Uwiteka afitanye urubanza n’abacika cumu,navantara bo mu bwoko bw’abatutsi!

08th Nov,2015 Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,hari mu masaha ya nimunsi imitavu itangiye gukinagira mukiraro muri ka kazuba ka kiber’inka.aho imitavu ikinagira amatavu,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri gakondo yabakiranutsi Imisore n’Inkumi izaba iciro ry’umugani,kuko bananiwe kwiringira Uwiteka Imana ahubwo bakiringira umwana w’umuntu witwa umwakagara bakamugira ikigirwamana imbere y’amaso yabo.

UmwegaNanjye ndirahiye ngo,igihe bazaba bakubwe,nanjye nzabatera umugongo nk’uko banteye umugongo kuko bananiwe kwemera no kwizera yuko Uwiteka avuga kandi yuko akora,ahubwo biringira amaboko y’umwana w’umuntu.Nuko njyanwa mu iyerekwa numva abantu baganira bavugana ngo,uvuye hano ukagera ikantarange,niho ushobora kubona igisa n’insore nsore ariko ngo bigusaba kuba wagenze urugendo rungana nurwo urangije uko niko Uwiteka avuga.

bibleMwana w’umuntu,dore ishyanga rilerile ryahoze riteye ubwoba ayandi mahanga kuva kera,ihanga ry’abantu bafite umubiri urembekereye,ihanga riteye ubwoba,ihanga risiribanga ayandi mahanga,ISAYA 18 ndetse rigasiribanga ishyanga rya ryo,iryo niryo rigiye kwisiribangira gakondo yaryo kugirango hatazagira ahabo hasigaraho kuko batutse Uwiteka Imana imbere y’amahanga kandi birase imbaraga ni byo na banyembaraga babasha guhangana nandi mahanga kuko nabagize abanyembaraga,ariko se,n’abanyembaraga kuburyo bahangana n’Uwiteka?Uko niko Uwiteka abaza!

YouthDore insore nsore n’inkumi zicyo gihugu cy’abantu barebare,bibwira yuko ubure bure bwabo buzagera ku ijuru,nyamara ntawuzi intangiriro yaryo,ndetse nta nuzi iherezo yaryo!Niyompamvu nakubwiye yuko ngiye gukora icyintu gishya mu batuye isi,kugirango bamenye yuko nd’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Dore iryo hanga bazi kurimanganya no kubeshya,uko imitima yabo ihumeka,ninako babeshya,ariko se,umuntu yakabeshya mwana w’umuntu,yabeshya numuremyi we?!Uko niko Uwiteka abaza!Yabeshya n’umutima we se?Kandi uba uzi neza yuko arimo kubeshya ndetse uwo mutima niwo umugira inama yibyo ari bubeshye!Yahindukira se,akawubwira yuko ibyo wamugiriyemo inama byari ukuri atawubeshyaga?Niko Uwiteka abaza!

DoveIjambo ry’Uwiteka mu ijwi ribabaje cyane,rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mucuti wawe Faila Augustin mwahuriye Uganda,ubu aba muri France amerewe nabi cyane numufasha we,kuko yamuhindukiriye ihwa rihanda!Nyuma y’imyaka irenga (10) batarabona urubyaro,nari narabahaye amasezerano mbabwira yuko nzabaha urubyaro,umutware w’uwo mudame yabashije gufata amasezerano ariko hanyuma aza kumera nk’Abraham aganzwa numugore maze akoresha imbaraga ze,nubutunzi bwe kugirango abashe kubona urubyaro,ariko ibyo na byo narabyanze kugirango bataziringira ubwenge bw’abana bab’abantu.

schoolHanyuma ubwo nakujyanaga mu ishuli mu gihugu cy’Ubugande naguhishuliye ko nzaba urubyaro,ubaha ubwo butumwa,ariko umugore uribuka ko,ubutumwa yabwakiranye ingingimira,ariko kuko ari jye wari wavuze nyuma y’umwaka nasohoje ibyo nari nabagutumyeho,uribuka umugore wa Faila akubwira yuko namwambuye ijambo adafite icyo yavuga ngo kuko ntarubyaro,ubu se ko namuhaye urwo rubyaro yaba yarabonye ijambo?Uko niko Uwiteka abaza!

