Igice cya (47) cy’ubuhanuzi
Jan 1, 2017 ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore izo nkozi z’ibibi ziciriweho iteka n’Uwiteka Imana ikiranuka yaremye Ijuru n’Isi.Nuko rero urabe maso kuko izo nkozi z’ibibi zagushandikishijeho kugirango zijye zimenya amakuru y’ubwami bugendera ku itegeko nshinga bwahanuwe n’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Kuko benshi bazakuzaho bitwaje ijambo ry’Uhoraho ariko bazaba bafite ibindi bibazanye uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!
Uwiteka azajya abiguhishurira ariko ujye ubihorera wowe umenye ikibazanye ubatege amatwi wumve icyo bifuza ubundi umenye icyo ukwiye gukora kugirango utazagwa mu mutego wabo,ahubwo ujye ugenza kwa kundi ujya ugenza kugirango Uwiteka akubere umugisha muri byose niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuze!
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hari imyuka [2] iyobya ishaka ku kugigira,kugirango imenye gahunda z’ibwami kuko nta handi bashobora gukura amakuru afatika usibye iwawe kuko Chancellor baramubuze amakuru bamushakagaho banyuze mu bantu bavugana nawe,byaranze kugeza aya magingo barashaka kumenya umuntu uzima ingoma uzasimbura Umwami Ndahindurwa uko nuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona za nkozi z’bibi zagose imihanda yose,ngo kuko ari mu mwaka mushya wa 2017,birirwa mu muhanda ngo ahari wenda babona igihanga cy’Umuhanuzi.Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,abantu bose wavuganye nabo,burya umwanzi yakurikiraga.Niyompamvu udakwiye kugira uwo wizera namba,kandi singombwa yuko gahunda zawe wazikora kuri uyu munsi,ahubwo wazihagarika kugirango izo mbwebwe zimenye yuko Uhoraho ari we Mana.
Babwire uti,ndakora uyu munsi nejo,ejobundi nzaba ntagikorera hano kugirango bamenye yuko Uhoraho ari we Mana ikiranuka niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ibinogo byinshi bicukuwe byinshi,kandi byari bicukuwe iruhande rw’umuhanda (INZIRA); uwanyerekaga arambaza ati,mwana w’umuntu,usobanukiwe biriya ubonye? Ndasubiza nti,OYA!
Arambwira ati,reka ngusobanurire icyo bisobanuye.Biriya binogo ubonye byacukuwe,na biriya birundo byibitaka bitukura birunze kuruhande rw’umuhanda,nirya jambo ry’ubuhanuzi ryavuze yuko Umwakagara azahitana Abahindiro bagambaniye Umwami w’uRwanda Kigeli V Nahindurwa.
Uwo mugambi bajya kuwutunganya,babanje kugirana isezerano n’Umwakagara bamwemerera yuko bazatunganya gahunda zose kandi bemera yuko bazakora uko bashoboye bakazacyura umugogo w’Umwami w’uRwanda,none ibyo bemeye byarabananiye niyompamvu wabonye biriya binogo byacukuwe ibyo wabonye,nibyo Umwakagara azabashyinguramo bamaze kugera muri gakondo ya bakiranutsi kuko bamennye amaraso atariho urubanza uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho bigeze mu masaha ya nimunsi,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibintu bimeze nabi cyane,Abahindiro isi yababanye ntoya,babuze ubuhungiro,babuze ayo bamira nayo bacira,kuko banyoye amaraso atanyobwa.Ubwoba ni bwose kuko ibintu birushaho gukomera cyane,kandi bakaba badashobora kwerura ngo bavuge ibanga ry’urupfu rw’Umwami kugirango bahabwe ubuhungiro mu gihugu cy’America.
Nuko rero dore ijambo ry’Uhoraho ryavugiwe mukanwa k’Umuhanuzi,niryo ribakozeho,batekereje yuko bitazasohoza umulimo waryo,ariko uko iminsi yicuma ninako bagenda barushaho kugira ubwoba,kandi bakarushaho kwiyumvamo urupfu!Bariye intonorano bananirwa kuzikorera kuko ijambo ry’Uwiteka ryababereye ukuboko kuremereye.
Mwana w’umuntu,umuntu iyo yishe Umwami,ako kanya ubuzima bwe,buhita bwuzura umuvumo,kandi nta muntu numwe ubaho washobora kumukuraho umuvumo kuko uba uturutse k’Uwiteka ntabwo bishoboka yuko ubasha gukurwaho,kuko ukurwaho no kwihana ubugome wakoze bugashyirwa ku karubanda aho niho umuvumo ushobora gukurwaho uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga!
Njyanwa mu iyerekwa mbona mu gihugu cy’IBABYLON,abanyapolitike baho,bahuzagurika kubera politike yahoo,isa niyahinduye imirsho!Mbona uwitwa Majority Leader mu ntekonshinga mategeko,ADEN DUALE,akurwa kumwanya yarariho,maze asimburwa nundi muntu,ukomoka mu ishyaka rya URP,riyobowe na vice President WILLIAM RUTO.
Mbona ko,uko iminsi yagendaga irushaho kugenda igabanuka,niko uwitwa RAILA ODINGA,yagendaga akomezwa amaboko kugirango arusheho kugira imbaraga zo gukuraho ubutegetsi bwa JUBILEE iyobowe na UHURU KENYATTA,uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nerekwa muri gakondo ya bakiranutsi,abera bajya gushaka mu maso h’Uwiteka Nyiringabo,kuko ibintu byagendaga birushaho kuba bibi cyane uko iminsi yegereza wa munsi wavuzwe n’Umuhanuzi,yuko hazabahp ibikomeye bizaba birenze kwizera umwana w’umuntu.Mbona bagiye gusaba Ijuru ngo rimanure amababa yo kubatwikira,kuko ibigiye kuba,byakwihanganirwa n’INTWARANE,naho intwari zirataka zinyinyirirwe uko niko Uwiteka Nyiringabo ababuriye,kandi niko avuga.
Nuko ijambo ry’Uhoraho rirambwira neza cyane riti,mwana w’umuntu,dore usigaje 20%,ngo ube wavuye IBABYLON,kuko noneho inzitizi zose zimaze gukurwa mu nzira,kugirango ujyanwe mu gihugu cya masezerano,wasezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kuko umwanzi w’Uwiteka,ari we mwanzi wabakiranutsi,yamaze gucirwaho iteka n’Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka avuga.
Dore Umwakagara arihebye cyane,kandi yagambiriye guca ibihanga by’Abahindiro bamufashije guca igihanga Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa,kugirango atazabasiga ku isi,bakamena ibanga ry’uko babigenje maze bikazabyarira ibisigazwa amazi y’ibisusa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Kandi ijambo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore IBABYLON,huzuye umwaka w’uburyarya n’uburiganya bwinshi cyane,barimo kuririmba amahoro barangaza abaturage,kandi muri bose nta numwe wifuza amahoro,kuko amahoro aturuka mu mutima uciye bugufi,nyamara muli bo nta numwe ukeneye amahoro ahubwo buri ruhande rwifuza intambara kugirango bakomeze kugundira ubutegetsi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyamadini bo muli gakondo,bagiye guhura na kaga gakomeye cyane,kuko ibyahanuwe bigeze ku iherezo ryabyo,kandi abenshi bakaba nta mutaka bafite uzakinga imvura igiye kugwa,yahanuwe n’ijambo ry’ubuhanuzi,ryanyuze mu mugaragu w’Uwiteka Nyiringabo,Imana y’Abraham,Issac,na YAKOBO,na Majeshi Leon,uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,nashatse abagore benshi,ariko barananiye bose uko bangana!
Hanyuma nza kubona umugore umwe,mubwira ko abagore benshi twananiranywe,ariko yiyemeza yuko azanyubaha kandi ko tuzabana neza kandi mu mahoro,ariko abamaze kugera murugo rwanjye,atangira kugira imico nkiyababandi,kuko bose icyo twapfuye,ningeso zo kuraguza kandi narababwiye yuko nzirana n’umugore uraguza,none nawe yabaye nkuwa mu banjirije uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Mbese ko ngiye kwikorera umulimo,uriya mugore wanze kunyumvira (Itorero) akaba asigaye yikorera ibyo yishakiye,yitwaje ngo yuko maze gusa,buriya arumva koko bizamuhira?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!Ngaho mwana w’umuntu,ngira inama nawe umbwire icyo nkwiye gukora,kuko niwowe ntazeho umugabo kuko urugendo rwose twarutangiranye,ndetse ukaba uzi numugore wanjye ibyo yankoreye buriya koko nimusenda uzavuga yuko namurenganije?Uko niko Uhoraho abaza!
Ngaho rero nimutange igitekerezo mwebwe mushobora kugira inama Uwiteka mu mubwire uko yagenza umugore wee umaze kumunanira akigira akarahe kajyahe ngo ni uko umugabo we amaze kugera muzabukuru!
