni ntare yo mu muryango wa YUDA bakunze kwita ALFA na OMEGA uwambere akaba niherezo rya byose kuko muri byose nta nakimwe kitaremwe nawe.Dore intare yo mu muryango wa YUDA  itabaye abakiranutsi bari baraheze mu butayu baheranywe nabadayimoni uko niko Uhoraho avuga kandi niko ategetse!

Nongera kubona muri icyo gihugu cyo mu butayu harimo abantu benshi baheranywe n’Isi agahinda,umubabaro,ubusambanyi abifuza kubaka urugo ariko bikanga ntibabashe kubigeraho mbona Intare yo mu muryango yongera kwica izo mbaraga zose zo mwijima zabagose zikababuza gushaka kugirango baheranwe nubusambanyi maze ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu tangariza abakiranutsi bose nabanyantegenke uti,Intare yo mu muryango wa YUDA irabatabaye kandi ishyizeho iherezo rya byose byababuzaga gukiranuka bityo mwese mubaye imbohore uko niko Uhoraho abitegetse!

Nongera kwerekwa abanyabwoba nabanyarukundo rucye bananirwa kwinjira mu masezerano yabakiranutsi mbona bose uko bakabaye baheranwe nubutayu mbona bavuza induru cyane basaba gutabarwa ariko uwagaombaga kubatabara arasubiza ngo mwananiwe gukurikiza itegeko ry’Umwami none muciriweho iteka uko niko Uhoraho ababuriye!

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe kirarangiye ngo ibyahanuwe bisohore maze abakiraniwe bacirirweho iteka kumanywa yihangu kuko bakunze gukiranirwa uwo niwo mugabane wabo bagenewe kuko barwanijwe ubwoko bw’Uhoraho ubwoko butavumika kandi bw’Ubunyembaraga nkamaboko y’imbogo none nta cyindi Uhoraho yabitura usibye kubaha ibihembo bikwiriye imilimo bakoze uko niko Uhoraho avuga.

Nkomeza kwibera mu iyerekwa mbona abahanuzi nabahanuzi kazi bagotewe mukazitiro kabadayimoni balinzwe nabasirikare[Gereza] mbona umuhanuzi mukuru ababimbiriye aahaguruka atangariza bose ngo igihe cyo kuba muri gereza kirarangiye ngo kuko Uhoraho yamaze kubitegeka none uyu munsi byanze bikunze mvuye mugisirikare sinzongera kwitwa umusrikare kuko igihe cyo gukora uwo murimo kirangiye uko niko Uhoraho avuze.

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ubaye imbohore hamwe na bene so bose bari baraboshwe nabadayimoni dore iyo gereza warufungiyemo igihe cyayo kirarangiye uko niko Uhoraho avuga kuko bidashoboka yuko abadayimoni bakwishima hejuru yabakiranutsi igihe cyose ahubwo dore Uwiteka yibutse kandi amasengesho yibyifuzo byabakiranutsi ahindutse umubavu uhumura neza kugirango abagirire neza niko Uhoraho avuga.

Nuo rero tangariza ubwoko bw’Uhoraho yuko Uhoraho abugize imbohore kandi abwibutse ndetse abugiriye neza kuko Uhoraho yagambiriye guhesha icyubahiro abagaragu bamukoreye batazigamye kugirango Uhoraho abanezeze kuko bakunze kandi bakiringira ijambo rye niyompamvu atazabatererana niko Uhoraho abitegetse!

Wildness3

 

 

 

 

 

Njyanwa mu gihugu cyo mu butayu nerekwa ubutayu burebure cyane kandi bugufiya cyane.Muri ubwo butayu harimo inyamaswa z’inkazi cyane zitwa IMBOGO[abadayimoni binkazi] nuko nerekwa nizindi nyamaswa ntabashije kumenya ubwoko bwazo ku buryo nabasha kuzisobanurira abantu ku buryo bworoshye!

Nuko rero tangariza ubwoko bw’Uhoraho yuko Uhoraho abugize imbohore kandi abwibutse ndetse abugiriye neza kuko Uhoraho yagambiriye guhesha icyubahiro abagaragu bamukoreye batazigamye kugirango Uhoraho abanezeze kuko bakunze kandi bakiringira ijambo rye niyompamvu atazabatererana niko Uhoraho abitegetse!

Devil

 

 

 

 

April 23, 2016 Njyanwa mu iyerekwa maze mbona za nkozi zikibi z’abadayimoni zijujubya abakiranutsi,mbona zongera kujyanwa mu butayu bugufiya.Muri abo badayimoni halimo abadayimoni bajujubije umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe hamwe n’Umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe ndetse n’Umuhanuzi Majeshi Leon.

Ubwo nanjye mbona mperekeza izo nkozi zikibi zo mu bwoko bw’Abadayimoni,maze mbona nzigejeje mu butayu bugufiya buherereye munsi y’umusozi wubatseho Ishuli ryo kwigisha abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi kubaha Imana.Muri abo badayimoni harimo nabadayimoni bajujubije abakiranutsi bubusambanyi batuma ubwoko bw’Uhoraho budakorera Uwiteka nk’uko bikwiriye.

Nuko ntangazwa cyane no kubona abo badayimoni bakimara gucirirwaho iteka ryo kwinjizwa mu gihugu cyo mu butayu Umuhnauzi Majeshi Leon yamazemo imyaka[6] mbona kandi bongeye kuva muri bwa butayu maze bunga ubumwe nuwahoze ar’umugaragu w’Uhoraho nyuma akaza kurya intonorano z’umwakagara bita Pastor .Mbabazi Jules mbona ashoreye abo badayimoni ajya kubereka aho bihisha ubwo butayu!

Ntangazwa cyane kandi mbabazwa cyane kubona umuntu wakoreye Uhoraho nka JULES MBABAZI ajya gushakisha aho ahisha izo nkozi zikibi zishushanije mu ishusho y’inka n’imbwa,mbona banyuze ruhinga nzima maze bongera kuzamuka muri gakondo y’intambwa z’Uwiteka maze bajya gutegera kumuhanda nyabajyendwa abahisi na bagenzi ngo babanjiremo babone ubuhungiro kuko mu gihugu cy’ubutayu haba inyota n’inzara nyinshi cyane kuburyo badashobora kuhaba kandi birumvikana yuko iyo binjiye mu bantu,bateza apetit uwo biniyemo akajya arya aribo yihera akanywa aribo binywera uko niko Uhoraho agiriye neza abamwiringiye.

 

April 24, 2016 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye guhura na bantu bagiye kugusaba ko mwakinana nabo film,dore bazaguha amafaranga menshi cyane ariko ntuzemere kuko bizaba ari umutego w’umwanzi kugirango agukure mu mulimo wanjye nagushinze

Dore nanjye ngiye ku guha umugisha mbinyujije mu mulimo ukora wo kwandika aho niho nzanyuza umugisha wawe kugirango abadayimoni batazakwishima hejuru kuko wamaze kumenyekana mu isi ya bazima Satani arashaka gukoresha izina ryawe mukwangiza umulimo umaze gukora wasenye ibhome bye ni by’abadayimoni ku buryo ubu atakigira ibanga na rimwe akorera ahiherereye ngo ubure kuri shyira ahagaragara

Nuko rero ntuzakwangwe nizo ntonorano kuko har’intambara ikomeye cyane mu isi y’umwuka irimo gutegurwa y’uburyo bagukubita hasi ukareka gukoemeza umulimo wanjye nagushinze ngo ufashe ubwoko bwanjye bw’abakiranutsi.Nzakoresha ikorana buhanga ryawe kandi rizakubarira umusaruro mwiza kandi nzanezeza ubugingo bwawe rero ntampamvu yo kwiyandurisha ibihumanya kuko nanjye ntanga umugisha kubanyumvir akandi banyubaha uko niko Uhoraho avuga.

Leon

 

 

 

 

 

 

Kubera nashyize izina ryawe hejuru kurusha and mazina yose byatumye izina ryawe rimenyekana ndabizi ko utabizi ariko ibyo jyewe Uhoraho nkubwira ndabizi cyane icyo mvuga wowe uhanganye nizo nkozi zibibi namaze guciraho iteka bigatuma utabasha kumenya umulimo ukora uburyo wasyizwe hejuru cyane dore umwanzi yagerageje kwangiza izina ryawe aho kugirango aguteshe agaciro,ahubwo yarushijeho kugushyira ejuru atabazi nuko rero wilinde intonorano zo mu isi nakubwiye ko nzaguha umugisha ungana n’umubare wanyuma mukoreshwa mu isi ya bazima mutuyemo kugirango uzamenye ko nd’Uhoraho waguhamagaye akakumenya mu izina ryawe uko niko Uhoraho avuga.

Uramenye wilinde utishyira mukaga gakoemye kandi igihe cyawe cy’ubutayu cyararangiye,kuko ugiye kwakira inyandiko zigusaba ibyo maze ku kubwira kuko umwanzi ahora arekereje gukoresha abantu bamaze gukomera mu isi ya bazima kuko baba bamaze kumenyekana kugirango abone uko ayobya benshi bakava mu byizerwa

Utwo tugeragezo tukuri imbere ndi wowe naduhunga nikicira iyindi nzira kuko ntawanya wo guhangana na badayimoni na Satani.

Ongera ugenze kwa kundi maze usenye umurongo wa za magigiri bakoresha mu ikoranabuhanga,dore har’akagozi kamashanyarazi kabamurikira genda ujye kwisoko yabo yamashanyarazi maze uyisenye maze babure intama ni byuma!

