Abapolisi 384 batari abega,Basezerewe Mu Kazi Ku Mpamvu Zitandukanye

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 14 Nzeri 2018, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasezereye abapolisi 386  batari abega,mu kazi ku bw’impamvu zitandukanye.

Iteka rya Perezida ryirukana burundu ba Ofisiye bato mirongo itatu na bane (34) ba Polisi y’u Rwanda.ariko itegeko nshinga rivuga ko iyo umuntu yasinye amasezerano na leta,iyo akoze amakosa ashyikirizwa ubutabera,ubundi contract ye yaragira akimwa andi masezerano.Ariko abirukanwa bose bivuga ko ngo birukanwa kumpamvu zidasobanutse,ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko ngo atari abega.

Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su-Ofisiye n’abapolisi bato magana abiri na mirongo itatu (230) ba Polisi y’u Rwanda.

Iteka rya Minisitiri risezerera ba Su-Ofisiye icyenda (9) ba Polisi y’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi.

Iteka rya Minisitiri rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru ba Su-Ofisiye bato mirongo icyenda na barindwi (97) ba Polisi y’u Rwanda.

Iteka rya Minisitiri risubiza mu buzima busanzwe ba Su-Ofisiye n’abapolisi bato cumi na bane (14) ba Polisi y’u Rwanda.

Translate »
Skip to toolbar