Niba Uwiteka yarakwiyeretse ukamubona,niki gituma uhora ugendera mu ntegenke zo kwizera?

Bakundwa bene data mu Mwami wacu abakiranutsi Yesu Kristo imfura yo kuzuka mwisi yabazima.Nejejwe no kubasuhuza mbifuriza ubwenge buturuka k’Umwami Mana waremye Ijuru nisi.

Bakundwa mbandikiye uru rwandiko atari uko nejejwe nabo nandikiye,ahubwo nijejwe nibyo mbandikiye nibwira yuko ahali bamwe muri mwe mu tagifite inkovu z’ibyaha n’ubugome kuko mwamaze guhindurwa mu bwiza bw’Uwiteka Imana Nyiringabo Uhoraho iteka niteka ryose amen.

Ubwo bwiza mvuga nibwo butuma umuntu abasha kumenya ho agace k’ubwiza bw’Ihoraho Nyiringabo.Ariko rero aya magambo mvuze cyangwa nigishije ndasaba Uwiteka ngo abahe ho ubwenge bwo kuyumva no kuyumvira kugirango niba bishoboka abashe kubagirira umumaro mu nzira igana IZION.

Ndifuza kubamenyesha yuko bidashoboka yuko umuntu yakunda Imana adatabashije gukunda mugenzi we abona na maso yumubiri.Hanyuma mu buryo bwo kwizera noneho agakunda Uwiteka Imana ayikundishije ubwenge bwe bwose,umutima we wose,imbaraga ze zose hamwe n’ubugingo bwe bwose.

Nta nubwo bishoboka ko wakunda Imana nta utigeze ubona cyangwa ngo uyigishwe nuwayibonye,ndibutsa ko Uwiteka ajya atwigaragariza mu buzima bwa buri munsi bijyanye n’uburyo tumwizera.Ibyo adukorera nibyo bituma tumwizera,ariko ibi bitandukanye nibikorwa wowe ugiramo uruhare warangiza ukabyitirira Imana kandi ari ntaruhare yabigizemo.

Nta bwo wasabi akazi hanyuma ugaca ruhinga nyuma ugatanga ruswa ya mafaranga cyangwa ruswa yigitsina,hanyuma wamara kubona ako kazi ukajya mu idini ugahagarara imbere yabanyedini ugatanga ubuhamya wemeza yuko ngo Imana yaguhaye akazi kandi ubizi neza ko utatsinze ikizami ahubwo watanze intonorano kugirango ubashe guhabwa ako kazi.

Ibyo bitandukanye no kwizera twigishwa nijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo.Kwizera niki?Ubundi umuntu yizera iki?Bibiliya ushobora kuyizera ko ar’ijambo ry’Uwiteka Imana yazanye mwisi kugirango ituyobore murugendo rugana IZION.Hejuru yibyo umuntu yizera ijambo Imana yavuganye nawe(Rhema word) aho rero niho umuntu wumva ngo yizera Imana.

Nta bwo Imana bayizera muri rusange ahubwo buri muntu ayizera akurikije uko yayimenye cyangwa uko yagendanye nayo,uko igenda ivugana nawe ikwimenyekanisha ho ko ariyo yitwa JEHOVA UWITEKA NYIRINGABO.Nibyo bituma urushaho kuyizera,ariko se wowe nigute wavuga ko wizera Imana mutavuganye?Nibyo usoma bibiliya kandi muriyo halimo umwuka w’Imana,niba rero umwuka w’Imana utari muri wowe icyo nigipimo cyiza kikwereka ko nta Mana ufite yawe bwite wihariye itari Imana yarusange.

Kwizera kwigishwa na bashumba cyangwa bitwa aba Postar’s nta bwo ari ko kwizera,ibyo byitwa inyuguti,kandi irica ariko umwuka w’Imana utanga ubugingo.Ndibwira ko niba usoma ijambo ry’Imana ubasha kumenya cyangwa gusobanukirwa aya magambo mvuga kuko nta mwanya mfite wo kugenda nandika aho byanditse hamwe nimirongo.