Erega mwana w’umuntu,umuntu niki ngo yigire nabi?Uko niko Uhoraho abaza!Kuki bumva ko bafite ubwenge kandi ari jye nkomoko ya byose?Uko niko Uhoraho abaza!

Nuko rero ndabizi ko ujya wumvira ijambo ryanjye genda ugenze kwa kundi ujya ugenza maze ucacagagure ako kagozi maze urebe ko udakorera mu mahoro no mu mwidegembyo maze bakabura icyerekezo cyawe nk’uko wabigenje ubushize uko niko Uhoraho avuga.

apotre_gitwaza

 

 

 

 

Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze nerekwa uburyo Intumwa ya satani Gitwaza yahumanije urusengero rwa Restoraton Church,ndetse akanateza ibibazo byinshi umuyobozi wiryo dini witwa Jushua Rene Masasu kugirango idini rye rireke gukomeza kwaguka cyane kurusha irya Gitwaza Muhirwa Paul.

Ateza ibibazo bikomeye hagati ya Masasu na madame we,ndetse nerekwa imbaraga z’umwijima yashyize hafi nurusengero akoresheje umwe mubayoboke be bakorana umulimo wo guhumanya ubwoko bw’Uhoraho.

Mvanwa ahangaho njyanwa murindi yerekwa nerekwa uburyo yatanzeho abakobw basengera murusengero rwe ho igitambo kubatarashaka bakaba badateze gushaka abagabo cyeretse nibava muri urwo rusengero ahora abatera igipindi mugiye kurongorwa umwaka utaha nk’iki gie muzaba muri mu mago yanyu umwaka ugashira undi ugataha batarashaka abagabo nyamara abagabo baruzuye ariko bananiwe gufata ibyemezo ahubwo baririwa basambana gusa kandi batabuze uburyo bwo gushaka.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu burira banyampinga basengera kwa Gitwaza basohoke mu ndiri ya Satani naho ubundi bagiye kwwandavura kandi bazabura ubugingo buhoraho uko niko Uhoraho avuga.

Bagende babane bihane kuko baburiwe bakanga kwizera ijambo ry’Uhoraho,nibarangiza bafate umwanya wo kuba imbre yanjye nzumva gsuenga kwabo kuko ari jye ubivuze kandi nzabaha icyo umutima wabo unsabye uko niko Uhoraho abitegetse ariko abazanga kumvira ijambo ry’Uhoraho ntakabuza ntibazabura gucirwaho iteka uko niko Uwiteka abitegetse!

Ndabwirwa ngo Gitwaza Muhirwa Paul yarahunze kubera ijambo ry’Uhoraho rya mwibasiye kandi ukuboko k’Uhoraho kukaba kwaramuremereye cyane kandi nubundi kuzakomeza kumuremerera kuzageza igihe cy’Uhoraho cyategetswe uko niko Uhoraho avuga.

shock

 

 

 

 

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore amabi agiye kwiyongera mu isi yabazima kuko ubwenge bwabo bugeze kwiherezo.Dore bagiye gukoresha ikoranabuhanga aho isaha yo ku kuboko izajya ikoreshwa nk’intwaro cyangwa umukandara umuntu yambaye ufata ipantaro [shock]

Ubwege bwabo bajyaga barata burarangiye nk’uko umuhanuzi Daniel yabihanuye ubwo bugeze kwihererezo,nibwo ubw’Uhoraho bugiye gushyirwa ahagaragara kugirango bigaregare ko Satani ar’umwanzi wibyiza kandi ko ubwenge bwe ntaho bwageza abana b’Abantu kuko byose biri muri gahunda y’Uhoraho kandi buri kintu cyose akaba yaragihaye ishyerezo rya cyo!

Nongera kugirirwa ikizere n’Uhoraho maze ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ya nzara y’ijambo ry’Uwiteka ikomeje kwiyongera cyane aho kugababanuka ahubwo irushaho kwiyongera!!!Nuko mbona abagore batandukanye nabagabo babo kubera inzara (umwuka wera na madini) mbona buri muntu afashe utwe arigedeye kuko hagati muri bo ntawe warugifasha undi kubera kutumvikana ku mahame remezo Principles,Rules and Regulations of the holy spirit.

Nerekwa imbohe ziboheye muri gakondo yabakiranutsi,ko zigiye guhura nakaga gakomeye cyane nk’uko byahanuwe nabahanauzi.Maze ijambo ririrambwira ngo,mwana w’umuntu,abana b’Abantu bakomeje gukerensa ijambo ry’Uhoraho nyamara ibintu bimeze nabo barashaka ko bibageraho maze bakazabona kubyizera kandi icyo gihe ntabufasha buzaba bugihari kuko ubufasha niryo jambo bahabwa buri munsi ariko bamwe kirari irashya ntibazi igihugu kirwana nikindi kandi suko batabizi ahubwo ntabwo bakeneye kubimenya nta nubwo bashaka kumva ngo kuko bibateza stress.

Wildness3

 

 

 

 

Ariko umunsi ibyahanuwe byabasohoyeho,nibwo bazamenya yuko ijambo ry’Uhoraho ryahanuwe nabahanuzi ko ryali iry’ukuri maze icyo gihe bazareba iburasira zuba,bngere barebe iburengerazuba bahindukire barebe amajyaruguru namajy’Epfo nta muntu bazabona wogutabaza kuko baneguriye abazimu mu ndaro maze ijambo ry’Uhoraho rizahita ribasohoraho bacirirweho iteka kubera banze kumva iyo ivuga yo mu ijuru uko niko umwuka w’Uhoraho ababuriye.

Icyo  gihe abambere bazaba abanyuma,abanyuma nabo bazaba abambere,umuremure azaba mugufi,naho abagufi bazaba barebare kandi icyo gihe nta nyamaswa nta muntu kuko bazaba badafite itandukanirizo kubera yuko igihe kizaba gisohoye niko Uhoraho avuga.

Dore isi imaze kwangirika cyane kubera gukunda impiya!Ubu ibihugu byose bitekereza ku byubukungu gusa gusa,bityo ahari inzira hose y’uburyo bahabona ubutunzi ngo ubukungu bwabo bwiyongere ntacyababuza gukora ibikorwa byose by’urugomo cyangwa guhimba himba inzira ziteza umutekano mucye mu gihe cyose baba babonamo ko hashobora kubaviramo umugati biteguye kubikora.

Dore isi igeze aho yitwa ‹‹world Uncontrollable››  ubu buri muntu arakora ibyo yishakiye,kandi ibikorwa byose bikorerwa mu isi yabazima za leta zibifitemo uruhare kubera ikibazo cy’Ubukungu kandi nta nubwo giteze gukemuka vuba ahangaha cyeretse ijambo ry’Uhoraho rimaze gukora umulimo waryo uko niko Uhoraho avuga.

April 25, 2016 Njyanwa mu iyerekwa maze mbona mu gihugu cy’ISAMARIYA mu buryo bunguranye mbona amamodoka yose cyane cyane ayo mu bwoko bwa bus atwara ibintu n’abantu mbona ahinduriwe inzira cyangwa icyerekezo yanyuragamo kubera impamvu zitunguranye z’umutekano mucye wadutse mu buryo butunguranye cyangwa budasanzwe!

Mbona abikorera utwabo nabo basabwa kuva mu muhanda cyangwa munzira kubera impamvu z’umutekano zahise zihindukamo mucye!Mbona hasa nahabaye akavuyo gatunguranye ku buryo budasanzwe kandi hali kumanywa y’ihangu izuba ryaka ariko abantu bayoberwa ibibaye!Mbona abahagarariye ibihugu byabo [ambasador’s] basabwa guhita bacyura abantu babo bagahita bava mu gihugu cy’ISAMARIYA ako kanya ndetse basabwa kutarara mu murwa mukuru wa w’ISAMARIYA

Peter

 

 

 

Ako kanya abantu batangira gukeka yuko umukuru w’igihugu cy’ISAMARIYA ashobora kuba yishwe ariko ayo makuru akaba yar’ataremezwa neza kuko ibyabaye byose bikaba byarabaye mu ibanga rikomeye cyane ku buryo abanyagihugu kugirango babashe kumenya icyabaye byari bikomeye cyane!

Kuko birindaga yuko ibintu byakongera kuzamba nka cya gihe bamukoreeraga kud’etat maze ikaza kubirizwamo nuwari yariye amafaranga akaza guhemukira umwakagara bari basezeranye kuko igihe cy’umukuru w’ISAMARIYA cyari kigihari kandi ninako ubuhanuzi bwavugaga kuko atagomabaga guhita yicwa gutyo gusa ahubwo niko byagombaga kugenda kugirango ka kavuyo kahanuwe nabahanuzi gasohore maze ubuhanuzi bw’ikinyoma bwa mezi [3] bugahita bujya ahagaragara uko niko Uhoraho avuga.

Nuko mbona imihanda zifungwa hose mu murwa mukuru umwe kur’umwe kandi nta kavuye gahari,ariko kandi abantu bavaga mu murwa nibo bemererwa kugenda ariko abinjiraga mu murwa ntabwo bari babyemerewe

Nuko ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umukuru w’ISAMARIYA cye kirarangiye agiye kubanziriza umwakagara kuko niwe ugiye kumuhitana yamara kumuhitana nawe agakurikiraho bose bakigira iwabo wa twese bakisangira basogukururuza uko niko Uhoraho abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,igihe kiragiye kandi kirasohoye ngo ibyahanuwe bisohore nk’uko Uhoraho yabivugiye mukanwa kabahanuzi.