Jan 02,2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ingeragere (Antelope) yegereye iruhande rw’umuzabibu w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,maze nerekwa ko,iyo ngeregere yabyaye abana bagera kuri [5]; nayo ya [6]; maze nihuta njya kuyifata kugirango nyitware murugo,maze mbona yinjiye hagati mu ruzabibu.
Mu gihe ngiye kuyifata,mbona haje umugabo kuri motor ahetse GAZ,arikumwe n’umukobwa barikumwe.
Ubwo ibyo gufata ya Ngeragere ndabyihorera (Gufata umugisha) ntangira kurwana na wa mukobwa waruje ari kumwe na wamugabo uhetese motor (ubuyobozi bwo hasi) bwisumbuyeho,mfata umupanga (ijambo ry’Imana) ndawumutemesha ako kanya wa mugabo aza kumutabara yarafite umuhoro muremure usumba uwanjye,ubwo ntangiye guhangana nawe maze kumukubita umuhoro,ijambo,maze ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti,mwana w’umuntu,umenye ibyo weretswe icyo bisobanuye?
Ndasubiza nti,igice kimwe ndabisobanukiwe,ariko ikindi simbashije kumenya icyo uliya mukobwa n’umusore icyo bishatse gusobanura.Arambwira ati,ruriya ruzabibu ni umulimo w’Uhoraho ukora,naho uriya mukobwa n’uriya musore,ni za magigiri zishaka kwiba amwe mu mabanga y’umulimo ukora.
Iriya (Antelope)isobanura umugisha mwinshi Uwiteka yamaze gutegura kugirango utunganye twa gahunda twawe dusigaye.Naho iriya GAZ,byuka ugende ujye gushaka GAZ,kuko iyo wakoreshega igiye gushiramo kugirango udashirirwa ugakorwa nisoni kandi kizira yuko umuntu w’Imana yakorwa nisoni uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Jan 3, 2017 Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,MUKASHEMA ESPERANCE, yazutse,dore abakagara bagiye gutegereza yuko ushyiraho ijambo ry’ubuhanuzi kugirango bahite binjira muri gakondo yawe wahaweho kuzakubera umwandu wawe nk’uko Uwiteka yabigusezeranije,none uramenye ugenze kwa kundi ujya ugenza kugirango bashinge umuhunda ku kirenge bamenye yuko umwuka w’Imana aba muri wowe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Burya erega ibyera byose ntabwo biba aramata,kandi nubona isha itamba,ujyumenya icyo ihunze,kandi umenye icyo bihatse,kuko urusha imbabazi nyina w’umwana aba ashaka kurya,uko niko umunyabwenge Umwami Salomon yabivuze,ariko kandi umwuka w’Uwiteka yongeye kubisubiramo uko niko Uwiteka avuga.Banze kwemera yuko umwuka w’Imana aba muli wowe,none bihorere bakomeze barindagire bigize abanyabwenge cyane,ariko se ninde warusha ubwenge umwuka w’Uwiteka uba muli wowe?Niko Uwiteka abaza!
Nyamara ubwenge bwabo,aho bugarukira,ninaho ubwawe butangirira,dore bavuye mu nama,barayipfunditse,bemeje ubugambanyi gusa gusa,aliko nyamara bagiye gukorwa nisoni kuko bazi neza yuko,ugiye gushyira ahagaragara imyanzuro y’urubanza rw’Umwami w’uRwanda,none bagambiliye gusenya gakondo yawe bakoresheje intonorano.
Nuko rero ube umunyabwenge kugirango Uhoraho akubashishe kugera kuri gahunda zawe kandi udashakuje cyangwa ngo umuyaga uhitane ijambo rivuye mukanwa kawe maze nyuma yuko bazabona yuko bakwibeshye ho,bazamenya yuko umwuka w’Uhoraho aba muli wowe uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ubwo maze kwibambura,mbona muri e-mail yanjye nakiliye message yanditswe nabarushimusi biyita NINJA.COM,aba nibo tumaze igihe duhanganye bashaka gusenya cyangwa gushimuta ikinyamakuru inyangeNewss.com,kubera gutinya imyanzuro y’urubanza rw’umugogo w’Umwami Ndahindurwa kugirango bimenyekane aho uzatabarizwa,kuko leta y’Umwakagara iziyuko inyangeNewss.com ari cyo kinyamakuru cyonyine gisigaye niho abanyarwanda bakura amakuru ibindi byose byariye intonorano z’umwakagara.
Ubwo banditse e-mail bavuga ngo,ikinyamakuru inyangeNews cyari cyakubiswe hasi,wagirango hari uwabagize umulinzi wacyo.Nuko ubwo mbasobanukiwe ibyo umwuka w’Imana yari yampishuriye maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,aho ibintu bigeze ntabwo bagisite imbaraga zo gusenya uruzabibu rw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kuko uko iminsi igenda ishira,ninako ubwenge bwabo,nimbaraga zabo,bigeda bigabanuka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Jan 4, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore umwanzi aciwe intege kubera ubugizi bwa nabi yakoreye inzira karengane.None dore ibyiringiro bye,yarafite (Umwakagara) biyoyotse nk’imvura y’umuyaga iturutse iburasira zuba yerekeza iburengera zuba,uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Nuko rero,dore za magigiri zirihebye nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryabivuze kandi ryabitegetse,kugirango bimenyekane yuko ukorera Uwiteka Imana nzima niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Ikinyoma (Ihene ihaka) mbona yirukanka ihunga aho abantu bari,maze mbona igiye kuzimira haza ukuboko gufite inkota mu rwubati,uko kuboko gukuramo ya “NKOTA”guhitagucamo kabiri ya HENE,icikamo kabiri,maze ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Uwiteka aranesheje umwuka w’ikinyoma uciriweho iteka kugirango bimenyekane yuko Uwiteka ari we Mana.
Dore urubanza rw’umugogo w’Umwami rurarangiye kandi ubwami bw’Urwanda butsinze urubanza baburanaga n’Umwakagara,kandi dore umwakagara akozwe nisoni kumugaragaro kugirango bamenye yuko Uwiteka ari kumwe n’ubwami bw’uRwanda niko Uwiteka avuga.
Jan 4, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ninjijwe mu ishuli,ariko mbona abandi bakora ikizamini ariko njyewe sinagikora,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore iigeragezo kiraje ariko nta cyo kiribugutware,kuko gifite igisubizo,kuko Umwakagara yatinye inkuru washyizeho ivuga kurubanza r’umugogo w’Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa.
Nuko rero ntuhagarike umutima,cyangwa ngo,uterewe impungenge z’umwanzi wa bakiranutsi,kuko iminsi ye,igeze ku iherezo kugirango akurwe ku ngoma,maze umwuka w’ikinyoma yimitse muli gakondo ya bakiranutsi,ucirirweho iteka. Maze bimenyekane yuko Uwiteka ari we Imana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.Dore bagiye gutungurwa nicyemezo cy’urubanza rugiye gufata kandi icyemezo kigiye gufatwa kizaburizamo umugambi w’umwanzi (Umwakagara) w’ubwoko bw’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ryongera kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihugu cy’IBABYLON,hari ubwoko bwitwa “ABALUHYA”,ubwo bwoko bwinjiye mu butayu bugufiya kubera kwigabanyamo no kwitandukanya kwabo,kandi bari bakwiliye kwishyira hamwe kugirango babe abanyamugisha!
Ariko kubera ishyari ryo mu mutima yabo,bitumye binjizwa mu butayu,kugirango bamenye yuko kugira ishyali,ari icyaha gihanwa n’itegeko ry’umwuka w’Imana maze bamenye yuko Uwiteka ariwe Mana uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore nishyanga ry’abantu benshi,ariko ritagira ubwenge!Nyamara ubwinshi bwabo,butarimo kwishyira hamwe,butarimo kubaha Imana,ahubwo bagashyira imbere imihango yabasekuru babo,irangwa no kutubaha Imana cyangwa kumenya Imana,nta kabuza nta kizababuza guhura n’akaga,ibyago,amakuba mu isi ya bazima.
Bene data bakundwa maze kumva inyigisho mwigishwa nabashumba banyu,zivuga yuko ngo umunsi ushobora kuwuhindura witwaje amagambo watuye mu gitondo saa kumi z’Ijoro,ibyo bintu nibinyoma bisa!Uwo mwene data uvuga ururimi rw’ikirundi,ibyo avuga,nawe ntabwo abizi,kandi ntabwo abyizera!
Abamalaika tubarusha ububasha ndetse tubarusha imbaraga mu bijyanye no kwikemurira ibibazo!Ubusanzwe hariho abamalaika b’uburyo [2];hari ABAKERUBI,na BASERAPH,hari abakora umulimo wo gutumwa gutanga ubutumwa kubagaragu b’Uwiteka,nk’uko batumwe kumugaragu w’Uwiteka Umuhanuzi Daniel.Malaika Gabriel,yahuye n’igitero cy’abadayimoni cyali cyafunze ikirere cy’UBUPERESI (PESIA) mu gihugu cy’IBABYLON.
