Igice cya (91) cy’ubuhanuzi
July 22, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona umwana w’umwega ahamagaza inama igizwe na gatsiko ka bambari be,maze bicazwa no gucura ikinyoma cyo kubeshya abatuye isi yarurema.Mbona ko Umwakagara atoranije abambari bagera kuri [28] bahabwa umulimo wo kujya kubeshya amahanga kugirango ikinyoma cyabo cyemerwe mu isi ya bazima uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,andika ibyo weretswe kugirango ibyari ubwiru bishyirwe ahabona maze ikinyoma cya abega gikubitirwe ahareba inzega uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira ingabo za Kagame Defense Force yuko zidaashobora kurwanya ababarwanya ngo zizabatsinde,kuko gutsinda kwabo kutari mu mugambi w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Wongere kandi uburire abaturage ubabwire uti,dore Uhoraho Uwiteka Nyiringabo,yababuriye kenshi cyane,ariko mwanze gukiza ubugingo bwanyu.Nyamara dore ibigiye kuba muri gakondo ya bakiranutsi nibikomeye kuko mugiye kumva ijereri zivugira mu matwi yanyu.Icyo gihe umwana ntazibuka nyina na se,umubyeyi ntazibuka abana be,ariko jyewe Uwiteka nzagirira neza abanyubashye bakampesha icyubahiro aho niho nzigaragaza yuko nitwa “Uhoraho Uwiteka Imana Ikomeye.”Uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Uburire abaturage yuko badakwiye kwemera ibinyoma by’ingoma ya abega,kuko bashaka kubashuka shuka ngo ntimuhunge,bityo bikagaragara yuko mu gihugu koko hari intambara nkuko bikomeje kuvugwa nubwo leta ya abega yagezeho ikabihakana kandi yari yabanje kubyemera uko niko Uhoraho Nyiringabo ababuriye kandi nuko abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubwire abasoma ijambo ryanjye ry’ubuhanuzi,yuko bakwiye guhanahana ubu butumwa kugirango abatabizi babimenye batazarimburwa no kutamenya uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwwa mu iyerekwa mbona umudayimoni wo mu bwoko bujya gusa ni mbata bwitwa “TURKEY” mbona uwo mudayimoni aza ansanga kunrwanya,maze mbona inkota (Sword) iturutse hejuru yabo badayimoni ikata amababa yose kuko imbaraga zayo ariho zituruka zisigara zitagishobora kurwanya Umuhanuzi.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abazimu,abalangi,abacwezi,bari baguhagurukiye bacishwe bugufiya n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abikoze!
July 23,2018 njyanwa mu iyerekwa mbona ko abo badayimoni baneshejwe,maze abegakazi batuma undi mudayimoni witwa (Flammingo) nawe nuwo mubwoko bw’imbata,cyangwa uruyongoyongo.Mbona ukoboko gufashe inkota(Sword)kuraza kugukata ijosi ryuwo mudayimoni wihinduye igisiga,kandi ataricyo.Maze ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abegakazi na none bakozwe nisoni kuko imbaraga zabo ziciriweho iteka n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Nyiribihe byose Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa nkomeza kwerekwa abegakazi bituma mu nzira nyabagendwa kugirango bahumanya ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Nta hantu nahamwe basize batahahumanije ngo kugirango bafatwe nabadayimoni bityo bajye bumvira ubwami bwabo icyo bubategetse.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ngaho genda ufate amazi menshi uyajyane maze uminjagire mu nzira nyabagendwa yahumanijwe na abegakazi kugirango imbaraga zabo z’umwijima zicirirweho iteka nijambo ry’Ubuhanuzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse kandi niko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ikarayi ilimo gukorerwamo imilimo yo gukiranirwa,mbona ko abakonikoni kazi batangiye guterekerera imana zabo.Maze mbona hamanutse umuriro uturutse mu ijuru uraza utwika ya karayi yose irakongoka hamwe nazambaraga z’umwijima maze abegakazi bahita barahunga barirukanka nta bakomeza gukora ibyo bakoraga uko niko Uwiteka Nyiringabo abigenza.