None burira intore z’Uhoraho,ko cya kimenyetso cya nyuma gisohoye!Nuko mbona ibyahanuwe ku muhanuzi mukuru n’Umulinzi mukuru byongera gusohora,maze mbona akaga ibyago namakuba byaterwa numwanzi byose biyoyoka kuko igihe cy’ibyahanuwe gisohoye!Nuko mbona abahanuzi bose uko ari [3] bahabwa kwambara imbaraga maze bahabwa amababa mbona baragurutse binjira muri cya gihugu cy’amasezerano basezeranijwe n’Uwiteka Imana yabakiranutsi uko niko Uhoraho avuga!

Lion

Ahuuuuuuuuuuu!!!!!!!!!!!! Uwiteka arakomeye cyane kandi uwo ahozaho ijisho aba alinze kurusha ulinzwe n’Intare inyamaswa yo mu ishyamba!!!Mbonye ndi munfuruka z’ubutayu bugufiya mu nzira yerekeza kumusozi wubatseho ishuli ryo kwigisha ubwoko bw’Abatutsi kubaha Uhoraho.

Ubwo hari abantu nka [2] twarikumwe mbona indege yo mu bwoko bwa BOING 05/00/16 mbona ihagurutse ku kibuga cy’umupira cyashyiriweho ubwo bwoko ngo mu gihe cya karuhuko bajye bakina agapira.

Mbona hamanutse indege itunguranye iragenda igwa ku kibuga cyabo maze bose bayinjiramo mbona irongeye irahagurutse izamuka ikirere ariko kubera uburemere bw’abantu banjiyimo bari benshi cyane irazamuka maze igeze mukirere cya bwa butayu ihita igwa hasi yose yaka umuriro mu gihe ya katuguyeho mbona Uhoraho akinze ukuboko kwe gukomeye igwa hirya yacu gato mu gihe natwe twahisemo turambarara ngo durebe ibibaye hanyuma tubone uko dukiza amagara yacu.

Red

 

 

 

 

Ako kanya na none haza akandi kadege gato kari kalimo abantu batarenze [6] nabonaga ako kadege araka RED CROSS International harimo abakozi bayo [4] bambaye nay a myenda iranga abakozi ba RED Cross ICRC.Ubwo ako kadege nako habuzeho gato cyane ngo katugwe hejuru ako kanya twahise duhaguruka turiruka mbona muri ka kadege gato,kuko katahiye ariko kashwanyaguritse mbona havuyemo abagabo [2] bahise biruka badukurikiye.

Ubwo twafashe inzira yo muri bwa butayu ku nkengero zabwo turahunga tuzamuka umuhana uturanye na bwa butayu bugufiya,mbona abakozi ba RED Cross ICRC baradukurikiye bashaka gufata babandi bari kumwe bahise birukanka ariko natwe ubona ko bashobora guhita baducakira.Ubwo hari umugabo wangendagaho ashaka ko twihisha hamwe ndamwirukana mu bwira ko buri muntu ahunga ukwe kandi akihisha ukwe wenyine

Mbona amvuyeho nanjye mpita mbona agahuru gafatanye nikidendezi iruhande rwako hanyura inzira ubwo nahise nkinjiramo narimfite duvet yanjye yo kwiyorosa mpita ninjira muri ako gahuru maze abaduhigaga Babura icyerekezo cyacu.

bible

 

 

 

 

Ijambo ry’Uhoraho ryingera kunzaho maze rirambaza riti,mwana w’umuntu,waba wamenye icyo biriya bintu bisobanura?Nanjye ndasubiza nti,data buja nabibwirwa niki utansobanuriye icyo nzi ni uko nabonye indege itugwaho maze tugahunga kuko twagize amahirwe ntitugwe hejuru.

Uwanyerekaga maze aransubiza ati,iriya ndege yari baguye hejuru n’Urupfu bahora bagutega bashaka ku kwica,none igihe kirageze ngo urwo rupfu narwo rupfe!Dore urupfu rukomeye rumaze imyaka I myaniko ruguhiga amaherezo yarwo narwo rurapfuye kandi ruguye mu gihugu cy’Ubutayu bugufiya.

Hanyuma kariya kadege gato,nurupfu rwa kabiri wagombaga gupfamo rutunguranye maze Uwiteka agukura mubiganza byarwo urwo rupfu rutoya dore narwo ruciriweho iteka kuko niko Uwiteka abitegetse.Kandi dore abaguhigaga bose baciriweho iteka n’Uwiteka Imana ikorera kuko barwanije ijambo ry’Uhoraho bibwira ko ari wowe barwanya baza kwsanga bahanganye n’Uhoraho bituma umujinya w’Uhoraho urushaho kwaka umuriro mukanwa no gucumbeka umwotsi mu mazuru y’Uhoraho none abaciriyeho iteka ryose urubanza rwabo rurarangiye kuko banangiye imitima yabo bituma barimbuka niko Uhoraho avuga.

hcr

 

 

 

 

Kariya kadege agtoya wabonye nirwa rupfu rutoya narwo rwahise rucirwaho iteka n’Uwiteka Imana yabakiranutsi,narwo rwahise rucirwaho iteka burundu none rurarimbutse.Iriya RED Cross wabonye ni cya gihe wari Uganda ubwo leta y’umwana w’umusita afatanije n’umwana w’umwakagara bakoresheje umukozi wa HCR witwa STEVEN w’umuzungu ushinzwe protection ku kugambanira maze ugahungira muri ICRC ugahita ubacika bataguciye ighanga.

Hasigaye iminota (5) gusa umwakagara akava ku ngoma

Vuza impanda ikomeye uvuge uti hasigaye imonota [5] umwanzi wabakiranutsi agacirwaho iteka n’Uwiteka Imana yabakiranutsi.Karabaye ibyahanuwe birasohoye nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryabivuze none ababigiraga ibikino dore baciriweho iteka ryo kurimbuka kuko banze kumva iyo ivuga yo mu ijuru ngo bakize ubugingo bwabo.

Biringira kandi bakizera umwakagara ngo n’umunyamaboko ntawamushobora none bitumye barimbuka ndetse abandi ijambo ry’Uhoraho barifashe nk’igikinisho ariko noneho amaso yabo agiye kukibonera abo nibo bazaba abagabo bugutanga ubuhamya niba harabazarokoka bazavuga uko byatangiye nuko bizarangira maze icyo gihe abantu ntabwo bazongera gukinisha ijambo ry’Uhoraho bazaryubaha kandi bazaritinya kandi bazarikurikiza kuko bazaba baramaze kubona ingaruka zo kutumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi.Dore Uwiteka agiye gukora icyintu gishya muri gakondo yabakiranutsi.

Agiye guhemba no guhana kandi abanyembaraga azabahindura kuba abanyantegenke,maze abanyantegenke nabo abahindure kuba abanyembaraga nyinshi kuko bazaba bafite imbaraga zinagana n’Intare y’ingore cyangwa amaboko nk’Iyimbogo maze icyo gihe amahanga yose azavuga yuko ubwo bwoko bwahiriwe k’Uwiteaka Imana icyo gihe bazaza gutura amakoro k’Umwami wa gakondo yabakiranutsi,kandi bazemera gukorera Uwiteka Imana y’Israel uko niko Uhoraho abitegetse.

April 26, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkoma mashyi za magigiri z’umwakagara zikoze inama yubugambanyi yo gukoresha ibishoboka byose bakabasha kumenya aho uherereye.Dore bagiye kongera gukoresha abantu batandukanye kugirango byanze bikunze bamenye gahunda zawe maze bakwireke uko bakora!

Bamaze gukora izo nama babaza abashinzwe ikoranabuhanga nimba haba hariho ubundi buryo bwo gukora tracking bifashije inyandiko.Numva ababishinzwe bavuga ko uburyo buhari busigaye ari bumwe gusa kuba bakohereza documents isaba gufungura ukoresheje password na User bityo bakaba babonye uburyo bazajya binjira muri e-mail zanjye kandi nyamara ubwo nibwo buryo buhendutse babanje gukoresha mu mwaka wa 2013 barananirwa

kagaIntumbi

 

 

 

 

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore imyuka [2]  y’Inzika y’Inzigo yongeye kuguhagurukira kugirango barebe ko bagirirwa amahirwe yo guta muri yombi,nizere ko uri bukore kwa kundi Uhoraho yakwigishije kugirango biruke inyuma y’umuyaga uko niko Uhoraho avuga.

Nerekwa wa mudayimoni ushinzwe gutoteza abakranutsi babanyamugisha bawiyambaza kugirango ubashe kubafasha muri gahunda zabo.Ariko bananirwa kwemera yuk Uhoraho ari we Mana kandi ari we mugenga wa byose nta nubwo batekereza igihe tumaze bampiga amanywa ni joro ngo nibura bibatere ikimwaro cy’uko imbaraga barata zahindutse inkovu zimiringa!

Mbona bakoze hasi no hejuru ariko bananirwa kugira icyo bageraho,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,bariya bantu nabapfapfa ko wahiga umuntu utazi ako ahigwa,byashoboka gute ko umuntu mwamuhiga azi neza ko mugiye kumugenza ngo hanyuma abure kwiringira Uwiteka maze Uhoraho nawe amutabare?

Ese bababwiye ko Uhoraho atajya atabara abamwiyambaza ngo abagirire neza?Niba yarabashije gutabara abatutsi muri jenocide nigute azananirwa gutabara umugaragu we uri mu gihugu cy’Ubutayu!?

Abantu benshi bicwa no kujijwa,ariko umuntu iyo yamaze kumenya burya umwanzi kaba kamubayeho kuko aba atagifite imbaraga kuko imbaraga z’umwanzi zishingiye kw’ibanga naho umuntu iyo yamaze gusobanukirwa ikimugenza nikimuhiga biba bayarangiye iyo yishwe aba yizize.