ABAMALAIKA n’imiyaga,ndetse na badayimoni nabo ni myuka!Ariko twebwe ho,dukozwe mu buryo bw’umuriro (ABAHEBURAYO) 2:1-18 bane data bakundwa dukwiye kwitonda ku byo twumvise tukizera!Ndetse dukwiye dukitondera ubutumwa bw’Abamalaika batuzaniye buvuye ku Mana.2:6-8 turemwe mu buryo buruseho abamaika!Ariko nubwo ibintu byose byashyizwe munsi y’ibirenge byacu,ntabwo tubifiteho ubutware bwose!
NB:Nubwo bimeze gutyo,ntabwo bategeka isi yose,cyangwa ngo ibe iri munsi yubutware bwabo!Mbese umwana w’umuntu,niki ngo umwiteho?Abana b’abantu,bafite ubutware buruta ubw’Abamalaika,igihe bakoze ibyo ijambo ry’Imana ribategeka.Gusenga kwawe no kwiyiriza kwawe bishingiye ku ihishukirwa,nibyo bigufitiye umumaro ninabyo bishobora ku kubwira uko uwo munsi uri bwirirwe,cyangwa uko gahunda zose ziteye.YOBU 33:14-18,HABBAKKUKI 2:2
Uhoraho amaze kumva amagambo yo kunegura yuzuyemo ishyari Aaron na Miliyamu bamuvuga ko,ngo ariwe uvugana n’Uwiteka we wenyine,maze Uhoraho azabiranye nuburakari maze nibwo Uhoraho yababwiye ko,ngo azajya avugana na bantu bose mu nzozi no mu mayerekwa,ariko ngo umugaragu we MOSES ukiranuka mu nzu ye,we siko bimeze kuko ngo bajya bivuganira imbone nkubone.
Numbers 12:6-8 “If there were prophets among you, I, the LORD, would reveal me in vision. I would speak to them in dreams. But not my servant MOSES Of my self-house. He is one I trust. I speak to him face to face. Clearly, and not in riddles! He sees the Lord as he is. So why were you not afraid.To criticize my servant MOSES?”
Murabona yuko Uwiteka Imana avugana na bantu bayo, mu nzozi.Umugaragu w’Uwiteka Imana yavuganye na MOSES wenyine amaso ku maso.Abandi bose avuganira nabo mu mayerekwa no mu nzozi za ninjoro!
Aho niho avuganira na bantu bayo,ariko kandi hari ni nzozi ajya yohereza mu bantu bakoresha imyuka mibi ngo agerageze imitima yabo kuko azaba atar’umuhanuzi kuko ibyo azavuga bitazasohora kandi Uhoraho,akazaba ashaka kureba ko mushaka kujya mu bapfumu gupfumuza cyangwa kurahuza kugirango amenye ko imitima yanyu imwezera kandi imwiringira!
Bakundwa mukwiye gusoma ijambo ry’Imana neza kugirango mu menye icyo rivuga,dore mu GUTEGEKA KWA KABIRI (Deuteronomy 11:8-12) mwitondere amagambo y’Uwiteka ababwira uyu munsi,kandi ntimuzayibagirwe,ahubwo muyiteho kugirango mubone guheshwa umugisha kuko agiye kubajyana mu gihugu yasezeranije basogokuru ko,urubyaro rwabo azaruha gakondo ho umwandu wabo.
Ijambo rikomeye cyane ririmo riravuga ngo,niwubaha kandi ukumvira Uwiteka Imana,igihugu cyanyu azakivubira imvura,ubutaka buzahabwa umugisha kandi ibyo muzahinga byose bizera bitange umuasaruro mwiza kandi amatungo yose azahabwa umugisha kuko Uwiteka azabagwishiriza imvura amatungo akabona ibyo kurya kandi azabyara azagwira kuko Uwiteka yabahaye umugisha.
Ariko nimutumvira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana yanyu,Uwiteka azasubirana imvura ye,ayitware maze mubure imvura,muzahinga ariko ntabwo muzasarura ahubwo muzuhirira imyaka muzajya mujya kuvomera imyaka nk’uko mwabigenzaga mu Egypt,kubera ko batumviraga Uwiteka Imana yanyu.Ariko mwebweho nimwumvira Uhoraho siko bizagenda kuko Uwiteka azabamanurira imvura ntabwo muzarinda kuhirira.
Ahangaha murabona yuko,Imana ubwayo yavuganye n’umugaragu wayo MOSES,ariko yibwirira Aaron na MILIYAM,yuko abadi bose azajya avugana nabo mu nzozi,ariko umugaragu we Moses yivuganira nawe imbone nkubone.
Kutamenya ubusobanuro bw’inzozi kwawe,niko gushobora gutuma ugwa mu byago,cyangwa ugahabwa umugisha.Hosea 4:6,ubwoko bwanjye burahona,cyangwaburarimbuka kubera kutamenya.
Kubera ubujiji bw’ijambo ry’Imana bushingiye kudasoma ijambo ry’Uwiteka Imana ntabwo mushobora kugendana nayo kuko idakunda ubujiji buturutse kubunebwe ndetse no kutagira umwete wo gushaka kumenya ibyayo.Chris Ndikumana nundi witwa Claude ngo nawe n’Umuhanuzi nyamara iyo wumvise ibyo bavuga usanga ntaho bihuriye nukuli ku ijambo ry’Imana.
Bene data bakundwa ni byiza yuko mu menya aho ibyahanuwe bigeze,kuva igihe ijambo ry’Uhoraho ry’ubuhanuzi ryaturuka mukanwa kumugaragu w’Uwiteka Uhoraho Nyiringabo,Uwiteka Imana ya bakiranutsi,Uhoraho yatanze ibimenyetso byinshi,ariko mu byo nibuka ubanza bigera kuri [30] kandi byose byarasohoye uko bingana bigaragaza kuzavaho k’Umwakagara wabereye ubwoko bw’Imana amayobera.Yabayoboje inkoni yicyuma ariko iyo nkoni nayo yashyizweho ishyerezo.
Dore bimwe mu bimenyetso bikomeye Uhoraho yanyujije mukanwa k’Umuhanuzi,Umwakagara azubaka igihugu kuzageza ubwo kizasa neza cyane hanyuma akazikubita mu gituza avuga ko ari we wubatse umurwa ndetse igihugu ko ari we wagikuye mu menyo yarubamba kandi nyamara ari we Menyo yarubamaba!
Azubaka amazu maremare mu murwa,ariko yose uko ya yubatse azamanurwa akubitwe hasi nk’uko umurwa w’IBABYLON wakubiswe hasi kugeza na bugingo nubu.Inzara izagota igihugu imere nk’umugozi uhambira inkwi maze iyo nzara izazenguruka igihugu kandi ntabwo hazaboneka umugisha igihe cyose Abega bazaba bakiri ku ngoma.
Azarwanya abatavuga rumwe nawe kuzageza ubwo bizagaragara yuko abaye nkubanesheje,ariko ubwo muzabona ibyo bisohoye,muzamenye yuko igihe cy’ijambo ry’Uwiteka ryahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon,muzamenye yuko igihe cyegereje cyo gukurwa kwe ku ngoma y’ikinyoma y’Abega b’Abakagara.
Ubuhanuzi bwavuze yuko Umwami w’uRwanda Kigeli V Ndahindurwa natumvira Imana ubutumwa yatumweho n’Uwiteka binyuze mu Muhanuzi Majeshi Leon,yuko azataha wenyine akajya kwima ingoma muli stade wenyine (Gutabarizwa mu Rwanda) ibyo byarabaye kandi byarasohoye!
Ubuhanuzi buvuga ko, Uhuru Kenyatta wo mu gihugu cya Kenya azaba umukuru w’igihugu cya Kenya,kandi ko azayobora manda imwe gusa,akaba adashobora kuyobora manda ya kabiri.
Ubuhanuzi buvuga ko,M7 umwana w’UMUSITA azakurwa ku ngoma ndetse ko intambara izamukura ku ngoma,izatangirira rimwe n’iy’Umwakagara.Iki cyumweru abashingamateka bahagarariye ishyaka rya FDC,ryataze ikirego murukiko rwa ICC,kuba yarishe abaturage bo mu gace ka KASESE aho mu mwaka ushize yafashe Umwami wo muli ako gace akamufunga ndetse akica abaturage bagera ku 100 binzira karengane.
Ubuhanuzi kandi buvuga ko,Umwakagara atazakora amatora ya madate ya lll ateganijwe muli uyu mwaka taliki ya 04 Kanama 2017,bukomeza buvuga ko,Abega b’Abakagara hamwe n’Abahindiro bagambaniye ubwami bw’uRwanda bugendera ku itegeko nshinga,bakaba bagiye kwimika ubwami traditional bumeze nk’ubwa Uganda.Ubuhanuzi bukomeza buvuga ko,Uwiteka agiye guheha abahindiro hamwe n’Abakagara bose hamwe bakazamenya yuko Uwiteka ari we Mana.
