Umwakagara agiye gutanguranwa na ONU kugera mu gihugu cy’UBURUNDI guca igihanga NKurunziza!

Amakuru aturuka mu rwagasabo atugezeho mu kanya,aravuga yuko,inama ya ONU yarangiriye rimwe n’I Kigali ,aho umwakagara yategetse yuko hakorwa inama ya vuba na bwangu yo kujya gutera uburundi mbere yuko Abafaransa icyifuzo cyabo gishyirwa mu bikorwa cyo kujya kugarura umutekano mu Burundi.

 

      Agiye gutera Uburundi

Ubusanzwe bimenyerewe yuko Gen.Nziza ko ariwe warumenyerewe yuko yarashoboye gutekinika mu buryo bwo kwica no guteza akavuyo,ariko nyuma yahoo atahuriweho umugambi wo gufata ubutegetsi agasimbura shebuja bahise bamwicaza kugatebe imigambi ye,iba iburiyemo gutyo.

Amakuru avuga yuko itekinika yakoraga ubu ryahawe Col.Dr.Emmanuel Ndahiro wigeze kuyobora urwego rw’ubutasi rwa NSS muri 2010 ubwo haraswaga Gen.Kayumba Nyamwasa ariko Imana igakinga akaboko kayo ikaburizamo imigambi y’incakura.Aho niho havuye kwicaza col.Ndahiro ngo kuba Operation ataraypanze neza.

Amakuru aravuga yuko Dr.Ndahiro yongeye kugirirwa ikizere akaba yahawe amabwiriza ya vuba na bwangu yo gukoresha inzira zose agaca igihanga cya Nkurunziza mbere yuko Abafaransa bagera mu murwa mukuru wa Bujumbura.akana ka ONU kasabye umuryango w’Africa yunze ubumwe AU ko bakohereza ingabo zijya kulinda amahoro mu gihugu cy’Uburundi nyamara bshobora gufata umwanya bitewe nuko AU ubusanzwe ikora igikorwa aruko ibanje gufashwa nabanyaburayi.

Icyo cyuho umwakagara akaba ashobora kubahabonera amahirwe yo guhitana Nkurunziza amahanga yamaze kwirengagiza ubutegetsi bwe,bitewe nimvururu zikomeje kurangwa mubutegetsi bwe.

Umwakagara rero akaba ari gukora vuba nkabadayimoni kugirango nibura izo ngabo zizagere muBurundi yamaze gutegura umugambi  mu bisha wo kurangiza mugenzi we nkurunziza.Amakuru nk’uko yatangajwe n’akanama ka ONU,yanenze uburyo umwakagara yanenze igihugu cy’abaturanyi akoresheje imvugo yo guhembera urwango mu baturage bikaba ari byo bitumye ONU yihutisha icyemezo cyo kugarura amahoro mu Burundi.

Kurundi ruhande bimwe mu bihugu bikaba binafitemo inyungu,kuko bigiye gukingira ikibaba abatavuga rumwe n’umwakagara aha twavuga nka FDLR,na RNC bishobora gutera umwakagara biturutse mu gihugu cy’UBurundi,kuko byababera hafi cyane kwambuka kuruta uturutse muri republika iharanira demokarasi ya Congo.Umwakagara akaba yamaze gufatwa nihwa mu ijosi kuburyo kubona urimuhandura bitazamworohera ubusanzwa uwo murimo ukorwa n’abega bab’akagara urumva rero ko adashobora kwihandura kandi akaba ntawundi yapfa kubona wamuhandura ngo rizapfe rivuyemo!

Mushobora gukurikira ibyemezo by’akanama ka ONU kuri iyi link,twabakuriye kuri bbc gahuza miryango umwanzuro wa ONU 2248 Resolution of United Nations 2248 of the Security council

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

 

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

Translate »
Skip to toolbar