Kuko imwe mu ntwaro umwanzi akoresha n’ukumenya ukuri kandi iyo wamaze kumenya ukuri kurakubatura Yohana 8:32 Satani nawe akoresha ubujiji kugirango utamenya kuko iyo wamaze kumenya akazi ke karangirika niyompamvu umwakagara ahora arwana n’umuyaga w’InyangeNews kugirango abanyarwanda batabasha kuemenya imigambi irimo kubategurirwa bityo agatinya ko bahita bahunga igihugu cyose bakamucika kandi yari yarabifatiye akabahindura imbata ze!

Nuko rero mwana w’umuntu,dore bagiye kwifashisha ikoranabuhanga ryose rishoboka kugirango bakwereke ko arabagabo bafite imbaraga nyamara kandi biyibagije yuko izo mbaraga bafite zikomoka k’Uhoraho wazibahaye kandi uwo akaba ariwe ukorera.Ese byashoboka ko abantu bahinduka injiji bigeze aho?Niko Uhoraho abaza!

Jezebel

 

 

 

 

Nuko mbona bashyizeho umugabo w’umugome wambaye umugomo kungenza nawe mbona agiye kwiyabaza imbaraga z’umwijima zo mu bwoko bw’Abacwezi kugirango asohoze umulimo w’ubugome nubugizi bwa nabi maze azawuhemberwe ariko biranga bihinduka imfabusa kuko Uhoraho ari kuruhande rwanjye nubwo badashaka kubyemera kuko satani ubusanzwe numwiyahuzi ntajya yemera gutsindwa ariko abali kumwe n’Uhoraho buri gihe ntakibabuza gutsinda uko niko Uhoraho avuga.

Jezebel1

 

 

 

 

Ikintu cyantagaje muri iri yerekwa ni uko mbere yuko bakora igikorwa cyose cyo guhiga ubugingo bwanjye babanza kujya guterekera no kubaza iyo myuka y’umwijima kugirango ibahe grantee yuko bizabagendekera neza,ariko se iyo bagerageje rimwe bagatsindwa bakongera ubwakabiri imyaka ikaba ibaye [7] duhanganye bumva nta soni bibateye?

Ariko se ko nikorera umulimo w’Uhoraho,niki gituma bahiga ubugingo bwanjye?Ko Uhoraho ariwe wampaye uyu mulimo ngo mukorere niki kandi mushaka?Ese mubona mudakomeza kwishyira mukaga gakomeye aho muzisanga mwarasibye amayira mwanyuzemo ubushize?Uko niko Uhoraho ababaza

Njyanwa mu iyerekwa maze mbona ubutayu budasanzwe aho wa mudayimoni wari yoherejwe kungirira nabi mbona yajyanywe mu gihugu cy’ubutayu ariko ubwo butayu bukaba busa na Park y’inyamaswa zitandukanye.Uwo mudayimoni akimara kumbona aza yirukanaka yibwira yuko ambonye hafi ye maze arancakira mpangana nawe ntabaza iyo mu ijuru maze intare yo mu muryango wa YUDA mbona irantabaye

Ndikomereza ndagenda ngera aho abasheshe akanguhe bateraniye basa nabari mu iguriro maze ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi ko bambuwe igihugu kubera ibintu [2] bigiye gutuma bongera kwangara

rwanda-map-large-300-300

 

 

 

 

[1] Dore bagiye kwamburwa igihugu kubera ubugome bwabo bakorera bene wabo bibwira yuko igihugu bakibonye kumbaraga zabo kandi abo bakorera ubugome aribo babafashije kugirango Uhoraho abahe umugisha babone igihugu nyuma y’imyaka [35] bangara mu mahanga batagira igihugu.

[2] Bazamburwa igihugu kubera basuzuguye ijambo ry’Uhoraho bakanga kumvira Uhoraho ahubwo bagashaka guca ibihanga abagaragu b’Uhoraho.

None dore mwambuwe igihugu kuko mwanze kwihana ahubwo murirwa mu iguriro ry’inka [ABadayimoni] mwibwira yuko hari cyo bizabamarira ariko noneho dore igihugu cyanyu mugisigiwe arumusaka kandi dore mukzwe nisoni imbere ya mahanga kuko mwanze kumva ivuga yo mu ijuru ahubwo mukanezezwa no gukora ibyaha basogukuruza banyu batakoze ndetse mugashishikariza nabandi kubikora mwibwira ko ariho muzabona ubugingo nyamara dore mugiye kurimbuka kandi muzaba mwizize kubera agasuzuguro kanyu uko niko Uhoraho avuga.

Dore nazindukaga mugitondo cya kare nkatuma abagaragu banjye bakababwira ariko mukanga kumva ahubwo mugashaka kubaca ibihanga nyamara nafurizaga ineza atari ikibi ariko mwanze kumva ijambo ryanjye ndetse nabatambyi mwiyimikiye bahindutse nkamwe batinya kubabwiz’ukuri ahubwo bakaruma bahuha abo nabo muzajyanirana kuko nta cyatuma barokoka ijambo ryanjye kuko nabo babaye nkamwe kuko banze kubabwiz’ukuri ngo nibura mutazabona icyo mwitwaza uko niko Uhoraho avuga.

Dore mbambuye igihugu nzagisubiza abagihoranye ndebe ko nabo bazangenza uko mwangeje nabo nakibambuye kubera kutubaha ijambo ryanjye kuko nalinzi koi bi byose bizaba none reka nkibasubize kuko bamaze igihe kirekire bandirira maze ndebe ko banzagenza uko mwangeje uko niko Uhoraho avuga.

Dore namaze kwiyimikira uzababera Umwami azabatwaza ubugwaneza nimugera muri gakondo yabakiranutsi,ariko muzirinde gukora kubagaragu banjye nimuramuka mubakozeho muzamenye ko ari jye muzaba mukoze mujijo.Icyo gihe nzahita mbareka musigarane ibyanzu byanyu maze ndebe aho muzigeza niko Uhoraho avuze.Kuko ndbaizi neza ko nimumara korohererwa mugahabwa igihugu mugahsira impumpu muzatangira ishyari amayeri namatiku murwanira imyanya mushaka kwigaragaza ko mushoboye ariko se iki gihe cyose mwarihe ngo musubize ubwami ku ngoma?

Uko niko Uhoraho azababaza nuko rero mutinye kandi mugire ubwoba bw’ijambo ryanjye kuko ntazongera gutuma ubwoko bwanjye buhinduka impunzi kuko ndabizi neza ko butazigera bubagirira ikizere kuko bwarahahamutse bubatakariza ikizere ubu ibyiringiro byabwo ni k’Uwiteka wenyine!

Nuko rero muzirinde uburyo muzayobora ubwoko bw’Uhoraho kuko atari wo mwanya wo kurya izibyibushye ahubwo nigihe cyo kumora izakomeretse no kuzigaburira ibyo kurya bikwiriye kugirango nibura zigarure akabiri uko niko Uhoraho avuga

bible

 

 

 

 

 

NB:Niba mushaka amahoro no gutunganirwa mu gihugu ngiye kubahaho gakondo cya mata n’ubuki,muzirinde gukora ku bwoko bwanjye kuko ari nta koreka !Niba mutazubahiriza ibyo,muzamenye yuko nzabagenza uko muzagenza kandi nzabagwa nabi cyane kugirango muzamenye ko arijye uvuga uko niko Uhoraho abitegetse!

Abami [2] uko bazakukirana bakwiye kuzubaha ijambo ryanjye Umwami Kigeli V Ndahindurwa nundi uzamusimbura muramenye ntimuzangenze uko umwakagara yangenje kuko yigishije ubwoko bwanjye abuhamagarira gukiranirwa barangije ijambo ryanjye barihindura ibigambo nyamara ryali ijambo ry’Uhoraho.

Nuko nerekwa bafata cigarettes bazishyira muri bibiliya barangije barabumba bayishyira mu nzu itarimo umuntu,maze bakajya baza kureba yuko rya tabi bashyizemo har’uwaba yararikuyemo bagasanga rikirimo nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uku niko Uwiteka avuga.

Dore mfitanye urubanza nubwoko bw’Abatutsi basuzuguye ijambo ryanjye bararifata barihindura ubusa nyamara ubwo bari bakiri mu mahanga baryubahanga ariko maze kubaha igihugu bamaze kwima ingoma bahinduka abami nibikomangoma batura mu mazu batubatse y’ibitabashwa maze batunga batunganirwa batangira gusuzugura ijambo ryanjye no kuzajya barikoresha mu nyungu zabo.

Natumaga abahanuzi bakabafata bagafunga abandi bakabica bakabahindura za bihehe bagashwiragira bagakwira mahanga bahunga ibyaha batakoze kuko ijambo ryanjye ryababayeho igitutsi.

Nuko rero uko babashwiragije bagakwira imishwaro yamahanga uko niko nanjye ngiye kubagenza kuko bakomeje gushing ijosi banga kumva ijambo ryanjye kandi lilimo ubugingo nzabateza amahanga abambure igihugu maze bongere bashwiragire mu mahanga kuzageza igihe bazihanira ibyaha byabo bikabije bakoze maze bakazabona kugaruka mungihugu atari kubutagetsi!Uko niko Uhoraho aciye urubanza rwanyu.

Yemwe bwoko bitagonda ijosi,muzageza he kwanga imiburo y’Uhoraho?Dore numuhanuzi nabahaye ngo abaere umugisha mwabereye ihwa lihanda mu muhozaho inkota mushaka kumuca igihanga iyo ataza kuba Jyewe Uhoraho walinze ubugingo bwe kugirango ankorere muba mwaramurimbuye uko niko Uhoraho abaneguye!