Hejuru yibyo icyo yituye umugaragu wanjye Faila nari naratoranije ngo azankorere,nuko amaze kumuhindura ibyahi,yaramusuzuguye bihagije,kandi byababaje umutima wanjye kuko umutware yakomeje kunyiringira naho bageze mu mahanga aho batabasha kubona ku buryo bwiroshye aho bapfa kubona ijambo ariko yakomeje kunyiringira.

None mwana w’umuntu,ndagirango nkwitumire kuri uwo mufasha we,LATIETIA ubabaje umutima w’umugaragu wanjye umumbarize uti,hanyuma yo kubona ijambo muruhame,ibyo nibyo wituye umuremyi wawe hamwe n’umutware wawe?Uko niko Uiwteka abaza,dore nta kabuza,ntuzaragwa gakondo yabakiranutsi kubera kwishyira hejuru no kugendera kumategeko y’abana bab’abantu.

Dore ntakabuza Uwiteka azagukoza isoni kuko wiringiye amabwiriza y aba Necolaiti,ukareka ijambo ry’Uwiteka wari warahaweho umurage,ahubwo ukemera kuyoboka amategeko n’amabwiriza n’imihango by’abana bab’abantu,ukibagirwa ijambo ry’Umuremyi wawe ngo ninzamategeko.

DevilAyo mategeko azakujyana ikuzimu kwa nyamutezi,ariko abiringira Uwiteka Imana bazagubwa neza,kandi bazaragwa gakondo yabakiranutsi uko niko Uwiteka avuga.Nanjye nzagukoza isoni imbere yabo wabonyemo ijambo kuko iki ar’igihe cy’ubutabera mu nzu y’Uwiteka Imana kandi nzagushyira ku karubanda isi yose izakota agahinda wateye umuragu wanjye nzashirwa aruko nituye ibyo wakoreye umugaragu wanjye kugirango amenye yuko nd’Uwiteka Imana uca imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.
uko wabujije amahoro Faila umugaragu w’Uwiteka,niko nawe Uwiteka azakubuza amahoro,kugeza wihannye cyangwa urimbutse,ayo mategeko y’abana bab’abantu wiringiye usibye kuzakujyana ikuzimu nta cyindi azakumarira,mbese niki wikanze?Wibwiye yuko mu Burayi ari mu ijuru?Niko Uwiteka akubaza nuko ngaho cyenyera uhangane n’Uwiteka Imana ujya arwanira ubwoko bwe,dore ko,ukoze mu jisho ry’ubwoko bwe,aba akoze mu jisho ry’Uhiraho komera muhangane kugirango bimenyekane umunyembaraga uwari we uko niko Uwiteka avuga.Nuko rero Latietia Rutabana umenye ubwenge ushake urya mwana umusome kugirango acururuke umujinya mazenawe ubone ubugingo byaba atari ibyo uhame hamwe maze uhangane n’Uwiteka kuko amaze kumva kurira kumugabo wawe uko niko Uwiteka avuga.

UBUTUMWA BW’ABACIKA CUMU!

Ibuka09th Nov,2015 Ijambo ry’Uwiteka rinzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho rambura amaso maze witegereze ibyo ngiye ku kwereka mu mitima y’abacika cumu.Nanjye ndambura amaso cyane nditegereza,nerekwa harumudamu w’umucika cumu,dore ko abo nasengeye bo ari benshi,maze nerekwa ko,uwo mudamu nasengeye agahiga umuhigo imbere y’Uwiteka yuko ibyo nsengeye nibiramuka bitunganye ngo nawe azambera umugisha.

Nuko Uwiteka akimara kungeza mu mulima w’umugisha wari iruhande rwe,arambwira ati,ngaho genda uhure nawe,dore yamaze kubona umugisha maze wumve uko akubwira,ndagenda mpura nawa mudamu akimara kunca iryera,ahita abura aho akwirwa wagirango yaramfitiye umwenda akaba yarabuze ubwishyu!Nuko turahura ndamusuhuza maze nawe aho kugirango yikirize,ahubwo aravuga ngo,mukozi wima,ntabwo byabintu byari byatungana neza,ariko ariko nibitungana neza,nzagutumaho.

