Igice cya (212) cy’Ubuhanuzi
OCT 23,2022 njyanwa mu iyerekwa mbona tunyura mu ishyamba ryali munsi ya gakondo yabakiranutsi,iryo shyamba hagati muri ryo hanyuragamo inzira yambukiranya igafata hakurya yaryo.Mbona haje umugabo warufite ingabo zimugaragiye,bigaagara yuko uwo mugabo hamwe n’ingabo ze,bamenyereye kunyura muri ryo shyamba.Yari kumwe n’umugore bagendanaga.Mbona ko uwo mugabo atangiye kumpiga agenda anshakisha hirya no hino ariko ntiyambona uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Igice cya (211) cy’Ubuhanuzi
OCT 8,2022 njyanwa mu iyerekwa mbona nzamuka igiti kirekire cyane nkigera mu mashami yacyo, maze ndahagarara nitegereza isi yose uko iteye,uko imeze,uko igaragara,mbona iteye ubwoba urebye ibikorerwamo na bana b’abantu bakiranirwa batazi ko mu ijuru hariho Imana ikiranuka yitegereza gukiranirwa kwabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Igice cya (210) cy’Ubuhanuzi
Sept 29,2022 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane,maze rirambwira riti,Umwami Kigeli Ndoli imvura iraguye mu gihugu cy’Ibabyloni,kandi iguye ari nyinshi cyane,ariko izamara igihe gitoya ihite,ariko ntizabura kunyagira isi na bayituye uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Igice cya (209) cy’Ubuhanuzi
Sept 19,2022 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu nzu ‹nation› muriyo nzu halimo isooko ya mazi ‹springs water› ariko ayo mazi yanyuraga muri rubine ‹tab of water› maze abantu benshi cyane bakaza kuvoma muriyo nzu ntuyemo kuko ari nta handi bashoboraga kubona amazi meza kuko amazi yari yarakamye ahantu hose asigara iwanjye mu nzu gusa uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.