Abega bahungana bank nkuru y’igihugu(Central Bank)mu butayu bugufiya!!?
Sept 18, 2018 njyanwa mu iyerekwa inshuro [2]; kandi nakira umugisha mu buryo cyangwa ibice [2];umugisha w’igice cya [1];nakiriye,wari utubutse ariko batari cyane.Ariko umugisha w’igice cya [2] wari utubutse cyane kandi wagutse mu buryo bushoboka bwose kandi ugajutse!!!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho kandi cyane,rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yohereje umugisha mwinshi cyane kugirango urangize imilimo y’Uwiteka Imana Nyiringabo wakorarega mu gihugu cy’ibabyloni kumurwa mukuru w’Ishushani. Kugirango uhabwe iyindi milimo igutegereje uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nerekwa mbona inkozi z’ibibi zibabazwa cyane nuko Umuhanuzi ahawe umugisha mwinshi kandi utubutse,kandi udashingiye kumigambi yabo bajyaga bantegeraho kugirango bancishe igihanga uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.

Nuko mbonye izo nkozi z’ibibi zikomeje kungendaho,nitabaza imwe mu nkota zanjye,mbereka inkota yanjye maze mbona basubiye inyuma bagize ubwoba,bityo nanjye mboneraho kwikomereza nigira muri gakhunda zanjye njya kubika umugisha nohererejwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,urugendo ugiyemo hagati rwagati mu murwa w’Ishushani,nta bwo ruri bugutunganire neza,none hindura imigabo nimigambi,kuko abega bagugeye ku nzira uko niko Uwiteka abitegetse!!!
Sept 19, 2018 njyanwa mu iyerekwa maze nerekwa gahunda zose nari nateguye zoguhura numwe mu banyababyloni dufitanye gahunda zitari bugende neza.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,uriya mugabo mwari guhurira muri hotel yubutswe vuba,aho wahuriye na Bishop,uramenye ntugeyo kuko aribuze afite za magigiri zimuherekeje kugirango zihite zigushimuta uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumbwira riti,ibyo mwavugaga byose,byasaga no gukina umupira wa maguru(ball)kandi dore hagati yawe nawe,halimo umwijima ujya gusa nurwijiji(bisobanura)kujijisha umuntu w’Imana uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nuko rero ukoreshe ikoranabuhanga gusa kugirango wirinde ibyatuma ugira umutekano mucye,kugirango ubone gukomeza umulimo wa data wo mu Ijuru uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Sept 20, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona muri central bank,kandi ko ako kazi nagahawe mu igihe inkozi z’ibibi z’abega kazi nabo igihe cyabo cyo kujyanwa mu butayu kigeze ngo bamanurwe mu butayu aho bagiye kwigishwa yuko mu Ijuru hari Imana yaremye Ijuru nisi,kuko batayemera ahubwo bemera umwanzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo(Satan)kugirango batazigera bashakisha uko bisobanura niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa abega bahungana bank nkuru y’igihugu central bank BNR,maze bayijyana mu butayu bugufiya.Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega barahunze kandi bahungiye mu butayu bugufiya cyane nkuko ijambo ry’Umuhanuzi ryabivuze uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zabukereye ubu zihagaze mu mayira yo mu murwa w’Ishushani mu gihugu cy’ibabyloni.Uramenye ntugire aho ujya ubareke bakomeze barindagire ngo baragutegereje uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Nerekwa abega batuye mu tuzu twi byatsi,kandi izo nzu,nabonaga ari nta muntu washobora kugira icyo yabika muri ayo mazu y’ibyatsi.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo nkorera,rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,isezerano ry’abega bahawe na satani na badayimoni rirarangiye,kandi dore bajyanywe mu butayu bugufiya,aho bagiye kubaka ayo mazu y’ibyatsi bibwiraga yuko batazongera kuyabamo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore yewe nabagiye ikantarange,bibwira yuko batazanyeganyega,ariko umuvumo wabavumye waruturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,uzababerabeza kuzageza baciriweho nubwo bibwira yuko baritse mu bushorishori bw’Inyenyeri,ubabwire uti,aho naho,Uhoraho Nyiringabo azahabamanura abakubite hasi kugirango mu menye neza yuko Uwiteka aruta ifeza nizahabu kandi bitunganijwe niko Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inka zirikumwe n’umwuka w’ikinyoma (abadayimoni) babuze icyerekezo ahubwo bari mu butayu balimo kurisha ubwatsi kandi nubwo bwatsi bwasaga naho budahari uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abega baterekerera imandwa zabo,maze numva zibabwira ngo,noneho Umuhanuzi Ainesha uyumunsi muramufata kuko muhiriwe cyane doreko mwari mwaramubuze igihe kinini uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ugende wigurire inkoko maze uyibage uyifungure kugirango ube uriye abazimu abega bakoresha kuko akagiye munda katagaruka baraba baciriweho iteka nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Sept 21, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona umugabo ufashe inzoka mukuboko kwe,kw’ibumoso,maze mbonaayijyanye mu nzu ayihishamo.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,wa mugabo wari ugiye kuza akuzaniye udusaro twawe ngo utumugurire,ntabwo aza atuzanye ahubwo arashaka guhita agutanga mu nkozi z’ikibi zo mu bwoko bwa abega kugirango ucibwe umutwe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.

