Raporo y’Ubuhanuzi y’umwaka wa 2026
Jan 3, 2026 President Nicolas Maduro ya kuwe ku butegetsi nkuko Ubuhanuzi bwabitegetse ndetse acirwaho iteka rya burundu ni imanza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ajyanwa muri America gufungirwayo kumpamvu zo gucuruza ibiyobya bwenge kandi byarabujijwe byaraciriweho iteka n’Uwiteka Imana Nyiringabo.
Jan 28, 2026 Ubuhanuzi bwatanze ibimenyetso byo kuvaho kw’ingoma ya RPF–Paul Kagame, bizabanzirizwa ni birunga byitwa (silence killer) mu gice cya (310) cy’Ubuhanuzi. Bizatera biturutse mu nzu y’Abashingwe, bijye mu muryango wo kwa Rwigara Assinapol, bikomeze bijye mu butegetsi bw’abega muri gakondo ya bakiranutsi, ibyo birunga (silence killer) bizatera abashambo yaba abakorana n’abega ku ingoma yabo, cyangwa abari hanze y’igihugu mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwabo.
Nibirangiza mu b’abashambo bizamanuka byerekeza mu bagize umuryango w’abakono bo mu nzu y’abega, ariko mbere yuko bibanza kujya mu bagize umuryango w’abakono, bizanyura kumuhanda w’abatsobe, ariko kuko bitandukanije n’abakono ibirunga nta bwo bazinjiramo (volcano silence killer); ahubwo bizakomeza mu bagize umuryango w’abakono aho niho bizarangiriza urugendo bizahakora umurimo mwiza cyane ushimishije Uwiteka Imana Nyiringabo nawe azirata imirimo ye y’ubutabera bwe kw’isi ya bazima:
Mar 1, 2026 Israel–US bateye igihugu cya Iran, nkuko biri mu gice cya (310) cy’Ubuhanuzi ni manza zitabera z’Uwiteka Imana Nyiringabo, bwatangajwe Jan 28, 2026. Kuri uwo munsi Supreme leader Ali Ayatollah Khamenei yahise yicwa ikimenyetso cya (6) ari nacyo cya nyuma.
(vi) Ali Khamenei Ayatollah will be taken to a very great desert and he will not be able to get out of it and he may end up in it forever).
Ku munsi wa (2) intambara irakomeza na n’ubu iracyakomeje mu gihugu cya Iran nkuko Ubuhanuzi ni manza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo zabitegetse kugeza magingo aya igihugu cya Iran kiri mu butayu bukomeye cyane ku bwivanamo bishobora kutazoroha.
Icyo kimenyetso na cyo cyarasohoye kuko ari ikimenyetso cya (5) kibanziriza icya nyuma:
(v) This will also be preceded by a very great sorrow that will strike the country of Iran.
Mar 4, 2026 nibwo igihugu cya America bafatiye ibihano RDF military organization hamwe na bamwe mu bayobozi bayo barimo Gen. Mubarak Muganga (2) Brig Gen. Stanislaus Gashugi (3) Maj Gen. Vincent Nyakarundi (4) Maj Gen. Ruki Karusisi.
Ni ikimenyetso cya: (iv)
At that time, it will be the beginning of the Abega community clan to feel their sorrow entering their bones marrow. At that time, they will need to do what the Lord God of Hosts, has commanded them to do, but they will turn their nooses up at him.
Ni ikimenyetso cya: (iii)
Mar 31, 2026 Igihugu cy’Uburundi ibirunga byageze mububiko bw’intwaro zikomeye za zanywe na mahanga zo gutera AFC/M23, maze zihindukamo umuriro w’ibirunga volcano (Silence Killer) bitwika agace ka Musaga ibilometero (10) uvuye kububiko bw’intwaro amazu yubatse ahongaho na bahaturiye basenyewe nibyo birunga ndetse abandi barapfa, abandi bahinduka ibimuga bya burundu nkuko Ubuhanuzi bwavuze ko abarundi bazarira amarira y’ingona!