July 24,2018 njyanwa mu iyerekwa mbona umwuka w’Inzika y’Inzigo,mbona iyo nzigo igiye gutegera mu mayira [2] maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ntucaracare ngo unyure iburyo cyangwa ibumoso kuko umwanzi yateze amayira yose.Wowe wigumire murutare kuzageza igihe bazarambarwa bakigendera niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nkomeza kwerekwa ibyimigambi ya abega nabegakazi uburyo bagambirira kumena amaraso y’Umuhanuzi.Mbona inka nyinshi zigenda mu nzira nyabagendwa (kaburimbo) kandi zari zishorewe numushumba wazo,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore hagiye kuza abantu biyoberanije kandi bigize nk’aho aria bantu beza batumwe n’Uwiteka bagusabe ko mwakorana uramenye ntiwirirwe ubasubiza ngo ubabwire ijambo ryiza cyangwa iribi uko niko Uwiteka abitegetse!
Njyanwa mu iyerekwa mbona Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Isnyamba yicaye munsi yigiti,arikumwe numufasha we,Rozette barimo bitegereza Umuhanuzi Ainesha ngo barebe yuko yabareba maze bamurembuze bamuhamagare aze bavugane,ariko mbona Umuhanuzi yikomereza kwirebera hirya gatoya kuko nawe yarari munsi yigiti ahagaze.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Rwara Rwumugara arifuza kuvugana nawe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara ashaka kwimika umuhungu we LT.IVAN CYOMORO,mu gihe agiye gutegura iyimikwa rye,ako kanya abahungu baratabarana urugamba ruhinda amahina indege zirahaguruka,maze ikinyoma gikwirwa imishwaro.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Umwakagara afite ikifuzo gikomeye cyane aho yifuza kwimika Umuhungu ngo abe Umwami wa gakondo ya bakiranutsi,ariko izo nzozi nta bwo zizasohoza umugambi wazo kuko bamaze gucirwaho iteka nijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.Ahubwo IVAN uhite umuha numero yurubanza umucireho iteka kugirango atazigera abigeraho.Ahabwa numero Nº0180/0007/0018 uko niko Uwiteka Nyiringabo abitegetse.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abegakazi bohereza umwuka wurukoza soni,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ejo uzakorwa nisoni umwanya mutoya kuko abega bagiye gushimuta gakondo yawe EGRETNEWS.COM,ariko mu gihe gitoya uzabanesha isoni bakoherejeho bazusubirane uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona kandi abarozi bakomeza imilimo yabo yo guhumanya abantu,ndetse banakaza umurego cyane.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abarozi bagiye guhumanya abantu kuko biciyemo amatsinda mu isi yose kugirango bahumanye ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.None ubacireho iteka ubahe numero yurubanza.Bahabwa Nº0181/0007/0018 uko niko Uhoraho Nyiringabo abitegetse!
Njyanwa mu iyerekwa mbona na none umwuka wurukoza soni,uherekejwe ni nzoka zo mu bwoko bwitwa IMBARABARA ziguruka,ndwana nazo nambaye ikabutura gusa (gukorwa nisoni) maze turahaangana bikomeye cyane,ariko ziburaho zihungira mukanya ko guhumbya iyari isigaye izindi nazishe,yihindura inkoko [umudayimoni] wumuterekererano.
Ako kanya nyifata ijosi ndayica ivaa amaraso menshi cyane,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ibyo wibwira yuko wakozwe nisoni,sibyo,ahubwo niho ugiye kunesha urugamba neza kandi isi yose ikazabona yuko warunesheje uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubuhanuzi intumwa ya SATANI PAUL GITWAZA aherutse guhanura.Buvuga yuko Uwiteka agiye kwambura ubutunzi abaapagani akabuha abubaha Imana nibwo,kuko yarari munama ikuzimu hamwe n’Umwakagara maze imana yabo (Satani) ababwira yuko bakwiye guteza intambara kw’isi yose maze ababuha Imana bakarimbuka byibuza umubare wabo ukagabanuka kugirango nabo bazabashe kubona ho kuri ubwo butunzi uko niko Uwiteka Nyiringabo abivugaa.
Satani yaboneyeho gushimira cyane Umwakagara ngo kuko ari umukozi mwiza kandi umulimo we awukora neza,maze amwizeza yuko ngo ubutegetsi atazabwamburwa ngo cyeretse najenjeka ngo akwiye kwica abantu baruta abo yishe imbere ajya guhabwa ubutegetsi.Bitaba ibyo,ubwami akazabwamburwa uko niko Satani yamugiriye inama.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ko inzu narincumbikiwemo numugore wumurokore w’umunyarwanda kazi (itorero) ry’Imana ryo muri gakondo ya bakiranutsi,rikorera mu gihugu cy’ibabyloni.Mbona ko nyikuwemo.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,igihe cyawe cyo kuba mu gihugu cy’ibabyloni kirarangiye none witegure kugirango utazatungurwa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umugore waruri mu nzu ncumbitsemo yateguye amafunguro,arampamagara arambwira ati,muntu w’Imana ngwino ufungure kuko wamaze umwanya munini mu iyerekwa.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,vaa mu mayerekwa ujye kwandika ibyo wanditse kandi unafungure kugirango umubiri ubone imbaraga zo gukomeza gukora umulimo wa data wo mu ijuru yagushinze kuko ukorera isi yose kandi abantu ntabwo bakiryama barara kuri gakondo yawe basoma ijambo bagezwaho n’Uhoraho Uwiteka Imana yawe uko niko Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inzu ilimo umwijima mwinshi cyane,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore muri gakondo ya bakiranutsi hari umwijima mwinshi cyane.None genda watse amashanyarazi kugirango uliya mwijima uganuke nibura abantu babone umucyo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
July 25, 2018 Njyanwa mu iyerekwa mbona hariho umukino abantu balimo gukina bakoresheje computer,batsinda bagahabwa cash cyangwa bagahabwa inzoga.Ndagenda nkina uwo mukino ndawutsinda,aho kumpa cash bampa inzoga yakirwa na Nzika ya Nzigo.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,bariya bantu bose bakwandikiye kuri email nabshaka ubugingo bwawe bakubeshya ngo barashaka kuguha inkunga.Ariko umukino wabakinnye wabatsinze kimwe kubusa uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona gakondo [3] iyabega,iyubwami bw’uRwanda,niy’Umuhanuzi.Mbona abega bahubuka birukanka nibinyaziga byabo berekeza mugikombe kiri munsi ya gakondo y’Umuhanuzi.Mbona bararongotana bahungira mu ishyamba rya manyinya na maganya ntababa bakigaragara ukundi,kandi guhunga kwabo kwabaye gutunguranye ntawamenye uko byagenze uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ubwo gakondo yubwami bw’uRwanda yaririmo gukorerwa neza kuko yari yararaye ihinduka umusaka wibihe byinshi.Mbona ko bayikoreye kugeza hepfo kumuhero wayo maze nshima Uwiteka yuko ari umwizerwa kuko atajya yica isezerano yasezeranije ubwoko bwe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ako kanya mbona umwana w’UMUSITA ahamagara Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba,amusaba ko yakwitgura vuba bishoboka agatera Umwakagara agatanguranwa gufata gakondo ya bakiranutsi,ubwami butari bwayimufatana akabura intama nibyuma uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
July 26, 2018 Njyanwa mu iyerekwa mbona Rwara Rwumugara Rubundiye Mu Ishyamba,arikumwe na Nzika ya Nzigo.Mbona ko Rwara Rwumugara atumye Nzika ya Nzigo kuza guhamagara Umuhanuzi ngo aze bavugane.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore nzika ya nzigo arashaka ko muvugana,mbese waba witeguye?Uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abaza!!!