Dore njya kurema ijuru n’Isi nta numwe wo muri mwe waruhari ngo nibura azabwire abandi amateka yuko byagenze mwaravutse mwisanga ku isi gusa.Ariko mwanze kwizera ijambo ryanjye kandi ari mwe natoranije ngo muzakwiragize impumuro nziza y’ijambo rynajye mu mahanga yose.Ariko mwaranze mushinga amajosi yanyu mwavuze ko ngo gukorera Uhoraho bitagira umumaro kugirango murusheho kubahiriza amahame yirali ryanyu kugirango mugwize gukiranirwa kwanyu uko niko Uhoraho avuga.

Diamond

 

 

 

Dore ibyo mwubatse byose muvuga ko igihugu cyateye imbere nyamara ntikigeze gitera imbere ahubwo ubuambo nibwobwateye imbere mwanze kunyurwa mbaha na Congo nabwo mwanga kunyura mbese niki mwifuza ngo mugihabwa ariko mukiranukire Uhoraho?

Niko Uhoraho abaza!Amatwi yanyu mwayashyzieho ibiti ahinduka ibihuri kandi narayaremye neza ameze neza ngo azajye yumva ijambo ryanjye ariko mwayahinduye ibihuri yumva ibyo ashatse ibyo mudashaka ntashobora kubyumva no kubyemera nyamara ibyo mwumva nibyo bizabahindukira umuvumo kuko bitarimo ubugingo bikazabatera kurimbuka mukazajya iwabo wa twese aho muzaba mutegereje gusomerwa imyamnzuro yurubanza rwanyu kugirango mumenye icyerekezo cy’iherezo ry’ubugingo mudafite ahubwo butegereranije kuzacirwaho iteka uko niko Uhoraho ababuriye.

Mwana w’umuntu burira ubwoko bw’Uhoraho nubwo butazakumva ariko bubwire kugirango butazitwaza ko butamenye maze igihe nikigera bazananirwa kuzamura ijwi basenga Uhoraho kuko bazaba barabwiwe bihagije kandi bakaba batazabona icyo bireguza imbere y’Uhoraho kuko dore umwijima wicuraburindi uraje kandi nibo umanukiye erega Uhoraho ntanezezwa nuko ubwoko bwe burimbuka niyompamvu ahora ababwira ndetse akongera akabisubiramo kugirango batazabona icyuho cyo kwisobanura imbere y’Uhoraho dore ubwo bwoko ntibugonda ijosi bwanze ko mbubera umuyobozi ngo burashaka kwiyobora.

Dore ubwoko bw’Abatutsi nubwoko bure bure kandi bufite umubiri urembekereye nishyanga ry’abantu barebare bakunda intambara cyane kandi igihugu cyabwo bagihindura umusaka kubera gukunda kurwana kandi nta bwoko bwahagarara imbere ngo babuneshe kuko uwo niwo mugabane wabo ariko iyo Uhoraho yabarekuye baraneshwa niyompamvu uzaba umuhanga agashaka mu maso y’Uhoraho ntazabura kumuha ubwo bwoko ngo abunyoborere uko niko Uhoraho avuga.

Ubwo bwoko dore bwabaye bwinshi bwaragutse kuko buyoboye ibihugu byinshi ariko byumwihariko abatuye hagati y’imigezi ni nzuzi abo nibo nahinduye kuba ishyanga nyashyanga ndiha igihugu kugirango bankorere ariko igihugu baragisiribanze bagihindura uko bashaka ndetse nabashatse gukorere Uhoraho bahisemo kubirukana babahindura intatane zitagira umushumba nyamara dore igihe kirageze ubwo ngiye kongera kwegeranya intama zanjye nkazikura iburasirazuba niburengera zuba.

Amajy’Epfo n’amajyaruguru nzigarure murwuri rwazo maze nzishakire umushumba uzaziragira kandi uzitaho icyo nanjye sinzajya kure yazo ahubwo nzaba hafi yazo kugirango numve ibyufuzo byazo kugirango mbagirire neza kuko nzi yuko abo inguzu,imihari,namasega zitariye izo ziracyariho kandi nzazitubura zigwire zimere nkumusenyi wo kunyanja uko niko Uhoraho abivuze kugirango zongere zororoke zigwirire murwuri rwazo zigubwe neza niko Uhoraho abyifuza!

April 27, 2016 Maze ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira itorero ryohoze ar’Uwiteka ubu rikaba ryarabaye indiri ya Satani ADEPR rikorera mu Rwanda uti,nzi imirimo yawe nubwo wahindutse isinagogi n’indiri ya Sekiibi Satani ubu ukaba na ka kazuyazi ka kaba karahindutse ubukonje.

Uti dore isarura riraje nyamara ufitiye amadeni abantu benshi kandi witwa ko ukiranuka none nigute uzinjira mu isarura utarishyura amadeni yabandi?Niko Uhoraho abaza!!!

Ndabwirwa ngo,mburire abanyarwanda bafite amadeni ababishoboye bayishyure vuba vuba isarura ritaraza kuko riraje kandi rije ryihuta[Abakiristu]kuko ntawuzinjira mur’iryo sarura atarishyuye amadeni yishyuzwa kuko bidashoboka yuko mwataha ubukwe bw’umwana w’intama mutambaye ibishura byera niko Uhoraho ababuriye.

Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore benshi baruhijwe na madeni cyane kwishyura inzu zo gukodesha dore ngiye kubakiza uwo mugoko wo gukodesha kuko bitazongera kumvikana muri gakondo ya bakiranutsi nyuma y’Isarura nta muntu uzongera kurushwa na madeni yo gukondesha cyeretse ubwo ubwoko bw’Uhoraho buzaba bumaze kugwira bukuzura igihugu uko niko Uhoraho avuga.

Devil

 

 

 

 

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo wongeye guhaguruka kandu uhagurukijwe na SUSAN Thomas wari yaragutwaye umugisha none dore umugisha wawe yari yaratwaye Uwiteka arawugaruje ariko dore Susan ahaguruikiye ku kurwanya akoresheje imbaraga yakoresheje z’Abwezi gutwara umugisha wawe.

Nuko mbona yohereje umwuka w’igifungo gereza dore ko ariyo ntwaro yagiye akoresha kenshi akajya ambuza amahoro nkajya mfungwa nta nibyaha nakoze nzira ubusa.Uwo mucyecuru umugabo we yari yarambyaye muri batisimu ya mihango ya kiliziya Gatholic bakoresha mukubatiza abana bakiri bato[Impinja]ndabirwa ngo ntutinye kuko Uhoraho akubereye masi cyane kandi iki kikaba ar’igihe cy’Uhoraho akaba alimo guca imanza zitabera mu bwoko bw’Abanyarwanda bityo rero naho yakohereza imbaraga z’umwijima zingana iki,ntabwo byamukundira ko yongera kwisubiza umugisha wawe niko Uhoraho avuga.

Dore no kwa bamwana we,Ruzezwa Narisis nabo bakoreshaga izo mbaraga z’abacwezi batwaye imigisha ya bantu benshi ariko kubera igihe cy’ubutabera cyabagereyeho baranze kwihana ngo basubize ibyabandi nabo nuko umugisha bari batunze utari uwabo wasubiye kwa banyirawo.

Niyompamvu abantu benshi bacyennye cyane mu myaka irenga [40] bagakora ibishoboka byose ariko bikanga nuko bari barambuwe umugisha n’inkozi zibibi mur’iki gihe cy’ubutabera bw’Uhoraho hari abari batangiye kubona bakora bikaza nyamara sikindi nuko Uhoraho yaciriyeho iteka izo nkozi zibibi uhereye  01 Jan.2013 iyo babonye bikunze bagirango nubuhanga n’ubwenge bwabo bibafashije naho ntibazi yuko ubutabera bw’Uhoraho bwabagezeho.

Dore hari abagiye mu bihugu byo hanze bagakora ariko inyatsi ikanga ikabiyora,bakayoberwa ibyaribyo,ariko mur’iki gihe abasomye ijambo ry’Uhoraho bagakora uko Uhoraho yategetse batangiye kubona umusaruro nibyo abantu benshi bagiriwe nabi ariko bajya batinya kubivuga ntampamvu yo kubvuga ariko ntiwabura kubibwira Uhoraho kuko mbere yuko unabivuga niwe wabanje kubikubwira nubwo utabyitayeho mu nzozi za ni njoro uryamye usinziriye nibwo Uhoraho yashyize ikimenyetso kumaso yawe ubasha kureba nubwo ubwenge bwawe bwananiwe kubisingira ariko noneho uko uzagenda usoma ijambo ry’Uhoraho niko uzagenda ubisobanukirwa.Nuko rero saba Uhoraho aguhe ubutabera bukwiriye kugirango nawe uhinduke imbohore maze utangire uririmbire Uhoraho umunezerewe uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rirmbwira riti,mwana w’umuntu,dore nguhaye umugisha kuko bashaka kugushyiraho umuvumo,niko nanjye nzajya nongera umugisha wawe kuko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Uhoraho avuga.Dore abari barakwambuye umugisha bose wa muvumo bari baragushyizeho ubasubiyeho kuko Satani adashobora kubaho adakora imirimo yo gukiranirwa bari barizeye yuko bitazamenyekana ko babagiriye nabi ariko noneho bamenye yuko mwatahuye ubugome babagiriye none dore bahindutse abatindi nyakujya ubukene bwari barabashyizeho nibo busubiyeho uko niko Uwiteka ategetse!

bible

 

 

 

 

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Pastor CANIZIYO utuye mu murwa wa Kigali niwe usigaye wenyine kuba umwiringirwa mu ba Pastor bose bari mu murwa wa Kigali,kubera yirinze kwiyanduza nanjye dore nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi,YOHANA 15.