Ubuhanuzi buvuga ko,RNC idateze gufata ubutegetsi habe nagato,ndetse buvuga ko,Gen.Nyamwasa atazicwa n’Umwakagara,ahubwo akazareba ikurwaho ry’Umwakagara kandi akazaseka cyane!Ariko na none bukavuga ko,Umwakagara yamaze gutegura uburyo yakwicwa mu buryo bw’IBANGA akazashimutwa maze agacibwa igihanga mu buryo bw’ibanga rikomeye cyane.
Ubuhanuzi buvuga yuko ubwami bw’Uwiteka bwamanutse muri gakondo ya bakiranutsi,bukaba bwarashinze ibirindiro ahitwa KICUKIRO,kumanura umugogo w’Umwami Kigeli,bisobanura gucyura ubwami bwali mu mahanga,bukaba bugiye guhangana n’ubwami bw’Umwakagara kuzageza bwongeye kwima ingoma.Bivuze ngo,ateme ishami ry’igiti yicayeho.
Ubuhanuzi buvuga ko,Abahindiro bambuwe ubwami kubera inda nini,ubwami bwabo bukaba bugiye mu nzu itarigeze ikomokwamo Umwami cyangwa itarizwi kubwinyungu z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Ubuhanuzi buvuga ko ngo ubwo bazaba bavuga ngo namahoro namahoro,aho ari bwo Uwiteka azikorera imilimo.Ubuhanuzi buvuga ko,ngo amayira azafungwa abatarahunze bakaba batazabona uko bazahunga,ubu Umwakagara yambuye abayobozi bose za Pass-Port ntibashobora kuva mu gihugu ngo bagire aho bajya kandi barahiriye Satani (Umwakagara) batazahemukira FPR,ngo nibaramuka bayihemukiye bazacibwe ibihanga.
Ubuhauzi buvuga ko,imilimo Umuhanuzi yakoraga isa naho irangiye yo guhanurira (ubwami bw’uRwanda) na repubulika y’Umwakagara itemewe namategeko,kandi ko ubwo Umuhanuzi azaba amaze kubona ibyangombwa bimukura IBABYLON,hazaba hasigaye iminsi mike ngo Umwakagara akurwe ku ngoma.
Umuhanuzi yamaze kubona ibisabwa byose bimukura IBABYLON hasigaye yuko Uwiteka ategeka.Kandi ubuhanuzi buvuga ko,ngo ubwo muzabona abanyarwanda bari mu mahanga America birukanywe igitaraganya bagataha iwabo muzamenye yuko Umwakagara akuwe ku ngoma kandi icyo ari cyo kimeneytso cya nyuma…
Jan 7, 2017 nerekwa abamalaika bashinzwe intambara zo ku isi,baterana bahamagarirwa guhabwa amabwiriza ya nyuma yo guteza ibyago bikomeye ku isi ya bazima.Mbona bashyizwe hamwe maze bakoreshwa inama ikomeye yo kuvuza impanda ya nyuma ikomeye yo kurimbura inkozi z’ibibi zikorera mu isi ya bazima,uhereye mur’Africa y’uburasira zuba bw’Africa.
Numva babwirwa ngo,nimugende musohoze ibyahanuwe kuko ibyo ijambo ry’Uwiteka ryahanuwe n’Umuhanuzi Majeshi Leon,dore bigeze ku irembo bizanye ubwira bwinshi bwo gusohoza ibyahanuwe kugirango inkozi z’ikibi zicirweho iteka rikomeye kugirango bimenyekane yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo atajya anegurizwa izuru uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirambwira rti,mwana w’umuntu,dore hagiye kubaho intambara ikomeye cyane,kandi idasanzwe,aho ibihugu bitatu (IRAQ,IRAN,PAKSTAN) bagiye gutangiza intambara ikomeye cyane hagati ya bakiristu,n’Abayislam.Dore umwanzi ahagaze mu nzira hagati mu nzira nyabagendwa kugirango hatagira abantu banyura muli iyo nzira yo gukiranuka,ahubwo dore ayobeje abagenzi barimo kunyura muli uwo muhamda wa kaburimbo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Nuko umwuka w’Uwiteka Nyiringabo ukomeza kunzaho cyane umbwira ibikomeye bigiye gukorerwa mu isi ya bazima.Maze ndabwirwa ngo”mwana w’umuntu,kora amasengesho yo kwiyiriza no gusenga Imana kugirango Uhoraho akureho igihu gikomeye kiri imbere yawe maze ubone uko ukomeza gahunda z’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kugirango inkozi z’ibibi zimenyeshwe yuko Uwiteka ari we Mana yo mu Ijuru niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira bene so baherereye mu gihugu cya Canada,umurwa wa “QUEBEC”mu karere kitwa “MONTREAL” yuko bazinzwe n’umugore utabifuriza ibyiza,kandi ko yavuye Canada akajya mu gihugu cya Uganda akajya kubazingirayo aho yishyuye amadollar ya Canada $400 kugirango batazabona umugisha.
Kandi ko,nicyo bazajya bakora cyose kitazajya gitungana uko niko Uhoraho ababuriye kandi niko avuga.Dore basabye umugisha igihe kirekire ariko ntabwo bashobora kuwubona kuko iyi Uwiteka awumanuye,usamwa niyo nkozi y’ikibi y’umugore bagasigara amara masa.Nuko rero ntibazavuge yuko Uwiteka atababuriye kandi ko,atabitayeho ahubwo nibashake mu maso h’Uwiteka kugirango abakizeho uruzingo n’urubwa rw’abadayimoni uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abatuye isi uti,95% yabatuye isi,barahumanijwe,kandi byakozwe n’umwanzi wo gukiranuka,kugirango abatuye isi bakomeze kuba mu bukene uko bazajya bagenda bakena cyangwa batindahara,niko umwanzi azajya yitwaza urwitwazo rw’ubukene bwabo,akabona uko abumvisha ko bakwiye kumuyoboka akabaha ubutunzi Uwiteka atabahaye kugirango bemere yuko ari we Mana kandi atari Imana yaremye Ijuru n’Isi,ahubwo ni umujura ushinzwe kwiba imigisha y’ubwoko bw’abana b’Imana kugirango bazajye bahora mu maganya biganyira ko Uhoraho nta cyo yabamariye.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kumburira uko 45%,ya biyitirira ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ko abagera kuri muri 45% bakorera Satani murusengero.Akaba ariyompamvu ibibazo bya bantu b’Imana biterwa na Satani bidakemuka kuko ubarwanya ari nawe ubasengera,yamara kumva ibyifuzo byabo,akabona uko abahumanya kugirango barusheho kwanga Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Dore aho bahungira umwanzi,ahubwo niho bamusanga,bajya mu nsengero bibwira yuko bahunze Satani,bamara kugerayo,Pastor’s cyangwa abashumba bagasanga bamaze kuba ibikoresho bya Satani,ahubwo akaba abonye akanya keza ko kubikoreza imitwaro irusha uburemere bwiyo bari bikoreye cyangwa bari bafite yatumye baza gushakira Uwiteka Imana ya bakiranutsi mu nsengero cyangwa mu madini nyamara bikarangira ari nta cyo babonye ahubwo bakarushaho kwitotomba no kwanga Uwiteka kuko ngo nta cyo yabamaliye.
Nyamara igihe cyose hatari Umuhanuzi mu nsengero cyangwa mu gihugu,cyangwa Umuhanuzi Kazi,ntabwo bashobora kumenya ubushake bw’Uwiteka cyangwa ibyababayeho kuko Imana ikorera mu bahanuzi gusa ntahandi ushobora kuyumvira cyangwa kuyibona ninayompamvu abashumba cyangwa abavugabutumwa benshi hamwe nabiyita intumwa biyita abahanuzi kandi ataribo kugirango barusheho kumvisha abakiriya babo yuko nabo bahanura bityo ntibazabacike kuko ari bo mushinga wabo w;ubuzima uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,itegereze urebe ibyo ugiye guhura nabyo.Nditegereza mbona haje umugabo ufite ‘FLASH DISK”batwaraho za documents,mbona ko yangiritse.Mfata iyo Flash nyishyira fundi ngo ayiteranye ibe nzima,ariko biranga kuko yari yangiritse uruhade rumwe.Ijambo ry’Uhoraho rirambaza riti,uzi icyo ibyo weretswe bisobanura?
Ndasubiza nti Oya!Ndabwirwa ngo,cya GITENGE cyawe wajyanye kumufundi ngo agukoreremo umwenda wo kwambara wa ‘RELAX’dore umugore we bakorana iby’ubudozi agiye ku kuzingiramo kuko akoresha imyuka mibi kandi yamenye ko ukorera Uhoraho ukaba ushinzwe gusenya imbaraga zabo na Satani.