July 26, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona Umuhanuzi ahabwa gusimbura umuyobozi mukuru wayoboraga abagore,hagati muribo harimo umugore ukuze,maze babonye yuko bahawe undi muyobozi ariwe Umuhanuzi,mbona abo bagore bose barasuherewe uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.Ijambo ry’Uhoraho rikomeza kunzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abanyamadini hamwe ni nkozi z’ibibi bose bambuwe imilimo yabo,kandi baciriweho iteka niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona muri gakondo ya bakiranutsi habayeho ikibazo gikomeye cyane,abantu benshi cyane bagenda bashaka amazi yo kunywa ariko barayabura.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho kandi cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abasigaye muburetwa bwa abega ubabwire uti:uku niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Dore Uwiteka agiye gukora igitangaza gikomeye cyane,aho mugiye kubura amazi (ibisobanuro by’ubuhanuzi) muzashaka amazi yo kunywa ariko nta bwo muzayabona mugiye kwicwa ni nyota ku buryo bukomeye cyane kuko ukuboko k’Uwiteka Imana Nyiringabo kubaramburiwe uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane,maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubwire abatuye isi yose uti,uku niko Uwiteka Nyiringabo avuga.Dore isi yose yinjiye mukaga gakomeye cyane kandi kazahera muri gakondo ya bakiranutsi.
Kuko ibigiye kuba biraje byihuta cyane,isi yose ihuye ni nzara ni nyota kubatuye isi kuko amazi abaye ingume(Bible)abantu bagiye gushaka ukuri ngo bikize ibyago,akaga,na makuba bigiye gutera isi ariko nta bwo bazayabona uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mvuye mu butayu bugufiya,ngeze mu irango ry’irembo rya gakondo ya bakiranutsi,rifatanye ninzira igana mu butayu bugufiya.Maze ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho azasohoza ibyo yahanuye kubanze kumvira ijambo ry’Uhoraho taliki ya 28 july,2018 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Abahoze bitwa bene so bajyanywe mu butayu bwa nyuma ubutagaruka kuko bagambaniye umwuka w’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona igiti kirekire ariko gisa naho cyumye kandi cyahizeho amashami yacyo agishamikiyeho.Ndacyurira nkigera mu bushorishori,nitegereza neza uko ubuzima bwacyo bumeze.Mbona kumubiri wacyo gitangira kumeraho udushami turimo gutunguka kumpande zacyo uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Maze kubona ko,kimaze gutohagira manuka icyo giti,ngeze hasi yacyo mpasanga umugore waruntegereje ngo tuvugane.Arambwira ngo nimfate matera yariri hirya yanjye gato,ndagenda ndayizana anyereka aho nyishyira munsi ya cya giti,maze arambwira ati,dupfukame kuriyo matera maze dusengere icyo giti,hamwe nudushami twacyo.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abo mukorana umulimo wa data yuko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo avuze ko mukwiye gukora amasengesho y’iminsi itatu (12×3=36) musengera icyo giti kugirango kubashe gutohagira amashami yacyo azabe ayingira mu maro ntazabe ibigwari uko niko Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona ndimo kurwana na bagabo benshi narimfite inkota [2] maze banyambura inkota imwe,ariko yari iyumubiri,ariko nsigarana inkota y’umwuka ndabarwanya ariko ndabanesha uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ubwo abo bagabo maze kubarwanya mbambuye ya nkota y’umwuka,haza umukobwa warugiye gusenga murusengero rwali hakurya gato yahoo twarwaniraga,maze aramfata anshimira uko ndwanye nabo bagabo aransoma arankomeza ambwira ko nkwiye gukomeza umulimo nshikamye ngo niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo amutumye uko niko Uhoraho Nyiringabo akora.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mpangana n’umwana w’umuhutu w’umwega witwa Benon Umuhoza,ukorera muri embassy y’Umwakagara iParis,maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uramenye ntucaracare kuko abega bamaze gufunga amayira yose utaza kugwa mukiguri cyabo bakaguca igihanga kuko bamaze kubona yuko ijambo ry’ubuhanuzi ribageze ahaga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona mushiki wanjye witwa Mariya KAMPORORO ajya mu bakonikoni ngo bongere bamufashe kugaruza umugisha wacu yari yaratwaye mubashambo.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore mushiki wawe agiye kuguteza imyuka mibi ariko nta bwo ari bibushobore kuko yamaze gucirwaho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inyama zitetse ariko zuzuyemo amagupfa,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri za abega,imigambi yazo yuzuyemo amagupfa gusa gusa nta nyama ziminofu zilimo niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona urubyiruko nyarwanda baba muri gakondo ya bakiranutsi baga amazi magari bagana ubuhungiro ngo bajye kwifatanya nabatavuga rumwe ningoma ya abega.
