Insore nsore za magigiri z’abega zimanurwa mu butayu bugufiya!!!
OCT 24,2021 Njyanwa mu iyerekwa mbona abasore benshi cyane bahagaze kumihanda cyangwa mutuyira twimihanda yo mu butayu bugufiya.Mbona abo basore bahabwa ikiraka cyo gufata ibisiga byitwa pecan’s.Buri wese yasabwaga gufata igisiga kimwe byibuze kugirango abe asohoje umulimo we yahawe kugirango abone guhembwa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Kaguta Yoweri Museveni atanga ibitambo bya manda ya (7) abiha abadayimoni kugirango bamufashe gukomeza ubutegetsi!!!
OCT 23,2021 Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwami Kigeli V Ndahindurwa (inzika y’inzigo y’ubwami bw’uRwanda) muri republika itemewe n’amategeko.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho kandi cyane rirambwira riti,Umwami Kigeli Ndoli nzika ya nzigo muri republika itemewe n’amategeko n’ubwami bw’uRwanda bugendera kw’itegekoshinga bimeranye nabi hagati y’Umwami YUHI VI Bushayija Emmanuel Ruzindana hamwe n’ingoma y’abega uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.