Nta bwo Uhoraho yaha abantu umulimo wayo,atabanje kubigishiriza mu butayu bugufiya,nk’uko abatubanjirirje byabagendekeye!
Dec6,2020 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane maze rirambwirariti, Umwami Kigeli Ndoli,dore umwuka wurukozasoni (shame spirit) uraje kandi niwowe wifuza ukwiye kuba maso cyane niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Umugambi w’abanyamadini mu guhitana Umwami Kigeli Ndoli
Dec,6,2020 Njyanwa mu iyerekwa mbona inyama zidakase,bisobanuye amagambo ajyanye n’ubugambanyi.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,abega babuze epfo na ruguru bataye umutwe kubera ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo yabavuzeho,rikaba rikomeje kubasatira uko bwije uko bucyeye niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Igice cy’i (143) cy’Ubuhanuzi
Nov 26,2020 ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,Umwami Kigeli Ndoli dore naguhaye ubutware n’ububasha mw’isi y’abazima,none umuntu wese ukubangamiye umugenze uko ushaka, kugirango umenye ko uri Umwami kandi ukaba umucamanza uca imanza zitabera mw’isi yabazima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Umwami YUHI VI akoresha ikizamini umusimbura ku ntebe yabukunzi.
Nov 22,2020 njyanwa mu iyerekwa mbona ikinyabiziga gihagaze mu nzira nyabagendwa,inyuma yacyo hari ibindi binyaziga,ndetse n’imbere yacyo cyari hagati.Ariko ikinyaziga kimwe cyari kigoswe n’amazi Atari menshi cyane,ariko yageraga hagati yacyo ngereranije yageraga (amazi) kumuryango wacyo (ikinyaziga) yenda kwinjiramo hafi kunyura no mu madirishya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Igicecy’i(142)cy’ubuhanuzi
16 nov,2020 njyanwa mu iyerekwa mbona ikuzimu haba inama iyobowe na JEZEBEL umwami kazi «queen of oceans in the world»Ibyo yabikoze nyuma yo gucirwaho iteka, ahita yohereza ingabo ze kuzaguteza impanuka ‹accident› Umwami Kigeli Ndoli akaba n’Umuhanuzi w’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.