None nutabyuka ngo wihute urasanga IGITENGE cyawe cyiza amaze kugicamo umwenda wifuzaga ko bagushonera.None haguruka wihute ujyende ugikureyo bataragikata hanyuma ushake ahandi ukijyana bagutunganirize umwenda wifuzaga uko niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Niyompamvu nakubwiye yuko abatuye isi,95% bakorera umwanzi kandi bakaba bakoresha imyuka mibi kugirango babone ibyo bifuza bitanyuze mu nzira zo gukiranuka.Niyompamvu ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,bukwiye kwitonda cyane mu byo bakora byose kuko abenshi bahumanijwe na banyeshyari batabifuriza ibyiza,kandi birumvikana kuko bakorera ubwami bwabo neza kurusha uko ubwoko bw’Uhoraho bukorera Uwiteka Nyiringabo.
Ubwo iyo bamaze kubahumanya batangira kuvuga ko,Uwiteka atabitayeho bakabaca ntege kandi nyamara ari bo babahumanije.Igihe cyose rero batabonye Umuhanuzi ngo abafashe guhishukirwa ibyo bakorewe,ntabwo bashobora guhura n’umugisha w’Uwiteka kuzageza bavuye muri iyisi aho niho benshi iyo bamaze kunanirwa bahita bayoboka umwanzi na SATANI bakamukorera kuko baba baraguye mu mutego w’umwanzi,maze nabo bagahinduka inkozi z’ibibi bagacirwaho iteka gutyo!Maze umwanzi Satani akarushaho kwgwiriza umubare wa bantu bazajyana mu itanure ry’umuriro kuko uwo ari wo mugambi we!
Abiyita abashumba ba madini bayobora ubwoko bw’Uhoraho kujya mu Ijuru,byashoboka gute ko,bayobora abantu kandi nabo barayobye?Niko Uiwteka abaza!Bujuje abarozi na barozi-Kazi munsengero zabo,barabahumanije kubera bazi imisengere yabo,no kwizera kwabo,bityo bakagenda babaca intege gahoro gahoro kuzageza babamazemo imbaraga zo kwizera dore nta nizo baba basanganywe ariko noneho na twatundi bari bafite dusa no kwizera natwo bakatubatwara bagasigara bayoborwa na Satani maze ibyitwaga itorero ry’Imana rikigarurirwa n’umwanzi uko niko umwanzi akora!
Ubwo nahise nibambura vuba cyane ndagenda nsanga bataragikatamo ubwo ndakibaka kubwa amahirwe, nari ntarabishyura ubwo umwanzi aba akozwe nisoni gutyo,mbona uwo mugore wuwo mugabo arababaye cyane mbabwira ko nzagaruka ngiye murugendo kuko urumva ko nta babwira ngo mwali mugiye kumpumanya ndashima Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ko ambere maso igihe cyose umwanzi aba ashatse kungirira nabi.
Jan 8, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona nyagirwa nimvura yurujojo,maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hagiye gufatwa ingamba nshya,nyuma yuko ushyiriye ahagaragara incamake y’ubuhanuzi bwibice byose byahanuwe n’umwuka w’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Nuko rero ube maso kuko bashaka gukora ubugambanyi bwo kurwego rwo hejuru kandi dore bazabukorana n’AbanyaBABYLON kugirango barebe ko byaborohera ariko barashinga umuhunda ku kirenge kuko bitazashoboka.
Ijambo ry’Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ukwiye kumenya igikwiriye akaba ari cyo ukora,kuko umwanzi ageze aharindimuka niyompamvu Sekibi yihagurukiye kugirango akore iyo bwabaga kugirango arebe yuko yakwihagararaho,ariko nihahandi he,nta cyo azakiza kuko Uwiteka yamaze kumufatira ibyemezo bikomeye,aho bibwira yuko batsinze igitego ahubwo bakaba aribo bitsinze igitego kimwe kubusa kuko basohoje gahunda z’Uhoraho bibwira yuko bazishenye uko niko Uwiteka akora,kandi niko avuga.
Mwana w’umuntu,dore intambara nibwo igitangira,aho abantu bibwira yuko irangiye,ahubwo nibwo igitangira kandi hagiye kubaho intambara ikomeye cyane ku buryo uzayirokoka azaba ahirwa kuko bizaba bisa no kuva mu muriro utazima,ukajya mu Ijuru uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunganiriza maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uriya mukobwa uherereye kumugabane wa CANADA,yatanzweho igitambo cyo guhora atanga amaraso aturuka mu mubiri we,ayo maraso niyo biryo biribwa nabadayimoni bamutambiye.Muyandi magambo bivuze ko,adashobora gushaka ngo azabyare kuko bamaze gutwara urubyaro rwe barujyana muwundi muryango.
Kuba ajya mu mihango itarangira,bisobanura yuko adashobora kuzikora imugogo kugirango azajye ahorana ubwo burwayi kuzageza igihe azashiriramo umwuka kuko bamuterekereye igisiga kimeze nka “GASUKU”gifite umunwa wigondoye kandi muremure uwo mudayimoni niwo uza gutwara ayo maraso aturuka mu mubiri we.
Ubwo igihe ngiteze amatwi numva ibyo ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ambwira,nerekwa ibigirwamana bikozwe mu biti (Hand Craft) byabindi bigurwa nabazungu bamucyera rugendo.Ariko ndabwirwa ngo,uwo mukobwa numusengera azahita akira,ndetse dore iyo myuka yamaze kumenya yuko wayihishukiwe none yatangiye gukuramo akarenge kabo.
Mbona byabigirwamana byose bisa naho bishwemutse aho byari byaragize igicumbi cyabyo,nerekwa na cya GISIGA gisa na GASUKU mbona ukuboko k’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,kugikase ijosi uwo mudayimoni uhita urimburwa burundu maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho noneho kora amasengesho kugirango Uhoraho akongerere imbaraga zo kuzasengera uwo mukobwa wagizwe kuba imbata y’inkozi z’ibibi niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
EZRA yakoraga umulimo wo guhanura,ariko kandi akaba yari numwanditsi w’ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo nk’uko nanjye nkora umulimo wo kwandika ijambo ry’Uhoraho (itangaza makuru ryo mu Ijuru) dukurikije igihe cy’umugaragu w’Uwiteka Nyiringabo EZRA yakozemo umulimo hari mu mwaka wa [586] BC ubwo umurwa wa JERUSALEM wasenywaga n’ubwami bw’IBABYLON,baza gucyurwa n’Umwami CYRUS wemeye gucyura ubwoko bwa Israel ndetse akabemerera kububakira urusengero rw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo mu mwaka wa [539],maze bigeze mu mwaka wa [538] bagaruka muri gakondo yabo mu gihugu cya Israel.
Urusengero rw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rwatangiye kubakwa mu mwaka wa [536] BC,imilimo yurusengero yarangiye mu mwaka wa [530],ahagana mu mwaka wa [520] nibwo Umuhanuzi HAGAI na ZECHARIAH batangiye gukorera kumugaragaro imilimo yo murusengero rw’Uwiteka Imana ikiranuka kandi ikaba Uwiteka Imana ya Israel.Mu mwaka wa [515] niho imilimo yose yo gutunganya urusengero yari irangiye.
Umuhanuzi EZRA we yatahutse avuye mu bunyage bw’IBABYLON mu mwaka wa [458],naho Umuhanuzi NEHEMIAH we yageze IYERUSALEM mu mwaka wa[445].
Amakuru aturuka mu ijambo ry’ubuhanuzi avuga yuko,Umuhanuzi EZRA yubahaga Imana,kandi akayitinya,ndetse sibyo gusa,ahubwo yaranayumviraga.Ushobora gukunda Imana,ariko ntuyumvire,ndetse ushobora kuyitinya ariko ntuyikunde!
Ibi byose biratandukanye,uzumva abantu bavuga ko,ngo bakunda Imana,ariko Imana iramutse ibasabye gutanga igitambo wenda reka tuvuge umwana waba ukunda cyane wasanga udashobora kubeyemera!ariko ijambo rivuga ko,abayikunda bamenywa nayo.Kandi ngo ikunda abayikunda,kandi ngo abayishakana umwete bazayibona.
Abantu benshi bavuga ko,bakunda Imana,nyamara wabagenzura ugasanga barananiwe no gukunda bagenzi babo,ubwo se bazakunda gute Imana,kandi barananiwe gukunda abantu babana ndetse barebesha amaso kandi banabana mubuzima bwa buri munsi.Udakunda mugenzi we,yabasha gukunda Imana atarebesha amaso?Kunda mugenzi wawe nk’uko wikunda,kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko Umwami Yesu yagukunze!
Ab’Israel bamaze kugaruka muri gakondo yabo,bagaragaje gukunda Uwiteka cyane no kumwitaho cyane,ndetse sibyo gusa,ahubwo banatangiye gukorera Imana n’umutima umwe gusa.Kubera iyo mpamvu Uwiteka yanahise abagarurira bimwe mu bice yari yarasezeranije basekuruza kubera kumvira Imana.
Bivuze ngo,nitwumvira Imana,nta kabuza yuko nyuma y’umwakagara Uhoraho azatugarurira gakondo yacu twambuwe nabadayimoni.Umwaka wa [536] BC nibwo ZERUBBABEL yashishikarije ubwoko bwose bwa Israel kubuka inzu y’Uhoraho.