Dore nzarinda ubugingo bwe kuko yakomeje guhamya izina ryanjye kugirango amenye yuko nd’Uwiteka uca imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.

April 28, 2016 Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwazi yongeye gusenya gakondo y’Umuhanuzi ikinyamakuru InyangeNews kubera agahinda gakomeye ko kuba warabacitse.

No kuba warahinduye technology bakaba batabasha kubona no kumenya ikirere uhereyemo.Dore bashatse undi muntu w’umuhanga mu by’ikoranabuhanga ngo yongere asenye icyo kinyamakuru gakondo yabakiranutsi.

None haguruka werekeze mu biro bikuru maze uhangane nabo kuko iyi ntambara ntitez kurangira kuzageza igihe ingoma y’igitugu umwanzi w’ibyiza azakurirwa ku ngoma.

Dore ababajwe cyane ni uko abantu biyongereye cyane aho kugabanuka ibyo akora byose zigenda zivamo,ubuhanuzi nabwo niko bukomeza gusohoza ubutitsa maze ubwoba bukabataha bakabura amashwemo umutima ukabahagarara bakabura ibyiringiro by’Ejo hazaza nuko rero ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uhoraho akiri ku ngoma uko niko Uhoraho avuga.

Mwana w’umuntu,dore umwanzi agiye kohereza magigiri ugiye kwigira umuntu ukijijwe maze akwandikire agusaba ko wamusngera uzamusegere kandi uzagenze kwa kundi kuko icyo bashaka nawe urakizi kuko bakubuze epfo na ruguru maze babone kandi bamenye yuko Uhoraho ari we Mana yabakiranutsi kandi Uwiteka aca imanza zitabera uko niko Uhoraho avuga.

King

 

 

 

 

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kumbwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa agiye kugira urugendo kumugabane w’Africa urwo rugendo ruzaba ar’urw’umugisha kandi ruzaba kimwe mubimenyetso bikomeye cyane byo mu marembera y’umwakagara na FPR.

Nuko mbona aragiye agezeyo amahoro bamwakirana urugwiro kandi mu ibanga rikomeye cyane maze mbona alinzwe na bigina bitukura bihagarariye isi yose kugirango umutekano we udahutazwa

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uko Uwiteka yabivuze niko bibaye kuko ibyahanuwe bisohoye bikaba bigeze kumuryango w’Iszerano ry’UHORAHO nk’uko yabivugiye mukanwa kabahanuzi b’Uhoraho.

Nuko mbona umwe mu ntabwa z’ubwami wagombaga kubonana na Nyir’urwanda araza barabonana ariko Nyir’uRwanda ababazwa ni uko iyo ntabwa yahindutse umusinzi aramureka ntiyavugana nawe bynshi kubera ko yamubonyemo kuba ntagahunda afite umuntu usinda mu gihe gisa nk’iki?

Akirengagiza igihugu kirwana nikindi nakumiro birababaje maze mbona uwo mugabo wikigina kandi wigikundiro ababajwe ni uko Nyir’uRwanda amugaye kubera isindwe rye kandi yari yiringiye yuko amubwira ijambo ryiza uko niko Uwiteka avuga.

Leon

 

 

 

 

 

 

Njyanwa mu iyerekwa mbona bohereza imbaraga zumwijima kumuhanuzi Majeshi Leon no kumuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe hamwe n’Umulinzi mukuru w’ibyasezeranijwe ngo basubizwe kandi bajyanwe mu gihugu cyo mu butayu.

Mbona umwuka w’urukoza soni uraje utangirira kumuhanuzi mukuru ariko mukanya gato mbona uwo mwuka nawo wongeye guhabwa kwinjira muri ubwo butayu bakiburimo batarabuvamo ababwoherejwemo maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntabwo nzemerera inkozi zibibi ko zongera kujyana abagaragu banjye mu gihugu cyo mu butayu ahubwo dore mucyimbo cy’Ubutayu nongeye kubaha umugisha uko nko Uhoraho abitegetse

Nerekwa muri gakondo yabakiranutsi abadayomini bakorerayo basubiranamo maze birara mu butunzi bwabanagandorero bwose uko bwakabaye baratatanya bwose barabumara maze numva abanyagakondorero bavuga ngo”Uyu ntawundi utari wa muhanuzi waduhanuriye nabi none ibyo yaduhanuyeho bidusoyeho kuko twananiwe kumwica ngo areke gukomeza kuduhanurira nabi none iryavuzwe riratashye!

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu.ukwiye kumenya impamvu bahora bashaka ku kwica”Ni uko hatabayeho umuhanuzi uhanura iby’Uwiteka,ntabwo ubuhanuzi bwasohora kubo bureba iyo rero bishe umuhanuzi ibyago byabo biba biburijwemo ntibishobora gusohora kuri bo kuko umwuka ubisohoza uba mu muhanuzi iyo niyompamvu ibatera gushaka kwica abahanuzi”.

Nziza

 

 

 

 

Maze umwuka arakomeza arambwira ati,ariko ikibazo ni uko bica abahanuzi b’Uhoraho maze abakonikoni ba sekibi bagasigara,ariko se babica gute kandi aribo babikora kuko baba banga kwmaburwa umulimo kuko bigize abahanuzi kungufu za sekibi ntibashaka undi umuntu ukora uwo mulimo kugirango abantu badakomeza kwizera Ihoraho kandi Satani avuga ko ari we Imana itegeka isi nijuru bityo bagahora bahiga abagaragu bUhoraho bakabaca ibihanga kuri babandi batagira ubwenge cyangwa badafite kwizera guhagije bagatinya guhangana nibihe biba byarateganije bakibwira yuko guhanura ar’umulimo w’icyubahiro gusa kandi utagira ingaruka bityo bakabaca ibihanga kubera kutaba maso nokutammenya agaciro kumulimo bakora!

RNC

 

 

 

 

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umutwe wa Politike wa “Rwanda National Congress” (RNC) bagiye gukoresha film izatuma uwo mutwe wa politike umenyekana cyane hirya ni hino ku isi.Ariko nubwo bimeze gutyo nta cyo bizahindura ku byahanuwe bazamenyekana nibyo ariko se bizafasha iki ku bwoko bw’Uhoraho.

Dore abo bantu nta matwi bagira kuko bahora bahakana ubuhanuzi bw’ijambo ry’Uhoraho kandi bakirengagiza iby’ijambo ryabwo nyamara muri ubwo buhanuzi nibwo halimo ubugingo.

Kandi nimwo hakubiyemo gahunda zose z’Uhoraho nukuri nukuri nongeye kwirahira ntabwo abo bantu bazafata igihugu ngo bakiyobere kuko bagaragaje gukiranirwa cyane nabagiriye neza mbarinda umwakagara ariko hebe no gushima ngo bamenye yuko arijye wabikoze ahubwo bitwaza izina ryanjye kugirango bigarurire imitima y’ubwoko bwanjye bababeshya yuko ngo nabo bemera kandi bakziera Uhoraho.Nyamara baba babeshya ngo barebe yuko imbaraga zabo zakwiyongera.

Dore igihugu nzagiha Umwami w’uRwanda nk’uko Mutara lll yabinsabye ko ntazibagirwa abantu no bwoko bwe,nuko rero kuko nd’Uwiteka kandi nkaba nubahiriza isezerano nasezeraniye abantu banjye ntabwo igihugu kizasubira mu maboko ya barepubulike kuko bakunze gukiranirwa bananirwa gutunganira Uhoraho imbere ya maso ye

 

None mwana w’umuntu,hanura uvuge uti,yewe RNC we wanze kumvira Uhoraho nicyo kizatuma Uhoraho ataguha igihugu wigeze guhabwa ukagitobatoba kandi wamennye amaraso menshi yuzuye ibiganza byawe umuntu wese ufite amaraso mukiganza ntabwo Uhoraho azamuha igihugu ngo ayobore ubwoko bw’Uwiteka ahubwo azagiha Umwami Uhoraho yitoranirije atari kibw’imilimo ahubwo ni kubw’Uwiteka yashimye ko akomeza kuba Umwmai wabanyarwanda mu gihe cy’Uhoraho kugirango azakorere imilimo uko niko Uhoraho abitegetse.

Nuko RNC muce bugufi musabe Umwami w’uRwanda azababere umubyeyi maze azabacire imanza zitabera kuko mwakiraniwe kubwoko yahawe ho umwandu n’Uwiteka ngo abuyobore.

Dore ibyanyu byararangiye ntabwo muzongera guhabwa repubulika ngo habeho perezida ahubwo hazabaho ubwami muzajya muyoborera munsi y’ukuboko k’Umwami uzimikwa n’Uhoraho kugirango mumenye neza yuko Uwiteka yababajwe nimilimo mwakoze yo kumena amaraso y’ubwoko bwe maze abambura ingoma ayisubiza aho ahoze kugirango yongere agerageze imitima yabahoze ku ngoma nimba bazagenza nk’uko Uhoraho abyifuza.

Nuko rero imbaraga mukoresha zose zizahinduka impfabusa kandi muzamenya yuko iri jambo ryaturutse k’Uwiteka ari uko mumaze kubona umwakagara avuye ku ngoma Umwami akima ingoma aho niho muzamenya yuko burya koko umuhanuzi yabahozemo uko niko Uhoraho abitegetse!

Leon

 

 

 

 

 

Dore mwarwanije umugaragu wanjye Majeshi Leon ndetse munacura imigambi y’ubugizi bwa nabi,niyompamvu imbaraga zanyu nzazihindura imfabusa!Dore umuvumo w’umuhanuzi ubari kugahanga none se mwabona gute umgusha kandi umuvumo ubariho?Niko Uhoraho abaza!

Sinshobora guha abantu umugisha bavumwe n’umugaragu wanjye kuko yabikoze bimuvuye kumutima kuko mwababaje ubugingo bwe kandi koko mwarahemutse kuko nanjye Uwiteka narimpari nabitangira ubuhamya ndetse mwamuvuze amagambo atari meza kandi icyo gihe narumvaga maze ndabihorera kugirango abanze ace akenge hanyuma azamenye igikwiriye none amaze guca akenge yamenye ibyanyu nuko rero ninde wundi wamuvuguruza ngo abavumure?

Cyeretse umunsi mwaciye bugufi mukamusanga mukasaba imbabazi kandi nabwo niyo mwasaba imbabazi ntabwo yabasabira umgusha wo gutegeka igihugu ngo yivuguruze mu byo yahanuye mwabona uwundi mugisha utari ugutegeka igihugu ariko sukuba umukuru w’igihugu [perezida]

April 29, 2016 Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu minsi iri mbere umwakagara agiye guhura nakaga gakomeye cyane kuko ishyaka rye rya RPF (Abatutsi) bamazee kubona yuko ingoma yabo yarangiye bikaba bizatuma ubuzima bwabo buzarangirira muri gereza nk’uko byagendekeye MRND (Abahutu) none dore bahimbye amayeri yo kwitandukanya n’umwakagara kugirango bizabe urwitwazo bazakresha mu manza bazaregwamo murukiko mpuzamahanga uko niko Uwiteka avuga.

Dore uwo mutwe wa politike uzacikamo ibice [3]hazabaho igice cya Kagame(Umwakagara) hazabaho nibindi bice [2] bizaba byihaguye kuri RPF nyirizina bavuge yuko bitandukanije na RPF original ngo kuko itakoze ibyo yasezeranije abanyarwanda byose ngo ibishyire mubikorwa.

James

 

 

 

 

Ubu buryo bukaba ari bwo buryo buzakoreshwa kugirango intambara yo ngukuraho umwakagara ibashe koroha kandi nibura ntihazapfe abantu benshi cyane kuko nibiramuka bitagenze gutyo,abanyarwanda bazashira kuko icyo umwakagara ashaka cyangwa yakwifuza ni uko iigihe azakurwa kubutegetsi abantu bapfa bagashira bityo bikagaragara yuko ari we muyobozi wenyine abaturage bashakaga bikaba ari byo byateje intambara nyamara ibyo bikaba ari icyonyoma gusa.

Nuko jambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abatutsi nabanyabwenge bagiye guhinduka umwakagara bamusige murubuga wenyine kuko bamaze kumenya neza yuko imbaraga yarafite yazihabwaga n’igihugu cy’America,none babonye izo mbaraga zirangiye bagiye kumuhinduka aho niho umwakagara azamenya abanyarwanda icyo bari cyo naho ubundi arakina mubikomeye uko niko Uhoraho abitegetse!

 

Ariko aya mayeri akaba atazabakiza ubufatanya cyaha bakoze ubwo ishyaka rya RPF ryali ritaracikamo kabili,ibyaha byose byakozwa nabayobozi biryo shayaka bizarebwaho ubwo hazaba habonetse ubutabera busesuye kandi bushimangiwe nabanyarwanda kuko Umwami Kigeli V Ndahindurwa agiye kwima ingoma uwo niwe uzamenya icyo abanyarwanda bakeneye uko niko Uhoraho avuga.

Mwana w’umuntu,dore abayobozi ba RPF isi izababana ntoya cyane bazabura aho bahungira kuko ibyo bakoreye abandi ari byo bazakorerwa kandi muri bon ta numwe wakoze neza ngo nibura azabishimirwe

Kubera iyo mpamvu ntakabuza bazagubwa gutumo kandi bazakorwa nisoni cyane kuko ubutumwa bwabo burasohoye vuba cyane binjiye mu gihugu cy’Ubutayu bugufiya uko niko Uwiteka avuga.

 

Ubwo nkiri mur’iryo yerekwa mbona abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu baunzwe na Gen.James Kabarebe bakaba abenshi baragiye bafatwa kubera kuteera leta,abandi bakitwa aba FDLR,abandi bakitwa interahamwe mbona bafungiye ahantu hatazwi n’umuntu uwari we wese.

Mbona ko bafunzwe igihe kire kire maze mbona mu mitwe yabo bahanaguritse (MEMORY) mu bwoko bwabo naho babarekura nta cyo bashobora kwimarira mbona babashakiye Umubikira (none)wa kiliziya Gatolika wize ibijyanye nimitekerereze y’umuntu maze mbona atangiye kujya abigisha gahoro gahoro kugirango barebe ko bapfa kugarura akenge ariko byasaga naho bashobora kuba barabahaye uburozi butuma ubwoko bwabo bwibagirwa ikintu cyose bari bazi kuva bavutse!!!

Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,iyi ngoma ya FPR yakoze ibikorwa byinshi byo gukiranirwa niyompamvu guhora k’Uhoraho kuzaba guteye ubwoba dore uko bakomeje kwica abantu urubozo wagirango nibo babaremye nta nubwo batekereza yuko mu ijuru har’Imana ikiranuka ireba akantu kose ngo nibura bapfe gutinya ahubwo uko iminsi ihita ninako gukiranirwa kwabo kugnda kwiyongera umunsi kumunsi uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero burira ubwoko bwanjye kugirango bumenye gahunda yuko ibintu bigiye kugenda kuko abenshi baravangiwe abandi bacitse ururondogoro.Nuko mbona za magigiri zose zikorera hanze y’uRwanda zihamagazwa igitaraganya vuba vuba ngo zisubire muri gakondo yabakiranutsi sinamenye icyo bagiye kuzibwira ariko ikigaragara ni uko amazi yamaze kurenga inkombe uko niko Uhoraho avuga.

 

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hamanutse imiyaga amazu ayobowe n’umuvu uyu munsi biranyura imbere yawe kandi nta cyo biri bugutware kuko Uhoraho ari we maso yawe uko niko Uhoraho avuga.

kandi dore urahura n’umuntu uri muri Kaminuza arimo ariga Kaminuza [2] imwe niyo mur’Africa y’Epfo iyindi arayigira mu gihugu cye uwo muntu ntugire gahunda nawe kuko wowe warangije kaminuza yawe kuko iki atari igihe cyawe cyo kwiga ahubwo n’igihe cyo kwigisha uko niko Uhoraho avuze.

Nuko bigeze kumasaha ya nimunsi mbona ya mivu nimiyaga n’amazi bimanuka mu gihugu cy’Ubutayu byerekeza aho mperereye biraza binyura imbere yanjye ntihagira ana kimwe kingeraho maze ijambo ry’Uhoraho riranibutsa rirambwira riti,mwana w’umuntu ibi ni byabindi nakbwiraga mugitondo none dore birasohoye kugirango ukomeze kwiringira Uhoraho Uwiteka Imana yawe kuko niwe maso yawe kandi niwe rumuri rwawe uko niko Uhoraho avuga.

Dore iki ni gihe cyawe cy’umugisha nubwo inkozi zibibi zikurwanya ngo udahabwa umugisha,ntiutinye kuko Uhoraho atazabura ku kugirira neza ntiwite kumbaraga z’abana b’Abantu kuko igihe Uhoraho agutunze akaguhesha umugisha akoresheje abahiga ubugingo bwawe uwo ninawe uzakomeza kukwitaho akakugirira neza kuko wakunze gukiranuka wanga ubugome niyompamvu Uhoraho atazabura ku kugirira neza kandi akagukorera ibikomeye niko Uhoraho avuga.

Havumwe kandi hazabna ishyano abirirngira abana b’Abantu,kuko batazabura kubahemukira ndetse bakabagirira nabi kuko ni bantu barahinduka nta Mana ibarimo kandi kugira neza ntikuba muri bo bahora bibuza kugira neza nyamara bo bakifuza kugirirwa neza kandi bo batagira ineza nyamara igihe kiraje kand kirasohoye ubwo Uwiteka agiye kwbuka abakiranutsi ubwoko bwe maze akabugirira neza maze isi yose nabayituye bakamenya yuko Uhoraho atigeze atererana ubwoko bwe uko niko Uwiteka avuga.

Dollars

 

 

 

 

April 30, 2016 Njyanwa mu iyerekwa mbona imyuka y’ikinyoma ikorera muri gakondo y’abakiranutsi,mbona iteraniye mukibaye kiri munsi ya gakondo,maze mbona buri mwuka usabwa kujyana n’umwana wayo w’ikinyoma kandi uwo mwana usabwa kuba wonka ukuri kwibera ariko na none utakiri muto cyane kuko byagaragara nabi,ahubwo basabwa kujyana ifite nibura ibyana bikuzeho gato (abasheshe akanguhe) mukinyoma cya FPR kugirango bataza kugwa mu mutego wo gufatwa amanywa yihangu izuba riva.

Nuko mbona bashaka kwifatira gakondo y’umuhanuzi bavuga ngo bayiguze miliyoni zigera kuri [15] z’amanyarwanda ngo kugirango inkozi zibibi zo mu bwoko bw’Abagore [Abarozi]zibone ikibuga cyo kuzajya bakora ibikorwa byo gukiranirwa.

