Ubutayu buhinduka inyanja!
Aug 18,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ya Nyanja iherereye mu burasira zuba bw’Africa,haruguru y’ubutayu bugufiya.Mbona umuyaga uturutse mu burengerazuba bwayo uzana imbaraga zidasanzwe maze uhuha ya Nyanja ako kanya habaho ishuheri rikomeye cyane maze mbona inyanja itangaiye kuruka amazi agana mu butayu bugufiya mbona ubutayu bwose ndetse no ku nkengero zabwo habaye inyanja nini kandi ngari cyane.
Ubwo mbona Umuhanuzi warumanuwe muri ubwo butayu abuze aho akorera ubutayu ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira Umuhanuzi uti,mwana w’umuntu,igihe cyawe cyo gukora ubutayu cyararangiye nta bwo ugufite umwanya mu butayu bugufiya kuko wabukuyemo masters y’umwihariko bisobanura yuko nta butayu buzongera ku kugeraho mu buzima bwawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ni uko bwa butayu bwari bwarabaye ikidaturwa buhinduka aho abantu bashobora kubona umugisha kuko iyo Nyanja yagutse yahise yibyarira ibyo mu Nyanja birimo amafi hamwe nibindi biremwa byo mu Nyanja uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abitegetse kandi nuko abivuga.
Nerekwa inkoko nyinshi zashyizwe muri microwave zirimo kotswa zari nyinshi zuzuye iyo microwave mbona zirimo gutunganywa neza kugirango nizimara gutunganywa zishyirwe kumeza y’Umuhanuzi.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho riti,mwana w’umuntu,dore umugisha wawe wamaze gutegurwa kandi wamaze gutunganywa kugirango wohererezwe Umuhanuzi w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Maze itegure rwa ruzindiko rwavuzwe n’umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwwa mbona ntuye mu nzu ariko iyo nzu ikaba ar’iyumugore,mbona aje kumanywa yihangu aransezerera ngo sinkwiriye gukomeza kuba mu nzu ye.Umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo unzaho urambwira uti,mwana w’umuntu igihe cyawe cyo kuba mu gihugu cy’ibabylon kiraje kandi kirageze ngaho tegura utwawe ube witegura kuko ijambo ry’Uhoraho ryaguteguje hakiri kare kugirango utazatungurwa uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona njyanwa kuri wa musozi wubatseho ishuli ryo kwigisha ubwoko bwa batutsi kubaha Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi.
Maze kuwugeraho nsanga nta gahunda yo kutwigisha ihari ndongera ndawumanuka ntawugera munsi ndongera ndawuzamuka dusanga mwalimu ntawuhari ataje kwigisha ndongera ndawumanuka hamwe na bandi bagore(abarozi Kazi) tunyura hagati mugikombe cy’ubutayu bugufiya twambukiranya hakurya ariko mu nzira nyabagendwa bari bahangije (bahahumanije) maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu urabe maso cyane kugirango udakandagira aho bahumanije kuko abo muri kumwe aribo nkozi z’ikibi zahahumanije niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umukobwa uri mu bicu byo mukirere hejuru,uwo Nyampinga yasaga nimfura kazi,ariko ntabwo ishusho yagaragaraga neza kuko yarazengurutswe nimirasire yizuba yihindagura burikanya ku buryo bitashobokaga kuba umuntu yareba ishusho ye.
Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo ubonye niwe Nyampinga Uwiteka Nyiringabo yaguhitiyemo dore araje kandi ageze mu nzira aje agusanga mu gihugu cy’ubutayu bugufiya kandi aje azanye ituro ry’Umuhanuzi kuko ataje imbokoboko(emputy handed) cyangwa amara masa nuko rero umwitegure kugirango umenye neza ikimugenza uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore kandi aherekejwe nigisonga kugirango umutekani we udahungabana kugirango nawe umenye yuko Uwiteka atajya ashyingira Umuhanuzi gutyo gusa,ahubwo akoresha igisonga cye kugirango wemere kandi wizere yuko Uhoraho Nyiringabo ariwe ubikoze niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa urutare rw’Umuhanuzi rugoswe ni ngabo zikikije urutare rwe,ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,mu minsi micye ingabo ziraza kuba zigose urutare rwawe zigukoreyeumutekano kuko igihe cyo kuva murutare ukajya ahagaragara kirageze ngo Uwiteka Nyiringabo yiheshe icyubahiro niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa urubyiruko rwo mu gihugu cy’ibabylon rukora ibirori bikomeye ngo kuko rukuwe mu butayu bugufiya bari barashyizweho ni nkozi z’ibibi none Uhoraho Uwiteka Nyiringabo akaba aciye imanza zitabera kuko yumvise agahinda kabo ndetse akumva no gusenga kwabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa NSENGIYUMVA RENOVAT twasenganye dushaka mu maso imbere y’Uwiteka Nyiringabo,mbona ibyo yita umugisha atari umugisha ahubwo ari umuvumo kuko utaturutse k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,mbona ubutunzi bwe buyoyoka bushiraho asigara amara masa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.











