Intangiriro y’ubutayu uhereye muri gakondo ya bakiranutsi.
Maze gukora ubukwe mu 2008 muri Nzeri taliki 27,ku wa gatandatu mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Nzeri.Mu birori byo kwizihiza ubukwe bw’Umuhanuzi Majeshi Leon na Mukandirima Murekatete,inkozi z’ibibi zaduteje INKUBA yakubise isanga hari imbaraga za masengesho Umuhanuzi yari yakoze y’iminsi [60] maze uwayiteje abonye yuko itwaye ubusa,aravauga ati”koko uyu muntu ni umuntu w’Imana.
Nyuma yubukwe ntabwo ibintu byoroshye cyangwa ngo bigenda neza,ibyari umunezero byagiye bihinduka nabi amahoro nari nisanganiwe mbere yuko nshaka agenda akendera gahoro gahoro kugeza arangiye burundu.Impamvu yo kubura amahoro yaturutse kuri mwishwa wanjye wakoranaga na mushiki wanjye ari we nyina wabo tuvukana kwa data nyamara Jeannette Mukeshimana nijye wamwishyuriye amashuri uhereye primary kugeza arangije amashuri yisumbuye (High School)
Ubwo mbere yuko nkora ubukwe yazanye umupfumu murugo nari nigiriye kumirimo ariko ngarutse murugo nirambitse nerekwa ibyo yakoze ndamwihorera kugirango bitantera ibibazo bikomeye kurushaho.
Ubwo nahanganaga na Jeanette Mukeshima,ninako Madamu nawe yahanganaga na Mukarujugiro Jacquline mushiki wa Baricana EUGENE utarashakaga yuko dukora ubukwe ngo ni uko yarasigaye kwa musaza we wenyine atarashaka umugabo.Hariho kurwana intambara kumpande zombi mu buryo budasanzwe!
Ariko bucya twakoze ubukwe kuwa 28 Nzeri nabonye kurubaho handitse ho ngo “DIVORCE”icyo kibaho cyari kigifashwe numudamu yari yambaye imyenda ikanzu y’umweru dede! Nabibwiye madamu aransubiza ati abo nabadashaka ko tugira urugo,ariko nubwo nari ntarasobanukirwa cyane gusobanura inzozi ntabwo nanyuzwe nibisobanuro bye,ahubwo naricecekeye kugirango bitongera intambara ziyongera kuzidi.
Umugisha mucyeya narinsanganywe wahise ukama!Mbona hadutse intambara zitandukanye hirya no hino kandi noneho ibyringiro narimfite yuko twafatanya na madamu kurwna izo ntambara ahubwo nawe yahise yinjira mu bandwanya ahereye kuri mwishwa wanjye Jeannette wamusuzuguraga uhereye turi abafiance.
Namusabye kunyihanganira nkamushakira aho amushyira dore ko yaramaze kuba INKUMI kandi mu Kinyarwanda kikaba kizira kwirukana umukobwa wamaze gukura ugeze igihe cyo gushakwa kandi noneho ndi Nyirarume nirindi kiwtwa ya mvugo ngo NYOKOROME akuruma abona!Cyangwa se ngo ibunyokorome uhagezwa na NYOKO.
Kuvuga nugutaruka ubwo byaranze amezi [2] ntayayampa umwishwa mushakira aho mwerekeza vuba a bwangu.Noneho nibwira yuko amahoro agiye kugaruka murugo,ariko wapi!Madamu agakomye kose ati wababajwe nuko nirukanye mwishwa wawe.
Ubwo tugeze muri 2009 nerekeza mu masengesho y’iminsi [45] igisubizo nakuyemo ni uko ngomba kuva mu gihugu kuko igihugu kigiye kwinjira mu bihe bidasanzwe by’intambara zitagaragara kandi ko nzashyirwa mu nzu y’imbohe kubera ubuhanuzi bwavugaga yuko Gen.Nyamwasa Kayumba azahunga igihugu na Col.Karegeya Patrick Nyakwigendera bwari bumaze gukwirakwira hose ariko Col.Karegeya niwe wari yarahunze hari hasigaye Gen.Nyamwasa Kayumba.
Ubwo nihuse twinjiye muri 2010,ubwo ariko mu byagaragaraga wabonaga yuko ubuzima bw’igihugu bugenda bucyendera gahoro gahoro mu bijyanye nubukungu.Ubwo bigeze kuwa 25 gashyantare 2010 twumva inkuru kuri bbc gahuza miryango yuko Gen.Yahunze igihugu yamaze kugera mu buhungiro.