Nta rugendo rubaho rwo kwizera,ahubwo habaho kwizera Uwiteka Imana rimwe rizima,nta ninzego zibaho zo kwizera,kuko umuntu yizera uwo azi,umuntu utazi wamwizera gute?Imana s’umuntu ngo uzagenda uyizera gahoro gahoro ukurikije ibyo igenda igukorera ibyo byaba ari ubucuruzi nkubundi bwose.

Ariko iyo Imana imaze ku kwihihurira ukakwimenyekanishaho ko ariyo yaguhamagaye nkuko yimenyekanishije kuri Saul waje kwitwa PAUL,ninako yimenyekanishije kuri MOSES imutua gusubira kwa FARAO aho yakuriye ndetse imwoherereza AARON kugrango azamubere umuvugizi we uko niko nawe akwimenyekanishaho ngo umumenye kugirango uzamukorere cyangwa azagukoreshe.

Nababwiye yuko nabonye Umwami wa bami Yesu Kristo inshuro [9] bwanyuma yanyigaragarije mu mwaka wa [2015] ubanza hari mukwezi kwa [9] nta bwo wakorera Imana itarabanje ku kwigaragariza ngo ivugana nawe kandi uyimenye maze ibone kuguha ubutumwa uzagisha ubwoko bwayo.

Moses yarayibajije ngo nzavuga ko uri nde?Iramusubiza iti,uzababwire ngo NDI UWO NDI WE,NDIHO niwe untumye.Urumva ko mbere yuko wihutira kujya kuvuga ko wabonye Imana,ukwiye kubanza kumenya cyangwa gusaba ubutumwa uzashyira ubwoko bwayo igutumyeho.

Nta bwo ari ukujya kwiga theology warangiza kwiga Uganda cyangwa Kenya ukagaruka uca ibintu bigacika uvuga ko ngo wize theology.Banza umenye ijambo theology icyo risobanura,bivuga kwiga Imana.Theo bisobanura imana naho Ology bigasobanura kwiga,bivuze ngo [i] isobanura ikigirwamana,naho [I]bigasobanura Imana Nyiringabo.Ubwo rero banza umenye neza niba waragiye kwiga icyongereza cyangwa waragiye kwiga ibigirwamana bya bagiriki(Greece)

abaPastor’s bigisha amateka batazi kandi adafitanye isano n’umwuka w’Imana,jyewe Imana mvuga ndayizi nayibonye kenshi inshuro nyinshi ubuhamya bwuko twabonye Imana mugihome kumurindi murabuzi,mwabaza na MUSHAMBARA ubu asengera muri ADEPR niba atarahava yahoze yiga kaminuza muri kaminuza yabadeventist bumunsi wa [7] hariya masoro yarahari kandi numugabo wo guhamya ibyo mvuga kuko Uwiteka yaduhaye amazi ayakuye mugikuta turanywa turakaraba nyuma yuko Rwahama Jackson atwicisha inzara akatwima amazi yo gukaraba no kunywa.

Ni byinshi umuntu yavuga,ariko ijambo rimwe gusa nshaka kuvuga,niri umuntu yizera rimwe gusa,nta (process) yo kwizera ibaho,none se niba Imana ikwiyeretse ugasobanukirwa neza yuko ariyo ikakwimenyekanishaho ukayimenya process yindi ukeneye niyiki?Niba aribitangaza ukeneye ikabigukorera kuko nayo izi neza yuko tudashobora gupfa kuyizra faaaa gutyo,ninayompamvu ibanza gukora ibitangaza kugirango gushidikanya muri wowe gukurwemo none mugendane muziranye kandi mwizeranye.

Noneho rero ikibazo nkubaza,niba Imana yarakwiyeretse ikagukorera bya bindi byose yagukoreye,nubwo ntarimpari ariko ndabizi ko hari ibyo yagukoreye.Niki gituma ushaka gukomeza kugendera muri process yo kwizera?Niba urumwe muri abo mvuze,then you have a big problem with God of armies.

Translate »
Skip to toolbar