Ni ikimenyetso cya: (ii)
Ikimenyetso cya (ii) kivuga ko abatutsi baturutse mu gihugu cy’Isamariya (Burundi) icyo gihe (at that time) bazaba bacuruza bigenda neza muri gakondo ya bakiranutsi, kandi ko bazaba batembera umurwa w’Isalem (Kigali) uko bashaka, bisobanura ko bazahabwa za (tender) cyangwa amasoko ya Leta bakishyurwa neza ku buryo bushimishije ibyo ni (obviously) ibyo nabyo tuzabimenya kuko nta cyo Ubuhanuzi buhisha.
Ni ikimenyetso cya: (i)
Ibirunga (Silence Killer) bizajya mu muryango wo kwa Rwigara Assinapol kuko banze kumvira Uwiteka Imana Nyiringabo bakaba baramusuzuguye ndetse bagasuzugura ni manza zitabera, ibyo birunga bizinjiramo birimbure uwo muryango kugeza biwurangije uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo yabitegetse. Cyerete ni batanguranwa mbere yuko intambara ya Iran irangira bagashaka Umwami Kigeli Ndoli Ndoli akaba n’umucamanza uca imanza zitabera wenda hari igihe bagira icyo barakora. Icyo nicyo kimenyetso cya nyuma cyo kivaho kw’ingoma y’abega ubwami bw’Uwiteka Imana Nyiringabo bukima ingoma.
Ikindi cyabaye nacyo twafata nk’ikimenyetso cyo kuvaho kw’ingoma y’abega, Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yategetse yuko barekura umunyepolitike Ingabire Victoire Umuhoza, kandi ko batagomba kumukure wenyine, ahubwo basabwa kurekura abafungwa bose nta mananiza.
Inama ya baminisitiri yabaye muri uku kwezi kwa (werurwe) yategetse ko harekurwa imfungwa zigera 1874 bya gateganyo.
NB: Abafungwa bose bagomba kurekurwa nta mananiza nkuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yabitegetse. Byaba bidakozwe nkuko yabitegetse ubutegetsi bwa RPF–Paul Kagame bagakurwaho burundu vuba byihuse! Ibi nti bisobanura ko batazakurwaho burundu, ahubwo bishatse kuvuga ko, niba batabikoze vuba byihuse, bizahutisha kuvaho kwabo. Ariko ni babikora uko Uwiteka Imana Nyiringabo yabitegetse bizatinda ho gatoya kugirango abo barekuwe nabo ba bashe kwitegura ivanwaho rya RPF–Paul Kagame.
Tuzakomeza kubagezaho ibimenyetso byose uko bizagenda bisohoza umurimo wabyo kuzageza ingoma y’abega ihirimye. Iyi ni raporo izarangirana n’uyu mwaka wa 2026 nkuko twabakoreye raporo y’Ubuhanuzi bw’ibyabaye mu mwaka ushize wa 2025 nkuko mu bibona kuri www.inyangeNewss.com
Raporo y’umwaka wa 2025 y’Ubuhanuzi ni manza zitabera byakoze umurimo ushimishije
Jan 9, 2025 Ubuhanuzi bwategetse yuko ibirori bya RPF bajya bizihiza July 4, ngaruka mwaka ko ibyari biteganijwe July 4, 2025 bitazizihizwa kandi ko Umwakagara Paul Kagame azaba atari muri ibyo birori kuko azaba arwaye cyane hafi gupfa ku buryo byari no gutuma habaho coup d’état yo kurwanira ubutegetsi.Ubu Buhanuzi bwahahamuye Umwakagara Paul Kagame hamwe na abega bagenzi be, bituma basa naho batanze ho agahenge ho gatoya, ariko ubwo batwaraga umushinga wo gusaba Donald Trump yabafasha gutegeka Umwami Kigeli Ndoli agashyira abega mu nteko y’ibwami yabakuliye inzira kumulima basubira ibubisi.
Insengero nyinshi mu Rwanda zarafunzwe muri uyu mwaka wa 2025 nkuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yari yabitegetse mu gice cy’Ubuhanuzi ni manza zitabera cya (296) niho bwasohoye. Kandi Ubuhanuzi bwavuze yuko Adeline Mukangemanyi Rwigara azahunga igihugu ubutagaruka ibyo biri mu bice by’Ubuhanuzi bya cyera ngirango mwarabisomye mu bice bya banje.
