Akebo kajya iwamugarura!!!

Ibisigisigi by’Irondabwoko Byabyukijwe muri Afurika y’Epfo!Perezida Cyril Ramaphosa avuga ijambo mu nama y’amahoro yitiriwe Nelson Mandela mu mujyi wa New York, tariki ya 24/09/2018

Itoteza abega bakorera abanyarwanda,bitinde bishyire cyera,bizabagaruka,nta bwo abanyafurika y’Epfo,bari bazi yuko Uwiteka Imana Nyiringabo,yabaha igihugu cyabo,nyuma yo gukandamizwa na bazungu imyaka irenga 200.

Ariko igitondo kimwe,Uhoraho nyuma y’igihe kirekire,yumvise gusenga kwabo,ababera igisubizo!Na magingo aya,basigaye bidegembya bashima Uwiteka Imana Nyiringabo.Nubwo atari shyashya,ariko Uhoraho yabahaye ubutebera.

Umwe mu bahoze bagize njyanama y’umujyi wa Durban mu gihugu cy’Afurika y’epfo, Kessie Nair, yatawe muri yombi nyuma yo kugaragara mu mashusho ya videwo ku mbuga nkoranyambaga atuka Perezida Cyril Ramaphosa ibitutsi bishingiye ku irondabwoko.

Muri ayo mashusho ya videwo amara igihe cy’iminota itanu bwana Kessie yagaragaye yita perezida wa Afrika y’epfo amazina abazungu bitaga abirabura mu gihe cy’irondabwoko.

Kessie ashinja Prezida Ramaphosa ubugambanyi no kuba intandaro y’ubugizi bwa nabi, ubukene n’ibindi bibi byose bigaragara muri Afurika y’epfo. Muri iyo videwo Kessie asoza avuga ko yiteguye kujya muri gereza cyangwa se kuba yakwicwa ariko akabwira prezida Ramaphosa ukuri kumuri ku mutima.

Uyu mugabo Kessie yahise atabwa muri yombi kandi n’umwishywa we yahise asohora itangazo rivuga mu izina ry’umuryango wabo wose ko bitandukanije ku mugaragaro n’amagambo y’irondakoko yakoresheje.

Nyuma y’imyaka 24 irondabwoko rizwi nk’Apartheid riranduwe ku mugaragaro muri Afrika y’epfo, ibisigisigi by’ingengabitekerezo y’irondabwoko bikomeje kugaragara. Mu 2016 umuherwe watinyutse akitiranya abirabura na za maguge ku mbuga nkoranyambaga yaciwe ihazabu y’amadolari asaga ibihumbi 10.

Translate »
Skip to toolbar