Nibwo abanz ba Israel bamaze kubona yuko ibyashenywe byose byongeye gusanwa bahise batangira gushaka uko barwanya ubwoko bw’Imana bwa Israel mu gihe cy’imyaka [6] bagerageje kwizera kwabo cyane.Ariko abagarutse muri gakondo,bari bagarukanye kwizera kudasanzwe kandi gukomeye maze babwira abanzi babo amagambo akomeye yo kwizera Uwiteka Imana yabo kuko bari babonye ukuboko k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kwabakuye mu gihugu cy’IBABYLON,nibwo bashishikarije ubwoko bwose bwa Israel kugira imbaraga zo kubaka urusengero rw’Uhoraho Uwiteka Imana yaremye Ijuru nisi.
Kubera umwete wa bahanuzi bagize gushishikariza abantu b’Uwiteka kuyikorera,byatumye Uwiteka abagirira imbabazi zo mu mutima,maze abakiza abanzi babo.Uko niko ijambo ryo kwizera ryabongeyemo imbaraga riturutse mu bahanuzi ryabateye kugira umwete wo kumvira ijambo ry’uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,nk’uko biri uyu munsi nimwizera ijambo ry’Uhoraho mukaryizera ntakizatuma Uwiteka ataducyura muri gakondo ya bakiranutsi nk’uko ijambo ry’ubuhanuzi ryabivuze!
Nuko rero ndabizi neza yuko hari benshi bafite ishyaka rikomeye n’umwete ukomeye cyane wo gukora umulimo w’Uwiteka Imana ya bakiranutsi.Nuko rero mugire umwete wo gukiranuka no gushaka kwezwa no mu maso h’Uwiteka Imana Nyiringabo.Ntimukangwe nibilimo kutubaho,kuko byanze bikunze hagamba kuboneka Umwami uzamara amasaha [48] uzasimbura Umwakagara akimara gucibwa igihanga hanyu hakazimikwa Umwami wateguwe n’Uwiteka Imana Nyiringabo.
Ngirango murabona yuko ubuhanuzi bwihuta cyane kurusha uko tubitekereza ndetse bamwe muli mwe ijambo ry’ubuhanuzi ryamaze kubabera imvange kubera kudasobanukirwa abantu bose usibye ABEGA barimo kubyinira ku ishami bamaze gutema rikaba rigiye kubagusha abandi bose bacitse ururondogoro.Ngiyo imikorere y’Imana itajya isobanukirwa ubwenge bw’umwana w’umuntu nyamara abafite umwuka w’ijambo ry’Uwiteka,babasha kubisobanukirwa.
Reka mbabwire yuko ibintu byose biyoborwa n’ijambo ry’ubuhanuzi,kuko Uwiteka yarimanukiye kwikorera kuko yarambiwe gukorerwa na bana b’abantu kuko bakorana uburiganya kandi bakavuga ko batumwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kandi atabatumye nyamara abenshi barabizi yuko batatoranijwe ndetse bakaba bataranahamagawe ariko bakanga bakishyira mu byubu bugingo bakiciraho iteka kubera gukunda intonorano.
Isaiah 44:28 havuga uburyo Umwami CYRUS yakoreshejwe n’Uhoraho kugarura ubwoko bw’Uwiteka bwari bumaze imyaka [70] mu gihugu cy’IBABYLON,byahanuwe mu mwaka wa [688] maze ubuhanuzi busohoza mu mwaka wa [538] BC Jeremiah 25:12 BABYLON yahanuriwe ko izabona ishyano kubera gusenya umurwa w’uwiteka Imana Nyiringabo.Byahanuwe mu mwaka wa [605] BC maze bisohoza mu mwaka wa [539] Jeremiah 29:10 havuga ko ubwoko bwa Israel buzamara imyaka [70] mu gihugu cy’IBABYLON bakazagarurwa muri gakondo yabo.Ibyo byahanuwe mu mwaka wa [594] BC
Daniel 5:17-30 havuga ko,Uhoraho Uwiteka Nyiringabo azahana BABYLON akazashyiraho ubwami bushya ari bwo bwaje gucikamo ibice (2) bwavuyemo abamedi na ba Peresi.Ibyo byahanuwe mu mwaka wa [539] BC maze biza gusohoza mu mwaka wa [539] hagashyirwaho system nshya y’ubwami butari bumenyerewe uko niko byaje kugenda niho haje kujyaho ubwami bwa ABAMEDI NA BA PERESI.
Jan 8,2017 Njyanwa mu iyerekwa mbona ubwoko bw’ABAKIKUYU bujyanwa mu kibaya cy’ubutayu burebure,kandi amayira banyuragamo yarafunze cyane,ari ukwishakisiriza inzira yo kunyuramo.Maze Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore uyu mwaka inkozi z’ibibi zose zigiye guhanwa zinjizwe mu butayu bugufiya n’uburebure,kugirango imana zabo biringiye turebe yuko zizabakiza kuko bahinduye inda zabo,n’ubutunzi bwabo kubabera ibigirwimana byabo bitavuga bitakora,kubabera imana zabo ariko noneho igihe kiraje ubwo bigiye kumenyekana yuko Uhoraho Uwiteka ari we mana uko niko Uwiteka avuga.
Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Abakagara,hamwe na ba WAMBOI,bahuye nakaga gakomeye cyane,kuko ubwami bwabo buciriweho iteka.Uyu mwaka ntabwo uzabahira uzabagendekera uk baganje abandi kugirango bamenye yuko nd’Uiwteka Imana yawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona imigambi mibisha ikomeye cyane yateguwe na leta ya WAMBOI (KIKUYU) bakorana n’Umwakagara,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore leta ya WAMBOI niy’Umwakagara bagiranye amasezerano yo gufata abatavuga rumwe na leta zabo,none hindura gahunda zawe zose warufitanye nizo nyangabirama kugirango utagwa mu mutego w’Umwanzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore kubera ubugoe bwabo bakoreye inzirakarengane,bagiye guhemberwa ibyo bakoze muri uyu mwaka kugirango bamenye yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ajya agira neza,kandi abajyanye mu ishuli ryo kubamenyesha yuko Uhoraho Nyiringabo ari we Mana niko Uwiteka avuga.
Jan 8, 2017 Bigeze mu masaha ya nimunsi, ubwo inyana z’imitavu zari zitangiye gukinagira amatovu,akazuba ka kiberinka gatangiye kuzishyushya, njyanwa mu iyerekwa mbona ibikomeye bigiye kubera muli gakondo ya bakiranutsi ku bwami bw’Abega b’Abakagara.Mbona umugabo n’umugore binshuti za “JEZEBEL NYIRAMONGI”, bari mu modoka ,mbona bagiye kumura “NYIRAMONGI JEZEBEL”,aho yarafungiye muri gereza ya gisirikare “KANOMBE MILITARY PRISON”
Nuko numva bavuga ngo,yari inshuti yabo kandi ngo babanye neza cyane,kandi ngo yabahaye akazi keza kandi abitaho igihe cyose umugabo we ya yoboraga ubwami bw’Abega b’Abakagara bamennye amaraso ya bera,hamwe n’inzirakarengane na bakiranutsi b’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo niko Uwiteka avuze!
Maze kwerekwa iryo yerekwa,mu gihe ngitekereza ibigiye kuba kuri “NYIRAMONGI JEZEBEL”, ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,biriya ubonye Nyiramongi afungiye muli gereza ya gisirikare y’IKANOMBE”MILITARY PRISON” bisobanuye yuko Umwakagara agiye gukurwa ku ngoma vuba cyane byihuse,abazamukura kungoma bazamara guca igihanga umugabo we,ako kanya bazahita bamufata hamwe nurubyaro rwe maze babashyire muri gereza hamwe nawe maze ubwami bwabo buzaba buciriweho iteka bugende umuti wa mperezayo.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kumbwira akaga gakomeye kagiye kuba ku bwami bw’Abega b’Abakagara,hamwe ni nkoma mashyi maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore icyo umuntu abibye ninacyo asarura.Ibyo Umwakagara hamwe na bambari be,bakoreye ubwoko bw’Uwiteka bazamenya yuko Uhoraho Uwiteka ari we Mana kugirango isi yose imenye yuko muri gakondo ya bakiranutsi ar’umwandu w’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona imyuka ya ABASHAMBO,ABENEGITORI,na ABEGA b’Abakabagara bateranya imyuka yabo,maze barayiterekerera ngo kugirango ibafashe gufata Umuhanuzi Majeshi Leon.