Ubwo ijambo  ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,manuka ujye kureba gakondo ya bakiranutsi na gakondo yawe,dore inkozi z’ikibi zigiye kuyigarurira kugirango inkozi zikibi zibone ikubuga cyo gukoreraho ibyo guiranirwa.

Nuko ndamanuka ngera kuri gakondo nsanga izo nkozi zikibi koko zayigarurirye maze mbanza guhangana na wa mwuka w’ikinyoma kuko ariwo watezaga imvururu zo gukiranirwa maze gakondo ikabura umutekano kwirukana uwo mwuka ntabwo byari byoroshye ariko mbona abandi bantu bigiye guhosha imvururu ziterwa n’ikinyoma mbona duhanganye nuwo mwuka kugeza tuwumanuye tukawugeza muri cya kibaya kiri munsi ya gakondo yabakiranutsi uko niko Uhoraho avuga.

Ndakebuka ngo ndebe ko nabona za nkozi zikibi maze ndazibura sinzi aho zari zagiye nyamara amakuru yangeragaho ngo ni uko bavugaga yuko iyo gakondo bayigaruriye ikaba iri mu maboko yabo ariko nsanga ko ariko byari bimeze ariko na none nyoberwa icyabakuye muri yo kandi bari bayiguze ngo ibabere umwandu biranyobera uko niko Uhoraho avuze.

Dove

 

 

 

 

Nuko ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma uturuka hagati ya repubulika y’umwakagara n’ubwami bw’uRwanda dore nohereje umwuka wanjye witwa BAGARAGAZA kugirango bemere yuko urumugaragu wanjye!Dore ibyo wababwiye bananiwe kubyemera ko ar’ukuri none nanjye ngiye kubibereka kugirango bamenye ko ar’Uhoraho mwavuganye utavuganye n’umwana w’umuntu uko niko Uhoraho abivuze.

Dore icyo kinyoma ngiye kugishyira ahabona kugirangp ibyari amabanga bihinduke bihinduke imisozi(Imisozi)icyo gihe bazamenya yuko umwuka w’Uhoraho uri muri wowe kuko ukwizera kwabo gufite aho kugarukira bigatuma bizera bimwe ibindi ntibabyizere ko byaturutse k’Uhoraho nyamara nimara gushyira ayo mahano ahagaragara bazamenya yuko umuhanuzi wanjye yarabalimo uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,dore harimo kuba ubugambanyi hagati,y’ubwami bw’uRwand ana na repuublika y’umwakagara ndetse hemejwe yuko hatangwa intonorano maze umwakagara akazajya ahabwa amakuru y’ibiri kubera ibwamo na gahunda balimo gutegura kubijyanye nitahuka rya Nyir’uRwanda.

umwami_na_benzinge_2

 

 

 

 

None wowe nagushyiriyeho guhishura ibihishwe andika ibyo nguhishuriye kugirango ibwami basome nibashaka bareke kubyizera,ariko byibuze baraba baburiwe ejo batazigera bavuga ngo Uhoraho ntabwo yabitayeho.Babwire ngo ibanga ry’Ibwami niramuka rirenze k’Umwami Kigeli V Ndahindurwa na Chancellor Benzinge Bonifasi karaba kababayeho usibyeko batahindura imigambi yanjye ariko kandi baraba barushijeho kwishyira mukaga gakomeye uko niko Uhoraho abitegetse!

Nkomeze kwerekwa ibikomeye bigiye kubera muri gakondo yabakiranutsi,mbona insore nsore nyarwanda cyane cyane intore za FPR hamwe nurundi rubyiruko nyarwanda bashyirwa mu ishuri ryubakiwe abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi mbona bambaye Unform zabo umweru uvaze nubururu n’umutuku mbona bavuye kwiga kubaha Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore urubyiruko nyarwanda rushyizwe mu ishuli aho bagiye kwigishwa kubaha Uwiteka abakamenya yuko ashobora byose kuko babwiwe yuko adashobora byose ndetse banabishyira no munyandiko niyompamvu bagiye kwigishwa yuko Uhoraho ashoboye batazakura bakabwira abana babo yuko adashobora byose.

sea

 

 

 

 

Mbona bakuwe mur’iryo shuli bajyanwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya buherereye kuri Nyanja yo mu majyaruguru IKASIKAZI bw’uburengera zuba bw’Isi.Nuko ndabwirwa ngo bagiye kumara igihe cyingana nicyo bari bamaze kuri rya shuli maze barusheho gusobanukirwa nezwa uburyo Uwiteka ashobora byose.

Ubwo nkiraho nerekwa Abarundi na Banyarwanda bose bo mu bwoko bw’Abatutsi  bose bakaba bari abagore gusagusa mbona nabo bajyanywe kw’iryo shuli ariko mbona abatutsi kazi b’Abarundi biyemeye cyane bafite ubwirasi budasanzwe bavuga ngo nubwo bajyanywe kw’ishuli bo bafite ibifungurwa

141202133309_hiv_512x288_spl_nocredit

 

 

 

 

Nibyo koko nabaonaga abatutsi kazi babanyarwanda bo badafite ibifungurwa,ariko nubwo byari bimeze gutyo,abatutsi-kazi b’Abarundi bari barwaye SIDA bifuza ubagirira neza akabaha nibura ya miti ijya ikiza agakoko gatera SIDA.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore naguhaye impano yo gusengera abantu barwaye indwara zose yaba SIDA cyangwa IBISAZI,ariko kubera ubonye Abarundi badafite guca bugufi ntubasengere kuko ijambo ry’Uhoraho rijyana no kwicisha bugufi maze ukakira gukira k’Uhoraho uko niko Uwiteka abitegetse.

Dollar

 

 

 

 

 

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye kuba umugambanyi mu bwami bw’uRwanda ameze nka YUDA Iskariyoti yatse bituga ukwaha bigana na miliyoni 15 z’amanyarwanda akaba ahwanye na madollar ibihumbi 20,000$ y’America kugirango atangirre gahunda yo gutanga amakuru yibirimo birakorwa mu bwami bw’uRwanda none burira ababishinzwe ukoresheje inyandiko kuko muri iki gihe badashobora kukwitaba bari mu byo bita busy cyane ahasigaye wowe uraba urangije umulimo wawe uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore bashyize ubuhumane mu nzira zawe,none bafata igitiyo maze ukureho iriya myanda (Amazira ntoki) bashize mu nzira kugirango bakubuze gutambuka maze urebe yuko ntohereza umuvu wa mazi aturutse iburasirazuba agakuraho iriya myanda

Nuko ndahaguruka njya gushaka igitiyo ntunganya umuferegi waho ayo mazi ari bunyurane iyo myanda maze mbona ya mitego yose bari bateze ikuwe mu nzira mbona ikinogo bari bateguye cyo kizajya gitukamo iyo myanda yose uko ingana mbona nacyo kirasenyutse nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti uko niko bimeze Uwiteka yahagurukiye inkozi zibibi kandi alimo kuzicira urubanza cyane byihuse nuko rero ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uhoraho ariwe Mana yawe uko niko Uwiteka avuga.

Mu gihe nari ntarava mur’iryo yerekwa, mbona Uhoraho yohereza umugisha wanjye nk’uko yabivuze azajya ampemba ibikwiriye buri uko ukwezi kurangie kugirango mbashe gukorera umulimo we,maze ndabwirwa ngo,dore ngiye gukoresha umuntu wanjye nagambiriye kumugira igikoresho mu bihe bisa nkibi maze namara kuguhesha umugisha nawe uzamusabire umugisha nanjye nzumva ndi mu juru maze mugirire neza kandi muhe umugisha uko niko uhoraho avuga kuko isaho yawe itazigera iburirwa habe a gato uko niko Uhoraho abitegetse.

Maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,hahirwa umuntu Uhoraho azakoresha ku kubera umugisha atabikoze kubera ku kugigira ahubwo abikorany umutima ukunze uwo azaba hagati mu iteraniro ry’Uhoraho kandi umugisha w’Uhoraho uzaba kuri we,ndetse abazamukomokaho bose nabo bazitwa umwandu w’Uhoraho uko niko Uhoraho avuga.

Ijambo ry’Uhoraho ryongera kunzaho ubwo narimaze kwandika ubuhanuzi bw’uyu munsi,maze ijambo rirambwira rti,mwana w’ubwo muzagera muri gakondo yabakiranutsi,muzatoranye indirimbo z’abaririmbyi baririmbye indirimbo z’Uhoraho ziririmbanye Ubuntu bw’Uwiteka nimbaraga z’umwuka w’Imana zishobora gukomeza abantu mu gihe cya kaga na makuba maze muzongere ku ndiririmbo zo mu gitabo cyo gushimisha Uwiteka hamwe n’izagakiza kugirango abo baririmbiye Uhoraho bataririmbye kubera gushaka indamu ntibazibagirane mu isi ya bazima.

 

 

 

 

Dore naguhaye ubutware bwo kurema,no gusenya, no kurimbura nuko rero ntizibagirwe gukora icyo gikorwa kuko ar’igikorwa cyo gukiranuka kandi abaririmbye zirya ndirimbo mujya mukoresha baziririmbye batagamije ubucuruzi nuko rero nihaboneka abandi bafite uwo mwuka wo gukiranuka no gushimisha Uhoraho uzabatoranye maze ubashyire mu gitabo cy’inzo ndiririmbo baba bakiriho cyangwa batabakibaho ntibizabuze uwo mugambi gushyira mubikorwa iryo rizaba itandukanirizo ryabakiranutsi nabakiranirwa baririmba indirimbo zisingiza umwanzi wabakiranutsi uko niko Uwiteka abitegetse.

nccleon@gmail.com

Translate »
Skip to toolbar