God’s alert US
6 Feb, 2024 njyanwa mu iyerekwa mbona ibintu biteye ubwoba cyane! Hari umugabo waruri imbere y’inzu ye, maze mbona afashe umukubuzo atangira gukubura imyanda imbere y’inzu, akomeza gukubura agera no mu mfuruka z’inzu ye, maze munsi y’urugo rwe, hariho urwobo rule rule cyane rutagira iherezo. Mbona ko arundukiye muri rwa rwobo! Mbona aramanutseeeeee kugeza ubwo amaso yanjye yananiwe gukomeza kureba muri urwo urwobo kuko rutagiraga iherezo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli, irimbuka ry’umwana w’umuntu, riraje vuba cyane, kandi ryihuse kuko yananiwe kwubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo mw’isi yabazima uko niko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mfite inkota ebyeri «two swords» ntangira kurwana n’abagabo bashakaga guhangana nanjye. Turarwana ndabanesha ndetse tugera no ku biti byabo bateye «government and Kingdom» nabyo ndabitemagura mbona haje umugore «God’s Church» aramfasha bya biti byose turabitemagura na b’abagabo bose uko bakabaye nabo turabatemagura bose bashiraho uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, Umwami Kigeli Ndoli, abagabo bakomeye na za Leta zigiye guhangana no kurwanya Ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo, niyompamvu «INKOTA» ye yiteguriye kwica abantu ku giti cyabo, yewe ndetse na za Leta zabo ikazikuraho burundu kandi vuba byihuse kugirango Ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo bubashe gukomeza umulimo wabwo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ubaburire ubabwire uti, uku niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga, dore «Malaika Michael» afashe «INKOTA» mukiganza aje guhangana no kwica umuntu wese, ubwami bwose, buzatinyuka kurwanya Ubutabera «God’s Justice in the world» bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo akabukuraho uko niko abivuga.
[292] versions of the prophecy and God’s judgement.
7 Feb, 2024 njyanwa mu iyerekwa mbona Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo arekura umuyaga uhuha intoki «disobedience of Churches for God’s Law, and his Judgement» nyinshi zifite ibitoki nizitabifite. (It means small Churches and big Churches in the world are going to be destroyed). Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti, ijambo ry’Ubuhanuzi ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rirasohoye ryavuze ko Uwiteka Nyiringabo azarimbura insengero zose zo kw’isi kubera kurwanya ubutabera bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abitegetse!!!
[293] versions of the prophecy and God’s judgement.