Mbona inzu narindimo barayigose yose,ndwana nabo nyisohokamo ngera mu gipangu hanze (Compound) Uhoraho andwanaho mbona cya gipangu ngisohotsemo ndirukanka ndenga umuhana ariko mbona ko bankurikiye nihisha inyuma y’umukingo,imyenda nari nambaye year dede nkuramo ishati yo hejuru nsigarana ipantaro (Trouse) basa naho baketse aho mperereye kubera nari nakuyemo imyenda y’umweru (imilimo yo gukiranuka) ntabwo bari bakibasha gusobanukirwa aho mperereye mbacika gutyo.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore igihe cyawe kiregereje,cyo gukurwa IBABYLON,ugabanye kwandika cyane ahubwo wibande kuri gahunda zawe zo gukurwa IBABYLON,ariko nubona usigaje 5%,uhagarike ibikorwa wakoraga kugirango umwanzi adasobanukirwa ikirere uherereyemo maze umunyure mulihumye wigendere uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za nkozi z’ibibi zateguye umugambi ukomeye cyane wok u kugwa gitumo zikagushimuta kugirango zibone uko ziguca igihanga.Nuko rero ugenze kwa kundi ujya ubigenza maze ubihorere bakomeze kurindagirira mu nzira nyabagendwa ngo,bategereje Umuhanuzi uko niko Uwiteka Nyiringabo avuga.
Dore abega bahagaze muduhanda nutuyira,hirya no hino mu murwa w’IBABYLON,bibwira yuko imigambi yabo iri bubatunganire nyamara barashinga umuhunda ku kirenge kuko bidashoboka yuko Umuhanuzi yagwa hanze ya Yerusalem isezerano ry’Uhoraho ridasohoye niko Uwiteka avuga.
Jan 9, 2017 njyanwa mu iyerekwa,mbona inama y’Inteko ya bacamanza yo mu Ijuru yateranye,mbona iyo nteko bafungura dossier yurubanza Nº 0019/001/0017, rwa gakondo ya bakiranutsi,hamwe nuruzabibu rw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,na gakondo y’Umuhanuzi yahaweho kuzamubera umwandu we,nkisezerano yahawe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Mbona Ijuru ritumije abatanga buhamya,ndetse mbona n’umugore w’umukobwa wa ABENEGITORI,uvuga ko akijijwe kandi akora umulimo w’Imana kugirango avuge uburyo ise yariganije imbago za gakondo ya bakiranutsi hamwe nuruzabibu rw’Uwiteka Imana kandi asobanure impamvu ashyigikiye uwo muriganya kandi yitwa ko ar’umukozi w’Imana (PASTOR EZRA MPYISI)
Ubwo ako kanya mbona haje undi Mugore w’umukuru w’igihugu ntabashije kumenya(Itorero rya Kristo mu Isi) njya kumwereka aho gakondo yageraga ariko bakaza kwigizayo imbarigo za gakondo ya bakiranutsi kugirango babone uko biba cyangwa bariganya uruzabibu rw’Uwiteka,hamwe n’umwandu w’Umuhanuzi yahaweho kuzamubera gakondo ye,n’Uwiteka Imana ikiranuka.
Maze mu gihe uwo mugore akaba n’umukuru w’igihugu (FIRST LADY) alimo kwitegereza ngo afate umwanzuro wa nyuma kuko niwe mucamanza mukuru uruta abandi,kandi ajya arenganura abarenganye bose akabagirira neza.Mbona wa mukobwa wa ABENEGITORI (abega) hamwe na basaza be.
Bazanye imihoro,namapanga(amagambo ya badayimoni) baza baje kundwanya ariko batinya wa mugore twali kumwe(Itorero rya Kristo) ariko kandi mbabaliza imbere ye neruye niba koko batarigijeyo imbago kuko byari ibintu bigaragara,ariko wa mukobwa wa ABENEGITORI,akanga kwemera yuko bariganije kandi abizi neza yuko bariganije imbago za gakondo yanjye hamwe n’iy’Uwiteka Imana Nyiringabo.
Ariko ubwo nubwo twalimo tureba izo mbago,Ijuru ryali ryategetse ABAMALAIKA bashinzwe ubutabera,kumanuka bakajya kureba ndetse no kurambura ubuso bwa gakondo ya bakiranutsi uko bungana uhereye ikijyepfo nikijya ruguru IKUSI,ni KASKAZI kugirango hamenyekane ukuli ku mbago za gakondo y’ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Jan 10, 2017 Njyanwa mu iyerekwa maze mbona ibikomeye bigiye kubera muri gakondo ya bakiranutsi,mbona ko Umwakagara asumbanijwe cyane,kandi aciriweho iteka n’Uwiteka Nyiringabo.Mbona ahamagaje Gen.IBINGIRA FRED maze amuca igihanga ngo kuko yagiye amugira inama zigoramye kandi ngo akaba adashaka kumurwanirira intambara ikomeye imugeze iwandabaga.
Nuko ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore Umwakagara agiye gukomerezwa,kuko urugamba rushyize cyera kandi ndabona umulizi w’ibyasezeranijwe nawe ageze ku nkengero z’ubutayu bugufiya,kugirango arusheho kubika neza ibyasezeranijwe n’Uwiteka kugirango ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana yabakiranutsi buzabashe kumenya uburyo umugaragu w’Uwiteka yagendanye n’Uhoraho mubutayu bugufiya mu gihugu cy’IBABYLON uko niko Uwiteka Nyiringabo avuze!
Jan 11, 2017 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,umva uko Uhoraho Uwiteka Imana yawe avuga,dore nd’Uhoraho Uwiteka Imana yawe,dore nzaguhindura umurwa wanjye wera,kuko wakunze gukiranuka,ukanga ubugome,nicyo gituma Uhoraho Uwiteka Nyiringabo Imana yawe yaguhisemo ngo umubere umurwa we wera wa YERUSALEM kugirango aziheshe icyubahiro muri wowe uko niko Uhoraho Uwiteka avuganye nawe uyu munsi kandi niko avuga.
Nicyo gituma Uwiteka azashyira banzi bawe munsi yibirenge byawe,kugirango umenye yuko Uwiteka yagukunze akaguhitamo,akakurutisha bagenzi bawe,kguirango bizamenyekane mu isi yose yuko yaguhinduye umurwa w’Uhoraho.Kandi ko yaguhaye gakondo gakondo ya bakiranutsi kuzakubera umwandu wawe wera wo gukiranuka kugirango umenye yuko Uwiteka ari we Mana uko niko Uwiteka avuze!
Nicyo gituma Uhoraho Uwiteka Imana yawe atazabura kwihesha icyubahiro,kugirango bizabere abandi bose uko uwo Uhoraho yakunze ajya amugenza kugirango bimenyekane yuko Uwiteka atajya yirengagiza imtima imukunda kandi iciye bugufi atajya abura kuyitaho uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Jan 12, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona izahoze ar’ingabo za APR,mbere yuko bazihindura RDF,nerekwa ingabo twabanye kandi twajyanye hamwe mu nzu y’imbohe KUMULINDI wa KANOMBE,mbona ko,bazarokoka intambara iteye akaga n’Akandare gakomeye cyane mukarere kibiyaga bigari.Ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore hali abantu mwabanye mu nzu y’imbohe KUMULINDI.
Izo zahoze ar’ingabo,nzazilinda akaga gakomeye gateye muri gakondo ya bazima kugirango bazabe abahamya bijambo ryanjye,kuko abo mwafunganywe bose babonye ukuboko kwanjye gukomeye ubwo mwali mu nzu y’imbohe ubwo mwabaga Uhoraho Uwiteka Imana yawe ko abaha amazi yo kunywa mu masengesho mwali mwakoze y’iminsi (7×12) hanyuma nkabasubirisha ukuboko gukomeye cyane kugirango nigaragaze yuko nd’Uwiteka Imana bamenye yuko nitwa Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.
Dore na bamwe mu ingabo bahunze igihugu bagiye basize bakoze ibikorwa bibi,bahungira muli America,none dore nabasubijemo umutima wo gukumbura gakondo yabo,maze mu mwaka ushize mu mpera zayo,basubirayo none babuze uko basubira muli America kuko bahise batabwa muli yombi kubera ko bagiye kwinezeza bakibagirwa yuko basize bahemutse,maze bahita basubizwa mu nzu yimbohe hahandi nubundi bari bafungiye.
Dore hali nabo mwasize mu nzu y’imbohe baciriwe ho iteka bafungwa burundu abo nabo uzabagirire ibambe ubwo muzaba mugeze muli gakondo uzahite ujya kubasura ubasabire k’Uhoraho Uwiteka Imana kugirango abagirire imbabazi nibambe maze babone ukuboko k’Uwiteka gusimbure ukuboko k’Umwakagara kwababereye inkoni y’icyuma kugirango bazamenye yuko Uhoraho atarobanura kubutoni uko niko Uwiteka Nyringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kungirira ikizere rinzaho cyane,maze nerekwa mbona Umuhanuzi Mukuru w’ibyasezeranijwe hamwe n’umugaragu we,bahabwa umwandu wabo basezeranjwe n’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,maze mbona inkozi z’ibibi ziza zihahindura irembo banyuramo,kandi Umuhanuzi Mukuru yari yafunze amarembo yose ndetse ashyiramo ibihindizo byose hamwe nimyugariro ariko ziranga ziraza zirapfumura zirasesera.