Maze numva bavuga bati,ariko dukwiye kubanza tukabaza Umuhanuzi akatubwira umutwe w’ingabo twajyamo kuko ubuhanuzi buvuga ko hazabaho imitwe [4] yabarwanya leta y’umwakagara tutazavaho tujya kwifatanya numutwe utazafata ubutegetsi ugasanga tuvomeye mukiva cyangwa dukamye ikimasa uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ube uretse guha urubyiruko uburenganzira bwo kujya kwifatanya nimitwe irwanya ingoma y’abega kuko hatari hagera ko ibigawa bikurwa mubishimwa kugirango bamenye icyerekezo kuko ibintu biracyari uruvange uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo ababuriye kandi nuko abivuga.
July 27, 2018 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore wa mugore witwa JEZEBEL amaze abantu abagusha abakura mu nzira z’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo.
Dore bamwe mubiyita abagaragu banjye bagushijwe no gukunda intonorano niyompamvu Jezebel byamworoheye cyane kubategera kunda kuko bananiwe kwizera Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,ahubwo biringira imbaraga za bana b’abantu bemera gufata intonorani bazita umugisha uturutse k’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,nyamara atari umugisha ahubwo ari intonorano zaturutse kwa Satani nabadayimoni bituma bahumana basigara bakorera imana yitwa inda,aho gukorera Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona urugamba rwambikanye amahina,maze mbona Umwakagara atanga itegeko ko uhereye kuri ba Major bose bagirwa ba commanders bakajya ku front line kuyobora intambara.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abakuru bingabo za RDF/KDF,yuko muri bo harimo abo Umwakagara adashaka, kandi yabuze uko yabica,none akaba agiye kubohereza kurugamba kugirango abone abo atangaho igitambo kuko abaciye igihanga ubungubu byateza umwuka mubi kandi bigaragara yuko ari ntangabo afite bityo uzajya apfa azajya ahita amusimbuza umwega byitwe yuko yasibuwe nuwarumwungirije uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Umwwakagara amaze kwica ba commander’s nabari basigaye ba commander’s bahita baramuhunga maze ingabo za RDF/KDF basigara badafite abayobozi bahinduka ingabo za bihehe zitagira umutware uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abahoze ari bene so Mwubahamana Rachael isezerano rye yari yarasezeranijwe n’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo,rirarangiye kuko atabaye maso kandi akaba ataragenje uko Uwiteka yamutegetse kuko yikuye mu gikari cy’Uhoraho Uwiteka Nyiringabo kandi ariho isezerano ryali kuzasohoreza umulimo waryo none kuko yabaye intabuti yo kwizera (Coward) nta bwo iryo sezerano rizasohoza umulimo waryo niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
July 28, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo atanga ibihembo kuri buri muntu witwaye neza mu bihe byari bikomeye cyane.Mbona ko ibihembo byasaga namazi yurubura kandi bikajya gusa na ryabuye ryitwa YASIP rivugwa mu byahishuwe.
