Intumwa ya Sekibi Paul Gitwaza,ahamya ko akorera Sekibi Umwami w’Umwijima

Apôtre Dr Paul Gitwaza yasobanuye ibyo avugwaho ko akorana na illuminati anavuga iby’inzu y’igitangaza bivugwa ko afite muri Amerika.Dr.Akaba n’intumwa ikomeye kuki akoresha iki kimenyetso cya Satani cyo gushimira shebuja wamuhaye ubutunzi akamuha no kumenyekana.

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero rya Zion Temple Celebration Center na Authentic World Ministries aratangaza ko amakuru yacicikanye mu bitangazamakuru avuga ko yaba afite inzu muri Amerika kandi ko yaba ari n’umuryango wa illuminati uhuriyemo abarwanya Imana ari ibihuha bidafite ishingiro.

Ibi Gitwaza abihakana avuga ko ari we muntu wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 watangaje imikorere y’uyu muryango wa illuminate n’uburyo uwo muryango ukorana na Satani.

Gitwaza yavuze ko hari n’abantu bajya bamuhamagara bakamubaza niba koko yaba akorana na Satani. Ati “Hari umuntu wampamagaye kuri radio arambaza ngo ‘ariko uri illuminati’, ndamubwira ngo ‘oya si ndi we’ , arambaza ati ‘none ko bivugwa ko uri we’ ndamubwira nti ‘ni ibyo abantu bavuga ntitwabyitaho’.”

Ahereye kuri ibi bibazo yabajijwe n’uwamuhamagaye, Gitwaza yatangaje ko ari we muntu watangaje imikorere y’uyu muryango n’uko abantu bakwiriye kurwanya satani.

Gitwaza ati: “Ni njyewe muntu wa mbere nyuma ya Jenoside wavuze icyo franc-maçon ari cyo…ni njye muntu wa mbere wababwiye uko tugomba kurwanya Satani, nsenyera Satani buri munsi ariko abantu bakavuga ko nyikorera.”

Apôtre Dr Paul Gitwaza yakomeje avuga ko hari abantu bavuga ko afite inzu y’igitangaza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ariko na byo arabihakana.

Ati: “Abantu bazi ngo mfite inzu idafite uko imeze muri Amerika, ibyo murabizi ni na ko mubyemera,…ntayo ngira ariko icyayimpa. Uko ni ko abantu babyumva ni rya koti ry’ubusambo nambaye.”

Gitwaza avuga ko ibi bintu bimuvugwaho bituruka ku rwango Satani yanga abakozi bayo bigatuma buri gihe akorera mu bantu maze babona umukozi w’Imana bagatangira kumubonamo ibintu bitari byo no kubavugaho ibitari byo kugirango bacike intege zo gukorera Imana.

Uyu muryango bivugwa ko Apôtre Dr Paul Gitwaza yaba abarizwamo washyizweho n’umuhanga ukomoka mu Budage witwa Johann Adam Weishaupt tariki ya 01 Gicurasi 1776.

Bivugwa ko washinzwe ufite intego yo kurwanya imihango y’idini bavugaga ko idasobanutse, ukanarwanya imyemerere ishingiye ku ijambo ry’Imana.

Nubwo ibikorwa by’uyu muryango ari ibanga rikomeye, ngo imbaraga zabo zirenze ubwenge bwa muntu kuko bakorana bya hafi n’imbaraga za Satani.

Uyu muryango ufite imikorere ihuza abakomeye mu nzego za gisirikari, politiki, ubutasi, ubumenyi (science), ubukungu n’ibindi.

Bivugwa kandi ko uyu muryango urimo abantu bakomoka mu miryango ikomeye, ifite ubutunzi n’imbaraga za politiki, imiryango mpuzamahanga n’abandi bakomeye bavuga rikijyana ku isi.

Apôtre Dr Paul Gitwaza uyobora itorero rya Zion Temple

Translate »
Skip to toolbar