Nanjye ndasubiza nti,erega nta kibazo kuko nihitiraga,nuko nari mbonye muri hano nkifuza kugusuhuza,nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,umuntu se wamubonye?Ndanjye ndasubiza nti,Yeeeeeeeeeeee namubinye,ubonye ko abeshye umwuka w’Imana uri muri wowe?Ngo nibitungana neza azakubwira,hanyuma se gutungana neza kutari uko yashakaga nukuhe?Uko niko Uwiteka abaza!Nuko rero ubwire ubwoko bwanjye uti,umuntu wese wasengewe agahiga umuhigo ntawuhigure bizamubere umuvumo kuko atazaba yarabeshye umuhanuzi ahubwo azaba yarabeshye Uwiteka Imana uko niko Uwiteka avuga.

Mwana w’umuntu,uribuka ubwo warutuye  ku Gisenyi,wabereye umugisha umugore witwa maman Nyenyeri akanga kuguhesha umugisha,narangiza nkamugutumaho yuko ubutunzi bwe buzarangiraho kuko yasuzuguye umwuka w’Uwiteka uri muri wowe,niko byagenze uzabaza umugaragu wanjye Tharsis azakubwira uwo mugore ubwibone bwe,bwararangiye kubera yuko yagusuzuguye nyamara iyo aza guca bufi akagusaba imbababazi icyo gihe nari kumubabarira,ariko yaragusuzuguye ahamagara abanyamurenge ngo bamusengere ahubwo uko basengaga niko ibye byarushagaho kuba bibi.

Nuko rero umuntu wese uhiga umuhigo nta higure,nyamara mukumusengera ntabwo wigeze ubabaza umuhigo,ahubwo nibo bonyine bahize ntawubibasabye bibwira yuko Imana yawe,idafite imbaraga burya nicyo bisobanura,nimbona unsengeye bigatungana,yewe nzakora ibikomeye imbere y’amaso y’Uwiteka bwacya Uwiteka akabikora barangiza bakananirwa gusohoza ibyo bivugiye ubwabo bivuya mukanwa kabo uko niko Uwiteka avuga.

Nuko rero ubabwire yuko,bavumwa umuvumo kubera guhiga ntibahigure kadi ari ntawabasabye guhiga,kubera iyo mpamvu,uwo muhigo uzabahagama kuko byavuye mu ndiba y’umutima wabo kandi ntawabashyizeho agahato,ibiramambo ibyo basabye barabibonye,iyo baza kutabibona byaba byumvikana uko niko Uwiteka avuga.

genocideUmbwirire abacika cumu uti,guhiga mwarahize,yewe murongera murahiga,Uwiteka we,nunkiza irya none atari iryejo,irya none gusa,nanjye nzagukorera,mwana w’umuntu.tekereza amezi (90) abantu bahiga buri munsi,ubwo bahize ibingana iki?Ese nibangahe baba barasohoje ibyo bampigiye?Uko niko Uwiteka abaza?Bamwe babaye abarozi,abandi babaye abicanyi,bibagiwe inkota y’Abahutu yari bari ku ijosi,Abahutu bibagiwe inkota y’abatutsi yari bari ku ijosi,ubu se kandi ko ibikomeye bije byaririmbwe na Hakizimana Evariste none kandi bazahiga iki?Uko niko Uwiteka abaza?

Nanjye narabihoreye imyaka iragenda iyindi iraza nta numwe wo muri bo wigeze wibuka yuko yahigiye Uwiteka ahubwo intambara yarangiye bashoka imanza zo gutanga abahutu ko babagambaniye,yewe numuhutu wabahishe baramwirengegiza bananirwa kumurwanirira ishyaka yabarwaniriye ubwo byari bikomeye umuhutu yarabushe uwundi abakiza urupfu,ariko baranga bashirwa aruko bamugambaniye bamumaraho burundu!Ohooooo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Babaze ngo,bazankizwa niyihe mana?Ni kega k’umwakagara azabankiza?Ese bajya bamenya yuko nd’Uwiteka Imana ishobora byose?Noneho yanabigishije yuko nta gishobora byose,ubwo se azabasha kubakiza amaboko yanjye?Umbarize abo batutsi bavuye ikantarage bataragiraga igihugu maze namara kubaha igihugu bakima nkabami nibikomangoma none ubu nibo birirwa bantuka bavuga yuko nta mbaraga mfite ndetse ko ntashoboye,ese igihe nabaremaga nari kumwe nabo?