Bigeze muri June 6, 2025 Umwakagara Paul Kagame ntiyongeye kugaragara muruhame, byatumye havugwa byinshi cyane ndetse batangira guhwihwiswa ko ngo yaba yarapfuye. Kumunota wanyuma ku gica munsi w’I taliki 4 nyakanga 2025 niho yagaragaye aganiriza itangazamakuru bituma urwikekwe ruvaho kuko ni birori bya gombaga kuba uwo munsi nta bwo byabaye.
Ubwo buhanuzi buri mu gice cya (301) cy’Ubuhanuzi ni manza zitabera
Muri uko kwezi kwa mutarama 2025 inyeshyamba za M23 zirwanya Leta ya DRCongo zafashe umujyi wa Goma uhereye taliki ya 23–30 muri mutarama maze Ubuhanuzi bwavuze ko ibice byahoze ari ibya gakondo ya bakiranutsi bizagaruzwa ku Rwanda Ubuhanuzi buba birasohoye.
Mukwezi gukurikiyeho kwa gashyantare (February) 5-16, 2025 M23 bongeye gufata umujyi wa Bukavu Ubuhanuzi na none buba burasohoye.
OCT 15, 2025 niho Raila Amolo Odinga yitabye Imana yarapfuye, aguye mu bitaro byo mu Buhinde aho yari yagiye kwivuza. Ubwo Ubuhanuzi bwavugaga ko azaba ikimenyetso cyo kuzima ingoma k’Umwami Kigeli Ndoli, cyahise gisohoza umurimo wacyo kuko yatsinze amatora y’umukuru w’igihugu ariko banga ko yima ingoma bitewe ni uko Joe Biden wa America yabigizemo uruhare ngo atima ingoma.Nyuma yaho ateza akavuye gakomeye cyane mu gihugu bituma bafungura SERVER basanga yaratsinze amatora y’umukuru w’igihugu uwari ayoboye iyo komisiyo yo gufungura SERVER ni AMOS WAKO wahoze ari attoney general.
Nibwo Raila Amolo Odinga yahawe na William Ruto trillion 2 kugirango amurekere kumwanya w’umukuru w’igihugu ubwo kwima ingoma kwa Raila Odinga birangira aho.
Leta y’Umwakagara Paul Kagame amaze kubona ko hasigaye ikimenyetso kimwe (1) mu bantu (3) bavugwaga mu buhanuzi ari bo DIANE SHIMA RWIGARA, ANNE UWAMAHORO RWIGARA, RAILA AMOLO ODINGA, Kagame Paul byamuteye ubwoba cyane akaza umurego wo guhiga Umwami Kigeli Ndoli Majeshi Leon Ainesha.
December 8, 2025 bongera kwigarurira umujyi wa Uvira na nubu ukomeje kuba isibaniro nyuma yuko batangaje ko bawuvuyemo bagasaba ko wa genzurwa n’ingabo zidafite aho zibogamiye. Ariko bigaragara yuko bitazashoboka bitewe ni uko Leta ya Kinshasa ishobora kuba itabyifuza.
Ubuhanuzi bujyanye n’ubukungu bw’isi nabwo nta bwo bwasigaye inyuma ibihugu byinshi cyane, bikomeje guhura n’imbogamizi cyane ku bihugu by’Africa y’uburengero bw’Africa bifite amadeni y’umurengera ku wishyura bya babereye ikibazo kidateze gukemuka vuba aha.
Na none ibihugu byo muri Africa y’uburasira zuba cyane ibihuriye muri Easter African community EAC nabyo bifite amadeni menshi cyane ku buryo kwishyura bya babereye ingorabahizi. Bigeze naho Abashoramali bakoreraga mu Rwanda, Kenya, Tanzania bamaze gufata utwabo barigendera kubera ikibazo cyo kuzamura imisoro buri kanya kandi itanasobanutse neza.
Muri America hakomeje kumvikana ibibazo byo kwambura ubwenegihugu ku bahavukiye ikibazo gikomeje gukururana mu nkiko, ndetse taliki ya 18 December 2025 Donald Trump yahagaritse Lottery green card. Ntibizwi igihe izongera gufungurirwa.
Sibyo gusa kuko ibihugu byinshi cyane byo muri Africa no kumugabane w’Asia byambuwe uburenganzira bwo kubona visas yo muri America.
Abanyeshuli bigaga muri za kaminuza (university) zo muri America nabo bambuwe visas kuko bamaze gucirwaho iteka n’ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Muri uyu mwaka America yujuje ideni ringana na $38 TN za madollar n’umwenda uremereye cyane kuko bazajya bishyura trillion (1) buri mwaka nkuko byatangajwe ni kigo gishinzwe imali muri America.
Muri uku kwezi kwa December 4 2025 nibwo Umwakagara Paul Kagame yagiye muri America kujya gusinya amasezerano ya mahoro na perezida wa DRCongo Flex Antoine Tshisekedi agenda anafite undi mushinga kuruhande wo gusaba Donald Trump ko yategeka Umwami Kigeli Ndoli yuko ya kwemera gushyira abega mu nama y’Umwami yitwa abiru cyangwa se abajyanama (Royal Cabinet House) kugirango Umwakagara ave ku butegetsi mu nzira ya mahoro.
Ibyo biri mu buhanuzi bwa 2020 aho bwavuze ko Donald Trump azatsinda amatora ya 2020 ariko akibwa amajwi agakurwaho akazagaruka gutegeka asimbura JOE BIDEN. Ubuhanuzi bwavuze ko Trump namara kwima ingoma abega bazatwara umushinga wo kujya gusaba ko bahabwa umugisha ukemerwa, ariko bwongeraho ko bazagenda basanga hariyo umushinga w’Umwami Kigeli Ndoli wo kwima ingoma ku buryo Trump atazemera umushinga wabo ahubwo azemera umushinga w’Umwami Kigeli Ndoli.
Donald Trump amaze kubakanira, bavuye muri America bafite umujinya mwinshi cyane, baza bakomeza gukora ibitero byo gushaka uko bashimuta Umwami Kigeli Ndoli ndetse bakanashimuta ibinyamakuru bye. Ariko ibyo byose barabigerageje nti bagira amahirwe yo kubigeraho.
Bakoresheje uburyo bwinshi bw’uburiganya ndetse banakoresha abantu batandukanye barimo na bantu bakomeye cyane muri ibi by’umweru (2) bishize, ariko nta bwo bagize amahirwe yo gutunganirwa na gahunda zabo kuko bamaze gucirwaho iteka rya burundu ni manza z’Uwiteka Imana Nyiringabo.
Twibutse ko ikibazo cy’impunzi mu gihugu cy’Ubwongereza nacyo cyashyiriweho umurongo utukura aho bashyizeho itegeko rivuga ko impunzi izajya ijya muri icyo gihugu azajya ategereza imyaka (20) kugirango ihabwe ibyangombwa byo kuba muri icyo gihugu.
Dec 23, 205 Satani umwanzi w’Imana yaciriwe urubanza rw ’imyaka (1000) azamara muri mu buruko cyangwa muri gereza. Icyintu cyahagaritse umutima cyane abanyamadini ndetse bagacika intege zo gukomeza umurimo basanzwe bakora kuko bamwe basuzuguye imanza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Ariko bamaze kubona ko Satani yaciriweho iteka nyuma yuko butabera bw’Uhoraho busanze ibyaha ashinjwa byose bimuhama udakuyemo na kimwe, bahise batitira buri wese araruca ararumira nta wuvugisha undi.
Abadayimoni nabo Satani yabasize mukangaratete basigaye badafite icyo bakora kuko imilimo yabo yose bakoraga yamaze gucirwaho iteka ni manza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Bigaragara yuko uyu mwaka tugiye kwinjiramo wa 2026 na wo ugiye kubamo byinshi cyane birimo gusohoza k’Ubuhanuzi ni manza zitabera z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo. Umwaka tugiye kwinjiramo ugiye kuba umwaka wo gusohoza imanza zitabera z’Uwiteka Imana Nyiringabo zaciye mu myaka yashize.
nccleon@gmail.com