Ibyo byari ibihembo bya mbere kuri babandi babaye abizerwa,mbona kandi hazanwa amafi meza kandi manini cyane asa naho yokeje cyangwa akaranze,maze buri muntu uvuye mu banesheje agahabwa ifi imwe nini cyane maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo agiye guhemba abo bose babaye abizerwa kandi bakoze umulimo wa data batiganda cyangwa ngo bijujute kugirango bimenyekane yuko Uhoraho aca imanza zitabera niko Uwiteka avuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Umwakagara afata abagabo bakuru nabatoya abashora kujya mu mirwano ku ngufu za leta. Kuko urugamba rwasaga nurumaze kumugera mu ijosi.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,burira abagabo nabasore bashake aho bahungira kuko ibyo badashaka ari byo bagiye gukoreshwa dore bajyanywe murugamba kurwana ku ngufu kandi bose bazashira kuko Uwiteka yamaze kugabiza Umwakagara abo batavuga rumwe kugirango bamurase kandi bamukure ku ngoma uzajya kumufasha azaba anyuranije nijambo ry’Uwiteka byanze bikunze azacibwa igihanga niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona noga mukiyaga dukora amasiganwa,maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,gahunda wari wateguye ntuyijyemo kuko abanzi bawe bagutegeye munzira uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa mbona ingabo za RDF zikora amasengesho akomeye cyane,kubera urugamba rubegereye kandi rubakomereye cyane.Maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ingabo za RDF zilimo gusenga bikomeye aho zisaba Uwiteka Nyiringabo kubatabara cyane kuko bageraniwe uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
28 july,2018 Njyanwa mu iyerekwa mbona ndi mu butayu bugufiya,ku nkengero zabwo aho nahasanze abantu bagera mu bice bigera kuri [5], igice cya mbere [1] nabonye abasirikare bo kurwego rwa senior officer Major.Aba bari bafite icyumba cyabo cyamasengesho,igice cya [2] harimo abo kurwego rwa CPT.kugeza hasi kuri PTE,nabo bari bafite icyumba cyabo cyamasengesho.
Igice cya [3] nicya abakire bari bafitanye imikoranire na babasirikare bakuru bo kurwego rwa Major,bageraho bavanga ibyumba byabo byamasengesho,hanyuma habaho nabandi batari abasirikare nabo batari kurwego rwabakire,nabo baza kwifatanya nababasirikare batari kurwego rwa senior officer.
Nabo baza kwifatanya bafata ibyumba [2] maze babihindura icyumba kimwe bazajya basnegeramo.Ikindi gice cya [5] cyari abandi bivange baba abakire cyangwa abakene bashyigikiye ubwami bw’abega basengeraga gakondo ya bakiranutsi kugirango baburizemo intambara igiye gutangira cyangwa yamaze gutangira mbona abantu bahagaritse umutima batekereza uburyo bagiye guhunga gakondo ya bakiranutsi kandi bakaba badashaka guhunga uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,bwira abage uti,nta bwo bizashoboka yuko mwakwibuza kwinjira mu butayu kuko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo yamaze gutegeka yuko byanze bikunze ni uko bazajya mu butayu uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,abo bantu bose ubahe numero yubutabera kugirango bakomereze mu nzira zamaze gutegekwa n’Uwiteka Imana Nyiringabo.Bahabwa Nº0182/0007/0018 uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwwa mbona (wolf) amasega ategereje Umuhanuzi ngo amuce igihanga,arategereza ariko araheba.