Ninde wo muri bo waba yaramfashije kurema cyangwa kubamba isi,n’inkingi zayo?None ibiva byo mukirere bibaha urumuri ninde waruhari mbidendeka hejuru mu isanzure ry’ijuru?Ninde muhanga wamenya ikifashe mukirere?Ninde ubizi ngo ajye kubyigisha muri kaminuza?Uko niko Uwiteka abaza

Nuko rero ubabwire uti,dore imilindi y’Uwiteka irimo guhorera igana isiyoni aho inyoni nibiga biteraniye bitegereje umunsi w’Uwiteka yabisezeranije ko azabikorera umunsi mukuru,nabyo byiteza kumwakirana impunda nyinshi cyane kuko bigiye kurya aharyoshye yewe bizarya binezerwe byishimire umunsi w’Uwiteka Imana yabakiranutsi,ntakabuza abacika cumu mfitanye urubanza nabo,kandi aho bari ku isi hose sinzabura kuhabasanga kugirango bamenye yuko bahize umuhigo badashobora guhigura

Nzababuza amahwemo,ibyo bakora nzabihindura umuvumo,nzababuza amahoro,umugisha uzahinduka umuvumo,aho abandi bazahahira,bo bazahasonzera,ubwo abandi bazaba baseka,bo bazarira kuzageza igihe bazamenya yuko basuzuguye ijambo ry’Uwiteka Imana yabakiranutsi.

Naho abavuye ikantarage nkabasubiza gakondo yabakiranutsi,bo bakoze ibyangwa n’amaso y’Uwiteka,abo nzabahanagura ku isi,yabazima.bazibagirana icyo ntamihigo nzongera kumva cyangwa kwakira kuko ibyo bankoreye narabibonye nibyo bambwiye bakiri mu mahanga bihwanye nibyo abacika cumu bavugaga ubwo abahutu bari babamereye nabi sinzongera kubatega amatwi kuzageza umujinya wanjye ucururutse uko niko Uwiteka avuga.

Njyanwa mu iyerekwa maze mbona umugabo twasenganaga witwa Amos KAMUGISHA maze Uwiteka arambwira ati,mwana w’umuntu,uribuka ubwo wajyaga gusura Amos Kamugisha I Kanombe mu nzu y’Imbohe?Ndasubiza ndabyibuka,umusengera uribuka uburyo yakubonaga urumuntu umukunda kandi umwitayeho,uribuka ko yavuze umurutira inshuti ze zose,uribuka ko ifungwa rye wari wararihanuye 2001 muri Eglise VIVANTE,ariko se akimara kuva mu nzu y’imbohe yongeye kuguc airyera,no mu bukwe bwawe ntiwamuhamagaye akanga kuza,nyamara se ntiyarafite miliyoni 600 z’amanyarwanda kuri konti uko niko abana bab’abantu bakora iyo bari mukaga bigira abana beza,ariko iyo bamaze kukavamo bagahinduka ukundi.

Niyompamvu umuntu wese wasengeye ukoresheje umwuka wanjye,yarangiza agahiga umuhigo ko,naramuka akize azagira icyo akora,uwo ngiye guhangana nawe,kugirango bamenye yuko nd’Uwiteka Imana yawe uko niko Uwiteka avuga.