Muri icyo cyumweru nibwo za gerenade zatangiye guturuka hirya no hino mu murwa mukuru wa gakondo ya bakiranutsi.Ubwo narimaze kubona amakuru avugako izo gerenade zaterwaga na Col.Karangwa JOHN icyo gihe yarafite ipeti rya majoro kandi yaravuye kwiga hanze y’igihugu ibijyanye no guteza akavuyo no kugahosha ayo makuru narinyakuye muri ambasade ya America iherereye ku kacyiru(muri gasabo)
Ubwo umwuka w’Uwiteka yakomeje kumburira yuko ni ntahunga bazamfata bakanshyira mu nzu y’imbohe kubera ubuhanuzi bwari bumaze gukwiragizwa hirya hino ariko jyewe ntabizi kuko bamwe mu bantu twari tuziranye harimo na za magigiri nyinshi zitwazaga ko ngo zikijijwe naho zabaga zizanywe no kugigira umudendezo w’ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Ubwo umwuka w’Imana yansabye kwimuka ngurisha ibintu narintunze bicyeya kugirango bitazambera inzitizi ubwo natangiye gushakisha impamba izankura mu gihugu nerekeza mu butayu.
Ubutayu mu gihugu cy’umwana w’UMUSITA
Ubwo ku wa 24 mata 2010 nahise nerekeza mu gihugu cya Uganda mu butayu bwaho buri kumusozi witwa BUNAMWAYA prayer Mountain SSEGGUKKU,mbere yuko twerekerayo turi muri Guest house ya ONATRACOM ahangana saa kumi nimwe z’igitondo nibwo nahawe ihishukirwa mbwirwa yuko madamu atazashobora ubutayu tugiyeo ko akwiye gusubira inyuma muri gakondo.
Mbimubwiye yanze kubyemera,bwaracyeye dukomeza kurusozi cyangwa umusozi wa prayer mountain twahamaze amezi [2],impamba twari twarajyanye irashira,ariko madamu ntabwo yigeze yemera yuko yarangiye kuko yabonaga Imana ikomeza kwikorara imirimo we akagirango hari andi mafaranga narimfite namuhishe kugeza abimbwiye.
Ariko nabaga ndimo guenga nkabona haje umugande cyangwa umugande kazi,akambaza ati,Musumba Mukama yebazzibwe,nanjye nkamusubiza nti,Yebazzibwe Nyoo,gwe uri musumba kuva E Rwanda?Nti cyane!Katonde yangambye nkuhe kumkisa,nkibonera umugisha gutyo nkamusengera ibitangaza bigakoreka.
Ibyo byabaye kenshi cyane ubwo nirukanaga abadayimoni babaga mu bantu,bwari ubwambere mbonye yuko mfite impano yo kwirukana abadayimoni kuko muri gakondo nta mwanya nagiraga wo gusengera abantu cyane kuko akenshi nabaga ndi mukazi kamaboko.Abagande bamaze kubona yuko mfite iyo mpano ubwo batangiye kubwira bene wabo hamwe na banyarwanda (Abahima) batuye muri icyo gihugu batangira kujyana mu mago yiwabo no mu ntara zose za Uganda maze nkora umurimo w’Imana karahava.
Nibwo naje kujya kubwiriza ahitwa KYENKWAZI ndaritswe na mwene data witwa BOSCO wasengeraga muri ADEPR bakiri mu Rwanda.Niwe waje kumpuza na SGT.NSABAGASANI DOMINIKO wiyitaga Umuhanuzi naho yari magigiri wabigize umwuga ibyo yitaga ubuhanuzi na makuru bari baravanye mu bapfumu bababwira ibizaba muri gakondo ya bakiranutsi noneho barabifata babihindura ubuhanuzi kuko nijye wabumwandikiye kuko atazi kwandika mbuha nyakwigendera INGABIRE Charles ari nawe waje kumugambanira (Nsabagasani)
Uyu NSABAGASANI niwe wampuge na za magigiri za RPRK zari ziyobowe na bagabo [2] bavukana MUNYANDINDA MBAYIHA JOHN,na MUNYANDINDA Mugisha James.Ubwo baje bitwaje ko ngo bakeneye yuko navugana n’Umwami Kigeli ngo kuko NSABAGASANI yababwiye yuko mfite ubuhanuzi bumuvugaho.Nguko uko natangiye kuvugana na Ndahindurwa maze sinakubwira Imana iranyihorera kugirango ibyahanuwe yuko nzakorana na za magigiri muri 2003 busohore ko bazashaka kunyica ariko bakaba batazabishobora.
Igihe cyarageze turatandukana maze kumenya yuko bakorera Umwakagara kubimenya nabifashijwemo na magigiri LT.RUYENZI ALOYS wa RNC,ukeneye kumenya byinshi wareba kuri egretNews.com inyandika iri front page yitwa AMABANGA YIKUZIMU,babonye yuko amabanga yabo nyashyize hanze nibwo bahise bangambanira baranshimuta ariko Uhoraho akinga ukuboko Babura uko banca igihanga bamfungira muri Gereza ya CMI iherereye ahitwa bugorobi mukigo cya gisirikare cyitwa GARSON barracks.
Nahamaze amezi hafi [6] kuko nibuka neza banshimuse taliki ya 22 Nov 2011 babifashijwemo na magigiri NYAGASAZA Innocent (Fruit) narimaze gusezeranya (ubukwe) afatanije na nyakwigendera INGABIRE twari tumaze gutandukanywa nizo za magigiri kubera gushaka gutegeka ikinyamakuru InyenyeriNews.com yaje guhindukamo InyenyeriNews.Org ubu icyo kinyamakuru kiri mu maboko ya magigiri ya Kigali yitwa Noble Marara utuye mu gihugu cy’Ubwongereza afatanije na KARURANGA JOHN wari yarashinze ishyaka ryitwa IMVURA.
Guhura na za magigiri z’Umwakagara ahitwa Bugorobi:
Turi muri gereza Major AGABA ARUTHA yemereye za magigiri z’Umwakagara yuko yanjyana nkajya guhura nazo kugirango zimbaze ibisobanuro bijyanye n’ubuhanuzi bwizaba muri gakondo ya bakiranutsi.Icyintu cya mbere bambajije kwari ukumenya niba koko Gen.Kayumba Nyamwasa azafata igihugu akaba perezida (umukuru w’igihugu) babimbaza nabonaga babibaza bafite impungege nyinshi cyane.Ndabahakanira mbabwira yuko atazaba umukuru w’igihugu,ariko azarwana kandi azanesha ingabo z’Umwakagara hanyuma Umwami akima ingoma.
Imana yagaragazaga Umwami Ndahindurwa Kigeli,ariko kubera atarinze amasezerano niyompamvu Umwakagara yamushakiye hasi hejuru kugeza amuciye igihanga kandi nta nakimwe ntari naramubwiye uko azagambanirwa ni uko acibwa igihanga anyuze mu muryango we wahafi cyane ko Gakwaya Jean Marie ari we uzakora izo gahunda zo kumucisha igihanga ariko yikudira intonorano za Gakwaya umwana w’umwega maze ashirwa ari uko asohoje umugambi we mubisha maze Ndahindurwa yisangira basekuruza mbura gihe.
Ubwo naje gufunganwa n’ingabo za FDLR zari zarahunze urugamba zihungira muri Uganda nyuma yuko FDLR yiciyemo ibice [2]; taliki ya 12 mata 2012 twafunguriwe rimwe jye banjyana kuri ICRC Red Cross International nah obo babajyana mu nkambi bahinduka abaturage nkabandi bose ariko bashobora kuba barabishe kuko Umwakagara yari yatuguze nijye na bandi basore [2] umwe yari umwana ukiri umusore ukomoka mu bwoko bw’Abahutu,naho undi yari umugabo washatse witwa ATHANAS ukomoka mu bugesera.
Ubwo mbere yuko dutandukana nahamgaye uwo mugabo ATHANAS kuk nabonaga agira ishyaka ryo gushaka kumva imvugo y’Imana ibyo ituburira kumigambi mibisha bari badufiteho nuko bizagenda tugeze hanze!Abo ba FDLR bamaze kumva yuko bafunguwe batubwiye yuko ngo ibisigaye bari byikorere ubwo uwo mugabo namubwiye uko ari bubyitwaremo yuko bene wacu bamaze kutugura nyuma yuko Red Cross ibabereye ibamba ubwo bashakaga kudusubiza muri gakondo kugirango Umwakagara adduce ibihanga.
Gen.Bakahumura Charles imfura y’I Rwanda arambaza ati,ko numvise uvuga urukiga nikinyankore,waba warabaye Uganda?Ndamuhakanira ariko mu bwira yuko aho twari dutuye muri Tanzania twari duturanye nabahima ndetse nabakiga,akaba ariyompamvu nzi igiima nigikiga.Ukongeraho ikiganda narimaze kumenyera aho ngaho.Umugabo wabandi arambwira ati,umva rero nkubwire Majeshi ukore gisirikare uko wakize kuko hamaze gufatwa umwanzuro wo kukwirukana muri Uganda ushake uko wambuka uve muri kino gihugu kuko Umwakagara yifitiye abantu be bari hano bashaka kuguhitana.
Ati dore muri servise ya CMI bayinzanyemo vuba sidamenya ibyaho neza,kandi banzaniye amashillingi menshi ngo nshakishe uko nakwica ndabahakanira none amaraso yawe ntazambarweho nta cyintu na kimwe nakorera Kagame kuko twagize Imana turamukira turamubaha natwe hano yaratumereye nabi none mwana wa maam reka nkugambire ukore nkamahe timbasa kukuhereza protection uruge muyuganda urondere ihinga uruge muyuganda.
Nibwo bahise bantwara muri International Committee Red Cross ICRC maze umufaransa Kazi witwa Caroline angirira neza cyane Imana imukoresha ibikomeye nibwo yajyaga kumpisha muri hotel.Ubusanzwe Amnesty International niyo yagombaga kumfata incharge ariko uwitwa Will umukongoman wakoranaga na za magigiri z’Umwamakagara yanze kunkura muri Uganda kandi director wa amnesty in Africa yamaze gutegeka yuko bankura muri Africa.
Ariko arabyangira ahubwo ampa amauro € 300 ubwo aba aranyiyambuye ubundi Imana ikomeza kwikorera twihishahisha mu mahotel icyo nababwira nuko uwo wiringiye ariwe ukugurisha buriya hari abantu benshi bakwishima bumvise yuko naciwe igihanga bakwishima kuko bazi neza yuko nituramuka duhuriye muri gakondo batazabona aho bazanyura kubera ubugambanyi bankoreye cyangwa banakoreye abandi banyarwanda kandi akaba arijye ubafiteho amakuru kandi nkaba nkora mu itangaza makuru sinzi uko bizagenda ariko reka tubitege amaso turebe amaherezo yinzira ni mu nzu.
Taliki 5 Nzeri 2012 nibwo UNHCR yatugambaniye iduhagaza itubwira yuko tuza twiteguye kugirango idukure muri Uganda.Naho wari umugambi wo gushaka uburyo nagera hanze kuko bari barambuze nibera muri hotel ntasohoka Imana ivuga yuko tugiye guhura nibikomeye ariko sinamenya ibyari byo,mbaza guhamagara umuzungu warushinzwe protection witwa STEVEN mubaza izo gahunda izarizo,ambwira yuko atazizi,mukanya aba yohereje ubutumwa bugufiya buvuga buti,ugende mukanya turahurirayo.
Bitewe nuko tel bayitracingaga ubwo bahise bavugana nawe nawe aba agiye muri gahunda yo kuncisha igihanga,nibwo twasohitse tugera hanze tugeze ku isaha ya Queen muri round about ya kampala nibwo twahise tuzengurukwa nabasirikare.Ubwo ukuntu byahuriranye na matara yo mu muhanda yahise aduhagarika wagirango nibo bahise bayahagarika.Ubwo turahagarara ako kanya haza abasirikare [6] bafite imbunda mbona bashyize urusasu muri chamber yimbunda badukura kuri motor maze madamu ahita avuza induru hari za magigiri zo mukadomo hafi aho zambaye imyenda ya sivillini ubwo abamotori aho bavuye ntumbaze bahise baza ari benshi cyane mbona za magigiri zirirutse zirahunga natwe duhita dufata indi mutor iyo twariho turayireka dutwarwa n’umwana w’umunyarwanda na none wo mu bwoko bw’Abahutu atugeza muri ICRC.
Ubwo UNHCR yahise ihamagaza STEVEN araza nk’umuntu ushinzwe protection,tumubwira byose uko byagenze maze twanga kuva ahongaho kugeza azanye imodoka akodesheje adusubiza muri hotel.Ubwo ijambo nari nabwiye madamu yuko naho baza bakagota hotel nta cyo bashobora kuntwara abananiwe kunyicira muri gereza ntabwo hanze ariho bazabishobora.
Ni ukuri Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ahabwe icyubahiro kuri ibyo yakoze byari birenze ubwenge bwacu,kuko Umwakagara yazaga buri gihe kuvugana nabayobozi bakuru binzego z’ubutasi bwa Uganda.
Yasimburanaga na Gen.Charles Kayonga,uwanyuma yari Nyiramongi JEZEBEL maze bafata umugambi ko turekurwa kugirango batwicire hanze ya gereza kuko muri gereza kuduca ibihanga byari byananiranye reba www.egretNews.com ubasha kuhabona ibisobanuro bihagije kuko byose ntashobora kubyandika hano ngo nzabirangize kandi nubundi byanditse!
Red Cross yahise injyana muri hotel,nahamaze amezi [7] ubwo niko bampigaga amanywa nijoro barekereje kureba yuko nasohoka ariko Uhoraho angirira neza.Ayo mezi yose Imana yakoresheje abantu batandukanye harimo SOPHONIE utuye muri America ahitwa GEORGIAN akaba umuhutu ukomoka mu Bugesera yafatanije numurundi umwe utuye nawe muri America ahitwa SOUTH CAROLINE,aba nibo Imana yakoresheje banyoherereza Ticket inkura muri Uganda hamwe no kwishyura hotel ndetse ntibagiwe n’umwana wanjye mugakiza OLIVIER.
Imbere ya UNHCR twahamaze iminsi [6] turara imbere ya UNHCR headquarter uhereye taliki ya 1 Nov 2012 bahankuye bajya kumfungira kuri police ngo kuko nanze kuhava kandi nyamara bazi neza yuko mbarirwa mu mpunzi za HCR.Police yanze kumfunga basanga ntamategeko nishe ibyo nakoze ko ari ko byari bikwiye gukorwa maze bangarura kuri HCR nibwo bahise biyambaza umukuru wa OPM witwa KAZUNGU waruhagarariye impunzi muri Uganda akaba umututsi wiyita umuhima aho impunzi zibanza gusaba ibyangombwa bisaba ubuhungiro (Cylum seeker) mbere yuko winjira muri HCR.Ariko twebwe kuko yari cause yihariye ICRC yari aratwaye dossier yacu muri HCR ariko za magigiri zikoreramo zigize abahima (Abatutsi) zikorana na Kigali ziburizamo dossier yacu.
Ariko ubwo maze kugera muri gereza Uwiteka yambwiye yuko nzava muri Uganda nimodoka yo mu bwoko bwa bus,ntabwo rero hari isezerano ryo kuhakurwa nindege.Ubwo police imaze kundekura,nahise nigira muri ICRC turahirirwa bigeze kumugoroba,twerekeza kwa nyirasenge wa mudamu witwa BORAH washakanye numugande witwa GODY,akaba Col.Mugisirikare cya UPDF,uwo niwe wari yarahawe gahunda yo kungurisha ubwo nari nkiri mu nzu yimbohe bamubwira gushaka uburyo yakwicisha madamu kugirango adakomeza kujya muri za communute International kubaza impamvu umugabo we yashimuswe kandi akaba atemerewe kumusura bakaba batanashaka kumugeza mu butabera ngo ahabwe ubutabera dore ko nta nurubanza bari bafite bandegaga kuvuga gusa ngo nandika amakuru kuri internet kandi ariyo mwuga wanjye ndetse umuryango wabibumbye ukaba wari wasohoye itegeko ryemerera abantu kwisanzunzura bakavuga ibyo batekereza bakoresheje ikoranabuhanga.
Ubwo twapfuye kujyayo kuko ntayandi mahitamo twari dusigaranye.Ubwo nabanje guhamagara uwo mabukwe mubaza niba yaducumbikira iminsi itatu kumunsi wa kane dugashaka iyo twerekera kuko nari namubwiye yuko ku wa gatandatu tuzahava.Yarabyemeye aratwakira tujyayo ubwo hari ku gatatu ku kane nibwo umugabo we yabimenye araza murugo ubwo umugore we BORAH arambwira ngo ninshake iyo njya kwihisha ngo kuko umugabo we araje.
Ndamuhakanira mubwira yuko bidashoboka kuko narafunzwe ndafungurwa nta cyatuma mpunga ngo njye kwihisha kandi nta cyaha mfite.Ubwo nahise nambara neza nicara muruganiriro “STTING ROOM”umugabo amenya yuko ariho nicaye mutegereje ubwo atangira gukora imidoka itapfuye ayireba munsi afungura imbere ni nyuma arangije asubirayo.
Ubwo umugambi kwari ukumpahamura kugirango nsohoke niruke bandasire hanze ibyanjye bibe birangiye!Ubwo umwuka w’Imana arambwira ati,humura uko wabyizeye niko biribukugendekere kuko utazarenza kuwa gatandatu kuko ntawakoreye Uwiteka wikorera amaboko ngo abure uko abigenza!
Bwarakeye ku wa gatanu nyirinzu atereza yuko mubwira gahunda z’urigendo araheba!Ariko muri jye naringifite ibyiringiro ko Uwiteka Imana yanjye hari icyo agiye gukora.Ubwo twararuhutse bigeze mu masaha ya tanu zijoro mbona ubutumwa bugufiya buturutse muri America kuri mwene data Sophonie yohereje amadollar $ 180,ahangana saa saba zijoro mbona mwene data inshuti ya Sophonie utuye South Caroline yohereje $ 100 ubwo yose hamwe yarabaye $280 ubwo mu magane cyangwa mu mashillingi yageraga kubihumbi 780,000 Ushs.
Kandi Uwiteka yari yavuze yuko imodoka nzagendamo izaba irimo umuzungu ari nako byaje kugenda imodoka yitwa “EASY COACH” twagiyemo twerekera ibabylon yaririmo umuzungu umwe.Ubwo umwuka w’Imana arambwira ati,mwana w’umuntu nturare muri iki gihugu kuko nuharara utazabona uko uzakivamo.Ubwo hari taliki ya 10 Nov,1012 kuwa gatandatu nibwo twafashe imodoka twerekeza IBABYLON tuva mu gihugu cy’Abapfilisitia.Ubwo mu gitondo nyirirugo mugitondo yatunguwe no kumva yuko tugiye kandi yarazi yuko nta mashillingi dufite arambwira ngo YEWE nemeye yuko ukorera Imana pe!Burya gukorera Imana abantu bagushidikanyaho ntibabone Imana ukorera ni ukunyagwa zigahera
Twahagurutse Kampala saa kumi ebyeri z’umugoroba twerekeza mu gihugu cy’IBABYLON nitegereje mu modoka mbonamo wa muzungu Kazi Imana yavuze ko tuzajyana mu modoka mpita menya ko urwo rugendo ruri muri gahunda y’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Turi mu modoka tugenda njya mu iyerekwa mbona Intare itwaye igare nakaboko kamwe, kandi yarifashe kumodoka twari turimo idukurikiye,maze umwuka w’Imana arambwira ati,FPR irabakurikiye muragera IBABYLON nayo yahabatanze!Duhita tumenya yuko Sophonie waduhaye ticket idukura muri Uganda Kampala yatugurishije.
Twageze mu gihugu cy’IBABYLON (Kenya) taliki ya 11 Nov, 2012 kucyumweru tujya gucumbika muri hotel yitwa SDA niyabadintiste bumunsi wa [7] uko niko Imana yari yavuze ko tuzashyikira muri hotel ya badivantiste bumunsi wa [7] twahamaze ibyumweru [2] kugeza ubwo ubushobozi bwashize ubwo duhita dutangira ubutayu.
Ubwo twacyetse yuko Sophonie yavuze ko twamaze kugera mu gihugu cya Kenya(BABYLON)kuko niwe wenyine waruzi yuko twahagurutse Kampala twerekeza NAIROBI.Ubwo batangiye kuduhigira muri hotel twaba ducumbitsemo.Bibiliya ibivuga neza ngo uwiringira umwana w’umuntu avumwe.Ntuzatangazwe nuko umuntu yakugiriye neza,ahubwo uzibaze cyane impamvu akugiriye neza niba koko inyuma yiyo neza nta cyaba cyihishe inyuma yiyo neza.Ikindi ukwiye kumenya,ni uko Imana ishobora gukoresha abantu nk’uko yakoresheje Indogobe yaritwaye BALAKI warugiye kuvuma ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana kugirango umenye yuko idakoresha abeza gusa,ahubwo na babi ishobora kubakoresha ishingiye kunyungu zayo zijyanye no kuyizera kugirango umenye yuko ar’Imana kandi uzabashe gutanga ubuhamya bwibyo yagukoreye.
Ninayompamvu Imana yongeye kunsaba kongera kwandika ubuhamya bwurugendo rwanjye rwo mu butayu nyuma yuko umwuka w’Imana avugiye yuko igihe cyo kuba mu butayu kirangiye!Ahari irashaka yuko abatarabonye ubwo buhamya bongere bagirirwe Ubuntu bwo kumenya imbaraga z’Uhoraho ni neza ye itagira itangiriro niherezo.
NB: Icyo nababwira mwebwe mwese mwasomye ubuhamya,mumenye yuko nta cyo muzireguza mubwira Imana yuko mudashobora kuyikorera kuko nzababera umuhamya wo kubashinja ibyambayeho kandi byabaye mu gihe cyanyu kandi nanjye akaba aricyo gihe nabayemo ubwo murumva yuko mutazabona icyo mwireguza.Imana irabizi yuko mujya mwitwaza yuko ngo Imana yabanye nabacyera ngo ntabwo ikibana natwe nk’uko yabanaga nabakera ariko siko biri kuko twe twabonye Imana turayihamya kandi uko yagiriye neza abakera,ninako natwe yabanye natwe kandi twabonye ineza yayo kuko twe twayibonye nitwe tubihamya uko biri.Murumva rero yuko ntacyo cyo kwireguza musigaranye.
UNHCR imaze kwanga kuduha ibyangombwa kugirango dukurwe mu butayu,twahise tujya kurara muri Kiliziya Gatolika irihafi ya UNHCR ahitwa WESTLANDS iyo kiliziya yitwa CONSOLATA SHRINE.Twahasanze umuzungu maze atangira kutwigisha amibukiro hamwe nishapure turasenga amateraniro arangiye twegera umuzungu tumubwira ikibazo cyacu adutera utwatsi.Cyakora atwemerera kurara muri Chapel dusenga,maze hazamo undi muzungu wumusaza maze aratugeza wagirango ufashwe nagatotsi ubwo agahita akwirukana ukajya hanze.Ntibyatinze bigeze saa kumi nimwe z’igitodo madamu agatotsi kaba karamufashe maze ako kanya ahita amujugunya hanze!Ubwo hari hacyeye duhita twerekeza UNHCR kumva umwanzuro wabo wanyuma dusanga bamaze kutugurisha nibwo twahahuriye numusore w’UMUNYAMURENGE witwa KAZUNGU maze atujyaa kwa Pastor Nkundabantu SIMON ahitwa Kasarani.
Twasanzwe Pastor adahari yagiye mu masengesho y’iminsi ibiri,ubwo ahamagara umwana w’umukobwa waruraho amubwira yuko turi abashyitsi ba Pastor.Nibwo adusize ahongaho bavuye mu masengesho hari kuwa gatandatu badusangaho ahongaho.Atubaza amakuru ikitugenza tumubwira ibyurugenzi rwacu cyangwa urugendo rwacu.Ariko bene wabo baza bamubwira bati aba bantu nibamagigiri ubwo Simon ntiyizera ibyo bamubwira abaza kutugenzura maze aza gusanga impano z’Imana ziri muri twe,nibwo yatangiye kutugirira ikizere maze abanyamurege bandi bamaze kumenya yuko nazize guhanurira uRwanda na mahanga maze siakubwira barahaguruka bati,uyu mu Pastor uzi icyongereza neza akaba Umuhanuzi aradutwara abakiristu bacu.Ubwo umwanzi aba ahagurukije intambara zitabaho ubwo hari assistant Pastor witwa Madera Marcela akaba umuhutu w’Umurundi niwe byibuze wageragezaga kuba yabwiriza mururimi rw’Icyongereza neza.
Amaze kumenya yuko ururimi rw’Icyogereza nigiswahili arizo ndimi zanjye nivugira nk’uko nabo bavuga igifaransa,intambara yahise yikuba kabiri bafata icyemezo cyo kujya kutujugunya ahitwa NGONG mu cyumba cyamasengesho ahitwa KIBIKO badusigira amashillingi ibihumbi 2000,ariko Pastor yasigaye ababaye cyane kandi akomeza kubura amahoro maze nawe aduha ibihumbi 4000 rwihishwa ubwo dusigara aho muri icyo cyumba cyamasengesho.
Jye na madamu twishyuraga amashilligi 120 burimusi kugirango tubashe kuba muri icyo cyumba cyamasengesho.Byagezeho arashira maze noneho tuba twinjiye mu butayu bwiza cyane aho twasabwaga kwizera Imana nk’uko twayizeye tukiri Uganda.Ubwo butayu bwatumye madamu yibagirwa Imana yadukoreye Uganda.Ubwo abanyamurenge bari bazi neza yuko ahantu Marcela yatujugunye tudashobora kuhikura.Ariko bibagirwa yuko dufite Imana.Bohereje za magigiri zidusanga aho mucyumba cyamasengesho bazanywe no kubwira nyiri cyumba ngo atwirukane maze babone uko baduca ibihanga.
Ubwo baraje basanga Imana yamaze kutubwira gahunda zose uko ziteye imigambi yabo yose uko bayiteguye,baje bazanye litre [5] za mata bazaniye uwo mucyecuru maze ako kanya nahise mpamagara Masai twasenganaga muri icyo cyumba araza aradutwara ako kanya duhugira ahitwa TINGATINGA werekeza aho bacukura umunyu hitwa MAGADI.
TINGATINGA twahamaze iminsi [3] kubera ubushyuhe bwo mu butayu bukabije numuyaga mwinshi cyane.Twananiwe kubyihanganira atugarura muga Centre kari hafi mu bilometro nka [60] hitwa KISIRIAN.Twavuye KISIRIAN duhugira RONGAI nyuma yo gukoreshwa ibitangaza bikomeye birimo kwirukana abadayimoni bitwa Lessibians mu mugore witwa Njeri wakoraga ibyo bikorwa byo gusambaya abagore bagenzi be.Sibyo gusa byabaye hakozwe byinshi kuko na KIBIKO nicyo cyari cyabiteye aho nirukanye dayimoni mu mukobwa wo mu bwoko bw’UMUKAMBA dayimoni yitwa Choro Choro ishizwe guteza ubukene yari yananiye abaPastor bagera ku [9] maze kuyirukana naho ntabwo bongeye kundeba ijisho ryiza.
Rongai twagiye murusengero rwa NEW LIFE CHURCH MISSION,umurimo w’Imana rero iyo uri mu bantu ntabwo ujya wihishira.Haje Intumwa ikomeye muri iryo dini kubwiriza maze umutu twari twicaraye yarafite dayimoni kubera amasengesho anarindimo akomeye yaje kuganza uwo mugore maze umudayimoni atangira kuvuza induru maze Appotre cyangwa appostle yibwira yuko ari we wirukanye umudayimoni ahamagaza wa mugore bamujyaa imbere yirukana dayimoni yanga kumuvamo!
Ndahaguruka ndagenda ndamwirukana mbona baratanga kuriye ubwo nari nanutse cyane nsigaranye ibilo [55]; kuri [87] nakuye muri hotel Uganda ubwo batangiye kundeba ijisho ribi cyane ubwo sinasubiye gusengera muri ryo dini.Ubwo nagiye murindi dini ryitwa Christian SIGHT Centre aho muri Rogai nahamaze amezi [2] hakizwa abantu [60] boyogera kuri [22] aho niho nafashe umuPastor witwa Janayi yarashinzwe kuroga abakiristu ayoboye.
Hejuru ye hali BISHOP SIMON AGWEYA,nawe wakoreshega imbaraga zo mu bwoko bwa Astrology izo mbaraga ziba mu maso aho umutu akureba mu maso agahita amenya ikibazo kikuzanye agahita akubwira ikibazo cyawe ariko akaba adashobora kwirukaa uwo mudayimoni kuko aba akorana nabo badayimoni.
Ubwo umwuka w’Imana yakomeje kuvuga imikorere yakidayimoni bakoresha bayobowe na ILLUMINATI witwa JOSEPHAT KOIKOI niwe warumutera nkuga wabo.Nyuma yicyumeru bahise bashaka kutwica duhugira kumusore warukijijwe vuba witwa Phillip AMKUTSI kubera ibitagaza yaboye bikoreka.
Yaduhishe mu nzu ye,amezi [7] nyuma aza kubwira ba ILLUMINATI ariwe uduhishe nibwo bamwemereraga intonorano maze aratugurisha.Hasigaye icyumweru ngo baze kudufata Imana imbwira gukora amasegesho nibwo taliki 4 mata 2014 baje kutwiza basanga nahavuye saa kumi z’ijoro nagiye Nairobi.Ubwo madamu yaje kunsaga NGONG kuko niho nongeye guhungira ansangayo maze ubutayu burakomera ibintu biracika birushaho kuba bibi cyane nibwo madamu yahise ahamagara musaza SATADAY wakoraga muri East African Community EAC ifite ikicaro gikuru mu murwa wa NAIROBI amwoherereza ticket ngo yitahire.
Ariko yohereza atuzuye,ubwo turayakoresha muri icyo gihe kitoroshye!Nibwo yabwiye abandi bavandimwe be,bamwoherereza $200 ajya kwishyura ticket bus yerekeza muri gakondo maze ahinduka ikimenyetso cy’ubuhanuzi Imana yari yavuzeko azataha muri gakondo akazaba kimwe mu bimenyetso bikomeye bizakuraho Umwakagara ku ntebe yabukunzi.
Amaze kugenda nahise mbona akazi ka security ariko yansize nirarira mukigunda ahitwa upper HILL,maze kubona akazi ubuzima busa naho butangiye.Amaze kugera muri gakondo Imana irambwira iti,ntuzongere kubona na madamu wawe kuko mwabanye mubushake butari ubwanjye kandi ikimenyimenyi azagaruka nidege azaba yishyuriwe na Gen.Nziza jack kuko azaba azanywe no kugucisha igihanga.None fata kumushahara wawe wahembwe umwoherereze ho umugisha atongera gutuka izina ryanjye avuga ko nta cyo maze!Nafashe ibihumbi [3000] byamanyaKenya ndamwoherereza nibwo yatangiye gukora ibishoboka byose ngo agaruke tubane biba bitagshoboka kuko yari yaratutse Imana,atuka Ndahindurwa,nanjye arantuka ndetse atuka na mama umbyara witaby’Imana [1981] ibyo byabaye impamvu zikomeye cyane zatumye ntashobora gusubirana nawe cyane yuko Imana yari yerekanye yuko hazaba divorce twaraye dukoze ubukwe.
Taliki 02/07/2015 yari yasesekaye Nairobi-Kenya,ajya kwishyura ibintu twari twarasize muri hotel,arampamagara ngo nze gufata ibintu byanjye nari narishyuye macyeya hasigara 23600 kuko yari 33600 nibwo nohereje umucyecuru w’umuTanzania aragenda ahubwo mba mbahaye umwanya wo gupanga uburyo bwiza uko bazangeza kuri Gen.Nziza Jack.Ariko ntabwo byabahiriye kuko umwuka w’Imana yarabihushuye ndabacika kandi icyo gihe nari ku nkengero z’ubutayu nibwo Gen.Nziza Jack ubwe yatangiye kunyandikira antuka ibitutsi ntasubiramo ngirango mwarabibonye nabishyize ahagaragara abonye byanze,ati FIRST LADY yemeye kuguha inzu ahongaho LOVINGTON ariko ureke gukomeza guserereza leta wandika ibikorwa byayo ukabishyira ahabona.Iyo nzu narayanze mbabwira yuko inzu idashobora guhwana n’umurimo w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo nkora ko ahubwo nakwemera ngacibwa igihanga.
Nibisanwe yuko abadamu bagira integenke,ariko iyo ataza kugaruka ashaka kuncisha igihanga,ngo ahindukire akorane n’umwanzi byari kuba byumvikana.Ikindi nuko nawe ubwe Imana yari yamwibwiriye yuko twabanye binyuranije nubushake bwayo kubera kuba abana mu mayerekwa cyane iyo Imana ikwereka ibidahuje nirari ryawe cyangwa nubushake bwawe wibwira yuko arabadayimoni barimo ku kurwanya bigatuma uvangirwa nabadayimoni bigatuma unyuranya n’Imana ugahiduka utumvira Imana kubera kudasobanukirwa inzozi cyangwa amayerekwa.Imana yamuhaye ikimenyetso arota yataye IMPETA ye yambaye mugusaba no gukwa.Maze ansobanuje mubwira yuko urugo rwarangiye arasubiza ngo nibyo nishakira.
Agize ngo arasohoka ya mpeta yaramaranye imyaka [6] kurutoki ivamo iratakara,agarutse murugo ndamubwira nti subirayo aho waruri urayibona.Yari impera ya zahabu ariko abanyaKenya bazi zahabu nibacyeya cyane.Asubirayo arayibona,arongera mu iyerekwa abona yatakaye burundu na none arongera arayita ndamubwira nti ntabwo uri buyibone agerageza gushakisha ntayayibona nibintu byumvikana iyo Imana ishaka kwikorera umurimo wayo,ntabwo yita ku inyungu z’umwana w’umuntu.
Icyo ireba ninyungu zayo,usibyeko zidashobora kubaho hatariho inyungu zuwo ikoresha nyuma yo kumvira Imana no kugendana nayo.Reka ndekere aho ibyingenzi nibi kandi bishobora kubafasha naho ibindi biri mu buhanuzi nagiye mbagezaho.Igihe cyo gukora kw’Imana iyo kigeze hari byinshi byangirika iyo bitari mu mugambi w’Imana.Uhoraho abane namwe kandi buriwese usomye ubuhamya ndatekereza yuko atazabona icyo azireguza imbere y’Uwiteka Imana ya bakiranutsi yari Umuhanuzi Majeshi Leon tuzahurira muri gakondo ya bakiranutsi.