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abega baguteze amasega ngo aguce igihanga,ariko bariyimbire kuko byasa no gushinga umuhunda ku kirenge uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Ingwe (Leopard) magigiri nayo itegereje ahantu ngo irebe yuko Umuhanuzi yacarara maze imuce igihanga.Mbona ukuboko kuraje gufite umugozi kwinjiza mu mutwe wa ya INGWE ishyirwamo umuguha irazamurwa imanikwa hejuru mu giti iranaganikwa icirwaho iteka uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore za magigiri zamaze gucirwaho iteka zarakubuze habe nagakuru kaho zagukura ukomeze uzigenze utyo kuko ibihe bitameze neza kandi umwakagara akaba akuwe ku ngoma uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa inyama zaraye zibazwe (ubugambanyi) maze bagerageza kuzitemagura ngo baziteke nibarangiza bazigabane bazirye (kugabana umukoro) wo guhiga Umuhanuzi Majeshi Leon Ainesha uko niko Uwiteka abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona umusore w’umunyarwanda w’umuririmbyi witwa Rutayisire alimo gukora imibonano mpuzabitsina kumuhanda ku karubanda.Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abaririmbyi babanyarwanda bamaze kwinjira muri rya dini rya Satani ryitwa Freemasoneri bakaba bahawe inshingano zo gukora ibikorwa bibi bijyanye no gukiranirwa mu maboko yabanyarwanda kugirango babayobye bave mu nzira zubaha Uwiteka ahubwo bajye mu nzira zo gukiranirwa uko niko Uwiteka abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore izo nkozi z’ibibi uzihe numero yubutabera bahabwa Nº0183/0007/0018 kugirango bacirweho iteka n’Uwiteka Imana Nyiringabo kugiorango uburizemo iyo mikorere y’inkozi z’ibibi uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inama yo mu Ijuru itegeka ibiva [3] bitanga urumuri byo mukirere (Inyenyeri,Ukwezi,Izuba) ngo bimanuke bijye gusura Umuhanuzi aho ari mu butayu bugufiya kugirango bimuhumurize kandi bumubwire amakuru ya gakondo ya bairanutsi imigambi Uhoraho afitiye gakondo no kugirango bimumare irungu kandi bimwijize mu isezerano ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Mbona habanje Inyenyeri,iraza isanga mu butayu bugufiya,tumarana umwanya mutoya tuganira kandi tunezerewe cyane,ubwo mukanya ko guhumbya haba haje Ukwezi,Inyenyeri ibonye Ukwezi kuje iriheza kuko umwanya wayo warurangiye usibyeko nabonaga igishaka ko twigumanira tugashirana urukumbuzi.
Ubwo Ukwezi nako ntabwo kwamaze umwanya munini Izuba riba riramanutse,Ukwezi kubonye Izuba,nako kuriheza,Izuba riraza ryaka akazubazuba ka kiberinka tugirana ibiganiro bikomeye bijyanye nagahunda y’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo aifitiye umugaragu we (Ainesha) mu gihe tukinezerewe mbona Nzika ya Nzigo ahise ahaguruka muri gakondo ya bakiranuatsi inzira zibyara amahari.
Ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo bukwirwa imishwaro abantu baratorongera maze ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubwoko bw’Uwiteka bugiye gutatana arikomu gihe gitoya Uhoraho azongera kubugarura murwuli rwabo gakondo bahaweho umwandu n’Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uhoraho abivuga.