Mbabona ndi kure ho gato,nibwo nahise mpamagara Umuhanuzi Mukuru mubwira yuko inkozi z’ibibi zamaze gusesera muri gakondo yahaweho kuzamubera umwandu we,nuko mbona aragarutse arwanye nabo kugeza abanesheje barahunga biruka masigamana.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,inkozi z’ibibi ntabwo zijya ziruha cyangwa ngo zinanirwe kuko zihoraho zishaka uburyo bwose zigirira abantu nabi bubaha Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Nuko rero burira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana,bureke kudamarara kuko umwanzi alimo kubagenda runono bucece kugirango ababuze kwinjira mu isezerano basezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana yo mu Ijuru.Ubabwire uti,urangara inkozi z’ibibi ziramuca muri humye zimugenze uko zagenje Karegaya na Ndahindurwa uko niko Uwiteka Nyiringabo ababuriye kandi niko avuga.
Ijambo ry’Uhoraho hamwe n’umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana,birambwira biti,mwana w’umuntu,urwanye intambara igihe kirekire cyane,kandi umwanzi nibigaragara yuko amaze gutsindwa ndetse no kunesha,dore waburiye Umwami Ndahindurwa yanga ku kumvira,ijambo ry’Uwiteka rikorera muri wowe wimika undi Mwami uzamusimbura none dore yimye ingoma.Umwuka w’Uwiteka avugira muli wowe yuko umwuka winda y’ingome w’ikinyoma uciriweho iteka kandi ufomojwemo kabiri n’INKOTA y’Uhoraho Uwiteka Imana yawe.
Uko niko byagenze aho bacyuye umugogo hanyuma mukimika undi Mwami ikinyoma kigakubitirwa ahareba inzega,maze ya ‘MPYISI’ ikorwa nisoni.Burya koko izina niryo muntu niko umunyabwenge “SOLOMON” yabivuze mu bitabo bye byubuhanga halimo nigani myinshi igana akariho.
Nuko rero urabe maso cyane kugirango utagwa mu mutego w’umwanzi,ndetse uburire umwiru mukuru n’Umwami mushya Nyirurwanda yuko bakwiye kuba maso cyane kuko hariro gushakshwa uburyo bwo kumenya amakuru yabo ndetse n’imilimo yabo bakoreye mu bwiru bukomeye bigatuma igihugu cyose gicika umugongo imigambi y’Abahindiro bibisambo yose ikaburizwamo n’Uwiteka Imana Nyiringabo.
None dore bakozwe nisoni zitarabaho,kubera iyo mpamvu bashatse inzitwazo zituma batazatabariza Umwami w’uRwanda uko abami bandi batabarijwe ngo ni uko ari muri repubulika iriho y’ikinyoma mu buryo butemewe na mategeko.Ubabwire uti,Ijuru rizi ubwami ntabwo rizi repubulika.
Akaba ari nayo mpamvu iyo repubulika birata igiye gukurwa igasimburwa n’ubwami bugendere ku itegekonshinga bwimitswe n’Uwiteka Imana Nyiringabo nyuma y’igihe kirekire bukuwe ku ngoma kugirango ubwami nabwo bumenye yuko Uwiteka ari we Mana kandi ijya ica imanza zitabera kubayiringira bose ikabacira urwo gukiranuka kugirango hatazagira uyitunga agatoki.Uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo avuga.
Jan 13, 2017 njyanwa mu iyerekwa mbona ndi murusisiro rw’inkozi z’ibibi zateranye zakoze inama zirimo kwibaza ibigiye kuzibaho.Mbona yuko hamanutse abamalaika [2] abo bamalaika bari boherejwe kuza kwangiza no kurimbura imigambi y’inkozi z’ibibi zikorera mu isi ya bazima zishinzwe kwangiza amasezerano y’ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo.Izo nkozi z’ibibi nerekwa ko zishaka kujyana mu ishuri zari zimaze kwishingira rya KAMINUZA (University) mu mago yabo aho batuye.
Nerekwa ko,bamaze gutegurirwa ikizamini hamwe nimiryango yabo,bakaba binjijwe mu ishuli bo,ubwabo bishingiye bashaka kwinjizamo ubwoko bw’Uwiteka,kugirango batamburwa ya migisha babambuye bamaze igihe bayikoresha kandi atari iyabo.Kuko bayimaranye igihe bayitunze nyamara banyirayo bakaba barashyizweho umuvumo mu cyimbo cy’umugisha bari bakwiye kuba bafite cyangwa batunze!
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,rinzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka aguhishuriye ibikomeye cyane bigiye kuba kuri bariya bagore (abarozi Kazi) ubonye bateranijwe no kwinjiza abanyamasezerano muri Kaminuza (University) y’ibigeragezo none Uwiteka amanuye Malaika w’intambara kujya gufata iriya Kaminuza-University bashinze bayitegurira ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,ngo abe aribo bayijyamo uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Jan 14, 2017 ijambo ry’Uwiteka rinzaho maze rirmbwira riti,mwana w’umuntu,burira ubwoko bwanjye ububwire uti,uku niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.Dore nasohoje isezerano ryanjye navugiye mukanwa k’Umuhanuzi Majeshi Leon,mbaha Umwami Umwami mushya usimbura Umwami Ndahindutwa kugirango umwanzi wanyu atabishima hejuru.
None burira ubwoko bwose aho bwatataniye mu mahanga atandauknye mu isi yose,yuko mukwiye gufata amasengesho yo gushima Uwiteka Imana yanyu kugirango nongere mbakorere ibikomeye cyane mbacure muri gakondo ya bakiranutsi uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo avuga.
Ijambo ry’Uwiteka rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,Umwakagara umwanzi wabakiranutsi.Araremerewe cyane kuruta uko mu bitekereza kubera ikibazo cy’ubwami bw’uRwanda cyamubereye umurunga wamwizingiyeho cyane ku buryo adashobora kubyikuramo niko Uhoraho Uwiteka avuga.
Umwuka w’Uhoraho ukomeza kunzaho cyane,maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,witegereze imbere yawe ibyo Uwiteka akwereka kugirango umenye ibyahanuwe byashyizwe cyare,none igihe cyabyo kikaba gisohoye.
Ako kanya njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’ikinyoma (ihene) yihindaguramo Isega riryana,mbona na none iryo sega ryihinduyemo indi nyamaswa yinkazi ntabashije (bear) gusobanukirwa iyariyo nubwoko bwayo,ariko yajyaga gusa n’IDUBU.
Ni uko ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo wabonye wabyitegereje?Ndasubiza nti Cyane!Ndasobanurirwa ngo,ziriya nyamaswa uko ar’eshatu wazibonye,zitwikiriye umwuka w’ikinyoma mu butegetsi bw’Umwakagara bukomeje gutoteza umugaragu w’Uhoraho kugirango acibwe igihanga.
Nkomeza kwereka irindi yerekwa,mbona hakurikiyeho umwuka w’Inzika y’Inzigo,utegereje Umuhanuzi,maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,dore abanzi baguhagarukiye cyane ukwiye kugira ubwenge kuko za magigiri zahawe umulimo wo kuguhitana mbere yuko uzicika ukava mur’Africa kuko zifite ubwo bwinshi kandi bukomeye cyane ko wabacika ukajyanwa hanze kandi ari wowe ufite amabanga yabo.
Nkomeza kwerekwa iby’umugore wambaye ibirebire cyane bigera kubirenge,mbona aragiyeaburiye mu butayu bugufiya,mbona urugendo rwe yarafite rubaye rugufiya,ako kanya mbona haje Malaika araje amukuru muri ya nzira ndende amunyuza inzira yubusamo imugeza mu gihugu cyo mu butayu bugufiya bwa vuba ku buryo bwihuse.
Maze ndabwirwa ngo,mwana w’umuntu,burira Itorero rya Kristo muri gakondo ya bakiranutsi,yuko igihe cyo gucyura itorero rya Kristo vuba cyane ryo muli gakondo ya bakiranutsi babwire biyeze bitunganye kuko igihe cyabo cyo gucyurwa bagakurwa muri uyu mu biri ubarushya gisohoye niko Uhoraho Uwiteka Nyringabo abviuga.
Ijambo ry’Uwiteka rirambwira riti,mwana w’umuntu,umenye ubwenge kandi ugenze kwa kundi ujya ugenza kuko umwanzi yategateze hirya no hino kugirango aguce igihanga kuko ijambo ry’Uhoraho ryavugiwe muri wowe rimaze gukora umulimo waryo,kandi akaba abona ibimenyetso byose wahawe n’umwuka w’Uhoraho byose ko byasohoye igisigaye akaba ar’ugutembagaza ingoma Umwami mushya akima ingoma niko Uhoraho Uwiteka Nyirinagabo avuga.
Dore umwanzi wa bakiraanutsi aciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo kugirango bimenyekane yuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo ari we Mana ya bakiranutsi niko Uwiteka avuga.
nccleon@gmail.com











































































