Nerekwa bateka inyama zirashya neza cyane bazizana kumeza aho dusanzwe dufungurira,maze mbona bazanye numutobe (juice)maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubugambanyi imbere yawe butwikiriwe no kugira neza uramenye ntugire umuntu muhura kugirango utagwa mu moshya uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inka hamwe n’umwuka w’Inzika y’Inzigo bijyanywe mu butayu bugufiya,kugirango Uwiteka Imana Nyiringabo agaragaze gukiranuka kwe uko niko Uwiteka abivuga.
Nerekwa abagore benshi batwite,bafite iminwa minini cyane itambitse,abandi bafite iminwa isongoye,abandi bafite iminwa migufiya,abandi bafite imiremire,kandi bose birukaga basiganwa amasigamana.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abagore bagira amagambo menshi cyane,kandi mu buryo bunyuranye,kandi bagira ubwibone bukabije cyane,ariko noneho ubabwire uti,yemwe mu bagire mwe,uku niko Uwiteka ababwira,dore kubera gukiranirwa cyane no gushyushya inkuru zibihimbano zitabayeho.
Niyompamvu Uwiteka Imana Nyiringabo nkorera abajyanye mu butayu bugufiya cyane kugirango mwigishwe kubahisha iminwa yanyu Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Iminwa yanyu yuzuyemo ubusagwe,kandi amagambo aturuka mukanwa kanyu,ameze nk’igisebe cy’umuvugo kiryana kurusha icyintu cyose uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Kubera iyo mpamvu mwanze guca bugufi ngo mu menye neza ko ubuzima mufite uyumunsi mubukomora k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Niyompamvu mujyanywe mu butayu bugufiya kugirango amagambo yanyu ashire ivuga,icyo gihe muzamenya yuko nd’Uwiteka Imana Nyiringabo waremye Ijuru nisi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndwana na satani nyirizina,agiye kunesha mbona ndatabawe,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,imigambi y’umwanzi iburijwemo n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umukobwa wa Rwigara Assinapol witwa Uwamahoro Anne,yari yarafunguwe by’agateganyo,none dossier yamuregaga ibyaha bitabayeho iciriweho iteka n’Uwiteka Imana Nyiringabo.