Gitwaza0Nuko nkurwa aho ngaho ntwarwa mu gihugu cy’UBUBILIGI nerekwa urusengero ruhari rwabanyarwanda rwa Zion Temple nerekwa uburyo urwo rusengero rwuzuyemo umwuka wibinyoma yaba abakiristu yaba abayobozi babo bose barabeshyana ariko cyane abayaobozi bikundira umukiristu ufite imifuka itubutse

Nuko iruhande rwabo har’ihene n’inka nyinshi cyane,maze Uwiteka arambwira ati,reba uburyo urusengero rwaho rwuzuyemo ibinyoma nabadayimoni kandi hagati muri bo,bamaze kwicamo bice buri gice cyigize ko ari cyo gisenga byukuri,iyo bahuriye mu masengesho mu cyumba kimwe ikindi kirasohoka ubwo se urwo koko nurusengero?Uko niko Uwiteka abaza?Nuko Uwiteka arambwira ati,ndambiwe inkozi zibinyoma zibera mumasinagogi zibeshya abantu ngo zirasenga basenga iki?Ko arukwirirwa bansebya muri bo ninde wari wajya gusura abarwayi cyangwa kujya gusura imfungwa ngo nibura mbone yuko bafite urukundo bita kuri bagenzi babo?

Ariko baza kunshengerera bavuza indura na waraza ngo barashaka yuko Uwiteka abaha umugisha,bambarize uti,ko mushaka ko Uwiteka abaha umugisha,mabwe ninde mwahesheje umugisha utari mwene wanyu?Ndetse na bene wanyu barirwa bicira isazi mu jisho uko niko gusenga Uwiteka mu gihe abantu birirwa batuka izina ryanjye kandi mwakarihesheje icyubahiro?Ntakabuza Uwiteka ntazabura kubacira imanza zitabera uko niko Uwiteka avuga.

Nuko njysnes muwundi murwa mpura n’umukobwa ugeze igihe cyo gushaka maze Uwiteka arambwira ati,saba uwo mukobwa amafunguro umubwire yuko ushonje maze turebe uko akwakira,negera uwo nyampinga musaba amafunguro mu bwira yuko nshonje kandi nishwe ninzara nuko umukobwa ampa umutsima utagura imboga zuburisho ubwo musabye amazi yo kunywa aransubiza ati,naguhaye umutsima nawe wishakire uburisho hamwe n’amazi yo kunywa.

Nuko ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,wabonye uwo bita umuntu mwiza mu isi yabazima?Uko niko bagenje abagaragu banjye,ese buriya we,ashobora kurya umutsima adafite uburisho?Yanatinyuka kuwakira adafite amazi yo kunywa?Ng’uko uko bagenje abagaragu banjye nanjye uko niko ngiye kubagenza ngiye kubatatanya maze bajye gusaba amafunguro bazabaha umutsima utagira uburisho n’amazi yo kunywa ngo bamanuze amafunguro uko niko Uwiteka avuga.

Bene data bakundwa,muzirikane yuko uyu ari umwaka wa lll w’ubucamanza bw’Uwiteka mu itorero rya Kristo Umwami wabakiranutsi,ese ubundi mwumva ubutabera bw’Uwiteka mu itorero rya Kristo ko bwari gukora gute?Ibi mubimenye kandi mubizirikane yuko imanza zatangiye,nk’uko rero mubizi mubutabera nta banga rihaba ahubwo byose bivugirwa ku karubanda niyompamvu Umwuka w’Uwiteka azana imanza z’abantu akazishyira ku karubanda kubera ko,nibyavugiwe murwongorerono bizashyirwa hejuru y’inzu.

Nuko rero muhitemo gukora ibyiza,kuko nabyo Uwiteka atazabura kubishyira kumugaragaro aho kugirango mujye mwirirwa mujujura ese murajujurira Uwiteka?Uyu murimo nawuhawe n’Uwiteka Imana wangiriye ikizere nuko rero ntihabeho kwishyira murubanza ahubwo muhinduke rwose kuko nta kimwe kiba kitari mu ijambo ryayo kandi murisoma buri munsi kubabishaka kandi nabatabisoma mumenyeko ariko bimeze ahubwo mwicishe bugufi ndetse mwitunganye kuko igihe ari kigufi ngo Umwami wabakiranutsi ahabwe icyubahiro kandi ashyirwe mu bwiza bwe uko niko Uwiteka abagiriye inama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar