Igice cya (45) cy’Ubuhanuzi
Dec 1, 2016 Njyanwa mu iyerekwa,mbona ibitaboneshwa amaso ya bana b’abatu,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti, mwana w’umuntu.Dore inzu ya masezerano gakondo ya bakiranutsi,imiryango yayo na marembo yayo ntabwo byugariye (inkiko z’igihugu) mbona ko,umwanzi w’umwanzi wa gakondo ya bakiranutsi,yabonye uko yinjira mu nzu kugirango abone uko afata mpiri umukuru uhagarariye kandi akanayobora iyo nzu na bayirimo bose niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mu butayu bugufiya,mbona ndi murusengero,mbona ndwanira icumu na basrikare b’Umwakagara za magigiri bashaka kurinyambura.
Ndabarwanya ndabatsinda,ariko mbasezeranya yuko nindangiza kurikoresha ibyo nashakaga kurikoresha,ndi buribahe!Ubwo nsohoka nerekeza hanze mu butayu bugufiya,mbona umwana w’umusirikare arankurikiye,mbona na bagenzi be,bari kumwe bayoboye Ihene bazimanura Epfo mu butayu bwo hagati,nanjye nzamuka mva mu butayu nerekeza mu muhana.
Wa musirikare arankurikira,turazamuka ariko sinamuha rya cumu (ubutware) ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uranesheje kuko bashakaga kukwambura ubutware wahawe n’Uwiteka bakaba bidashoboka yuko babukwambura uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Aho turahava na none twerekeza muri bwa butayu bugufiya hagati,mbona umwana w’umushambo arankurikiye na none ashaka kunyambura utwungucenge,turahangana nabonaga afashe inkoni aragije inka (abadayimoni) mu butayu bugufiya turarwana ndamwica arapfa muziga mu butayu bugufiya nta n’umuntu numwe wigeze abona yuko namwishe ndigendera maze b’abadayimoni basigara batagira umushumba.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uranesheje Umwakagara mwarahanganye igihe kirekire,none urugamba rugeze ku iherezo! None araneshejwe kandi anesherejwe mu butayu bugufiya,kandi sibyo gusa; ahubwo akozwe nisoni! Imbere ya mahanga kugirango bimenyekane yuko ufite Imana ho umurengenzi wawe kandi ariwe Uwiteka Imana yawe, niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa uzasimbura Umwami w’uRwanda “Kigeli V.Ndahindurwa” watanze mu Ijoro ryo ku wa 16 Ukwakira, 2016 mbona ahamagazwa ajyanwa mu bwihisho kugirango urukiko rw’America nirumara gufata umwanzuro w’urubanza rw’umugogo w’Umwami w’urwanda ko utazabarizwa muri gakondo ya bakiranutsi.Mbona ko,icyo cyemezo bagitangarije isi yose!
maze ahita yima ingoma nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryabihanuye mu buhanuzi bw’Umuhanuzi Majeshi Leon,wahamgariwe kubera amaso ubwami bw’uRwanda.
Maze Umwakagara hamwe n’Abahinduro bafatanije n’Umwakagara gukubaganira Umwami w’uRwanda,bahitamo kwihindira mu butayu bugufiya kubera gukorwa nisoni ko ibyo bakoze byose Uhoraho Uwiteka Nyiringabo byaburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Mbona bahunga ijambo ry’Uwiteka Imana ikiranuka ryahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon.
Mbona bagiye kure cyane y’ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo, maze bajyanwa mu butayu bugufiya kwihishayo ngo badakorwa nisoni.Kandi nyamara bari bamaze gucirwaho iteka n’Uwiteka Imana kuko banyuranije n’ijambo ry’Uhoraho kuko bari bazi neza icyo ijambo ry’Uhoraho ryavuze,ariko barirengaho bakora ibyangwa n’Uwiteka Imana ikiranuka biciraho iteka bashirira mu butayu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa ingabo z’abasirikare b’Umwakagara yashyize mu gihugu cya Tanzania,yajyanyeyo kugigira icyo gihugu,bajyanwa mu butayu.Nerekwa bahunga icyo gihugu barimo bashakisha inzira zose banyuramo kugirango babashe kugera muri gakondo ya bakiranutsi,ariko mbona baguye mu mikoki yo mu gihugu cya Tanzania,gifite ubutayu buvanze nimikoki, kuko bayoborwaga n’umwuka w’Inzika y’Inzigo bituma badashobora kugera aho bagombaga kugera kugirango bakize ubugingo bwabo niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa Umuhanuzi ahamagarwa ngo ahabwe imirimo mishya,ariko kugirango azabashe kuzagera aho yasabwaga kugera byasabaga gukoresha ubufindo bukomeye cyane! Nerekwa yambuka ikiraro ahetswe n’Inginga y’Igiti,yambuka ibiraro [2] kurinda ageze aho yasabwaga kugera, maze mbona ari kumwe na bandi bambukanye bagera aho bagombaga guhererwa amabwiriza mashya y’imirimo bagiye gutangira, gukoreshwa n’Uwiteka Imana ikiranuka kuzageza igihe cyategetswe gisohoje umurimo wacyo kugrango batangire imirimo bahamagariwe n’Uwiteka Imana ikiranuka niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,Abahindiro hamwe n’umwicanyi Umwakagara,binjiye mu butayu bukomeye kandi bakojejwe isoni n’Uwiteka Imana ikiranuka.
Niyompamvu hagiye kubaho undi mugore umeze nka MUKASHEMA Esperance ugiye ku kugigira azajya aguhamgara kugirango bazagufatire kuri telephone,nk’uko uwo mugore w’umugambanyi yabigenzaga!
Nuko rero ube maso cyane kuko hagiye kubaho za magigiri nyinshi ubwo urukiko rw’america ruzaba rumaze gufata icyemezo cy’umwanzuro w’urubanza rw’umugogo w’Umwami watanze akubaganiwe na leta y’umwakagara uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dec 2, 2016 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mu gihugu cy’IBABYLON.hagiye kubaho guterana amagambo akomeye cyane hagati y’abagize leta ya JUBULEE,iyobowe na UHURU Kenyatta kubera ruswa imaze kumunga icyo gihugu.
Abari bagize leta ya JUBULEE,barimo Cabinet Secretary ANNE WAIGURU,wahagaritswe kubera icyiza cya ruswa yagaragayemo National Youth Servise NYS.
Hagiye kubaha gutandukana gukomeye cyane hagati y’umukuru w’igihugu nicyegera cye William RUTO,nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryavuze yuko,Uhuru natemera yuko mugenzi we bafatanije kubona ubutegetsi,natamuha manda ya kabiri ngo nawe yiyamamaze kumwanya w’umukuru w’igihugu,azakorwa nisoni mu marembo y’amahanga uko niko Uiwteka yavuze!
abanyaBabylon babajwe n’ijambo umukuru w’igihugu cyabo yavuze ngo”SASA MNATAKA NIFANYE NINI JAMENI”. Aho yagaragaje integenke cyane imbere y’abanyagihugu,no kwerekana yuko ntabushobozi abifitiye kuba yahangana na bituga ukwaha ahubwo akaba yarabahaye rugari kugrango buri wese yikuriremo aye akiri kubutegetsi bw’umukuru w’igihugu.
Dore iby’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yamuvuzeho bitangiye kwigaragaza,kuko icyigo cya USAID cyamaze guhagarika inkunga cyateraga leta ya Kenyatta binyuze muri ministeri y’ubuzima.Sicyo cyonyine gusa,ahubwo na ambasade ya DENMARK, nayo yahagaritse inkunga zayo yageneraga iyo ministeri kubera kunyunyuza inkunga z’abaturage bahawemo imfashanyo uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,iryo nirya jambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo ryahanuwe kuri Uhuru Kenyatta,ryavugaga yuko,nadaha mugenzi amahirwe kumwanya w’umukuru w’igihugu,atazabura gukorwa nisoni mu marembo ya mahanga,kugirango ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon,risohore mu gihe cyaryo ryahanuwemo niko Uwiteka avuga.
Dec 05, 2016 njyanwa mu iyerekwa,mbona ibikorerwa mu isi ya bazima,bigayitse,kandi biteye icyo niki,mbona ubugome bukorerwa mu isi y’Ijuru,kandi abakabaye baburwanya,ahubwo nibo babushyigikiraga.Nuko njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ikinyoma uturuka mu butaka,kandi uza wiyoberanije nkaho,ushaka wigira nk’akaho ufite ubwenge kandi ari ntabwo ufite!Mbonautangiye kwikoresha ibintu bikomeye cyane,kandi bisa naho ar’iby’umumaro,nyamara byari imbura mumaro.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka nyiringabo,rinzaho rirmabwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’ikinyoma wongeye kuguhagurukana,ushaka ku kuriganya,ariko noneho uwihorere wigire nk’aho utawubonye,kguriango bigufashe kuwutahura uko niko Uhoraho Uwteka Nyiringabo avuga!
Nerekwa ngenda mu muhanda nyabagendwa,mbonamo umugore ubyibushye,afata ibiceri (coins) bisa nifeza,arabigerakeranya,abishyira hasi abihindura umtego wa kagori bateze inkware cyangwa inkoko!
Nari muri inyuma ndagenda ndabitoragura,nditegereza mbona byanditseho ngo,republic of Kenya.
Abonye ko ntoye ibyo biceri, arahindukira aragaruka!Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntugire aho ujya,kuko watezwe umwuka w’ubukene ni nkozi z’ibibi zishaka kugutegesha akagori hamwe nutunyobwa niko Uwiteka avuga!Ariko ntutinye kandi ntugire ubwoba kuko Uwiteka ariwe murengzi wawe niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore haje arrival y’imyenda mishya,ngiye gukoresha ubwoko bwanjye,buguheshe umugisha kugirango ugende ugure imyenda mishya,witegurire gukurwa IBABYLON,kuko Umwakagara arimo guhiga akubita agatoki ku kandi,ashakisha uburyo bwose yaguhitana.
Ariko,ibyo yifuza,kandi arimo gutegura,birasa no gushing umuhunda ku kirenge kuko bidashoboka niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko rero abazakoherereza umugisha uzabasabire umugisha kugirango babe abanyamugisha,bamenye yuko uri umugaragu w’Uwiteka Nyiringabo,kandi ko,umwuka w’Imana zera,wabonetse muri wowe niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore ngiye kwihutisha gahunda zawe zose kugirango zitungane,kuko ubu imbaraga z’umwanzi zimaze kumanuka zigeze kugipimo cyo hasi kiri munsi ya 40% kugirango umucike ataragufungira amayira,kandi nzamurindagiza mubuzabuze,kugirango amagare ye,namafarashi bigende biguru ntege kuko imitende yabyo,nzayicagagura ikabura imbaraga kugirango ubanze wicireho niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore bateze uduhanda n’imihanda nuduharuro,bibwira yuko ushobora kuhanyura,kuko bagenda bumviriza telephone yawe!Ariko kuko ubwenge bwabo bushingiye kuri bo gusa,bakibwira yuko bashobora guhangana n’umwuka w’Uwiteka Imana ikiranuka.Niyompamvu nanjye nzabana nawe kugirango bamenye yuko ukorera Uwiteka Imana ikiranuka,kandi igira neza,kugirango batazabona icyo bisobanuza bacirweho iteka niko Uwiteka avuga!
Nerekwa inka (abadayimoni) bamanurwa mu gihugu cy’ubutayu bugufiya,bamaze kurenga amarembo,badukira umurima w’IBIGORI (ibigeragezo) maze barabirya!Mbona inkozi z’ibibi zari ziragiye iyo myuka mibi,nerekwa bamanukana nabo badayimoni mu butayu bugufiya bwo hagati.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ikibi zaguhigaga ziciriweho iteka n’umwuka w’Imana w’ubuhanuzi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!
Dec 6, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo urimo kuzerera ushakisha uburyo wahitana ubugingo bw’Umuhanuzi Majeshi Leon,umaze kurambirwa mbona ugiye kuri police utanze ikirego usaba yuko,wafashwa gushakisha Umuhanuzi bakareba yuko yatabwa muri yombi!Nkomeza kwerekwa imigambi nubugome bwabagizi ba nabi,nerekwa izo nyanga birama z’inkozi z’ibibi zishyirwa mu Ishuri,ndetse mbona ko,igihe cyo gukora ikizamini kwabo kigeze,mbona batangiye kugikora!?
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirmabwira riti,mwana w’umuntu,dore inkozi z’ikibi zihawe ibihembo zakoreye,kuko zagenze kubakiranutsi,no kwangiza ubugingo bwabo!Nerekwa yuko,kandi mbwirwa yuko,abana b’abakobwa bakomoka ku nkozi z’ikibi,badateze kubona umugisha w’urushako,ndetse nabari barashatse,ko ingo zaabo zigiye gusenyuka kubera umuvumo wizo nkozi z’ikibi zihora zihiga ubugingo bw’Umuhanuzi kugirango zimuce igihanga uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa imigambi mibisha ya bakagara barakajwe nuko nashyize ahagaragara Mukashema Esperance uburyo akomeje kugambanira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore umwanzi yashatse abagabo [5] b’abanyamuvumo bo mu bwoko bw’Abakikuyu,bateze imihanda yose!Baragutegereje.Ndetse banashatse na ba Police kugirango bahite bagushimuta no ku kurasa uwo mwanya kuko bamaze guhimba ibyaha byo kugutwerera niko Uwitekaa avuga.
None mwana w’umuntu,uramenye ugenze kwa kundi ujya ugenza,kugirango udaha urwaho inkozi z’ibibi gusohoza umugambi wabo niko Uwiteka akuburiye.Nkomeza kwitegereza uburyo baburana urwandanze,mbona abagore b’abakagara kazi bashinzwe guterekerera abo Umwakagara agiye guca ibihanga,nerekwa bambaye ubusa(gukorwa nisoni)ndetse mbona bashatse umugabo ubari hagati uhagararariye ugiye gucibwa igihanga kugirango ngo,imandwa zemere gutanga umusaruro.
Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abakagara,na benegitori,nabashingwe,bashyize hamwe kugirango bamene amaraso!Ariko se byaba bizabahira?
Niko Uwiteka abaza!Nuko ndabwirwa ngo.ubwo busambanyi bwo gushyira hamwe bakoze,babukoreye ubwoko bw’Uwiteka Imana,buzabakoraho kumunsi wa makuba kuko bahagurukiye uwatoranijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana ikiranuka,kugirango basohoze gukiranirwa kwabo niko Uwiteka avuga.
Niyompamvu umunsi wa makuba yabo,wigijwe hafi cyane,kugirango niba bishoboka,habeho intore zo gukiranuka zizarokoka.Kuko bitabaye ibyo,umwanzi numwakagara barimbura imbaga ya bakiranutsi,nubwo ari bacye,kandi nyamara nibo babeshejeho abari mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko rero mwana w’umuntu,kora amasengesho kugirango uburizemo iyo migambi yose y’umwanzi,kuko bagambiriye kugira nabi,kugirango Uwiteka agucire inzira zo kujya kumurimo kuko umwana w’umuntu waremwe mu mubiri,adashobora guhangana n’Uhoraho wa muremye nubwo basigaye babaza nto,kuki waturemye gutya?Niko Uwiteka avuga.
Mbese ikibumbano cyabaza umubumbyi,ngo kuki wangeje uku?Ariko mwebwe ho,musigaye mubaza umuremyi ngo kuki waturemye uko bitari bikwiriye!
Nuko murushaho gukiranirwa no kurakaza Uwiteka,mukomeza imirimo yanyu mibi,yabanekorayiti,kugirango mukomeze imihango ya gukiranirwa,kuko mwemeye gukorera umwanzi mwibwira yuko ari we Mana yabaremye,kandi suko mutabizi,ahubwo ni uko amatwi yanyu yuzuyemo ibinure.
Niyompamvu Uwiteka Nyiringabo,agiye kuzabatarika kuzuba ry’ihungu kugirango ibyo binure byo mu matwi byababujije kumvira Uhoraho Nyiringabo,kugirango bikamuke maze mubashe kumva.
Icyo gihe nibwo muzamenya yuko,Uwiteka ari we Mana yabaremye,kandi muzaba mutagishoboye kwibuza kurimbuka niko Uwiteka avuga.
Nerekwa za magigiri ni nkozi z’ikibi zose,hamwe na bagizi ba nabi,iminsi yabo yo kubaho kwabo igabanywa kubaho mu isi ya bazima.Nerekwa baruka mu isi ya bazima,nk’abatagira icumbi,ahubwo barahindutse inzererezi,mbona bahindutse ibivume,nibihararumbo bitagira umumaro mu batuye isi yaremwe n’Imana kuneza y’umwana w’umuntu.
Mbona batejwe kugira ibitotsi aho bari hose,kandi badashobora kumenya ibihe aho bigeze,ngo bakize ubugingo bwabo.Ndabwirwa ngo”mwana w’umuntu,dore inkozi z’ikibi,zihora ziteze ikigozi cy’umugoyi,dore zagiye gutegera,kuri gakondo y’uruzabibu rwawe wahaweho ku kubera umwandu,none Uwiteka yohereje umuvumo w’ibitotsi bibasnagayo,barahwera bibagirwa icyabajyanye dore ndetse nubwenge bwo kumenya cyangwa kwibuka ibyo bakwiye gukora,ntabwo bagifite”.
Niyompamvu Uwiteka atazabagirira imbabazi cyangwa ibambe,kuko batibujije kugirira nabi ubwoko bwe,buyobowe n’umugaragu we,w’Umuhanuzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Uwiteka ajyana INTARE mu butayu bugufiya,aho zigiye kubategerereza kugirango nibamanuka bazanywe mu butayu,zizahite zibanconshomera batazigera bava mu butayu batahataye ubugingo bwabo,kuko bakoze ibyangwa na maso y’Uwiteka bagambanira amaraso atariho urubanza.
Maze bitera Uwiteka kwibuza imbabazi zo mu mutima,agira agahinda mu mutima ku ukuntu bahemukiye ubwoko baburimbura batigishije inama zo mu mutima.
Nicyo kizatuma Uwiteka Imana Nyiringabo Umwami Mana,adashobora kuzibuza uburakari bwo kubarimbura,kandi azabarimburana nab abo,kuko ntawe azasiga uzahonoka kurukiryi rwabo kugirango azabere amateka ya byababayeho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko rero mwana w’umuntu,dore Uwiteka yakugize umucanza wabari mu isi ya bazima!
Hanura ucireho iteka kandi abo n’ubundi wari warabaciriyeho iteka kugrango imbabazi n’ubuntu bw’Uwiteka buzarusheho kubaba kure cyane,kuko Uwiteka ar’umunyembabazi nyinshi zitagira akagero!Uko ugenda ubaciraho iteka,ninako igikuta cyibabuza imbabazi kigenda cyubakwa kikazitira imbabazi z’Uhoraho,kugirango atazabareba nirihumye niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore bose baratatanye kandi ntawubatatanije,nyamara ijambo ry’Uhoraho rikomeje kubatataniriza hirya no hino,kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we Mana.
Kuko bavuze ko,ngo bashobora guhangana nawe,ngo kuko ari benshi cyane,nyamara bibagiwe yuko Uwiteka ari we wabaremye!Niba ari we wabaremye bakaba benshi,ese we ntazarushaho kubagira bacyeya akabashyira mu bucye hanyuma nawe akishyira mu bwinshi bakarimbukira gushira?Niko Uwiteka abaza!
Mwana w’umuntu,bareka kugirango Uhoraho abone uko aziyekanira ku batuye isi,bahinduke ibikoresho bitagirira nyirabyo umumaro kugirango arusheho kwigaragariza abari mu isi ya bazima bamenye yuko ari we wavuze,akarema,kandi agategeka bikabaho!Kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we Mana ikiranuka muri byose niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane rirmabwira riti,mwana w’umuntu,dore umugisha uraje kandi usabire umugisha abaguhesheje umugisha,kugirango nibaba batawukwiriye,uzabahindukirire umuvumo.Kuko hariho abishushanya bakiyitirira izina ryanjye,bagashaka kuguhesha umugisha bagambiriye guhiga ubugingo bwawe.
Niyompamvu uwagize icyo akora cyose,abikoreye gukunda Uwiteka Imana Nyiringabo,no gushyigikira umurimo wa data atazabura kuba umunyamugisha.Kuko umukozi akwiriye ibihembo kugirango arusheho kugira imbaraga zo gukomeza gukora ibyo gukiranuka niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dec 7, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ibitaboneshwa amaso ya muntu,mbona ibikorerwa mu isi ya bazima!Byimbura mumaro,numva mbwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore umwanzi wabakiranutsi arekereje kumena amaraso y’ubwoko bwanjye.Ariko mbere yuko yongera kumena amaraso yabo,hazabanza kumeneka aye kugirango bimenyekane yuko yageze ku iherezo niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nuko mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo uza unkura aho nari nibereye nkora umurimo wa data,mbona ndawukurikiye turagenda kugeza tugeze ku kidendezi cya mazi mabi afite ibara ry’Umuhundo wikigina.Mbona yinjiye muri ya mazi,jyewe nsigara hanze yacyo nitegereza ibyo agiye gukorera mu mazi adasa neza!Ubwo mbona hari n’umugore mukase w’umuntu!Mbona akoze mu mazi akuyemo amafi yumagaye atonyanga ifu isa niyimungu.
Mbona bahise bazirya!Kuruhande rwacyo kidendenzi,hari iyindi myuka y’Inzika y’Inzigo yaje iturutse mu mahanga itegereje kwizihiza umunsi mukuru wa Nohel.Izo nzika zose zashoraga ukuboko muri cya kidendezi bagakuramo ya mafi yumagaye atonyanga ifu y’imungu,bagarya ariko wareba uburyo yumagaye ugasanga nta mumaro wayo!
Nuko nanjye nkora muri cya kidendezi nkuramo ya mafi yumagaye ntangira kurya nk’uko barimo kurya!Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi agiye gukoresha amayeri yumwanda wuzuyemo uburiganya bw’umugisha wo mu isi!
We arabwira yuko agiye ku kuriganya,kandi ko,agiye kuguha ibitagira umumaro,kandi ar’umunyabwenge kurusha umwuka w’Imana,nyamara niwe izabihoberamo!Umugisha we,usa naho wagira umumaro kandi urasa naho wabitswe cyane ugutegereje,ariko mu byukuri intunga mubiri ziwugize,huzuyemo inzika gusa gusa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa umugore w’umunyarwanda kazi,ufite idini rikorera Satani,yubatse urusengero muri CAVE,ashyiramo ibishushanyo by’inzoka za zahabu.Maze yaza murusengero,zigahinduka inzoka nzima.Uko abwiriza abantu,zikazajya zimuha amagambo yo kuvuga!Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,muri gakondo ya bakiranutsi,hariho umugore ukoresha imbaraga z’umwijima,uwo mugore akaba ar’umukozi wa SATANI.
Ajya abuza abantu kubana na bene wabo,cyangwa kwakira abashyitsi ababwira ko,abantu ataribeza bazajya babazanira imyuka mibi nubukene!
Ngaho rero burira abantu b’Uwiteka kugirango bave muri urwo rusengero kugirango bakize ubugingo bwabo.Impamvu abuza abantu gusurana,aragirango abantu ntibakaganire kubyo baba beretswe ho,kugirango batazatahura yuko akorera Satani bagahita bigendera kandi yarabatanzeho igitambo agahita ahinduka umukene uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inyangabirama zahagaritse gakondo yawe.Nyamara ibyo bigori bakuzaniye,nibo bari buhindukire bakabirya kugirango bamenye yuko Umwami wabakiranutsi Yesu Kristo agira neza niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dec 8, 2016 njyanwa mu iyerekwa maze mbona imiruho y’inkozi z’ibibi ziruhira mu isi ya bazima,ntangazwa nuko gukiranirwa kwabo bakorera ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ari byo bita guhabwa umugisha bituruka mu gukiranirwa kwabo,kubera kwirata imbaraga batazi inkomoko yazo niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa nerekwa mbona isi yose yamagana Umwakagara kuba yarahinduye itegekonshinga,kugirango azabone uko umwana we,amusigira ubutegetsi.
Mbona ko Umwakagara atabikozwa,ahubwo wagirango kumubuza ghindura itegekonshinga byamubereye nk’aho ahawe akabafansha gakuwe kumugongo w’ingona,kugirango agire imbaraga zo gushyira mu bikorwa ibyo abuzwa nitegekonshinga we yishyiriyeho.
Nuko mbona inteko yo mu Ijuru ishinzwe ubutabera bwo mu isi,irateranye,imaze guterana,mbona baciye urubanza maze bemeza ko,nubwo Umwakagara yahinduye itegekonshinga,kugirango agundire ubutegetsi,bitazamundira yuko ahamana ubwo butegetsi.
Nerekwa Umuhanuzi Mukuru ahamagarwa n’Ijuru,ahabwa amabwiriza yo kugenda ubwo inteko zishinzwe amategeko murukiko rukuru rw’ikirenga rwo muri gakundo ya bakiranutsi,maze rwemeza ko,Umwakagara yemerewe kongera kwiyamamaza kumwanya w’umukuru w’igihugu mu buryo bunyuranije na mategeko rubanda rwishyiryeho.
Mbona Umuhanuzi Mukuru ategetswe n’abacamanza bo mu Ijuru kujya guhagarika urumuri rwalimo rumurikira Umwakagara ubwo yarafashe ijambo arimo kwizihirwa ngo ko,ibyo yashakaga bigezweho.Mbona Umuhanuzi Mukuru aragiye ashyize akantu ka kuma gafate imitwe itatu[3] muri socket ya mashanyarazi,ako kanya murugo rw’Umwakagara aho yararimo gushimira agatsiko gashinzwe kumusubiza ku ngoma k’Abakagara,mbona amashanyarazi ahise azima.
Mbahaye iki gihugu ntawuzakibambura
Mbona LT.IVAN,ahise asohoka aturuka aho yararimo kwegeranya imbaho yaramaze gutumiza mu mahanga zo kumukorera igisasiro cyo kuruhukiraho,mbona yifatiye akagare ka siporo arakurira maze arasohoka arigendera.Nuko Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w ‘umuntu,dore Umwakagara mutoya arasohotse,kandi asohotse yuriye igare (ntabuyobozi) afite mubiganza bye!
Ndabwirwa ngo,ubwo azaba arimo kwitegura gushyingirwa kugira ngo azabone uko azasigirwa ubuyobozi,nibwo ijambo ry’Uwiteka rizamusohereraho akamenya yuko Uwiteka ajya agira neza,yita kubatagira kivurira kugirango barengerwe n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka avuga.
Nerekwa amadini cyangwa abahagarariye ikitirirwa umurimo w’Imana muri gakondo ya bakiranutsi,mbona haje umugabo w’umusilimi waruje kurambagiza uwo mukobwa,maze mbona uwo mukobwa akomoka mu muryango wa gikene.
Abantu benshi batangazwa nuko agiye gukora ubukwe no gushyingirwa hatabanje gukorwa imihango isanzwe ya mbere irimo gusaba no gukwa.Mbona ko,habayeho amagambo menshi no kwitotomba gukomeye maze wa mugabo azana igare undi erega ntasoni ahita araryurira barigendera bajya gukorera ibirori aho abagize umuryango batabona.
Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w ‘umuntu,dore amadini yo muri gakono ya bakiranutsi yose,nabayahagarariye bambuwe ubuyobozi bari basanganywe kuko bigize ibiragi ntabamagane Umwakagara ngo bagaragaze kwera k’Uwiteka Imana ikiranuka.
Nuko rero kuko banze kugaragaza kwera k’Uwiteka,niyompamvu bambuwe kandi bakuweho kubuyobozi bwabo bushinzwe gukiranirwa no kwamamaza umurimbuzi umwana w’Umwakagara niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nicyo kizatuma umukobwa w’isoni akorwa nisoni akajya gushyingirwa mu mwijima kuko ntawuzataha ubukwe bwe nibirori bye,kugirango bimenyekane yuko yasuzuguye ijambo ry’Uhoraho akavunira ibiti mu matwi agahitamo gusuzugura ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana ikiranuka uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze riambwira riti,mwana w’umuntu,dore Abega b’Abakagara bagiye kocyerezwa ibigori kugirango bibabere ibigoye maze bamenye yuko Uwiteka agira neza!Mbona ibigori byinshi cyane byokorezwa icyariwe kugirango bishye vuba babibahe basarike inzara!
Nerekwa baryamye kandi bakomerettse ukuboko kumwe bategereje ko,bacirwaho iteka n’Ijambo ry’Uhoraho Imana yabakiranutsi kugirango bimeneyekane yuko mu Ijuru har’Imana.
Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,Abega umuvumo watangiye kubageraho vuba cyane bakiri ku ngoma,kugirango bumve uko Umwami wabakiranutsi agira neza uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Ndabwirwa ngo,biriya bigori birimo gutunganirizwa abakagara nibgerageza byihuse cyane,bigiye kubagwira,kuko barwanije umwuka w’Uhoraho,bavuga ko ngo byose babishoboye nta cyo bagisaba Imana ngo ibe yabafasha.None reka wirebere gatoya utegetereze wirebere uburyo Umwami agira neza niko Uwiteka avuga.
Nerekwa imiryango yigenga ikorera murwagasabo,yose igihe cyayo cyo kuhakorera kirangira,nerekwa ubuyobozi bwabo burnagira bujyana n’ubw’Umwakagara maze mbona ibyahanuwe bitunguye abantu benshi cyane ku buryo butunguranye kuko batari babyiteze ijambo ry’Uhoraho ntabwo barifataga nk’aho ar’iry’ukuri,ahubwo bur gihe baravugaga ngo tuzaba tureba.Nyamara bakibagirwa yuko ari bo ryahanuriwe none dore bararimbutse niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Mbona abana na bantu bakuru basenga cyane mbona ababyeyi babo bajya kwihiisha mu byatsi ariko ibyatsi byanga kubahisha kuko nabyo batinyaga Umwakagara,nerekwa abana bincuke nabangavu,nabo baburaa ifuni na majyo,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu bigiye kuba agaterera nzamba,aho abana b’abantu umujinya w’Uhoraho ubamanukiyeho kubera kwanga kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka avuga.
Bigeze kumasaha ya niunsi ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze nerekwa inkozi z’ibibi za magigiri z’Umwakagara zitegereje yuko njya gushyiraho amakuru ngo zibone uko zigusha ikinyamakuru inyangeNews,nerekwa ko zimerewe nabi n’umwakagara ababaza impamvu batarakubita hasi icyo kinyamakuru.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,erega mwana w’umuntu,kuva wa mugambanyi kazi,Mukashema yagambana bikamunanira,yababwiye igihe na masaha mwajyaga muvuganiraho n’iminsi ujya umara kugirango ushyireho amakuru kugirango babone uko bahita bagikubita hasi!
Nuko mbona ijambo Rhema word ryitwa “WOL SYSTEM” bisonura world system,aho umuntu yinjirira kugirango ngo ashyireho amakuru tubagezaho.Mbona abakagara ko bafite ikibazo gikomeye cyane,kandi mbona bamanutse mugikombe cy’ubutayu bugufiya mbona banyura mu mazi y’umuvu ubatembana abaganishwa mu butayu bugufiya kandi bukomeye cyane!Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,dore umwakagara yishyuye amafaranga menshi bahackazi ngo basenye gakondo yawe uko niko Uhoraho Uwiteja Nyiringabo abivuga.
Icy’imbwa yanze,umanika aho ireba!
Dec 9, 2016 njyanwa mu isi y’umwuka nerekwa ibikomeye bigiye kubera mu isi yabazima.Mbona umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana ikiranuka,kandi ica imanza zitabera,nerekwa ihanantura abakomeye,maze izamura abaciye bugufi,kugirango bamenye yuko Uwiteka ajya agira neza.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwuka w’Inzika y’Inzigo,ugiye kuza kugushaka kugirango mwumvikane ube uwuhaye agahenge kuko wawurembeje,nuko mbona ubanje kuzana imbaraga n’igitugu cyinshi,ariko uje uhura nigikuta cyari cyinkingirije,ugonga icyo gikuta.
Umaze kubona yuko ugonze igikuta, (umwuka w’inzika) nibwo wahizemo yuko twumvikana kugirango udohorerwe,nuko mbona unsabye ko nawugurisha intebe nicaraga ho,mu minsi yashize zashaje,maze mbaha igiciro ngo banyishyure ibihumbi 100,000 ariko baraciririkanya bagera kubihumbi 70,000 maze mbaha izo ntebe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nsubizwa mu iyerekwa mbona ndi kuri gakondo ya bakiranutsi,mbona za magigiri zizanwa no kunca igihanga,maze bagira ibyago,basanga mfite umupanga(ijambo ry’Uwiteka)ubwo turahangana cyane umwe muca igihanga,babiri basigaye ndabirukankana barahunga mbona bageze mu gikombe kiri munsi ya gakondo ya bakiranutsi bajya kwihishamo (ubuhunzi) maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uko ubonye za magigiri zihungira mugikombe kiri munsi ya gakondo ya bakiranutsi,niko bagiye guhunga bakinjizwa mu butayu bugufiya no mu ishyamba rinini kugirango bamenye yuko Uwiteka ari we Mana niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,garuka kuri gakondo ya bakiranutsi,maze ngire icyo nkwereka,ndagaruka ndazamuka ngeze kuri gakondo,nsanga hari umugore (Itorero) yamaze gufata gakondo za bakiranutsi,ndetse nizabaturanyi arazigurisha.Ariko ageze kumugabane wanjye (Umuhanuzi) ndamuhakanira mubwira yuko adashobora kuwugurisha kuko atabyemerewe na mategeko.
Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abafarisayo,bagurishije gakondo y’ubwoko bwanjye.None haguruka wandike kandi utangarize bose yuko,abafarisayo bagiye kwiba imigabane y’ubwoko bw’Uwiteka,kugirango ubwoko bw’Uwiteka bube maso,kuko bamaze kubugambanira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirmabwira riti,mwana w’umuntu,dore hari abantu [4] bagiye kuguhesha umugisha,ariko babiri muri bo,[2] ni bamagigiri bakorera Umwakagara bashaka ku kugigira ngo bigarurire umutima wawe barebe yuko bazajya bamenya gahunda zawe uko urimo kuzikora,maze babone uko bagutega ikigozi cy’umuboyi niko Uwiteka avuga.
Naho abandi [2] ni bene so,bashaka kuguhesha umugisha ubasabira umugisha,naho za magigiri uzihorere Uwiteka azamenya uko azazigenza.”The word of the Lord comes from heaven and told me, son of man,look!There’s four [4] people whose going to bless you, but two of them are the SPY of Government the republic of Rwanda. They want to assassinate you because of the word of the Lord disturbing them that is says the Lord of armies”
Ubwo nikanguye nsanga magigiri wanze kwivuga amazina ye,utuye mu gihugu cya GHANA,wiyita DIANE twigeze kujya duchartinga kuri facebook,muri 2014,yanditse e-mail ngo yanyoherereje umugisha abinyujije kuri ECOBANK ngo ningende njyeyo gufata cash.Nyamara nari namubwiye ko,yakoresha western union cyangwa moneygram,ariko kuko yarazi ko,kumfatira kuri western union cyangwa moneygram cyangwa se Dahabshill bidashoboka nibwo yakoresheje bank transfer money.
Ubusanzwe wohereza cash transfare money ari uko ufite account number z’umuntu,akaba arizo woherezaho.Ikindi Ghana s’igihugu kitagira Western union cyangwa moneygram kuko ubishatse wabireba muri google.com bahita babikwereka byose uko bank zaho zikora. Za magigiri mujye mubanza mu menye umuntu mugiye kugigira kugirango bibafashe gukora iyo milimo mibi yanyu muzahanirwa mbere yuko mujya kuyikora.
Ntushobora kohereza cash udakoresheje moneygram,cyangwa se western union cyangwa dahabshill,cyangwa se swift code kuri konti y’umuntu ibyo bindi za magigiri zivugira ziba zibwira ko arizo zagiye mwishuri zonyine kandi zirangije amashuri ejo bundi nta nubwo ziramenyera mu isi ya bazima.
Dec 10, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo gakondo igiye kwagurwa,ndetse n’umurwa wayo mukuru Yerusalm nawo ukazagurwa ukba munini cyane,ku buryo abari batuye ku nkengero zawo,bazisanga batuye mu murwa mukuru kandi bitarigeze bibaho.Nerekwa insore nsore z’Umwakagara zijyanwa koga mukiyaga kugirango bezwe bavanweho umwanda bamenye yuko Uwiteka agira neza.
Nerekwa abitwa ba LAWYER’s batagenje uko bari bakwiye kugenza,mbona baraciye imanza za bandi nabi,nerekw anabo bacirwa imanza zabo nk’uko baciye izaband cyangwa bunganiye abo bari bashinzwe gufasha kugirango barneganurwe ariko birengagiza ingingo runaka bituma batsindwa kandi barigutsinda!Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ba LAWYER’s uti,ibyo mwakoreye abo mwari mushinzwe gukiza no gutabara murukiko,mukaba mwarabariganije,namwe muzariganywa kuko mutagenje uko mwari mukwiye kugenza niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa umwuka w’uburiganya w’abadayimoni,wohererezwa Umuhanuzi,kugirango yamburwe umugisha,bohereza igisiga (umudayimoni) w’umuterekerano.Uraza ugerageza gutwara umugisha ariko birananira,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi wo gukiranuka yarwanije gakondo yawe ariko ntaho ari buyijyane kuko Uwiteka niwe mulinzi wa gakondo yabakiranutsi nuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa agakoko gaturutse mu butaka kaza ku isi kishushanije ko,gashobora kubana na bantu,ako gakoko kigiraga keza cyane,kari ako mu bwoko bw’Ihene (ubutegetsi bw’umwuka w’ikinyoma bugiye gutegeka isi) ariko kangana nurukwavu,ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,hariho umwuka wo kwishushanya ku bantu bavugana nawe,bafite ishusho yo kwera,ariko buzuye uburiganya no gukiranirwa bahora bashakiisha uko barimbura ubugingo bwawe ariko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo akakubera ubwugamo.
Abo igihe nikigera Uhoraho azabashyira ahagaragara kugirango bamenye uko Umwami wabakiranutsi agira neza niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko nitegereza ako kanyamaswa mbona gafite igikundiro,ariko mu byukuri arakanyamaswa!
Ndabwirwa ngo,uko ubona ako kanyamaswa gasa neza kandi kikundisha ku bantu,ninako gahengera ntawukareba kakinjira mu miteja (French beans) ka kayangiza kuko kabana na bantu,kandi kazi yuko abantu baramutse bamenye yuko kangiza imyaka bahita bakica none rero umenye neza yuko mu biyita bene data atariko ari bene data bose ahubwo harimo na bameze nk’ako gakoko uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ugiye kuzamuka umusozi kandi warumaze kuwumanuka.Ndabaza nti nibiki,kandi bigenze gute? Ijambo rirambwira riti,umwanzi w’Umwakagara na za magigiri ze,zamaze gusenya gakondo yawe hamwe n’Uruzabibu rw’uhoraho none haguruka ujye gutabara kuko bitameze neza.
Ndahaguruka njya kurunguruka koko nsanga Umwakagara yamaze gukubaganira uruzabibu rw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo hamwe na gakondo yanjye!Nuko ubwo ntangira kumashana kugirango ngaruze gakondo n’uruzabibu by’Uwiteka Imana ikiranuka.
Nkomeza kwerekwa ubugizi bwa nabi bw’Umwakagara ningabo ze, (abadayimoni) ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,tegeka izo nkoramaraso uzibwire zijye kure ya bakiranutsi,kuko zishaka guhemukira ubwoko bw’Uwiteka.Ndabacyaha ndabirukana barahunga maze mbona bakozwe nisoni ku migambi yabo mibi bari bateguye ko bagiye kugirira nabo ubwoko bw’Uhoraho maze bakorwa nisoni niko Uwiteka ategetse!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibibazo Umwakagara bimubanye urusobe,imandwa ze yaterekeraga z’abashambo ziranze ziramunaniye aho kumukemurira ibibazo ahubwo zirabyongera.
Dore Uwiteka yaramuretse kugirango akoreshe amaboko ye,akore ibyo yifuza atazagira icyo yitwaza ko Uwiteka yamubangamiye,ariko ntabwo bizamukundira kuko igihe cye ni gisohora azamanukirwa igicu cy’amakuba ibyago,akaga,namakuba no gukiranirwa maze ibyago byose Uhoraho yamuvuzeho bimugereho kandi nta muntu uzabimukiza mu isi ya bazima niko Uwiteka yavuze!
Ubwo maze kugarura uruzabibu rw’Uhoraho hamwe na gakondo yanjye,mbona Umwakagara azabiranijwe nuburakari,abura uko abigenza,akomeza kuburana urwa ndanze,kuzageza igihe cyateganijwe ubwo Uhoraho Uwiteka Nyiringabo aziheshereza icyubahiro akamwigaragarizaho kugirango abatuye isi na bandi bose batizeraga Uwiteka bakazamenya yuko Uwiteka ari we Mana ikiranuka uko niko Uwiteka avuga!
Amaraso agiye kumeneka mu Rwagasabo!!! NI ISAMALIYA!!!
Dec 11, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ibitaboneshwa na maso ya bana b’abantu,maze nerekwa Umuhanuzi Mukuru ahabwe impano n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ategeka ko,yubakirwa icumbi ryo kubamo,ringana na miliyoni $300,000,00 z’idollar maze nerekwa murugo rwe haparitse imodoka nyinshi zitagira ingano.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira Umuhanuzi Mukuru uko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuze!
Maze nifashisha ikoranabuhanga kugirango nshobozwe kumugezaho ijmabo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko yakunze kumvira Imana kandi akemera gutegereza igihe cyategetswe nk’uko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryavuze niko Uwiteka avuze!!!
Nerekwa umuhungu w’Umwakagara LT. IVAN Cyomoro ahisha imbuto zo gufungura iyo umuntu arangije gufungura (FRUITS) mu zo yahishe harimo “WATER MELON”mbona Umuanuzi Mukuru aragiye arazihishuye,ashaka kuzirya,igihe atangiye kuziryaho,ako kanya intumwa za LT.IVAN Cyomoro ziba zimigezeho,zimwambura izo mbuto yarafite ibice [6];abaha [3];asigarana ibindi [3];mu ntoke mbona ako azisangiye nabasangira ngendo be.Ndabwirwa ngo,water melon,n’umwuka wo kwiyoberanya kuko inyuma nicyatsi kibisi,ariko imbere igatukura urabe wumva birenge niwowe ubwirwa!!!
Maze za iscort za LT.IVAN Cyomoro zitwara cyangwa zimushyira utwo twungucenge yari yahishe agirango arebe uwajya kudufata kugirango agwe mu mutego w’Abega b’abakagara.Nuko ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,harahagazwe,ubwo umwakagara mutoya amaze kumenya gutega imitego y’imbeba,ntibisanzwe kandi ntibyoroshye kuko nitabyara mweru,irabyara mukara niko Uwiteka avuga!
Ubwo nkomeza guhishukirwa imigambi mibisha kandi ikomeye cyane,mbona inyangabirama(za magigiri) ziherereye mu butayu burebure (Impunzi) zishaka ko ngo zakorana ubucuruzi n’Umuhanuzi bakoresheje ibyo bita (Electronics Business) ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga.Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,ngaho reba haruguru yawe gatoya witegereze kugirango umenye umukino wa amakipe [2] agiye guhanga!
Nditegereza mbona ishyo ry’imbogo ribyagiye ritegereje Umuhanuzi yuko akorana ubucuruzi n’abakagara kugirango bahite bahamucira igihanga.Maze kubona abo badayimoni baritsize barahiriye ko,bagiye guca igihanga cy’Umuhanuzi;nuko nerekwa imbere yanjye hamera igiti gitayo (ubutegetsi) ako kanya ndacyurira kiba kirantabaye za nyagwa z’imbogo zindebesha amaso ariko zinanirwa kugira icyo zintwara kuko narimaze kuzinyura hagati ntizagira ihembe na rimwe zinkozaho maze ntangazwa no gukomera k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kubona ubushyo bwizo nyangabirama zinanirwa kugira icyo zintwara kandi ndi hagati yazo!
Nuko ijambo ry’Uwiteka riramanuka rirambwira riti,mwana w’umuntu,naguciye imanzi mukiganza,kandi ubwiza bwawe buzahoraho iteka niteka,kugirango Uhoraho yiheshe icyubahiro.Dore imitego nikigozi cy’umurimbuzi,yagerageje kugutega,ariko ntikizagufata kuko ijisho ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rizahora kubugingo bwawe,kandi abanzi b’Uwiteka aribo banzi bawe,ntibazigera bagira amahirwe yo kubona ubugingo bwawe mu biganza byabo kugirango bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana yawe niko Uwiteka avuga! Ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti! Mwana w’umuntu,uriya mupfu,ntabwo wamubonye muri rya shyamba rya manyinya na maganya?
Nasubiza hafi ya bwa butayu bugufiya?Nawe arasubiza ati,yeeeee!!!!! Kwa ntibibuka! Hafi ya murenguzi ugeze munsi y’urugo rwe,uwo mupfu ntiyashyinguwe na bugingo nubu yarahumiye kandi igitangaje ntabwo,na za nkona zihora zihasirisimba zigeze zimwakura,ngo zavuze ko,uriya mupfu ngo afite ibara ry’upfapfa wishwe na gahinda kenshi maze zirna kumwakura kugirango agahinda ke,akazikurikirana zikazisanga mu ishyamba rya ntibaganya aho umwana arira nyina ntiyumve,naho yakumva akaba atabasha kuba yamusangayo ngo agire icyo yamukorera cyangwa yamumarira uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo amuciriye umugani kandi niko Uwiteka avuga!
Mbona ndi mu nzu ndi kumwe n’umwuka w’Inzika y’Inzigo z’Abatutsi,mbona buracyeye umuseke ugeze kumutambiko wa manywa asesuye,maze ndibambura mfata inkoni yanjye (ubutware) nsohoka muri ya nzu,mbona wa mwuka w’Inzika z’Abatutsi ukomeje ku nkurikirana maze mbonye ko unkurikiye ndawutuma ngo usubire mu nzu ujye kunzanira utwungucenge uremera usubira inyuma ako kanya nicirabugufiya ndikomereza maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,hariya mwana w’umuntu uyobowe n’umwuka w’ubwenge kuko uriya mwuka ukomeje ku kugendaho ahantu hose iyo utabigenza gutyo imvura yari ku kunyagira niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuze!
Nerekwa igihugu cya CHINA, ko kigiye gukorana no gutera inkunga ibihugu byo kumugabane w’Africa mu bijyanye nibigo nderabuzima.Bazatera inkunga mu mishanga ijyanye n’uburwayi bwa SIDA ndetse nindwara zibikatu nk’igitunu kugirango birehereze imitima ya banyafurika babone uko bakomeza kuzamura ubukungu bwabo bumaze gutera imbere mu by’ubukungu uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihugu cya Uganda abavugabutumwa baho,bagabura ijambo ry’Imana rivangavanzemo nindi ndyo idakwiriye guhabwa ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo.Nuko rero ubwo muzagera murigakondo ntimuzakundire abagabura bijambo ry’Imana baho ko baza gutanga ijambo ry’Imana mu bwoko bwanjye!Ikindi uburire ubwoko bwanjye buri muri icyo gihugu bwirinde cyane imyigishirize ya bapharisayo bo mu gihugu cya Uganda kuko idakwiriye ndetse ikaba idakijijwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mvugana n’umugore (Itorero) uri mu gihugu cy’u BUBILIGI,twavuganiraga kuri telephone,maze arambaza ati,muntu w’Imana,ibyo nabonye wabibonye?Ndausbiza nti reka da!Nti ese nibiki?Ati dore amaraso agiye kumeneka mu minsi ya vuba,hanyuma namara kumeneka,nayandi yongere ameneke!Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara Umwami wo gukiranirwa akuwe ku ngoma,kandi Isamaliya naho amaraso aramenetse vuba cyane kuko azakurikira ay’Isamaliya ibintu bigiye gukomera cyane,ariko abakiranutsi bazarindwa nk’uko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yabivuze niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunsobanurira uburyo umukuru w’ISAMARIYA nawe agiye gukurwa ku ngoma kuko yanze kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yavugiye mukanwa k’Umuhanuzi Majeshi Leon,umucamanza wa bari ya bazima uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Nuko rero burira abumvira ijambo ry’Uhoraho ko bakwiye kwitegura kwiyeza kugirango bahabwe ubugingo buhoraho niko Uwiteka avuze!Ijwi rirambwira neza mu ijwi risobanutse ngo PETER NKURUNZIZA arishwe kandi arizize kuko yanze kumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka avuga.
Dore hagiye kubanza PETER Nkurinziza maze namara gucibwa igihanga,hakurikireho Umwakagara nawe acibwe igihanga kugirango ijambo rya hanuwe n’Umuhanuzi w’Uwiteka Nyiringabo Majeshi Leon risohoze umurimo waryo,maze isi yose nabayituye imenye yuko Uwiteka Nyiringabo ari we Mana y’ukuri.Kuko aravuga bikaba,yategeka bigakomera uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nuko rero mwana w’umuntu,ntabwo hakiri ibanga kubakiranutsi,kubw’ibigiye kubaho mu isi ya bazima,kuko Uwiteka yamaze gushyira ikimenyetso muruhanga rw’abera kugirango bazatange ubuhamya isi yose imenye yuko mu Ijuru har’Imana ikiranuka uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dec 12, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ibikomeye nimigambi y’umubisha w’umwanzi wa bakiranutsi,ibyo arimo kugambirira kubugingo bw’umunza w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo washyireweho gucira imanza z’abari mu is ya bazima.Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi ya kubikiriye kugirango aguce igihanga.
Nuko rero nturangazwe ahubwo ube maso kugirango atabona urwaho rwo kurimbura ubugingo bwawe,kandi igihe cy’amasezerano cyari cyegereje ngo muyinjiremo nk’uko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryabivuze uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kumburira imigambi y’Umwakagara uburyo afite umujinya mwinshi kubera imirimo Uwiteka yakoze ikomeye cyane yo kubirira ubwoko bwe,n’uburyo afite ubwoba bw’imyanzuro yurubanza rw’umugogo w’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa yaciye igihanga yizeye yuko azamanukana umugogo we akajya kuwukoreraho imihango ya gipagani kugirango agundire ubutegetsi niko Uwiteka Nyiringabo avuga!
Nerekwa inama ya bagore (abarozi-Kazi)iterana bashaka kugambanira Umuntu w’Imana.Ariko nerekwa imbaraga zidasanzwe,zimanutse zituruka mu Ijuru,ziburizamo imigambi yabo,maze mbona bahise bajya kurega murukiko urubanza rwabo nubundi ruratsindwa bataha bumiwe aho gutinya Imana Uwiteka Nyiringabo ahubwo bahimbahimba indi migambi mibisha.
Mbona imodoka imwe Umuhanuzi yararimo,mbona nindi yaririmo abasirikare (ingabo za CID) bakurikirana aho umuntu w’Imana yerekeje,maze jambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo riramanuka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho manuka mu burengerazuba bw’icyo gihugu.Ndamanuka maze za magigiri zihura JAM nyinshi yimodoka turazisiga zibura uko zikomeza kudukurikirana.
Ijambo ry’Uhoraho ringarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka aranesheje,kuko aburijemo imigambi mibi yose yababisha barimo kugambanira ngo ucibwe igihanga,ariko noneho intare yo mu muryango wa DAVID iranesheje uko niko Umwami Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwaka uataha mu gihe cy’impeshyi,Umuhanuzi mukuru azaba yinjiye mu masezerano yuzuye kugirango akorere Uwiteka kumugaragaro,areke gukorera mu bwihisho maze imirimo y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,iyo yamuhamagariye ishyirwe ahagaragara uko niko Uhoraho Uwiteka avuze!
Nerekwa inkozi z’ibibi zimaze gushyiraho urutindo,ariko munsi yahoo harimo amazi,zitega umutego kugirango Umuhanuzi naanyura umushibukane,ariko kubw’ubuntu bw’Uwiteka imbabazi z’Uhoraho zirandamira nshima Uhoraho kuko ari we murengenzi wacu kandi akaba igihome kirekire twihishima niko Uwiteka avuze!
Nerekwa za magigiri zijya gushaka essence iyo bazatwikisha Umuhanuz mu butayu bugufiya,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burya urya muntu mwavuganaga wasanze aho wakoreraga nyuma ukahava,yari magigiri ukora muri CID y’IBABYLON,yari yaje kugutegera aho ngaho kugirango bakugenzure bamenye uko bazagushimuta niko Uhoraho akuburiye.
Nuko rero urabe maso cyane kuko ibihe bitoroshye kandi Umwakagara akaba asigaje iminsi kuko Ijuru ryamaze gushyiraho ishyerezo rye niko Uwiteka avuze!
Njyanwa mu iyerekwa mbona inkozi z’ikibi zishaka uburyo bagura uruzibibu rw’Umuhanuzi Majeshi Leon,bagerageza gushingura imbago z’aho gakondo ihanana imbibe n’inkozi z’ibibi,zije gushingura imbago zisanga Umulinzi mukuru wamasezerano yahageze!
Maze mbona umwana w’umwuka w’Inzika y’Inzigo,ansaba ko twakumvikana kugirango ntibazongere gshingura imbago ngo bazigize inyuma bashaka ko,bariganya uruzabibu na gakondo y’Umuhanuzi Majeshi Leon ariko Babura uko babona inzira z’uburyo bwo kuriganya gakondo y’Umuhanuzi cyangwa kuriganya igice cya gakondo y’Umuhanuzi uko niko Uwiteka avuga.
Uwo mwana w’inkozi z’ikibi abuze icyo yakora,nibwo yahise ahamagara umuherwe ushaka kugura uruzabibu rw’Umuhanuzi Uwiteka yamuhayeho nk’umugabane we,cyangwa umwandu we.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwanzi wo gukiranuka,afite ikibazo gikomeye cy’uruzabibu rwawe kuko rukomeje kwera neza cyane kandi akaba adashaka yuko urwo ruzabibu rukomeza kwera imbuto zarwo kuko bimuteye isoni nubwoba bwinshi bw’uko inzabibu ze zikomeje kugaragaza yuko zanze kwera aho kwera ahubwo zirarumba maze bimutera ikibazo gikomeye ishyari rizamuka mu mutima we akaba ariyo mpamvu bashaka ku kugurira uruzabibu rwawe kugirango rudakomeza guteza ubwega mu bega uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga!
Nkomeza kwerekwa imitego y’umwanzi,mbona inyamaswa eshatu ziri munsi y’uruzabibu rwa gakondo ya bakiranutsi,izo nyamaswa imwe yasaga n’Ingurube,iyindi yasaga n’Impyisi,iyindi nayo yasaga nimbwa!!!Mbona Umuhanuzi Mukuru araje afashe ya yindi isa imbwa ariko atariyo,ayikubitisha ya yindi isa n’Ingurube ako kanya ihita igwa ahongaho.Ategeka Umulinzi Mukuru w’Ibyasezeranijwe gufata iyo ntumbi akayijugunya munsi yuruzabibu mukibaya gifatanye nishyamba rinini riri munsi ya gakondo ya bakiranutsi!
Abahindiro amaraso y’Umwami w’uRwanda abakozeho!!!
Dec 13, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ibitaboneshwa na maso ya bana b’abantu,maze Uwiteka Nyiringabo akomeza kunyereka ibigiye kubera mu isi ya bazima,bihishwe amaso ya bana b’abantu cyeretse abagaragu be nibo abihishurira.Nerekwa aba Shumba (Pastor’s) bafite utu dini tudafitika, bakodesha ibyumba by’amashuri (kuba mu bigeragezo) ariho basengera kandi ibyo byumba byegeranye cyane basenga mu rusaku rwinshi ku buryo byabagoraga kumvikana ku babaga basengera hamwe.
Nuko mbona bazaniwe ikizamini (exams) bagomba gukora banze bakunze,kugirango barebe ko,bafite ubumenyi ngiro bwo kub bakorera Uwiteka Imana yo mu Ijuru,ariko basanga 98% nta bumenyi rusange bafite, ikizamini kirabatsinda.Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abapastori bashyizwe mu cyumba cyo kwigishwa no guhabwa ikizamini hatorwemo abashobora gukorera Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,none dore ikizamini bahawe baragitsinzwe!
Bivuze ko, badashobora gukoreshwa n’Uwiteka Imana yo mu Ijuru,kuko bamaze gukurwa mu mubare wabagomba gukorera Uwiteka Nyiringabo niko Uwiteka Nyiringabo abivuga!
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira ibyabo bashumba Pastor’s,ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,babwire bajye mu masengesho basenge Uwiteka Imana kuko urubanza rwabo rwamaze kujya imbere y’Uwiteka Imana ikiranuka,kandi bakaba bamaze gutsindwa n’urubanza kandi rukaba rwarangiye niko Uwiteka avuze!
Icyantangaje cyane! ni uko muri abo bashumba (Pastor’s) nta mutegarugori numwe wari ubarimo, bari abagabo gusa gusa!Nuko ndabwirwa ngo impamvu utabonyemo abagore ni uko nta mugore wahamagariwe kuba umushumba mu itorero rya Kristo kuko ntaho ibyanditswe byera bigaragaza ko bahamagariwe kuba abashumba,ariko bemerewe kuba abahanuzi kazi, iyo mpano barayemerewe kuko byamezwa ni byahanuwe mu ijambo ry’Imana (Bible) kuko nta nahamwe mu ijambo ry’Imana wabasanga bavugwa ko bahamagariwe kuba abakuru bitorero ry’Imana n’Umwami wabakiranutsi YESU Kristo.
Kuba uyu munsi bahagarariye amadini bitirira iterore ry’Imana,ni uko umwanzi yabishatse kugirango ayobye ijambo ry’Imana,akabazamura kuko boroshye cyane gukoreshwa na umwanzi kurusha abagabo kuko kuva cyera nubundi bakoreshwaga n’umwanzi uhereye mbere na mbere kuri Eva kuko niwe washutswe ntabwo ari umugabo washutswe uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kumbera umugisha cyane maze rinyereka uburyo uwitwa BM.Gen.Emmanuel Habyarimana akorana na leta y’Umwakagara umwana wo gukiranirwa wagambiriye kurwanya Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kugirango ateze urujijo mu banyarwanda yitwaje kutavuga rumwe na leta y’uRwanda.
Nabonaga bamwoherereza intonorano kugirango abagurire ibintu runaka,yarangiza akongera akabiboherereza akoresheje DHL,cyangwa akabiha umuntu wabaga wagiye kubega cyangwa kugigira akabibazanira agarutse mu gihugu cy’abakiranutsi.
Nuko ijambo ry’Uhoraho rirmbwira riti,mwana w’umuntu,hanura uvuge uti,yewe BM.Gen.Habyarimana we,uravumwe wa muvumo w’inziererezi kuko wemeye kunywa no kurya ibyahumanijwe bigambiriye kumena amaraso y’ubwoko bw’Uwiteka Imana,ukaba ukorana na gatsiko k’Abega kamennye amaraso,kandi kiyimeje kongera kumena amaraso y’ubwoko bw’Uwiteka Imana ihoraho.
Niyompamvu Uhoraho aguheje kubyiza by’igihugu cya mata nubuki kuko uzaba inzererezi akaba nta muntu uzamenya irengero ryawe uko niko nyir’ibihe byose akuvuga,kuzageza igihe uzavira mu isi ya bazima niko Uwiteka avuze!
Nerekwa intabwa y’umutambyi ikomoka mu muryango wa barewi, yasigaye muri gakondo ya bakiranutsi,mbona inkozi z’ibibi ziyemereye nabi cyane,kubera kuko ariyo yarifite ibanga ryo gukiranuka.
Mbona igoswe nabanzi b’Uwiteka,maze ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,sengera iriya ntabwa kugirango Uhoraho Uwiteka Nyiringabo akomeze kuyirinda izageze ku iherezo kuzageza igihe ubwoko bw’Uhoraho Nyiringabo buzabonera gakondo.Ndasenga nti,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ndagusabye urinde ukomoka kurukiryi rwa “YAKOBO” umugaragu wawe wasezeranije kuzahabwa gakondo ya bakranutsi,kugirango bizamenyekane yuko wowe witwa “EBENEZER” Uwiteka Nyiringabo kand uzahora ho ibhe byose kugirango umunezero w aba “YAKOBO”uzabe wuzuye ibihe byose niko Uhoraho avuga.
Nerekwa inkoma mashyi z’abakagara ziri mu gisirikare cya KDF/RDF,zitagira amashuri zibwirwa gusubira mu shuri (kurwana intambara ikomeye!) kandi zishaje, kugirango zizamurwe mu ntera zihabwe ipete rya Genaral.Ariko ziranga ngo kuko zikuze zikaba zigeze muzabukuru,kandi amapeti zifite ya Colneri rizihagije.
Mbona ko nayo mapeti bahawe ubwayo nta cyo abamariye, ndetse nta nicyo amariye igihugu cyabo ubwacyo! Kuko yari imfabusa.Mbona ko bashatse abagore cyangwa bashakanye n’Intiti z’abize, nibura amashuri yisumbuye bakajya babategekesha igitugu kubera kubatinya ko bize.
Maze mbona ko,abagore babo cyangwa abafasha babo bamaze kurambirwa ubutegetsi bw’iigitugu bw’Umwakagara bakajya bihisha bakajya gusenga Imana data Nyiringabo kuko bamaze kumenya yuko ubwami bwabo bwageze ku iherezo!
Ariko bakabihisha abagabo babo,ahubwo bakajya banyura mu nshuti za abagabo babo ngo zibasabe kuba bakizwa ariko bakanga kubumvira inshuti zabo kuko ngo umwanya bageze ho bahagejejwe nimbaraga z’umwijima uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,itegereze imbere yawe maze umbwire icyo uhabonye! Nditegereza mpabona inkoko kazi nyinshi ziyobowe na “RUSAKE”,yashokonkoye,ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti,waba wamenye icyo biriya bisobanura?Ndasubiza nti,Oya! Ndabwirwa ngo
”ziriya nkoko wabonye zigendagenda mu byondo byimvura,nibibazo bikomeye abagambanyi bayobowe na rusake isheshe akanguhe,barimo bimaze kubakomerana”
Dore urubanza rw’umugogo w’Umwami w’uRwanda,rugiye gusomwa imyanzuro yarwo,kuko gucibwa kwarwo kwararangiye,hasigaye gusomerwa imyanzuro yurubanza hakamenyekana ibyemezo by’urukiko ku ijyanwa ry’umugogo wa Kigeli muri gakondo ya bakiranutsi akaba ariho atabarizwa, cyangwa ntazabe ariho azatabarizwa!!!
Nerekwa Abahinduro bari mu bibazo bikomeye cyane kuko umunyamategeko wabo yamaze kubabwira icyemezo cy’umwunzuro w’urubanza uzafatwa akurikije dossier yabo uko ihagaze!Ni uko iteye!
Nerekwa ko babuze ifuni na majyo,maze babura aho berekera nicyo bakora,niyompamvu wabonye ziriya mandwa z’Umwakagara zari mu ishusho y’inkoko zagendagendaga mu byondo byimvura kandi byinshi ndetse ibyo byondo bikaba bivanze nibyo mungarani bivuze ngo,nibibazo bikomeye biadashobora kubonerwa umuti kandi uko zagendaga ninako zarushagaho kugenda zigwiza ibyondo kumaguru yazo kugeza igihe zageze aho zitakibasha kugenda zigafatwa mpiri zigacibwa igihanga na maguru icyo nicyo bisobanuye!!!
Bivuze ko,ibibazo byabo bizarushaho kwiyongera kurushaho kugirango ijambo ry’Ubuhanuzi risohore nk’uko ryahanuwe n’umugaragu w’Uhoraho uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nkomeza kwerekwa iby’Abahindiro n’Abega b’Abakagara uburyo bagiye gukorwa nisoni,mbona “RUSAKE” iyoboye inkoko kazi,ifatwa icibwa amaguru n’umutwe ibyayo birarangira.
Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umudayimoni ukomeye mu bwami bw’Abega b’Abakagara aciriweho iteka,kuko yahanganye n’ijambo ry’Uhoraho Imana ikiranuka,none ibyawo birarangiye uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga!
Dore inkozi y’ikibi Pastor”EZIRA MPYISI” wagambaniye ubwami bw’uRwanda akozwe nisoni,kuko ibyo yaharaniraga ko,ubwami bw’Abahindiro bukurwa mu bahindiro bakajyanwa mu Bega,siko bigenze,ahubwo nubwo bwami abahindiro bari barahawe kuyobora nabwo barabwambuwe kuko bukuwe mu nzu ya bahindiro bakajyanwa mu yindi nzu itarigeze iyobora ubwami.
Kandi n’Abakagara nabo bakaba babwambuwe, ibyo Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abikoze kugirango akoze isoni abahindiro kuko bamaze kuvumwa n’ijambo ry’Uwiteka kuko bagambaniye amaraso atariho urubanza!Uko niko Uwiteka nyiribihe byose avuga.
Dore Uwiteka abagize kuzaba inzererezi hamwe n’Abega begura inka amabere, kandi kizira mu muryango wo gukiranuka.Dore ijambo ry’Uhoraho nyiribihe byose,rihagaze kumuryango w’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kugirango ribuze uburiganya no gukiranirwa kose kwakorerwa ubwami bw’uRwanda bwavuzwe n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuva isi ikiremwa.
None mwana w’umuntu,itegereze hirya gatoya maze urebe ibirimo kuhakorerwa,nditegereza mpabona inzu (igihugu) irimo kunyeganyega ihagaze mukirere itagifite urufatiro igakurwa ahayo,wagirango yubakiwe kumuyaga kuko yavaga aho iri ikajya hirya no hino ikongera ikagaruka aho yubakiwe urufatiro. Maze ndagenda negera aho yubatse kugirango nyitegereze neza menye ibyayo maze ibonye ko mpageze ihita iraza yirukanka irahagarara ntiyongera gukurwa ahayo kugirango ntamenye yuko irimo kunyeganyega.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara aranyeganyeze cyane kuko arimo guhuhwa numuyaga,kubera igikorwa cye cy’imandwa zamutegetse atashoboye ku kigeraho.
None amerewe nabi cyane kuko adashobora kongera gusubira imbere y’imandwa ngo agire icyo avugana nazo kandi ibyo za mutegetse atarabashije kubikora.
Nerekwa mbona ako gace kose baherereyemo kabura amazi (ubuzima) imirimo yose irahagarara maze mbona bafashe amarozi bagendanaga bari barahawe yo guhumanya inzirakarengane barabufata babujugunya muri ngarani y’imyanda kuko ibyo bari barahawe gukora bitabatunganiye nk’uko byari biteganijwe mbona na za magigiri zigerageza gushaka aho zajya kwihisha zigashaka ubuhungiro maze mbona umwuka w’ubukene urazitashye umuvumo utangira kubakoreramo uhereye ako ako kanya!
Mbona abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bakorera mu gihugu cy’IBABYLON’,mbona abasigaye mu gihugu baza kwivuza bagera ibabylon,bagahita babagurisha bakabanza kubakuramo amashillingi yo kwibikaho.Bakababwira ko babafasha,maze umuti baguraga inshuro imwe,abahutu batuye IBABYLON bakayikuba inshuro eshatu [3] kugirango babone ayo bibikaho.
Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abahutu bakomoka ahitwa“KIBUNGO”bakabije gukiranirwa kubera ubugambanyi bakorera ubwoko bwanjye!!!
Dore abanyarwanda benshi batuye IBABYLON bakomoka “KIGUNGO” nibo bakomeje cyane umwuga w’ubugambanyi mu murwa mukuru w’”ISHUSHAN” mu gihugu cy’IBABYLON!
Iyo babonye umuntu uturuka iwabo,bamwigirizaho nkana bakamucuza utwo yari yifitiye bakamusiga amara masa!Babwire uti,ibyo byose mukora,bigaragara imbere y’Uhoraho Uwiteka Nyiribihe byose nk’ibyambaye ubusa!Ubabwire uti kandi,iminsi yanyu yo kubaho irabaze!
Kuko mwagendeye mu nzira za BALAAM mukagirira nabi abanyamugisha kandi byari bidakwiye! Ese mwabaye iki ko mwarusheje ubugome abanya”BABYLON” kandi ubusanzwe nta wubarusha ubugume? Niko Uwiteka Nyiribihe byose ababaza!!!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,tega amatwi maze wumve icyo uwahoze arumufasha wawe icyo avuga.Ntega amatwi numva arimo kwivugisha ati,uko umugabo wanjye yahanuye ko nzasigara mu butayu jyenyine, we yarabuvuyemo none niko biri uyu munsi wa none.
Dore nasigaye mu butayu jyenyine nk’uko yabihanuye nubwo nahoze mbihakana kuko nari ndambiwe ubutayu bugufiya none bwaraze burankurikirana.
Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambaza riti,wabyumvise ndasubiza yego nabyumvise!Ndabwirwa ngo,nta jambo ry’Uwiteka ryavuzwe n’Umuhanuzi ngo rizareke gusohoza umurimo waryo uko niko Uwiteka nyiringabo avuga.
Dec 14, 2016 njyanwa mu iyerekwa mbona ibikorerwa mu isi y’imiruho,nerekwa ko,igihe cy’inkozi z’ibibi cyegereje ngo bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ari weImana.Njyanwa mu iyerekwa mbona mpabwa amabwiriza yo kujya kugaruza agahigo kari karatwawe ni nkozi z’ibibi. Ndagenda mpasanga hari imitwaro myinshi cyangwa imiba y’uduhigo bambuye abantu b’Imana.
Nteruramo imitwaro [2] ndayitwara ngaruka inshuro imwe maze nerekwa ko inkozi z’ibibi zabikenze ndagenda sinagaruka ariko nibura ngaruza utwanjye bari baratwaye nshima Uwiteka Imana ikiranuka.
Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri ziraje zimanukanye n’inkozi z’ibibi z’IBABYLON.bazanywe no kugirango baguce igihanga none kuraho ikoranabuhanga ryose ukoresha kugirango batabona urwitwazo rwo ku kugirira nabi niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho ryongera kungarukaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu dore ugeze kumarembo y’ubutayu bugufiya,kandi iruhande rw’ubwo butayu bugufi hariho ishuri rihegereye, ririmo abanyeshuri batsinzwe ikizamini mu gihugu cy’ubutayu bugufiya.
None uramenye wirinde cyane nubwo imperezo ya mavuta yawe yarangiye,ndaza gukoresha abubaha Uwiteka Imana yawe, kugirango bakoherereze utuvuta two gushyira mu mperezo yawe, maze ubone uko umurika mu mwijima utabona uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa muri gakondo ya bakiranutsi,numva uburyo abaturage bitotombera ubwami bw’Abega bayobowe n’Umwakagara,maze numva bavuga bati,nibura Habyarimana ku ngoma ye(Abungura) ntabwo twahuye ninzara,ariko uyu mwega agiye kutumarira ku icumu atwicisha murenguzi!
Nuko numva abandi basaba Uhoraho ko ari we ukwiye kubarenganura akabakiza umwana w’Umwega w’Abakagara kuko bamaze kwiheba kandi akaba ari nta munyapolitike numwe Wabasha kubakiza Umwakagara kuko yababereye amahwa ahanda kandi akabayoboza inkozi y’icuma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nirekwa bajya guhaha kure cyane aho bagendaga ibilometre byinshi,bagahabwa umurimo wagahimano kugirango babashe kubona ifunguro bazagemura rikabatunga.Ariko kuko ntayandi mahitamo bari bafite bemeraga gukorera agahato nk’ako kwa Farawo Umwami wa (Egypt-Misiri) aho ubwoko bw’Uwiteka bwakoreraga agahato bakahamara imyaka [430] bakaza gucyurwa n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho yemeye ko ibyo byose bibaho,kandi abantu bari muri gakondo yabo,kugirango Uwiteka naramuka abakijije bazamenye yuko Uhoraho ari we wabakijije amaboko y’umwanzi wo gukiranuka kugirango bazamukorere batizigama bamenye yuko Uhoraho ajya agira neza kandi ko atajya anezezwa ni uko ubwoko bwatwaza igitugu na Satani na badayimoni uko niko Uwiteka avuga.
Nyyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi kazi w’ikinyoma madame Marie Murebwayire ESTHER,utuye mu gihugu cy’UBUHOLLANDE (Nethellands) nerekwa ari mu Nyanja hagati y’amazi amugera mu ijosi mbona atuje cyane nta cyo bimubwiye;maze numva ambwira ngo,nitwishyire hamwe maze adutere inkunga.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambaza riti,mbese byashoboka yuko umuntu uri mu isi,akaba afite ibibazo byinshi bimurenze ko yafasha abandi?Ndasubiza nti Oya!
Ndabwirwa ngo”ntibishoboka ahubwo nikinyoma akoresha kugirango abone uburyo abagigira kuko ntawumurusha ibibazo nubwo ari kumugabane w’UBURAYI uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.”