Umubwire Anne Uwamahoro uku niko Uwiteka avuga,dossier ya satani nabadayimoni yakuregaga mu ngoma ya abega,ikuweho kandi burundu ntabwo uzongera kuyibona ukundi uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Bishop Rwandamura Charles ajya mu nzego z’iperereza ajya gusaba yuko bakora ibishoboka byose ngo,bahige Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha ngo bamuce igihanga ngo kuko yamwanditse mu buhanuzi inshuro nyinshi cyane kandi akamuhanuraho nabi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa kandi n’umuryango wa FPR inkotanyi nawo utanga icyo kirego gisa nicya Bishop Rwandamura magigiri w’Umwakagara.Maze basaba inzego z’iperereza gukora haso no hejuru bakabona Umuhanuzi bakamuca igihanga ngo kuko ari byo bibakwiriye uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa bajya gushaka amakuru ajyanye n’Umuhanuzi k’umwana w’Umusinga,nuwabashambo,ariko ananirwa kugira icyo yabamarira murwego rwo kubaha amakuru yahoo babona Umuhanuzi kuko we yarahazi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa cyane mbona abega,abashambo,abasing,bakora inama zitandukanye kandi nyinshi cyane,uburyo ngo bakwikiza Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha ngo kuko yabaciriyeho iteka kandi ibyo yabahanuyeho bikaba bigenda bibasohoraho gahoro gahoro.
Maze abari mu nama bemeranywa ko,ngo byaba byiza aciwe igihanga naho bazajya mu butayu ngo ntacyo byaba bitwaye ngo kuko imandwa zababwiye yuko ngo igihe cyose hakiriho Umuhanuzi ari nta cyo ziteze kuzabamarira kandi ngo ari nta mahoro bateze kuzabona uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubabwire uti,guhiga Umuhanuzi Ainesha,bisa no gushinga umuhunda ku kirenge niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abega abana babo biga mu mwaka wa 3,4 wa mashuli abanza bajyanwa mu ishuli ryubatswe mu mikoki,naho abakuru mbona bajyanwa kwiga muri kaminuza(University)kugirango bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ariwe waremye ijuru nisi uko niko Uwiteka abivuga.
Sept 22, 2019 Njyanwa mu iyerekwa mbona abega na abenegitori(bose bitwa abega)mbona bafite inkoni ntoya,bazamutse ngo bamanuke bajye mu butayu bugufiya kujya kuzana inka (abadayimoni) zabo zaheze mu butayu bugufiya.
Nerekwa Umuhanuzi ariwe ufite inkoni nini cyane kurusha abega(ubutware)ngo izo nka nta bwo zashoboraga kubemerera kuva mu butayu badafite ya nkoni nini kandi ndende ifitwe n’Umuhanuzi.
Mbona ko bakoze inama ikomeye cyane maze bemeza yuko baje kureba Umuhanuzi akabajya imbere yitwaje ya nkoni nini kandi ndende maze babone uko bajya gukura inka zabo mu butayu bugufiya.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ntawundi muntu wahawe ububasha nubutware bwo gukura abadayimoni bo mu bwoko bwa abega bakoresha guhumanya gakondo ya bakiranutsi atari wowe kuko byaba binyuranye nijambo ry’ubuihanuzi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa ahari hatuye abatutsi bo mu nzu ya bajiji,kumusozi wubatsweho ishuli ryateguriwe ubwoko bwa abatutsi kwigishwa kubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Nerekwa abajiji,abega,abashambo,abenegitori,abashingwa,abasinga,uko bagiye bahumanya ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Uhereye ubwo bahungaga gakondo ya bakiranutsi mu w’1959,uko bagiye bahumanya ubwoko bw’Uhoraho maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,ongera abo bantu ubacire urubanza kandi ubacireho iteka kuko bakoze ibidakorwa bagerekaho no guhumanya abatariho urubanza niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse!!!
Nuko ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,ubwo bwoko ubuhe numero yurubanza ibajyana mu butayu igaragaza ko bwaciriwe iteka.Nº0193/0009/0018 uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abitegetse!!!
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi gukora mu kigo cy’ikoranabuhanga gikomeye kandi ndimo gukorana na bandi bantu bakomoka muri gakondo ya bakiranutsi.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka yagusezeranije yuko azaguha undi mulimo uzamukorera,kuko uwo yaguhaye mbere wawukoze neza.
None ibyo yavuze kandi yasezeranije uko niko agiye kubikora,uwo mulimo uraje vuba cyane bidatinze nk’uko nyiribwite(Uhoraho)yabikubwiye cyera nubwo hashize igihe kitari gitoya uko niko Uwiteka Nyiringabo Imana ya bakiranutsi abivuga.
nccleon@gmail.com