Ntaganzwa cyane ni uko Inyenyeri,Ukwezi,Izuba byubahana cyane kandi buri kimwe kikamenya umwanya wacyo mu gihe cya cyo maze ndabwirwa ngo mwana w’umuntu,ntuhirahire usobanura ubwo bwiru bw’Uhoraho kuko igihe cyabwo cyo guso banurwa kitaragera uko niko Uwiteka abitegetse kandi nuko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inyama mbisi (Ubugambanyi) ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore inama y’ubugambanyi barayirangihe bategura undi mugambi wo kugushimuta ariko babiburiye igisubizo kuko nzira bashaka gukoresha ninazo bakoreshaga cyera nta gishyashya kindi bazanye ube maso cyane kandi wirinde cyane kuko balimo guhishinga umuhunda ki kirenge uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
July 29, 2018 ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho cyane maze rirambwira riti,mwana w’umuntu,ubugambanyi burakomeje kandi cyane kuko batewe impungege nijambo ry’ubuhanuzi ribasohoraho buri mwanya kandi bakaba batewe impungege numubare munini wa bantu bakomeza kwiyongera ku itangaza makuru uhagarariye uko niko Uhoraho Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uwiteka Imana Nyiringabo rikomeza kunzaho cyane rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Uwiteka Imana Nyiringabo agiye gushyira mukagozi zamagigiri zose zikugendaho kugirango zimenye yuko ukorera Uwiteka Nyiringabo uko niko abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona Rucamihigo Mark amanurwa mu butayu bugufiya bwo hagati,yinjira mu mwijima ukomeye cyane kandi butagaruka.Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,uwo mwana wumushambo ajyanywe mu butayu bwa burundu kandi kuzabuvamo bizaba bisa no gushinga umuhunda ki kirenge uko niko Uwiteka abitegetse!Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore Mark asubiye aho yaturutse uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Nerekwa za magigiri zijyanwa mu ishuli kugirango zigishwe uko bubaha Uwiteka Imana Nyiringabo,nk’abantu baremwe nayo.Ijambo ry’Uhoraho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore ibizamini bya za magigiri byo kurwego rw’igihugu biraje kugirango bagaragaze ubuhanga bwabo yuko bize neza,ariko bariyimbire kuko badateze kubitsinda uko niko Uhoraho Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona abagabo benshi baza kurwanya Umuhanuzi,abasanga bamena imyanda bazanye nikinyabiziga,ababajije bamusubiza yuko ngo babiherewe uburenganzira numugore wari uraho bari bahaye intonorano.
Uwo mugore ambonye mbona asohoye ibyuma [2] ashaka kubintera abonye ko nzanye ionkota yanjye ahita yirukanka arahunga arabura.Ijambo ry’Uhoraho rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abafarisayo batangiye kwigisha inyigisho zo kurwanya umulimo ukora nyuma yuko bigaragaye yuko ijambo ryose ry’ubuhanuzi ryanyuze mukanwa kawe ririmo gusohoza umugambi waryo.
Dore inama yabafarisayo bafatanije ni ngoma ya abega bamaze kwemeza yuko bakwiye kwangisha abantu ubuhanuzi yuko butavuga ukuri,kandi burwanya leta ya abega.Nuko rero ntuhagarike umutima habe namba kuko ahubwo ari bwo bugiye gukora umulimo wabwo neza niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
Njyanwa mu iyerekwa mbona inka (abadayimoni) igice cya mbere,bajyanwa mu butayu bugufiya,nongera kubona ikindi gice cya [2] cy’inka (abadayimoni) bari ku nkengero z’ubutayu mbona ko abo badayimoni bamanurwa mu butayu bugifiya.
Maze ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,dore abazimu na badayimoni bamanuwe mu butayu bugufiya kugirango bahabwe igihano kuko igihe cyabo cyo kwamburwa ubutunzi nuburiganya bwinshi bagiye bakorera ubwoko bw’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo uko niko Uwiteka Nyiringabo abivuga.
July 30, 2018 njyanwa mu iyerekwa mbona uburyo umwana w’umwega (Umwakagara) uko alimo gutegura amatora yabashingamateka abazatorwa,nabo adashaka apanga liste yabo arayirangiza,numva avuga ngo,ibisigaye ni nkinamico ryo kwerekana yuko habaye amatora ariko ubundi narayarangije uko niko Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo abivuga.
Ijambo ry’Uhoraho Uwiteka Imana Nyiringabo rinzaho rirambwira riti,mwana w’umuntu,wumvise uko abantu bajya bibeshya cyane bagategura gahunda zejo hazaza kandi batazi yuko baramuka.
nccleon@gmail.com














































































